Abacuruzi bo mu murenge wa Mbazi wo mu karere ka Huye bari basanzwe bacuruza ibikorwa by’ubukorikori hamwe n’imbuto bamaze kubakirwa inzu yo gucururizamo kugira ngo bareka gucururiza ku muhanda.
Mbere yo kubakirwa iyi nzu, aba bacuruzi bari basanzwe bacururiza ibicuruzwa byabo ku muhanda Kigali-Butare aho wasangaga banitse ibicuruzwa byabo hasi ahantu hadasakaye.Ibi ngo byatumaga badakora neza umurimo wabo ndetsen’ibicuruzwa byabo ntibigire umutekano.
Guza ngo ibi bibazo bahuraga nabyo byarakemutse nyuma yo kubakirwa n’akarere inzu bazajya bacururizamo.Ugukunda Josiane, umwe mu bacururiza imbuto muri iyi nzu yagize ati “ ikintu nabanje no gushima ni uburyo bw’umutekano wabyo[ibicuruzwa].Urabona ko n’imineke n’ubwo yapfa ariko ntabwo yapfa nk’iri ku zuba.”
Gukora umurimo wabo neza kandi no kurinda umutekano w’ibicuruzwa byabo ngo ni byo byatumye ubuyobozi bw’akarere buhitamo kububakira iyi nzu.
Umuyobozi w’akarere ka Huye, Muzuka Eugene asanga mbere batarabashaga gukora neza kazi kabo ati: “ mbere wasangaga mu by’ukuri ibikorwa byiza bakora, bacuruza cyane cyane ibihangano binyagirwa kimwe n’imbuto bacuruzaga, biba ngombwa rero ko tububakira inzu.”
Iyi nzu yubatse mu murenge wa Mbazi hafi y’umuhanda Kigali-Butare ikaba izacururizwamo n’abari basanzwe bacururiza ku muhanda baturutse muri Mbazi na Ruhashya.
