Tag Archive | ""

Rwanda | Nyabihu hafashwe

Rwanda | Nyabihu: hafashwe ingamba nyinshi mu rwego rwo kurwanya imirire mibi

Tags: , , , , ,


Rwanda | Nyabihu hafashweIshuri ry’agakono k’umwana muri gahunda yo kurwanya imirire mibi n’ingaruka zayo rirafasha cyane mu gukemura icyo kibazo mu karere ka Nyabihu

Kurwanya imirire mibi ni imwe mu ngamba zafashwe mu turere tugize u Rwanda mu rwego rwo guteza imbere serivisi y’ubuzima. Mu karere ka Nyabihu naho hakaba harafashwe ingamba nyinshi mu rwego rwo kurwanya imirire mibi kuko naho habonekaga abafite icyo kibazo.

Nk’uko Dusenge Pierre ushinzwe ubuzima mu karere ka Nyabihu yabidutangarije kuri uyu wa 25/05/2012, ingamba nyinshi zarafashwe mu rwego rwo guhashya burundu imirire mibi n’indwara ziterwa nayo. Mu ngamba zafashwe harimo iy’uko hashyizweho ishuri ry’agakono k’umwana aho ababyeyi bafite abana barangwaho ikibazo cy’imirire mibi bigishwa uburyo bategura indyo yuzuye mu ngo zabo, hagasuzumwa n’uburyo bayigeraho niba bayibura kubera ubukene. Muri buri mudugudu mu midugudu 473 igize akarere ka Nyabihu hashyizweho site izajya yigishirizwaho ibijyanye no gutegura indyo yuzuye, iyo gahunda ikaba ifasha cyane mu kurwanya ikibazo cy’imirire mibi.

Hashyizweho kandi gahunda zo kwitabira uturima tw’igikoni aho iyi gahunda iri ku kigero gishimishije mu tugari  no mu mirenge  igize akarere ka Nyabihu.

Dusenge Pierre kandi yongeraho ko hashyizwe ingufu mu guhugura abajyanama b’ubuzima ku birebana n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zo kurwanya imirire mibi ziba ziyemejwe,abajyanama bakabigiramo uruhare bakangurira abaturage kubyitabira hirya no hino aho batuye. Abo bajyanama b’ubuzima kandi ni nabo bagira uruhare mu kwigisha abaturage gutegura indyo yuzuye mu mashuri y’agakono k’umudugudu,mu gufatanya n’inzego z’ibanze gukangurira abaturage kwitabira ubwisungane mu kwivuza”mutuelle”n’ibindi.

Hashyizweho kandi gahunda yo gushakira abana bafite ikibazo cy’imirire mibi ababyeyi babitaho,bunganira ababyeyi babo basanzwe.  Akamaro k’abo babyeyi kakaba ari ugusura imiryango ifite abo bana bafite ikibazo cy’imirire mibi,buri wese akajya ahari umwana bamushinze,hanyuma akareba impamvu nyamukuru itera icyo kibazo cy’imirire mibi,basanga ari uko ababyeyi batishoboye koko,uwo mubyeyi akabafasha akamishiriza nk’umwana amata,aboroza itungo nk’inkoko izajya itera amagi afasha umwana mu mirire cyangwa inkwavu zizajya zitanga inyama umwana akarya,n’ibindi. Iyo ababyeyi batabuze ubushobozi ahubwo bakoresha nabi umutungo wabo cyangwa bategura indyo nabi cyangwa se ari ikibazo cy’imyumvire,uwo mubyeyi ubunganira akaba abagira inama z’uko bategura indyo yuzuye,uko bafata abana babo,n’izindi nama.

Hamwe n’izo gahunda zose zikorwa mu kurwanya ikibazo cy’imirire mibi hirya no hino mu karere ka Nyabihu,abafite ikibazo k’imirire mibi bakaba bagabanuka uko bwije n’uko bukeye,ku buryo mu gihe cya vuba,ikibazo cy’indwara ziterwa n’imirire mibi kizakemuka burundu.


 

 

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia