Tag Archive | ""

Igihingwa k ibihumyo

Rwanda : Igihingwa k’ibihumyo kigiye gutezwa imbere mu ntara y’amajyaruguru

Tags: , , , , , , ,


Abaturage bo mu karere ka Burera barashishikarizwa guteza imbere igihingwa cy’ibihumyo kuko kizatuma barwanya ikibazo cy’imirire mibi kandi kikabaha n’amafaranga kuko mu ntara y’amajyaruguru hagiye kubakwa uruganda rukomeye rutunganya ibivuye ku bihumyo.

Rwanda | Igihingwa k ibihumyo

Ku wa kane tariki ya 12/07/2012 ubwo hafungurwaga ku mugaragaro uruganda rukora imigina y’ibihumyo ruri mu murenge wa Kagogo mu karere ka Burera, Guverineri w’intara y’amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé, yavuze ko inganda nk’izo zikwiye kuba henshi muri ako karere ndetse no mu ntara y’amajyaruguru.

Agira ati “amafaranga mukura mu bindi bikorwa binyuranye, azunganirwa n’akayabo muzakura muri iriya mishinga y’ibihumyo. Ntabwo muzaba muyapfushije ubusa…kuko isoko rirahari rwose, isoko ryiza rizabaha amafaranga mesnhi cyane”.

Mu ntara y’amajyaruguru, mu karere ka Gicumbi, ku bufatanye n’Ababiligi, hamaze kubakwa uruganda rutunganya ibintu bitandukanye bikomoka ku bihumyo. Abaturage barashishikarizwa guhinga ibihumyo kuko bafite isoko nk’uko Guverineri Bosenibamwe abihamya.

Igihingwa k ibihumyo Nyuma yo kureba imikorere y’urwo ruganda rwa Koperative CAEG-Umugende (Cooperative des Agri-Eleveurs de Gitare), Guverineri w’intara y’amajyaruguru yashimye banyirarwo avuga ko bakwiye kwigisha abandi nabo bakagira inganda nk’izo.

Yasabye ubuyobozi bw’akarere ka Burera kwifashisha ba nyir’urwo ruganda kugira ngo bajye bajya gusobanurira abandi baturage muri ako karere akamaro k’igihingwa cy’ibihumyo ndetse banabasobanurira uburyo bihingwa n’uburyo bakora imigina yabyo.

Muri urwo ruganda rwafunguwe ku mugaragaro, harimo amamashini atandukanye buri yose ifite umumaro wayo kugira ngo umugina wera ho ibihumyo ubashe gukorwa. Ayo mamashini kandi amenshi muri yo akoresha umuriro.

Sezibera Caleb umuyobozi wa CAEG-Umugende yatangarije Kigali Today ko bafite imashini eshatu zikora neza kandi zigaragara hake mu  Rwanda. Uko ari eshatu zifite agaciro ka miliyoni zirenga icyenda mu mafaranga y’u Rwanda. Bazihawe n’umushinga wa RSSP (Rural Sector Support Project) nk’uko abitangaza.

Akomeza avuga ko aho uruganda ruhagaze ubu, kuva mu mwaka wa 2008, rumaze gutwara amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 32. Batewe inkunga mu buryo butandukanye biturutse mu karere ka Burera ndetse no mu muryango w’ivuga butumwa witwa MOUCECORE (Mouvement Chrétien pour l’Evangélisation, le Councelling et la Réconciliation).

Bihingwa ku butaka buto bigatanga amafaranga menshi

Igihingwa k ibihumyo Sezibera Caleb avuga ko nyuma yo kubona ko ubutaka bwo guhinga ho bugenda burusha ho kuba buto mu Rwanda, bashatse uburyo bwo gushaka igihingwa kidasaba ubutaka bunini maze bahita mo guteza imbere igihingwa k’ibihumyo.

Ibihumyo bihingwa ku butaka buto kandi ntabwo bisaba ibintu byinshi kugira ngo ubone umugina wera ho bihumyo. Muri urwo ruganda  rwa Koperative CAEG-Umugende bifashisha ibitiritiri by’ibigori, ibigorigori, ibisigazwa by’ibishyimbo bahuye n’ibindi nk’uko Sezibera abisobanura.

Yongera ho ko umugina ugomba gufatwa neza, hicwa za mikorobe zitandukanye ziba ziwurimo, hifashishijwe umwuka ushyushye. Iyo umugina utarimo za mikorobe wera ibihumyo mu gihe mu gihe kiri hagati y’amezi atatu n’ane.

Sezibera avuga ko ibihumyo bifite intungamubiri kandi bigatanga n’amafaranga. Kugira ngo ibihumyo bize ku mugina, batera mo umuti witwa “Micelium”. Akuma kaba karimo uwo muti kagura amafaranga y’u Rwanda 500 kandi kagakoreshwa mu migina 100.

 

Uruganda rukora imigina yera ho ibihumyo rwa Koperative CAEG-Umugende rufite ubushobozi bwo gukora  imigina 500 ku munsi. Umugina umwe bawugurisha amafaranga y’u Rwanda 500.

 

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia