Posted on 29 June 2012
Tags: aba, abana, abashinzwe, bana, bigo, imibereho, miryango, muri, nbsp, ndetse, Rwanda, Rwanda Advocacy, Rwanda children, Rwanda education, Rwanda families, Rwanda province, Rwanda southern
Hashize amezi hafi atandatu hatangijwe gahunda yo gukura abana mu bigo barererwamo bakajya kurererwa mu miryango. Ingengo y’imari y’umwaka utaha izatangirana n’ukwezi gutaha kwa Nyakanga, izatangirana n’ibikorwa byo gufasha aba bana gushyirwa mu miryango. Ni muri urwo rwego abashinzwe imibereho myiza mu mirenge hamwe n’abashinzwe irangamimerere ndetse n’abayobora ibigo by’imfubyi bo mu Ntara y’amajyepfo bahawe amahugurwa abategura gufasha muri iki gikorwa kuva tariki ya 26 kugeza kuya 27 Kamena.
Aya mahugurwa yateguwe n’Inama y’Igihugu y’abana hamwe na komisiyo y’igihugu yo gusezerera abasirikare no kubasubiza mu buzima basanzwe, yeretse abari batumiwe mu mahugurwa ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe ku bana barererwa mu bigo ndetse na gahunda n’ingamba Leta y’u Rwanda yafashe mu kubashyira mu miryango akaba ari ho barererwa.
Abashinzwe imibereho myiza ndetse n’irangamimerere mu mirenge barasabwa kuzafasha muri iki gikorwa cyo gusubiza abana mu miryango basobanurira abaturage akamaro k’iki gikorwa ndetse bakanagira uruhare mu kumenya imiryango iziyemeza kwakira aba bana, bareba niba koko bakwiye kubakira.
Aba bakozi b’imirenge kandi nibo bazamenya niba abakiriye abana biyemeje kubagira ababo (adoption), cyangwa niba biyemeje kubarera kugeza bakuze bakabasha kwirwanaho. Ibi bizagaragarira mu masezerano aba babyeyi bazakira abana bazagirana n’aba bayobozi, hanyuma inyandiko zigashyingurwa mu biro by’imirenge.
Abashinzwe imibereho myiza banasabwa kuzakurikiranira hafi abana igihe bageze mu miryango yabo cyangwa ibarera, bakareba ko impamvu zari zatumye bakurwa cyangwa bava muri iyi miryango zidasubira.
Mukantabana Seraphine, Komiseri muri komisiyo y’igihugu yo gusezerera abasirikare no kubasubiza mu buzima basanzwe ati “Kera umwana wese yarererwaga mu muryango. Mu kazi mushinzwe ka buri munsi muharanire ko nta bana barererwa mu bigo by’imfubyi bazongera kubaho. Abafite ababyeyi bazasubizweyo ababyeyi babo babiteho, ababuriwe inkomoko bakirwe n’ababyeyi b’impuhwe, abakuru baremerwe, bafashwe kwitunga.”
Posted on 24 May 2012
Tags: abashinzwe, afite, amazu, ayo, ibibazo, imibereho, mazu, muri, myiza, ntara, Rwanda FARG, Rwanda houses, Rwanda rebuilding, Rwanda vulnerable

Abashinzwe imibereho myiza ku mirenge no ku tugari tw’Akarere ka Nyabihu basabwe gukusanya amakuru ku birebana n’amazu yubakiwe abacitse ku icumu n’abandi bakene ngo azakosorwe ibibazo azaba afite.
Mu nama igamije kubarura amazu y’abacitse ku icumu n’abandi batishoboye yubatswe kuva mu mwaka w’1996-2007 yabereye mu karere ka Nyabihu kuri uyu wa 23/05/2012 ,Gihana Regis umukozi muri FARG ushinzwe amacumbi,yatangarije abashinzwe imibereho myiza y’abaturage ku mirenge,ku kagari no ku rwego rw’akarere ka Nyabihu ko ikigamije mu ibarura ry’amazu yubakiwe abacitse ku icumu n’ abatishobyoye muri buri ntara ,ari ukugirango hasuzumwe ibibazo ayo mazu afite ,ibikeneye gukorwa kuri ayo mazu ngo abe yuzuye bityo ba nyirayo bayabemo nta bibazo byo kuvirwa,impungenge ko yasenyuka n’ibindi bafite.
Gihana Regis ushinzwe amacumbi muri FARG avuga ko gahunda yo gusana amazu no gukosora ibibazo azaba afite bizatangirana n’ingengo y’imari y’umwaka utaha wa 2013
Gihana Regis,ushinzwe amacumbi muri FARG yakomeje avuga ko ,gukora iri genzura ry’amazu muri buri Ntara zigize u Rwanda ari icyifuzo cyasabwe na SENA y’ u Rwanda, igasaba Guverinoma ko yasuzuma amazu y’abubakiwe batishobye, barimo abacitse ku icumu rya Jenoside, abimuwe Tanzaniya, n’abandi bubakiwe batishoboye kugira ngo abashinzwe imibereho myiza y’abaturage ku tugari no ku mirenge ayo mazu agiye aherereye mo bakurikirane ayo mazu yagiye yubakwa kera, ibibazo afite, imibereho ya ba nyirayo, icyo bayakozeho nk’abagenerwabikorwa, n’ibindi bibazo ayo mazu yaba afite kugirango ayo makuru yose akusanywe, amazu akeneye gusanwa asanwe, akeneye gusakarwa asakarwe, ayasenyutse abe yakubakwa ,afite ibindi bibazo bikosorwe bityo abayatuyemo bayabemo nta kibazo afite kandi nta mbogamizi bibateye.
Iki gikorwa kikaba kizakorwa mu Ntara zose z’igihugu,kikaba cyaratangiriye mu Ntara y’I Burasirazuba ,kuri uyu wa 23/05/2012 kikaba cyakomereje mu Ntara y’I Burengerazuba aho abashinzwe imibereho myiza y’abaturage bo mu tugari n’imirenge igize akarere ka Nyabihu,basabwe kubarura no gukusanya amakuru akenewe kuri ayo mazu, bakaba bayagejeje ku babishinzwe mu minsi itarenze 3 uhereye kuwa 24/05/2012. Nyuma y’ibarura mu Ntara y’I Burengerazuba, iki gikorwa kikazakomereza mu Ntara y’amajyepfo, nyuma mu y’Amajyaruguru nk’uko Gihana Regis yakomeje abitangaza.
Kugira ngo ibikorwa byo kubarura aya mazu n’ibibazo afite bigende neza, inzego z’umutekano nka Police, Ingabo, ubuyobozi bw’akarere bushinzwe imibereho myiza, uhagarariye IBUKA mu karere, n’ubuyobozi muri rusange bukaba bwiyambajwe mu gukora isuzuma ry’amakuru azajya aba yatanzwe n’abashinzwe gukusanya amakuru y’ayo mazu ku rwego rw’utugari n’imirenge. Bikaba biteganijwe ko igikorwa cyo gusana no gukemura ibibazo bazasanga kuri ayo mazu kizatangirana n’ingeno y’imari y’umwaka utaha nk’uko Gihana Regis yabigarutseho.
Posted on 20 February 2012
Tags: abashinzwe, amafaranga, amategeko, iby, kwivuza, Minisitiri, neza, ntara, Rwanda fight against money abuse, Rwanda health care, Rwanda musanze, ubuzima, ubwisungane
Minisitiri w’ubuzima yihanangirije abashinzwe iby’ubwisungane mu kwivuza (mituelle de Santé) ko uzakoresha amafaranga yagenewe ubwisungane mu kwivuza icyo atagenewe azabihanirwa.
Mu nama yagiranye n’abashinzwe iby’ubuzima mu ntara y’amajyaruguru, ndetse n’abayobozi b’iyo ntara tariki 16/02/2012, Minisitiri w’ubuzima yababwiye ko bagomba gukurikiza amategeko agenga amafaranga y’ubwisungane, bakayabika neza ndetse bakanayakoresha neza.
Minisitiri Binagwaho yababwiye ko ubwisungane mu kwivuza bwatangira bwigenga kuko bwahariwe abaturage akaba ariyo mpamvu abayobozi b’ibanze bagomba gukora akazi kabo bagakoresha ayo amafaranga neza atari mu buryo bwa politiki, ngo babe bayakoresha binyuranyije n’amategeko.
Minisitiri w’ubuzima agira ati “abazabirengaho bakayakoresha nabi bazashyikirizwa ubutabera”. Yongeraho ko nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko.