Tag Archive | "aba"

Rwanda | GISAGARA: UMUTEKANO W’ABACITSE KU ICUMU UKENEYE KWITABWAHO BYIHARIYE

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,


Uhagarariye Ibuka mu karere ka Gisagara aravuga ko umutekano w’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994 mu Rwanda ukwiye kwitabwaho ku buryo bwihariye bitewe n’uko bakunze guhura n’ibibahungabanya kurusha abandi bivuye ku mibereho barimo.

Bwana Emmanuel UWIRINGIYIMANA uhagarariye umuryango Ibuka mu karere ka Gisagara aravuga ko aba bantu barokotse Jenoside bakunze guhura n’ibibazo bitandukanye bitewe n’uko bamwe babaye incike bakaba ntabantu babana bityo abajura bakababonera, cyangwa se abandi bakaba imfubyi zirera nabo bikaba uko cyangwa bakabaho bafite ubwoba kubera ko nyine bari bonyine.

Aragira ati”Biroroshye kugirango umujura cyangwa umugizi wa nabi atere umuntu wibana kuko aba azi ko ntawe bari kumwe, ibi rero bikaba bigaragara cyane ku bantu barokotse bagiye basigara bonyi. Mbona rero bishobotse umutekano wabo wakwitabwaho byihariye, muri buri gace bakamenya abantu babo bibana bakababa hafi”

Ibi kandi bwana Emmanuel yabivuze ahereye ku iyicwa ry’umukecuru riherutse kuba mu murenge wa Save, akavuga ko ahanini umugizi wa nabi yorohewe n’igikorwa cye kibi kuko umukecuru yari wenyine n’ubwo yari afite umwana w’umuturanyi uza ku muraza, uwamwishe akaba yaracunze umwana wamurazaga ataraza akaba aribwo aza.

Si uyu muyobozi wa Ibuka uvuga ko aba bantu bakeneye umutekano wihariye gusa kuko n’abaturage ubwabo baravuga ko ari ngobwa ko bitabwaho kurusha abandi kuko ngo bakekako akenshi basuzugurwa kuko batagira imiryango.

MUKARUTAMU Rose ni umupfakazi mu murenge wa Save aragira ati “Mbona byaba byiza usibye n’ubuyobozi n’abaturage bagenzi bacu badushyigikiye bakatuba hafi kuko hari igihe abantu batwoneshereza cyangwa nk’abana bakatwangiriza tugaceceka kuko tuba dukekako babikora baterwa n’uko babona turi abantu bari aho bonyine basuzuguritse. Biroroshye kandi ko abantu banyiba ntaha kuko ntawundi tubana. Bajye badufasha batube hafi rwose”

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara bwana Leandre KAREKEZI nawe yavuze ko aba bantu bakwiye kwitabwaho inzego zo hasi zikamenya abantu bibana muri rusange bagacungirwa umutekano ku buryo bwihariye, kuri ubu ngo bikaba bimaze guhagurukirwa.

 

 

Rwanda | Ruhango amafaranga

Rwanda : Ruhango: amafaranga asigaye ahabwa agaciro kuruta ubumenyi butangwa mu mahugurwa

Tags: , , , , , , , , , , , , , , , ,


Rwanda | Ruhango amafarangaUmuryango RRP+ uhugura inzego z’ibanze ku kwirinda ihohoterwa nyuma hakaza kugaragara ubwumvikane buke mu itangwa ry’amafaranga

Mu karere ka Ruhango kimwe no mu tundi turere tukiri inyuma mu majyambere, uhasanga imiryango myinshi itandukanye, ivuga ko iharanira iterambere ry’umuturage. Akenshi iyi miryango yifashisha amahugurwa kugirango ashobore kugera ku ntego yayo.

Ariko kugeza ubu aya mahugurwa bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Ruhango, basigaye bayabona nk’uburyo bwo gushaka kwirira amafaranga aho kugera ku ntego ziba zarazanye iyi miryango.

Iyo witabiriye amwe mu mahugurwa aba yabereye muri aka karere wumva amajwi y’abantu benshi batandukanye babazanya bati “ ese uyu munsi noneho baratanga angahe (amafaranga), ubu se si ka gahumbi kabo?”.

Aha ugasanga ababa bitabiriye amahugurwa, ntibakurikiranye neza amasomo baba bateguriwe, kuko imitima yabo iba itekereza ku gatike bari buhabwe uko kangana ndetse ku bamaze kukamenya bo batangira gutekereza uko bari bugakoresha nikamara kubagera mu ntoki.

Icyakora bamwe mu baba bitabiriye aya mahugurwa usanga baba badashira amakenga ababa bayateguye kuko baba bakekaho kunyereza agatike baba bahawe, ibi byose ugasanga ari ibibangamira amahugurwa aba agamije iterambere ry’abaturage.

Ibi byaje gushimangirwa n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu murenge wa Ntongwe mu karere ka Ruhango tariki ya 01/08/2012 ubwo bitabiraga amahugurwa yari yateguwe n’umuryango RRP+. Aha abari bitabiriye aya mahugurwa y’iminsi 2, bamwe bafashe icyemezo cy’uko batazayagarukamo kuko ngo babonaga aya mahugurwa arimo uburiganya bw’amafaranga.

Nyuma y’amahugurwa ku munsi wa mbere buri muntu yahawe amafaranga 1000, nyuma yo kugaragaza ko batishimiye aya mafaranga, banyiri gutegura aya mahugurwa bahise bafata icyemezo cyo kubongera ikindi 1000, nibwo abari bakiri aho hafi batangiye guhamagara bagenzi babo bamaze kwivumbura bakagenda kugaruka bagafata andi mafaranga ko bemeye kubongera.

Ibi babifashe nk’agasuzuguro bamwe baragaruka abandi baranga bagira bati “nibajyane ntibakajye baza kudukinisha, ubu se umuntu aba yarenze imisozi irenga 5 barangiza bakamuha ubu busa? Nibajyane natwe ntaho tuzagaruka”

Ikindi aba baturage bashingiraho bavuga ko abantu basigaye bategura amahugurwa bagamije kwirira amafaranga, naho usanga imiryango runaka itegura amahugurwa arenze 2 ku munsi cyangwa se amahugurwa bakayahuza n’ibindi bikorwa bibafitiye inyungu, ugasanga abitabiriye amahugurwa biriwe aho bakabona banyiri gutegura amahugurwa nimugoroba baje kubasinyisha gusa ngo babahe amafaranga y’ingendo.

Aha bamwe mu baturage ntibatinya kuvuga ko iterambere ry’umuturage ryabaye nk’imwe mu nzira y’urwitwazo rwo kurya amafaranga y’inkunga aba yarahawe iyi miryango.

Abaturage bavuga ko impamvu ituma badakurikirana amahugurwa, ari uko baba babona n’abayateguye nabo ubwabo bafite inyota ikabije ku gafaranga kaba karagenewe ayo mahugurwa. Bagaheraho bavuga ko urebye rwose amahugurwa y’icyi gihe nta kintu agikiza, ahubwo ngo hari igihe aba ari ayo kongera makimbirane.

 

Rwanda | Intara y amajyepfo abashinzwe

Rwanda : Intara y’amajyepfo: abashinzwe imibereho myiza barasabwa kugira uruhare mu gusubiza abana bahoze mu bigo mu miryango

Tags: , , , , , , , , , , , , , , , ,


Rwanda | Intara y amajyepfo abashinzweHashize amezi hafi atandatu hatangijwe gahunda yo gukura abana mu bigo barererwamo bakajya kurererwa mu miryango. Ingengo y’imari y’umwaka utaha izatangirana n’ukwezi gutaha kwa Nyakanga, izatangirana n’ibikorwa byo gufasha aba bana gushyirwa mu miryango. Ni muri urwo rwego abashinzwe imibereho myiza mu mirenge hamwe n’abashinzwe irangamimerere ndetse n’abayobora ibigo by’imfubyi bo mu Ntara y’amajyepfo bahawe amahugurwa abategura gufasha muri iki gikorwa kuva tariki ya 26 kugeza kuya 27 Kamena.

Aya mahugurwa yateguwe n’Inama y’Igihugu y’abana hamwe na komisiyo y’igihugu yo gusezerera abasirikare no kubasubiza mu buzima basanzwe, yeretse abari batumiwe mu mahugurwa ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe ku bana barererwa mu bigo ndetse na gahunda n’ingamba Leta y’u Rwanda yafashe mu kubashyira mu miryango akaba ari ho barererwa.

Abashinzwe imibereho myiza ndetse n’irangamimerere mu mirenge barasabwa kuzafasha muri iki gikorwa cyo gusubiza abana mu miryango basobanurira abaturage akamaro k’iki gikorwa ndetse bakanagira uruhare mu kumenya imiryango iziyemeza kwakira aba bana, bareba niba koko bakwiye kubakira.

Aba bakozi b’imirenge kandi nibo bazamenya niba abakiriye abana biyemeje kubagira ababo (adoption), cyangwa niba biyemeje kubarera kugeza bakuze bakabasha kwirwanaho. Ibi bizagaragarira mu masezerano aba babyeyi bazakira abana bazagirana n’aba bayobozi, hanyuma inyandiko zigashyingurwa mu biro by’imirenge.

Abashinzwe imibereho myiza banasabwa kuzakurikiranira hafi abana igihe bageze mu miryango yabo cyangwa ibarera, bakareba ko impamvu zari zatumye bakurwa cyangwa bava muri iyi miryango zidasubira.

Mukantabana Seraphine, Komiseri muri komisiyo y’igihugu yo gusezerera abasirikare no kubasubiza mu buzima basanzwe ati “Kera umwana wese yarererwaga mu muryango. Mu kazi mushinzwe ka buri munsi muharanire ko nta bana barererwa mu bigo by’imfubyi bazongera kubaho. Abafite ababyeyi bazasubizweyo ababyeyi babo babiteho, ababuriwe inkomoko bakirwe n’ababyeyi b’impuhwe, abakuru baremerwe, bafashwe kwitunga.”


 

Musabyemariya Yozefa yiyemeje

Rwanda | Huye: Musabyemariya Yozefa yiyemeje kurera abana bafite ubumuga bwo mu mutwe

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,


Musabyemariya Yozefa yiyemejeMusabyemariya ni umubyeyi utuye mu Murenge wa Tumba ho mu Karere ka Huye. Ni umwe mu bagize ishyirahamwe ADAR-Tubahoze ryita ku bana bafite ubumuga bwo mu mutwe, ariko urebye ni we ukurikirana umunsi ku wundi ibikorerwa aba bana.

Uyu mubyeyi ntabwo yize ibijyanye no kurera bene aba bana, ahubwo impuhwe yumva abafitiye kubera ko azi ko bakeneye urukundo nk’abandi bana, rimwe na rimwe ababyeyi ndetse n’abavandimwe babo babima, ni byo byatumye yiyemeza kurera ab’imfubyi.

Musabyemariya ati “nabyaye abana 2, umutoya muri bo na we yari afite bene iki kibazo. Byatewe n’uko yavutse yananiwe cyane kubera ko urureri rwari rwamwijungurijeho abaganga bakabibona bitinze. Uyu mwana wacu twiyemeje kumurera tumukunze kugeza yitabye Imana afite imyaka 16.”

Mbere ya jenoside yo mu 1994, yari ari mu ishyirahamwe ry’ababyeyi bafite abana bavukanye ubumuga bwo mu mutwe ryitwaga foi et lumière mu rurimi rw’igifaransa, ni ukuvuga ukwemera n’urumuri. Hamwe n’abari muri iri shyirahamwe, bajyaga bafata igihe cyo guhura, bagasenga ndetse bakanungurana ibitekerezo ku kuntu bagomba gukunda abana babo.

Nyuma ya jenoside, bamwe mu babyeyi bari kumwe mu ishyirahamwe bari barapfuye, abandi bari mu buroko, nuko abonye ukuntu abana babo batakigira kirera kubera ko abo bari basigaranye batabashaga kubitaho, yiyemeje kubegeranya kugira ngo abarere.

Buke buke abantu bagiye bamuzanira n’abandi bana batagira ababyeyi bafite ubumuga bwo mu mutwe, maze mu mwaka w’2000 ashinga ishyirahamwe ADAR-Tubahoze, ubuyobozi bw’Akarere na bwo bumuha amazu yahoze akorerwamo na ADAR aherereye aho bita mu Irango ho mu Murenge wa Tumba, Akarere ka Huye, nuko atangira kuharerera abana yari afite icyo gihe.

Atangira kwegeranya aba bana nyuma ya jenoside bari 3, none ubu afite abagera kuri 27 agenda azanirwa n’abantu batandukanye. Icyakora, abana yemera kurera ni abadafite ababitaho, naho ubundi agira inama ababyeyi kwirerera abana no kubaha urukundo kuko baba barukeneye nk’abandi bana basanzwe, bazima.

Kurera abana bafite ubumuga bwo mu mutwe bisaba ubwitange

Kugeza ubu, inkunga abasha kubona ituma abasha guhemba abarezi batatu bita kuri aba bana umunsi ku wundi, n’undi umwe wita ku mwana umwe bavuza i Goma. Aba barezi na bo bafite ubwitange bukomeye. Twifuje kumenya niba atagira ubwoba ko bakwigendera, maze uyu mubyeyi asubiza agira ati “abarera aba bana ni abantu bafite umuhamagaro wo kwitanga. Abaza hano ni abahoze bari mu babikira hanyuma ubuzima bwaho bukabananira, nuko bakaza gukomereza umurimo w’urukundo bari biyemeje hano.”

Kurera aba bana bisaba gufata igihe cyo kwiga buri wese, ukamenya ibyo akunda, ibimushimisha n’ibimubabaza kugira ngo umenye aho uhera umwereka ko umukunze. Nta wuhuza imiterere n’undi.

Uyu murimo rero ntabwo woroshye. Bikubitiyeho ko hari abo usanga badashoboye kwigaburira, abandi kwiyuhagira cyangwa kumenya ko bakeneye kujya ku musarane, nta wabura kuvuga ko abakora uyu murimo bawukorera ko bafite urukundo, kandi ko nta n’indi nyungu baba bawutezemo cyane ko inkunga babona idatuma bahembwa n’agatubutse.

 

 

 

 

Imiryango 135 itishoboye 2

Rwanda | Nyamasheke: Imiryango 135 itishoboye yorojwe inka muri gahunda ya Girinka

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Imiryango igera kuri 135 itishoboye yo mu mirenge igize akarere ka Nyamasheke yorojwe inka muri gahunda girinka munyarwanda, uyu muhango wo koroza aba batishoboye ukaba wabereye ahantu hatatu hatandukanye mu karere.

Imiryango 135 itishoboye  1

Umwe mu baturage borojwe witwa Komezusenge Samuel yavuze ko inka yahawe azayibyaza umusaruro ikazamugirira akamaro we n’umuryango we ngo kuko agiye guhinga akeza ndetse agasagurira n’isoko. Yavuze ko mbere kunywa amata byajyaga bimugora ariko ubu akaba agiye anyway ayo yikamiye. Yaboneyeho gushimira leta y’ubumwe yashyizeho iyi gahunda itekereje no ku miryango ikennye.

Umukozi ushinzwe ubworozi mu karere ka Nyamasheke, Sindayiheba Felix, yasabye aba baturage bahawe inka kuzazifata neza kandi bakitabaza abashinzwe ubworozi mu mirenge mu gihe inka zigize ikibazo ndetse bakanasobanuza uko bakwiye guzifata mu buzima bwazo bwa buri munsi.

Yabibukije ko igihe zizaba zibyaye bagomba kuzitura bagenzi babo bityo inka zigakomeza kugera ku baturage bose.

Imiryango 135 itishoboye  2

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere Bahizi Charles, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yavuze ko gahunda ya Girinka igamije ko buri muturage atunga inka ikamufasha gutuma ubuzima bwe n’ubw’abe bumera neza.

Bahizi yasabye abaturage kumva ko gahunda ya girinka ari iya buri wese, anasaba abishoboye gushyigikira gahunda ya girinka nabo boroza bagenzi babo batishoboye ngo nabo batere imbere.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere yasabye aba baturage batishoboye guharanira gutera imbere ntibasubire inyuma, bakanaba intangarugero aho bari hose.

Yaboneyeho kandi kubaha ubutumwa bwo kwitabira gahunda za leta zitandukanye zibaganisha ku iterambere kandi bakihesha agaciro bakanagahesha igihugu muri rusange.

 

 

 

 

Rwanda : Cyizi: Barinubira kuba isoko ritagira ubwiherero.

Tags: , , , , , , , , , , , , ,


Abaturage barema isoko rya Cyizi riri mu murenge wa Maraba wo mu karere ka Huye barinubira kuba iri siko ritagira ubwiherero rusange.

Benshi muri aba baturage bavuga ko bibagora kubona ubwiherero iyo babukeneye kuko isoko ubwaryo nta bwiherero rigira. Akenshi ngo iyo  aba baturage bashatse  kujya mu bwiherero bifashisha ubwiherero bw’amwe mu mazu y’ubucuruzi.

Umwe muri aba baturage wifuje ko izina rye ridatangazwa yavuze ko yirinda kugira icyo arya iyo ari bujye mu isko kugira ngo ataza gushaka kujya mu bwiherero, ati “ njyewe nirinda kuza mfashe ifunguro iryo ariryo ryose kugira ngo ntaza gukenera kujya kuri toilet (ubwiherero), nayikura he se?”

Benshi kandi bemeza ko batewe impungenge n’isuku nkeya iterwa no kuba iri soko ritagira ubwiherero, gusa ubuyobozi bw’umurenge wa Maraba buratangaza ko hari gahunda yo kubaka ubwiherero muri iri soko ku buryo mu mezi atanu buzaba bwarangiye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa  w’umurenge wa Maraba, Mutangana Innocent yagize ati “ ubu tugiye kubaka ubwiherero isoko ryaratanzwe.Ubwo rero ikibazo cy’isuku nkeya gishingiye ku bwiherero urumva ko twagifatiye ingamba kandi turizera ko mu gihe kitarenze amezi nk’atanu ubwiherero buzab abuhari.”

Iri soko rya Cyizi riri mu muhanda rikunze kuremwa n’abaturage baturutse mu mirenge itandukanye yo mu turere twa Huye na Nyamagabe.


Rwanda Imyumvire ikiri hasi y’abasigajwe

Rwanda : Imyumvire ikiri hasi y’abasigajwe inyuma n’amateka b’I Rebero irabadindiza

Tags: , , , , , , , , , , , , ,


Rwanda Imyumvire ikiri hasi y’abasigajwe

Imyumvire ikiri hasi igaragara ku basigajwe inyuma n’amateka bo mu kagali ka Rebero akarere ka Rulindo, ni imwe mu nzitizi z’iterambere kuri bo kuko hari ibikorwa by’iterambere batitabira kandi byabazamura.

aba basigajwe inyuma n’amateka batura aha bonyine, bubakiwe amazu ariko bananiwe kwicukurira imisarani maze ngo bazahabwe amabati yo kuyisakara nk’uko babisabwe n’ubuyobozi.

Umuyobozi w’umurenge wa Kinihira, Ndahayo Ildephonse avuga ko aba basigajwe inyuma n’amateka bari mu bukene, kandi ikibazo kinini kibibatera kikaba ari imyumvire yabo igifite ikibazo.

Ati: “ntabwo bitabira amanama, imiganda, ndetse na mituweli bahawe nk’abatishoboye bananiwe kujya kuzifata keretse iyo hagize urwara”.

Nyamara ngo aba basigajwe inyuma n’amateka bari bafite uburyo babayeho, kuko hari abagurishije amasambu yabo, abandi ngo bakaba badashobora kwizigamira amafaranga kandi mu minsi ishize bari bafite akazi mu kubaka ibitaro bya Kinihira.

Ubwo minisitiri muri Perezidansi Venantie Tugireyezu yabasuraga mu ntangiriro z’ uku kwezi kwa Gatanu, yavuze ko aba bantu batujwe mu bice bitandukanye, imyumvire yabo yarushaho kuzamuka.

Ni muri urwo rwego bari gushakirwa akazi mu mirima y’icyayi ndetse n’ahandi kugirango bareke gutura aha bonyine, ahubwo baturane n’abandi bityo bumve vuba gahunda zigenewe kubateza imbere nko kwizigamira no kubitsa no kugurizanya.

 

 

 

Rwanda : Gukura abana babaye mu muhanda ku biyobyabwenge bitwara igihe

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,


Abana baba mu muhanda bakunda gufata ibiyobyabwenge birimo urumogi, kole (colle) ndetse na lisanse (essence).  Bifashisha ibi biyobyabwenge bagamije kwibagirwa ibibazo barimo cyangwa no gutinyuka kuko iyo bamaze kubifata bavuga cyangwa bagakora ibyo bari basanzwe batinya. Bo bavuga ko baba bari mu maswingi cyangwa mu mafree.

Ndagijimana Félicien ni umuyobozi w’ikigo cyakira mwene aba bana mu gihe gito (transit center) gikorera mu Murenge wa Mbazi ho mu Karere ka Huye. Avuga ko bitoroshye gufasha aba bana kureka ibiyobyabwenge burundu. Ngo bafata igihe kinini cyo kubaganiriza no kubigisha maze bukebuke bakazagera aho bakabireka.

N’ubwo aba bana bagera mu kigo ayobora (Mbazi Transit Center) bakabima uburyo bwo kubona ibiyobyabwenge basanzwe banywa, ngo bazi no kubyishakira mu bundi buryo. Ndagijimana yagize ati: “hari igihe uba uri kumwe n’aba bana muganira, wahindukira gato ugasanga umwana wasize ari muzima ameze nk’umusinzi, yageze mu mafree . Ibi biterwa n’uko ngo hari uburyo bashinga urutoki hasi ubundi bagakina muzunga, nuko mu gihe gito bakaba babaye nk’abanyoye ibiyobyabwenge”.

Uretse gukina muzunga, ngo hari igihe mu myenda aba bana baba baje bambaye baba barashyize lisansi nko ku kuboko k’umupira, hanyuma bakajya bayifashisha igihe bashaka kujya mu maswingi. Ngo hari n’uburyo barya imbuto z’icyatsi bita rwiziringa, maze bakigira mu mafree.

Ndagijimana rero ati: “ntibihagije kubuza abana bavuye mu muhanda kureka ibiyobyabwenge kuko bo ubwabo bazi kwishakira uburyo bajya mu maswingi. N’ubwo tumara kubakira tukabima uburyo bwo kubibona, ntibibabuza kubyihimbira. Uburyo buhamye bwo kubibakuraho ni ukubaganiriza no kubafasha kumva ko byangiza ubuzima.”

 

 

 

 

 

Rwanda | Aline Gahongayire

Rwanda | Aline Gahongayire na Korari Asaph mu gikorwa cyo gusura imfubyi za jenoside ku Kamonyi

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,


Umuhanzikazi Aline Gahongayire afatanyije na korali Asaph bafite igikorwa cyo kujya gusura no gufasha abana b’imfubyi za jenoside  baba I Gihinga mu karere ka Kamonyi.

Rwanda | Aline  Gahongayire

Aline Gahongayire

N’ubwo ngo Aline yari yatangaje ko bazakora iki gikorwa mu cyumweru cy’icyunamo ntibyabashobokeye kujyayo, ariko baracyari mu myiteguro kandi ngo baracyakomeje umugambi wo kujya gusura abo bana n’itariki ikaba izamenyekana mu minsi ya vuba.

 

Mu kiganiro gito twagiranye na Aline Gahongayire ku itariki 17.4.2012 twifuza kumenya igihe bazakorera icyo gikorwa yagize ati: “kugeza ubu ntabwo turamenya neza umunsi kuko turashaka kubanza kuvugana n’umuyobozi w’aho tuzajya kugira ngo tubanze tumenye neza disponibilite y’abo tuzajya gusura kugira ngo tubone kujyayo”.

 

Twamubajije igihe bazavuganira n’uwo muyobozi atubwira ko ari mu cyumweru gitaha akaba ari nabwo bazamenya neza igihe bazagirayo.

Aline asanga ari ikintu gikomeye kuba hafi y’abana nk’aba kuko baba bakeneye ababaha ikizere cy’ejo hazaza, baba bakeneye ababegera bakabahumuriza bityo akaba abishishikariza abanyarwanda bose mu rwego rwo gufasha aba bana kuko usanga abenshi baba bafite ubushobozi buke bwo kubona ibyo bakenera mu buzima bwabo bwa buri munsi.

 

Bimwe mu bikoresho bateganya kuzashyira aba bana ni ibikoresho by’isuku, ibikoresho byo mu rugo, ibiribwa n’ibindi. Si uguha abo bana ibikoresho gusa kandi kuko harimo no guhumuriza aba bana bakanabaganiriza kuko nabyo baba babikeneye.

 

Ibikorwa nk’ibi bikwiriye kwitabwaho cyane kandi bikazirikanwa ntibiharirwe gukorwa gusa mu gihe twibuka inzirakarengane  zazize jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, ahubwo bikaba buri gihe.

 

Aline Gahongayire kandi ni umwe mu bahanzi baririmba Gospel bari mu marushanwa ya Groove Awards azabera mu gihugu cya Kenya.

 

 

Imfubyi za jenoside

Rwanda | Gisagara: Imfubyi za jenoside zibana zirasaba ko ibufasha buzigenerwa bwakongerwa

Tags: , , , , , , , , , , , , ,



Abana b’imfubyi bibana bo mu mirenge 13 yo mu karere ka Gisagara baratangaza ko babona ubufasha bahabwa nk’imfubyi zirera bukeneye kongerwa kuko basanga hari byinshi batarabasha kwiha ubwabo kandi mu by’ukuri babikeneye.

Imfubyi za jenoside

Abana bari mu mashuri ariko ubusanzwe birera kubera ikibazo cy’ubupfubyi batewe na Jenocide yakorewe abatutsi mu mwaka 1994 babona ubufasha bahabwa bukwiye kongerwa kuko batabasha kubona ibikenewe byose kandi bataragira ubushobozi bwo kubyiha kuko bakiri mu mashuri.

Aba bana baratangaza ko iyo bavuye ku mashuri bakajya mu biruhuko bibagora cyane, kuko abatagira undi muntu babana iyo bagiye ku mashuri basiga inzu zabo zikinze, bagera mu rugo ugasanga ntawe basanga ndetse ntibinaborohere guhita babona ibibatunga cyane ko atari buri gihe bajya mu mashuri basize ibizabatunga igihe bazaba bagarutse. Iyo byabonetse barabisiga ariko kandi hakaba n’igihe bavuye mu rugo ntacyo bari basigaranye.

“Si buri gihe ntaha mfite ibizantunga mu biruhuko, icyo gihe rero birumvikana ko mbanza kubaho nabi mu gihe mbishakisha kuko ntawe mba narasize inyuma uzanyakira ntashye” Ibi byavuzwe na Kizito UWINEZA umwana wirera uba mu murenge wa Gikonko.

Igihe cy’ibiruhuko rero Kizito akoresha amafaranga make abona yishyurwa imitungo y’iwabp maze agahingisha imirima ye akazaba ariho akura ibimutunga, gusa umurenge ugira ibyo ugena nk’ibikoresho by’ishuri n’amafaranga y’urugendo azamujyana akanamugarura ava yo. Ibyo ariko aba bana bakavuga ko bidahagije kuko mu buzima bwo hanze y’ishuri bahura na byinshi bibasaba amafaranga kandi batayafite kandi ngo usibye n’amafaranga no kuba bonyine akenshi birabavuna, bakifuza uwabasura kenshi bagakira iryo rungu babamo.

Madamu Daphrose MUKARUTAMU uhagarariye ishyirahamwe DUHOZANYE ryita ku bapfakazi n’imfubyi ba Jenoside riri mu murenge wa Save aravuga ko koko aba bana babaho mu buzima butoroshye cyane ko n’ubundi ntaho byari byarigeze mu Rwanda ko umwana ukiri mu ishuri yibana akirera, ariko avuga ko DUHOZANYE ibakurikirana uko ubushobozi bwayo buyemereye ariko nyine bikaba bidashoboka ko bagera kuri buri mwana.

Icyo aba bana bakeneye ni uko ibibazo byabo byahabwa agaciro ndetse ntibiharirwe Leta koko itabibasha byose, ahubwo buri mu nyarwanda cyane ababyeyi bakibuka n’izo mfubyi zitaha hafi yabo zibana.

UWAMURERA Francine ni umutegarugori utuye mu murenge wa Save uvuga ko aba bana batagakwiye kubabarira ku misozi kandi hari ababyeyi bahatuye. We ku bwe ngo bagakwiye no kujya bohereza bana babo bakabaraza, bakabaganiriza ntibabe bonyine, igihe cyo kuva mu ishuri bakakirwa n’abaturanyi nk’ababyeyi.

Madamu Francine yagize ati “Nta mubyeyi ujya abura icyo aha umwana kandi aba bana ntaho batandukaniye n’abacu tubyara”


Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia