Imiryango yakiriye abana b’imfubyi za Jenoside irasabwa kutigwizaho imitungo abo bana basigiwe n’ababyeyi babo yitwaje ko ibarera. Imitungo y’abana b’imfubyi za Jenoside ikunze gukoreshwa nabi, ngo ni amasambu n’amazu.
Tariki 22/06/2012, akarere ka Kayonza kibutse abarwayi n’abakoraga mu nzego z’ubuzima bishwe mu gihe cya Jenoside. Kagimbura Ndeze Jean Baptiste uhagarariye imiryango ifite abayo biciwe i Rwinkwavu muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko bimaze kugaragara ko hari imwe mu miryango yagiye yigwizaho imitungo y’abana b’imfubyi ikayikoresha nabi kandi ari yo igomba kuzabeshaho abo bana mu minsi iri imbere.
Yasabye ko imiryango yagiye ikora amakosa nk’ayo yakurikiranwa kugira ngo imitungo y’abo bana b’imfubyi igaruzwe mu maguru mashya, anashishikariza indi miryango ifite abana irera kwirinda gukora amakosa nk’ayo.
By’umwihariko icyo kibazo ngo gikomereye abana bagiye basigara badafite umubyeyi n’umwe, kuko ari bo bagomba kwiyubakira ubuzima bwabo bw’ahazaza. Imitungo bagiye basigirwa n’ababyeyi babo ngo ni yo igomba kubafasha, haba mu kurihira amashuri barumuna babo, no kwiteza imbere mu buryo busanzwe nk’uko Kagimbura akomeza abivuga.
Cyakora nubwo ngo hari aho icyo kibazo cyagaragaye, nta mibare ntakuka y’imiryango yaba yarakoze ayo makosa yari yamenyekana. Gusa abayobozi b’inzego z’ibanze barasabwa kujya bakurikirana neza imiryango yakiriye abana b’imfubyi za Jenoside kugira ngo hamenyekane niba iyo miryango itarabakiriye igamije kubarira imitungo.







