Tag Archive | "Abafite"

Rwanda : Nyagatare: Barakangurirwa kumva ko abafite ubumuga bwo kutabona ari abantu nk’abandi

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,


Abashinzwe gukorera ubuvugizi abafite ubumuga bwo kutabona ku rwego rw’igihugu barasaba abayobozi b’inzego zitandukanye ku rwego rw’Akarere ka Nyagatare kujya baha abafite ubumuga bwo kutabona uburenganzira nk’ubuhabwa abandi Banyarwanda bose.

Nkurunziza François, umwe mu bashinzwe gukorera ubuvugizi abafite ubumuga bwo kutabona, avuga ko icyabateye kuza kuganira n’abakozi b’Akarere ka Nyagatare ari ukugira ngo babasabe gukorera abafite ubumuga bwo kutabona ibikorerwa undi Munyarwanda wese haba mu burezi no mu buzima bityo babafate nk’abandi bantu.

Ingabire Sévelin, na we watanze ikiganiro, avuga ko bimwe mu bibazo abafite ubumuga bwo kutabona bahura nabyo harimo imyimvire ikiri hasi bamwe mu Banyarwanda babafiteho bakaba batababona kimwe n’abandi bantu. Ikindi ngo ni uko mu gihe mu Rwanda havugwa uburezi kuri bose bikaba byaratumye hanongerwa amashuri kuri ubu ngo hari ishuri rimwe rukumbi ryigisha abafite ubumuga bwo kutabona.

Umuryango nyarwanda w’ abafite ubumuga bwo kutabona watangiye mu mwaka w’1994 uhabwa ubuzima gatozi mu mwaka w’1995. Kugeza ubu ngo ukaba ufite amashyirahamwe abarirwa muri mirongo ine n’umunani ari hirya no hino mu turere tugize iki gihugu. Mu y’Uburasirazuba yonyine ngo hakaba habarwa agera muri cumi n’atanu.

 

 

 

Rwanda | Ngororero Abafite amazu

Rwanda : Ngororero: Abafite amazu muri centre ya Ngororero barasabwa gusiga amarangi ku mabati

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,


Muri gahunda yo gukomeza kuvugurura no guteza imbere umujyi wa Ngororero, ubuyobozi bw’umurenge wa Ngororero bwategetse abantu bose bafite amazu muri uwo mujyi cyane cyane amazu afite amabati bigaragara ko ashaje (dore ko hafi y’amazu ari muri uwo mujyi yose asakaje amabati) ko ayashaje agaragaramo imyenge bayavugurura abandi bagasiga ho irangi ritukura.

Ku itariki ya 20 Kamena 2012, umuyobozi w’umurenge wa Ngororero ari kumwe n’abandi bakozi b’umurenge bakaba barabyukiye mu gikorwa cyo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’icyo cyemezo no kwibutsa abatarabikora ko hari ibihano biteganyijwe.

Rwanda | Ngororero Abafite amazuNyuma y’iki gikorwa abafite amazu muri uyu mujyi twabajije uko biteguye gushyira mubikorwa iki cyemezo batugaragarije kutabyishimira. Impamvu ya mbere batanga ni uko nta gihe kinini gishize basabwe kuvugurura amazu hagendewe ku myubakire bahawe n’ubuyobozi, abenshi bakaba barabikoze nubwo hakiri n’amazu ataravugururwa, ariko bakaba bavuga ko iyo mirimo yose itunguranye isaba amafaranga menshi kuburyo ba nyirayo bibasaba kwiyambaza amabanki none bakaba batararangiza no kwishyura amafaranga ya mbere.

Kimwe mubyo ba nyiri amazu basabwa kwitaho mu mivugururire ni ibikari by’amazu yabo aho inzu zisa neza imbere ariko wagera inyuma ukumirwa, aho ahenshi hagaragara ibyondo ku mazu ndetse ukabona nta n’amasuku ahakorerwa. Gusa umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ngororero bwana Habiyakare Etienne avuga ko amazu yose yo mu mujyi akwiye kuba yubatse neza, asa neza kandi akomeye atabangamiye umutekano n’ibidukikije.

Muri iki gikorwa kandi hongeye no gusuzumwa iyubahirizwa ry’amabwiriza arebana n’isuku yahawe abafite ububari na za resitora muri uwo mujyi.


Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia