Posted on 08 July 2012
Tags: abantu, abaturage, akarere, amakosa, bafite, ibyemezo, kugirango, kuko, Rwanda, Rwanda cells, Rwanda certificate, Rwanda Land, Rwanda leaders, Rwanda Muhanga, ubutaka, ubuyobozi

Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga burasaba abaturage bako ko bakwitabira gukosoza amakosa yagaragaye ku byemezo by’ubutaka bahawe, aho kugirango babibike uko biri kuko ngo bishobora kubagiraho ingaruka mbi.
Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’amajyambere, Uhagaze Francois avuga ko hari abantu byagaragaye ko bafite ibyemezo biriho amakosa ariko bakanga kubikosoza bibwira ko arizo nyungu zabo.
Uhagaze ati: “hari abo usanga bafite amagorofa ariko ugasanga ubwo butaka babubaruye nk’ubukaka buhingwaho butishyura, ubibonye atyo agirango arahiriwe kandi nareba nabi bizamugaruka kuko najya muri banki gutanga ingwate kuri iyi nzu nta nguzanyo bazamuha kuko banki yo iba ibona uyihaye ibyemezo by’ubutaka bwo guhingaho”.
Akaba asaba abaturage baba bafite ibyemezo nk’ibyo kubigaragaza aho gukomeza kubihisha cyane ko ngo ubuyobozi butashobora kumenya abafite amakosa.
Avuga ko bagiye gushyiraho abakozi bazaba bashinzwe kureba abantu bafite ibyemezo bifite amakosa kugirango bibe byakosoka. Aha abakuru b’imidugudu bakaba basabwe ubufatanye bwabo kugirango iki kibazo kirangire kuko aribo baba bazi abantu baturanye.
Abaturage b’akarere ka Muhanga, kugeza magingo aya baracyavuga ko bagifite ikibazo cy’ubukode bw’ubutaka buri hejuru kandi bari bemerewe ko bagiye kugabanya ibiciro.
Posted on 02 July 2012
Tags: abaturage, amazu, bari, cyane, kugirango, leta, mudugudu, Munini, Rwanda, Rwanda appreciate, Rwanda decision, Rwanda government, Rwanda people, Rwanda Ruhango, ubutaka, uko

Amazu yo mu mudugudu wa Munini
Abaturage batuye mu mudugudu wa Munini umurenge wa Ruhango akarere ka Ruhango, banejejwe no kuba Leta yarabeguriye ubutaka bubatseho amazu yabo.
Ibi byishimo abatuye umudugudu wa Munini babitewe n’uko bari bamaze igihe basiragira mu nzego z’akarere basaba ko bahabwa ibyemezo by’ubutaka kugirango nabo bashobore kubona inguzanyo mu ma banki bakore ibikorwa byabateza imbere.
Icyemezo cyo kwegurira abari mu midugudu ubutaka bwa Leta bari batuyeho, cyafatiwe mu nama y’abaminisitiri yateranye tariki ya 27/06/2012.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku itariki ya 28/06/2012, minisitiri w’umutungo kamere Kamanzi Stanislas, yashimangiye ko Kuri ubu itegeko rigenga ubutaka ryavuguruwe rigaragaza ko ubutaka bwubatsweho imidugudu ari ubwa banyiraho “Abaturage”.
Abaturage batuye mu mudugu wa Munini bari barahawe na Leta mu mwaka w’ 1996, bakimara kumva icyi cyemezo bahise bavuga ko bashimira Leta y’ubumwe idahwema gutekereza ku cyateza imbere abaturage bayo.
Safari Abdul atuye muri uyu mudugudu, avuga ko nta hantu Atari yarageze kugirango ahabwe icyemezo cy’aho atuye kugirango ashake uka yabona inguzanyo yo kwiteza imbere, ariko biranga. Akaba avuga ko yashimishijwe cyane n’icyi cyemezo.
Bimwe mu byari bihangayikishije cyane abatuye muri uyu mudugudu, ngo ni uko amazu bari barahubatse yari yarabahenze cyane kuko bagiye bafata inguzanyo za banki bavugurura amazu yabo, aho wasangaga inzu imwe nibura ifite agaciro ka miliyoni 8.
Ikindi cyari gihangayikishije cyane aba bantu, ni uko hari abari baragiye bagura amazu n’abaturage bari barahawe muri uyu mudugudu, bakaba bibazaga uko bizagenda Leta iramutse ishatse kwisubiza ubutaka bwayo.
Posted on 02 July 2012
Tags: abaturage, akarere, amazi, ariko, cyane, ibikorwa, karere, nbsp, ndetse, Ngororero, Rwanda, Rwanda dry, Rwanda Ngororero, Rwanda Problem, Rwanda season, Rwanda Water
Ikibazo cy’amazi meza mu karere ka Ngororero gikomeje kuvugisha menshi abaturage ndetse n’abayobozi bireba kuko giteye inkeke. Mu minsi yashize, abaturage cyane cyane abatuye umujyi wa Ngororero bari baratangiye kugira icyizere cyo kubona amazi bitewe n’ibikorwa byo gukora imiyoboro byari birimo kubakwa ndetse bikaba byaranarangiye ariko bakaba batarabona amazi.
Nkuko bisanzwe, mu Rwanda mu gihe cy’izuba amazi aba makeya ndetse hirya no hino hagatangira kubaho isaranganya hafungirwa bamwe hagafungurirwa abandi, ariko abo mu karere ka Ngororero bo bakaba basaranganya no mugihe cy’imvura ibi bigatuma bamwe bashoka iy’ibishanga n’ibinamba.

Iyo ugenda mu bice bimwe na bimwe by’aka karere ahubatswe utuzu twagenewe gushyirwamo amazi ndetse twuzuye, usanga hari udukorerwamo indi mirimo nk’ubucuruzi ariko wafungura amazi ugaheba, ibi bikaba ari bimwe mubituma abantu batakaza icyizere cyo kuzayabona ndetse hakibazwa niba icyibanze ayo mazu yubakiwe ari ugushyiramo amazi cyangwa gucururizwamo.
Icyakora ubuyobozi bw’akarere bwo buvuga ko imirimo yo gusana ibikorwa remezo bijyanye n’amazi bigikomeje ariko bukanemera ikibazo cy’amazi makeya, bigatuma hari uduce atageramo bakifashisha ay’imvura ariko ubu nayo akaba yaratangiye kubura kubera ibihe by’izuba tugezemo. Ahanini uku kutagira amazi ahagije ngo bituruka ku miterere y’akarere aho amazi aterera cyane kandi akenshi imiyoboro igakunda kwangizwa n’imigezi ndetse indi ikaba yaragiye yangizwa n’ibikorwa remezo birimo imihanda n’ibindi.
Iki kibazo cy’amazi gikomeje kuba agatereranzamba mugihe mu ngengo y’Imari y’uyu mwaka urangiye Akarere ka Ngororero kari kariyemeje ko byibura 71% by’abaturage bagatuye bazaba bavoma amazi meza kandi ahantu hari urugendo rutarengeje metero 500. Iki gikorwa kikaba cyaragenewe amafaranga y’urwanda 231.465.110 nkuko byatangajwe n’umuyobozi w’akarere.
Posted on 21 June 2012
Tags: abaturage, gahunda, gutuza, hamwe, ibidukikije, ikigo, imiturire, muri, nama, nbsp, Rwanda, Rwanda habitation, Rwanda Huye, Rwanda leaders, Rwanda meeting, Rwanda Problem
Abashyira mu bikorwa gahunda za Leta cyane mu bijyanye no gutuza abaturage nibo batishimira ivugurazanya ry’inzego zibakuriye. Ibi byagaragarijwe mu nama yahuje bamwe mu bayobozi n’abakozi bo mu turere tw’intara y’amajyepfo hamwe n’abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imiturire.
Mu nama aba bakozi n’abayobozi bakoreye i Huye kuwa 14 Kamena,2012 umwe muri bo yavuze ko atishimira uburyo basabwe gukura abantu muri nyakatsi bagatuzwa mu midugudu, hanyuma kuko nta handi bari bafite ho kubatuza, batema agace k’ishyamba. Nyuma yaho, abashinzwe ibidukikije bahageze bababwiye ko bangije ibidukikije.
Uyu wari mu nama yakomeje agira ati “kuki inzego zose zirebwa n’imiturire zitabanza kwigira hamwe ibijyanye n’imiturire y’abaturage aho kuza nyuma y’uko twe tuba twagerageje gukora ibyo dushoboye tugendeye ku mabwiriza twahawe, hanyuma ngo ntidusobanutse!”
Abari mu nama bose rero bifuje ko Minisiteri y’ibikorwa remezo hamwe n’iy’ubuhinzi, ndetse n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibidukikije bose bajya babanza gukorana n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imiturire, bakarebera hamwe ahashobora guturwa cyangwa gushyirwa n’ibindi bikorwaremezo hatangijwe ibidukikije ndetse hatanapfushijwe ubusa ubutaka bwashoboraga guhingwa bukera. Ibizajya biva muri ubwo bufatanye bazajye baba ari byo bashyikiriza Uturere tugomba gutuza abaturage.
Muri iyi minsi hariho gahunda yo gutuza Abaturarwanda bose mu midugudu, haherewe ku batuye ahantu hashobora guteza impanuka ziterwa n’ibiza. Icyifuzo cy’aba bayobozi kiramutse gikurikijwe, havamo ko abantu bazatuzwa aho bikwiriye ntihazongere kugaragara amakosa aterwa ahanini n’uko abashyira mu bikorwa gahunda za Leta baba batarimo impuguke zihagije mu bijyanye n’ibyakagombye gukurikizwa byose.
Posted on 19 June 2012
Tags: abaturage, bamwe, bavuga, benshi, bwigunge, karere, Kayonza, mujyi, Rwanda, Rwanda development, Rwanda Entertainment, Rwanda kayonza, Rwanda Youth, uko, urubyiruko
Abatuye mu mujyi wa Kayonza bavuga ko ikigo cy’urubyiruko kiri kubakwa muri uwo mujyi kizavana abatari bake mu bwigunge. Bamwe mu bo twavuganye bavuga ko bari barabuze ahantu ho kwidagadurira mu mujyi wa Kayonza, bigatuma bamwe mu bawutuyemo by’umwihariko urubyiruko bahera mu bwigunge.
Umukozi w’akarere ka Kayonza ushinzwe urubyiruko, umuco na Siporo, Murengezi Jean Baptiste, avuga ko icyo kigo kizavana abantu benshi mu bwigunge kuko “uretse kuba kizajya kiberamo imyidagaduro kizajya kinatangirwamo inyigisho ku bintu bitandukanye birimo no kwihangira imirimo” nk’uko abivuga.
Bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Kayonza bakunze kwinubira ikibazo cy’uko muri ako karere nta nzu yihariye y’imyidagaduro ishobora gukorerwamo ibitaramo by’abahanzi nk’uko bigenda mu tundi turere. Bamwe banavuga ko iyi ishobora kuba ari yo mpamvu abahanzi batitabira kwerekeza mu karere ka Kayonza gususurutsa abaturage ba ho nk’uko babigenza mu tundi turere.
Abasore bagize itsinda rya Urban Boyz ubwo baheruka mu mujyi wa Kayonza mu kwezi kwa kabiri kwa 2012, bahakoreye igitaramo kinitabirwa n’imbaga y’abantu benshi. Icyo gitaramo cyari cyateguwe n’umuryango Health Poverty Action wigisha abaturage ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere no kurwanya Sida, mu rwego rwo gushishikariza abaturage kwisiramuza.
Abo basore bavuze ko bifuza kuzagaruka gutaramira abanyakayonza, ariko bavuga ko “bitapfa gushoboka kuko nta hantu bakorera igitaramo” nk’uko Safi Lee, umwe mu bagize iryo tsinda yabitangaje.
Benshi biteze ko ikigo cy’urubyiruko kizavanaho izo mbogamizi zose ku buryo abatuye mu mujyi wa Kayonza bazabona uburyo buhagije bwo kwidagadura batagombye kujya i Kigali nk’uko bamwe bari basanzwe babikora.
Posted on 15 June 2012
Tags: abaturage, indyo, Margueritte, ngo, Nyuma, Rwanda content, Rwanda nutrition, Rwanda preparation, Rwanda Rwanda, ubuhinzi, Ubworozi, uko, umusaruro, yuzuye

Margueritte Niyibituronsa umukozi muri RAB muri Post harvest and nutrition unity asobanura ibijyanye n’indyo yuzuye
Nubwo abaturage bashishikarizwa kwitabira imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi,ni byiza ko nyuma y’aho umusaruro ubonekeye mu mirimo yabo y’ubuhinzi n’ubworozi,bagomba no gusobanurirwa uko bakoresha ibyo boroye cyangwa bejeje kugira ngo babashe kubikoramo indyo yuzuye mu ngo zabo bitungire amagara yabo ku buryo bwiza. Nk’uko Marguerite Niyibituronsa umukozi mu kigo cy’igihugu cy’ubuhinzi n’ubworozi RAB mu ishami rya” Post harvest and nutrition” unity ni ukuvuga ishami rishinzwe ibikorwa nyuma y’umusaruro ndetse n’iby’imirire,ngo ntibikwiye kurangirira mu korora gusa no kweza mu by’ubuhinzi,ahubwo gusobanurira Abanyarwanda igikenewe mu mirire n’indyo yuzuye uko yategurwa mubyo bahinze no mu byo boroye ni ngombwa kuko bibafasha mu buzima bwabo.
Indyo yuzuye igizwe n’iki kandi ni gute yategurwa
Nk’uko Niyibituronsa Margueritte yabisobanuriye abitabiriye imurikabikorwa ry’ikoranabuhanga mu buhinzi n’ubworozi ryabereye ku Murindi kuva kuwa 04/06/2012 kugeza kuwa 10/06/2012, indyo yuzuye igizwe n’ibitera imbaraga bigizwe n’ibinyamafufu nk’ibijumba,imyumbati,ibitoki,ibigori,n’ibindi. Ku bitera imbaraga hiyongeraho ibyubaka umubiri birimo inyama,amafi,ibishyimbo n’ibindi,naho mu birinda indwara hakabamo imboga n’imbuto nk’uko yabisobanuraga abyerekana.
Abaturage bakaba barasobanuriwe ko nyuma y’umusaruro wabo bakagombye kumenya uko bategura indyo yuzuye mu ngo zabo kugira ngo bakoresheje n’ibyo beza babashe no kwitungira ubuzima buzira umuze bakesha kurya indyo yuzuye no kubufata neza birinda icyabwangiza. Buri Munyarwanda wese akaba ashishikarizwa gutegura kandi no kujya arya indyo yuzuye kuko itagombera ibya Mirenge ahubwo n’ibyoroheje ishobora kubonekamo. Abaturage bakaba bakwiye kujya begera abajyanama b’ubuzima n’abandi bashinzwe iby’imirire bakabagira inama.
Posted on 11 June 2012
Tags: abaturage, akagari, akarima, ako, igikoni, imboga, Kabagesera, karima, ngo, Rwanda, Rwanda agriculture, Rwanda School, Rwanda Vegetable, Rwanda vegetables, shuri
Mu karima shuri k’akagari ka Kabagesera, ho mu murenge wa Runda, hateye imboga z’amoko yose ku buryo butandukanye, Abaturage bakeneye ingemwe zo gutera n’imboga zo guteka muri gahunda y’igikoni cy’umudugudu ni ho baza gusarura imboga.

Amashu, karoti, ibitunguru, imboga n’imiteja biteye mu karima k’ishuli
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Kabagesera, Muvunyi Eugene, atangaza ko uwo murima werekwa abaturage igihe cyose kugira ngo ubabere urugero rw’ubuhinzi bw’imboga. Izo mboga ziterwa n’abaturage kandi akaba ari na bo bazitaho.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko imboga zo muri ako karima shuri ari zo zifashishwa mu gikoni cy’umudugudu aho ababyeyi bahuriza hamwe abana bo mu mudugudu bakabatekera indyo yuzuye bakabagaburira.
Mukarukwaya Annoncée, ni umujyanama w’ubuzima mu kagari ka kabagesera, atangaza ko kuba ku biro by’akagari hateye imboga, bibafasha mu bukangurambaga bwo gukangurira abaturage gutegura indyo yuzuye.
Ako karima shuri kandi ngo gafasha abaturage bo mu kagari kubona ingemwe z’imboga bakeneye kuko hafi ya bose bakenera guhinga imboga zo kwifashisha mu rugo. Kuri ubu abaturage barenga 70% batuye ako kagari ngo bafite akarima k’igikoni nk’uko byemezwa na Mukarukwaya.
Abaturage na bo babona akamaro ko gutera imboga dore ko nta n’isoko riri hafi ya bo baziguramo. Mukankubana Jeannine, amaze imyaka itandatu azirikana kwita ku buhinzi bw’akarima k’igikoni, bikaba byaratumye abana be bakura neza.
Marie Josee Uwiringira
Posted on 09 June 2012
Tags: abaturage, igikoni, imirire, indyo, kagari, mibi, muri, ndwara, Rwanda development, Rwanda Health, Rwanda kayonza, Rwanda Rwanda, Rwanda vegetables, yuzuye, ziterwa
Abaturage bo mu kagari ka Kawangire mu murenge wa Rukara wo mu karere ka Kayonza, bavuga ko akarima k’igikoni kabafatiye runini kuko ngo katumye zimwe mu ndwara ziterwa n’imirire mibi zibagirana muri ako kagari. Abo baturage bavuga ko mu myaka yashize muri ako kagari hagaragaraga abana barwaye bwaki n’izindi ndwara ziterwa n’imirire mibi, ariko ubu ngo zikaba zigabanuka ku buryo bugaragara.

Icyo benshi mu bo twaganiriye bahurizaho, ni uko ngo kurwaza bwaki n’izindi ndwara ziterwa n’imirire mibi byaterwaga ahanini n’ubujiji bw’abaturage, kuko ubusanzwe batari abakene ku buryo abana babo babura indyo yuzuye.
Mukunzi Leonard yabisobanuye muri aya magambo “Ubundi rwose natwe twabonye ko kurwara ziriya ndwara na twe twabigiragamo uruhare kubera ubujiji, nonese ko ntacyo tubuze abana bacu barwara bwaki gute? ahubwo ni uko tutari tuzi indyo yuzuye”
Akarima k’igikoni ni imwe muri gahunda leta ishishikariza abanyarwanda gushyira mu bikorwa hagamijwe kurwanya indwara ziterwa n’imirire mibi. Mu karima k’igikoni, abaturange bahingaho imboga zitandukanye zongera intungamubiri kandi zigafasha urugo kubona indyo yuzuye.
Biteganyijwe ko abaturage bo mu murenge wa Rukara bazanigishwa uko amafunguro aciriritse benshi bita ay’abakene ashobora gutegurwa kandi akaba akubiyemo ibyangombwa byose umubiri uba ukeneye, ibyo bikazakorwa muri gahunda yiswe “iziko” igamije guhuriza hamwe ababyeyi bakigishwa gutegura indyo yuzuye.
Posted on 08 June 2012
Tags: abaturage, cyane, gutura, imiturire, midugudu, mijyi, naho, nbsp, nyabihu, Rwanda habitation, Rwanda Nyabihu, Rwanda plan, Rwanda programs, rwego

Gutura mu midugudu birushaho kwitabirwa, uyu ni umudugudu wa Nyirabashenyi
Mu Rwanda harimo haragenda hashyirwa ingufu mu rwego rw’imiturire. Mu mijyi baraca imiturire y’akajagari ,hashirwaho ibishushanyo mbonera ndetse n’amabwiriza abashaka kubaka mu mijyi bagomba gukurikiza mu rwego rw’imiturire myiza no kurengera ibidukikije.
Uretse mu mijyi hashyizweho amwe mu mabwiriza n’uburyo bugomba gukurikizwa mu rwego rw’imiturire n’imyubakire,mu bice by’ibyaro naho ntihasigaye inyuma, abaturage cyane cyane abadatuye ku midugudu, bagenda bashishikarizwa gutura mu midugudu mu rwego rwo koroherezwa kwegerezwa ibikorwa remezo n’ibindi byangombwa rusange bakenera.
Mu karere ka Nyabihu kagaragara nk’akarere k’icyaro, urwego rw’imiturire ruragenda rutezwa imbere cyane cyane abaturage bashishikarizwa gutura mu midugudu, naho abandi batuye mu bice bikunze kwibasirwa n’ibiza cyangwa n’imvura nyinshi bakagenda bimurwa bajyanwa aho badashobora kwibasirwa n’ibiza. Urugero nk’abaturage bari batuye mu duce tutaberanye no guturwamo muri Gishwati, bimuriwe mu mudugudu wa Bikingi mu murenge wa Bigogwe.
Kugeza ubu ibishushanyo mbonera by’imidugudu 62 bimaze gukorwa n’ibindi bigera kuri 11 bisigaye birimo kwihutishwa gukorwa. Hateguwe ingemwe zizagenda ziterwa ku nkengero z’imihanda ,kandi n’ahazaca imihanda hamaze kuboneka nk’uko Ndayambaje William ushinzwe ubutaka mu karere ka Nyabihu yabitangaje. Kugeza ubu imirenge 2 imaze gutera ibiti ku nkengero z’imihanda naho ingo zirenga 44427 zimaze gutuzwa mu midugudu.
Gahunda yo kugumya guteza imbere imiturire ikaba ikomeje kwitabwaho mu karere ka Nyabihu nk’uko Ndayambaje William yabitangaje. Kugeza ubu igishushanyo mbonera cy’umugi wa Mukamira nacyo kikaba cyarashyizwe ahagaragara,kikaba kizashyirwa mu bikorwa mu myaka iri imbere.
Posted on 08 June 2012
Tags: abaturage, amazi, amazu, ibanze, ibiza, imvura, inzego, kubaka, nbsp, Rwanda environment, Rwanda Housing Authority, Rwanda Rwanda, Rwanda Western Province, ubuyobozi
Muri iyi minsi haragenda hagaragara amazu asenyuka ari nako ahitana ibitari bike hatirengagijwe n’ubuzima bw’abantu. Iyi ikaba ariyo mpamvu minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yahagurukiye gushaka zimwe mu mpamvu zibitera no kureba uko byakemuka.
Bimwe mu biteza ibyo bibazo byashyizwe ahagaragara harimo Fondasiyo zidakomeye zubatswe mu bikoresho bidashoboye guhangana n’imitere y’aho amazu yubatse; Kutagira uburyo bwo kuyobora amazi y’imvura aturuka kubisenge by’amazu no ku misozi; Ibisenge by’amazu bitaziritse ku nkuta ku buryo bukomeye hakoreshejwe ibikoresho byabugenewe hamwe na fondasiyo n’inkuta zidahomye bityo zikangizwa vuba n’amazi n’udusimba two mubutaka nk’imiswa n’ibindi.
Ibindi byavuzwe harimo kudafata amazi y’imvura asagutse akayoborwa ahabugenewe; ibisenge bikozwe mu bikoresho bidakomeye bigatuma hahora impanuka kubaka hatitawe ku cyerekezo cy’umuyaga; amazu yubatse mu biti afatwa n’imiswa vuba; Amazu yubatse ku mabanga y’imisozi aho ashobora gutwarwa n’inkangu igihe cyose imvura iguye.
Kubaka amazu adashoboye guhangana n’imvura, ingufu z’imiyaga no gufata amazi y’imvura aturka kubisenge by’amazu nabyo biri mu byagarutsweho. Amategeko y’ubwubatsi atubahirizwa ku nzego z’ibanze bitewe n’abaturage benshi bubaka bihishe ubuyobozi, Kubaka ahadakwiye, kubakwa cyane cyane mu bishanga, Ubumenyi buke bw’abaturage mu bijyanye n’ubwubatsi bw’amazu, Kubaka inzu udashingiye ku biza bikunda kuboneka mu gace ugiye kubakamo, Gusenyuka guturutse ku mvura nyinshi itanyura inzira zayo n’imiyaga nabyo byashyizwe mu majwi.
Gusa nanone bongeye kugaragaza ko ibyo byose ahanini bikorwa bitewe n’imyumvire y’abaturage bataramenya imyubakire ijyanye n’ibiza Imiterere y’ahantu amazu yubakwa, hamwe no Kutagira ibiti bikingira umuyaga.
Nyuma yo kubona ibitera ibiza ariko kuko hanatanzwe zimwe mu ngamba zigiye gufatwa mu rwego rwo kwirinda ibiza no kurengera ubuzima bw’abantu bwangizwa nabyo.Mbere na mbere haskozwe igishushanyo mbonera kizafasha kuboneza imiturire.

Igishushanyo cy’imiturire irambye u Rwanda rwifuza kugeraho
Aha ubuyobozi bw’inzego z’ibanze burasabwa gukangurira abaturage kwitabira iki gikorwa cyo kwihutisha gutura mu midugudu; ikindi ni uko buyobozi bw’inzego z’ibanze busabwa gushishikariza abaturage gutura mu midugudu birinda kubaka aho babonye hose.
Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kandi burasabwa gushyira ingufu mu gukurikirana ishyirwaho ry’umudugudu w’icyitegererezo muri buri Karere kugira ngo ubere urugero indi midugudu.
Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze burasabwa kwigisha abaturage umuco wo gukoresha ibikoresho bikorerwa mu gihugu kandi biramba kuko akenshi ubuziranenge bwabyo buba bwizewe kuko bikorwa bijyanye n’igihugu cyacu.
Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze burasabwa kujya bategura amahugurwa y’abafundi bubaka mu Turere bitewe n’ubwoko bw’ibiza buboneka mu karere bagiye kubakamo.