Amakoperative atanu y’ababana na virusi itera SIDA bo mu karere ka Rulindo barasabwa gufata neza ingurube borojwe, kugirango zizabashe kubateza imbere byihuse.
Ibi bakaba barabisabwe kuri uyu wa kabiri tariki 29/05/2012 nyuma yo korozwa ingurube 60 n’ishyirahamwe ADAPE, rigamije iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi, mu gikorwa bihaye cyo koroza amashyirahamwe agera kuri 12 bakorana mu karere ka Rulindo.
Irakiza Isaac umuhuzabikorwa wa ADAPE, avuga ko iki gikorwa kizakomeza, aho andi mashyirahamwe arindwi bakorana nayo azashyikirizwa inka mu cyumweru gitaha nk’uko babyifuje.
Ati : «Twabahitishijemo maze amakoperative atanu ahitamo ingurube andi arindwi ahitamo inka, tukaba none twahereye ku yasabye ingurube».
Irakiza yasabye aba borojwe ingurube kuzifata neza, bazigaburira neza, bazivuza ndetse banaziraza heza kugirango zibashe kubateza imbere nk’uko babyifuje.
Uwiragiye Aciel ushinzwe ubworozi mu murenge wa Bushoki, avuga ko zimwe muri izi ngurube zigaragaza imbaraga nke, gusa ngo niziramuka zihuye n’ikibazo abazitanze bazasabwa kuzisimbuza izindi.
Abahawe aya matungo, ngo bamaze kwitegura, bubaka ibiraro, ngo bakaba biteguye kwiteza imbere dore ko aya matungo yororoka cyane kandi kenshi.