Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (SBR) urizeza akarere ka Gakenke ko ugiye kugira uruhare mu kwigisha abantu bakuru batazi gusoma, kwandika no kubara bahugura abarimu kandi banatanga imfashanyigisho z’abanyeshuri.
Marcellin Sizeri, umwe mu bagize inama y’ubuyobozi bw’umuryango wa bibiliya yijeje mu mahugurwa yabaye kuwa gatanu tariki ya 27/08/2012 akitabirwa n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge, abihaye imana ndetse n’abarimu bigisha mu masomero, ko biteguye guhugura abarimu bari hagati ya 50 na 60 bazifashishwa mu guhura abandi no gutanga imfashanyagisho ku banyeshuri ibihumbi birindwi batazi gusoma, kwandika no kubara bagomba gutangira kwiga mu minsi iri imbere.
Sizeri yasabye ko hongerwa ubufatanye hagati y’ubuyobozi bw’ibanze n’abihaye imana mu gukangurira abantu bakuru batazi gusoma, kwandika no kubara kwitabira amasomero kugira ngo abantu bose bazamenye gusoma no kwandika.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ntakirutimana Zephyrin yibukije abitabiriye amahugurwa gushishikariza ababyeyi kujyana abana mu mashuri mu rwego gukemura burundu ikibazo cy’abantu bakuru batazi gusoma, kwandika no kubara kuko bitabaye ibyo, ikibazo cyazakomeza.
Abitabiriye amahugurwa bemeza ko kurwanya ubujiji ari ishingiro y’iterambere ry’abaturage kuko iyo bajijutse bazi gusoma, kwandika no kubara barahinga maze bakeza, banakorora bakabona umusaruro mwiza w’amata bakanasagurira isoko.
Abantu bakuru babarirwa mu bihumbi 11 barangije kwiga gusoma no kwandika mu karere ka Gakenke mu gihe abandi ibihumbi birindwi bagomba kuba barangije kwiga mu mwaka wa 2012-2013, nk’uko akarere kabyiyemeje.