Tag Archive | "advocacy"

N’inyubako za kera zikwiye gukorwa ku buryo abafite ubumuga bazigendamo nta ngorane1

Huye: N’inyubako za kera zikwiye gukorwa ku buryo abafite ubumuga bazigendamo nta ngorane

Tags: , , , , , ,


Ubwo abahagarariye abafite ubumuga bo mu Turere two mu Ntara y’amajyepfo bari i Huye mu nteko rusange, kuwa 27/5/2013, byagaragaye ko amadarage (escaliers) y’inyubako bari bateraniyemo yatumaga hari aho bamwe muri bo, cyane cyane abagendera ku tugare, batabashaga kugera.

N’inyubako za kera zikwiye gukorwa ku buryo abafite ubumuga bazigendamo nta ngoraneUyu uri ku kagare aranyura he ngo abashe gusanga bagenzi be bari munsi y’amadarage? Inzira zose zakahamugejeje ziriho amadarage

Twifuje kumenya icyo ubuyobozi butekereza kuri iki kibazo, maze Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Munyantwari Alphonse, asubiza avuga ko iki kibazo kiri kwitabwaho ku nyubako nshyashya, ariko ko n’inyubako za kera, cyane cyane izihurirwamo n’abantu benshi, zari zikwiye gukorwa ku buryo n’abafite ubumuga  babasha kuzigendamo.

Yagize ati “Ku nyubako nshyashya tubyitaho, ntekereza ko dukwiye kubyitaho no ku nyubako zubatswe kera, cyane cyane ku zihuriramo abantu benshi. Nk’abafite ahantu hakirirwa abantu, kandi benshi, kandi h’ubucuruzi, kandi hagenda abantu bose, twumva tuzabasaba bagakosora, aho bishoboka.”

N’inyubako za kera zikwiye gukorwa ku buryo abafite ubumuga bazigendamo nta ngorane1Guverineri Munyantwari Alphonse

Yunzemo ati “ibishobora gukorwa, mu buryo buhari kandi ba nyir’amazu bafite, tugiye kurushaho kubishyiramo ingufu, byitabweho.”

Huye: N’ubwo tutahembwa ariko tukagira icyo tugenerwa byatunezeza-abakuru b’imidugudu

Tags: , , , , ,


Itegeko rishyiraho inzego z’ibanze rivuga ko abakora akazi ko ku rwego rw’imidugudu bagakora ku buryo bw’ubwitange, bakaba nta gihembo bagenerwa. Nyamara abayobozi b’imidugudu yo mu Karere ka Huye bifuza ko bagira icyo bagenerwa, n’ubwo cyaba gitoya.

Umwe mu bayobozi b’imidugudu ati “n’ubwo tutahembwa, ariko tukagira icyo tugenerwa byatunezeza, kuko byatwereka ko natwe tuzwi n’ubuyobozi bukuru.”

Undi ati “icyo twifuza si igihembo, ariko byibura hagiye habaho akantu duhabwa rimwe ku mwaka nko kuri Noheri byatunezeza.”

Undi na we ati “Ese ko abajyanama b’ubuzima bagira icyo bagenerwa,  abunzi na bo bikaba uko, kuki twebwe twasigara?”

Boniface Niyibizi ushinzwe imiyoborere myiza mu Karere ka Huye, na we ati “igihe cyose itegeko rivuga ko abayobozi bo ku nzego z’imidugudu bakora nta gihembo ritarahinduka, ntacyo twakwizeza aba bayobozi.”

Gusa, ngo hashobora kuba ko n’aba bayobozi bahabwa bimwe mu bigenerwa abaturage muri rusange, urugero nk’inka muri gahunda ya Girinka, ntibabivutswe bitewe n’uko ari abayobozi. Ibi ariko ngo byakorwa mu buryo bwumvikanyweho, mu rwego rwo kurwanya ko aba bayobozi bakwikubira byose.

 

 

Abashigajwe inyuma n’amateka barasaba guhabwa ubufasha bw’umwihariko

Ngororero: Abashigajwe inyuma n’amateka barasaba guhabwa ubufasha bw’umwihariko

Tags: , , , ,


Umuyobozi w’abo amateka agaragaza ko basigaje inyuma bazwi kwizina ry’Abasangwabutaka, bwana Munyanzira Boniface arasaba ubuyobozi bw’akarere kubaha ubufasha bw’umwihariko kubera gusigara inyuma gukabije kukigaragara mubanyamuryango ayoboye.

Nubwo munyanzira ashima iterambere ry’u Rwanda n’iry’akarere ka Ngororero by’umwihariko, avuga ko abasangwabutaka ahagarariye mu karere ka Ngororero no munama y’igihugu yabo COPORWA (Cooperative des Potiers du Rwanda) bigaragara ko bakiri inyuma mu iterambere.

Ahanini, Munyanzira avuga ko abana babo basigara inyuma mubirebana n’uburezi ahanini bitewe n’uko abenshi mubanyamuryango ayoboye batishoboye kandi bose bakaba batarabashije gushyirwa kurutonde rw’abafashwa na Leta.

Abashigajwe inyuma n’amateka barasaba guhabwa ubufasha bw’umwihariko

Munyanzira arasaba ko abasangwabutaka bahabwa ubufasha bwihariye

Uretse kuba abana babo ngo biga amashuli y’ibanze kubuntu, ngo iyo bakeneye kwiga amashuli ya kaminuza ntibababishobora kubera amikoro, ndetse akavuga ko icyo kibazo yanakigejeje muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu MINALOC, ariko akaba atarabona igisubizo.

Kubwe, munyanzira arasaba leta kubaha ubufasha bw’umwihariko kugira ngo nabo babashe gukemura ibibazo bafite maze bafatanye n’abandi baturage mwiterambere ry’igihugu. Ubuyobozi bw’akarere bwo buvuga ko mugufasha abaturage ntanumwe burobanura, kandi ko abaturage ubwabo aribo bashyira abakene kurutonde bityo bakaba ntabundi bushobozi akarere gafite bwo gutanga ubufasha bwihariye.

 

Ruswa ntiracika mu nzego z’ibanze

Tags: , , , ,


Abaturage bo mu karere ka Nyaruguru bavuga ko igikorwa cyo kwaka umuti w’ikaramu gikorwa n’abayobozi b’ibanze ari ruswa bityo bikaba bikwiye gucika kuko uburenganzira bwabo buhahutarizwa.

Umuturage utuye mu kagari ka Gatobotobo mu murenge wa kibeho, akarere ka Nyaruguru  utarifujke ko izina rye ritangazwa yemeza ko iyo umuturage adatanze umuti w’ikaramu adashobora gukemurirwa ikibazo cye vuba ku buryo ngo ashobora no kumara ukwezi yirirwa acaracara ku biro by’umuyobozi w’akagari nta cyo amumarira.

Yagize ati: ““Urumva ko iterambere ry’umuryango wawe rihadindirira kuko umwanya wagakozemo ibindi uwuta kandi ari uburemganzira bwawe kugukorera ibyo usaba igihe wujuje ibisabwa byose.”

Abo baturage basaba ko ubuyobozi bwashyiramo imbaraga nyinshi kurushaho kugirango ruswa icike burundu mu Rwanda.

Avugana n’abanyamakuru  mu minsi ishize mu nama n’abanyamakuru,  Umuvunyi mukuru, Tito Rutaremara, yavuze ko igikwiriye ari uko inzego zose zahagurukira icyo kibazo. Yongeyeho ko ruswa mu nzego z’ibanze iri mu bice bitandukanye by’igihugu.

Rutaremara yagize  ati: “ Za njyanama zo mu turere n’imirenge na twe twese dushinzwe kurwanya ruswa tugomba guhashya icyo kibazo, kigacika burundu.”

Ruswa yo mu nzego z’ibanze kandi yanagarutsweho mu nama y’umushyikirano aho perezida Paul Kagame yongeye kwibutsa abayobozi ko bagomba guca burundu iyo ruswa ikomeje kuvugwa mu bayobozi b’inzego z’ibanze.

Perezida Kagame yagize ati: “Impamvu ruswa hejuru yagabanutse ni uko habahyeho gukurikirana, ufashwe agahanwa. Uko mbyibwira rero ni uko hasi nta gukurikirana gukorwa. Nihabeho gukurikirana, bizatuma iyo ruswa icika.”


Nambajimana ashimira

Nambajimana ashimira ubuyobozi ko bwamurenganuye

Tags: , , , , ,



 

 

 

 

 

 

 

Nambajimana ukurikiranye n’umugore (foto by Sebuharara )

 

Mu kiganiro umuyobozi w’akarere ka Gatsibo yagiranye n’abaturage ku miyoborere myiza no guca akarengane, Nambajimana Froduard yashimiye ubuyobozi bw’akarere kuko bwamukemuriye ikibazo yagiranye n’umwakirizi w’imisoro.

 

Muri iyo nama, Nambajimana, umuturage mu murenge wa Gitoki, yavuze ko ubuyobozi bw’akarere bwamukijije rwiyemezamirimo wakira imisoro mu murenge umusoresha kubera ko yahuye nawe avuye kwigurira inka akamwaka amafaranga kubera ko yayizererezaga mu  muhanda kandi agomba kuyishyira mu modoka.

 

Nambajimana avuga ko yagiye kugura inka mu giterane mu murenge wegereye uwo atuyemo akayicyura ayishoreye yayigeza mu murenge atuyemo wa Gitoki agahura n’umwakirizi w’imisoro akamusaba amafaranga ibihumbi bitanu y’uko inka arimo kuyizerereza. Nambajimana yamubwiye ko ayikuye ku isoko amwereka n’ibyangombwa yayiguriyeho. Rwiyemezamirimo witwa Innocent yavuze ko kugura inka mu wundi murenge bitemewe ndetse ko niyo iguzwe ipakirwa itagomba gushorerwa.

 

Nambajimana uvuga ko yasabye umuyobozi w’akarere kumufasha akamurenganura kuko mu nama ubuyobozi bw’akarere bwagiranye n’abaturage rwiyemezamirimo yari yamubwiye ko natayatanga ashorera inka.

 

Nambajimana hamwe n’abaturage bose bishimiye ko ubuyobozi bubegera bukabacyemurira ibibazo biterwa n’ubuyobozi bubarenganya kuko umuyobozi w’akarere yavuze ko nta miyoborere myiza irenganya.

 

Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo, Ruboneza Embroise, yabwiye Nambajimana ati “Leta nziza ni ifasha abaturage kugira imibereho myiza ndetse ikabafasha no kwiteza imbere. Leta iha inka abaturage ngo agire imibereho myiza, none umuturage arashobora kuyigurira ubuyobozi bukamurenganya? Ayo mande azaze ayanyake nyagutangire nibyo wakoze ni byiza.”

 

Abaturage bishimira ukuntu iyo ubuyobozi bubasanze ibibazo bicyemuka kuko igisubizo kiboneka n’abaturage babigizemo uruhare bagatanga ibitekerezo, ibigoranye bikandikwa bikazakurikiranwa.

 

Nyuma y’iyo nama umwe mu baturage yagize ati “birashimishije kuko ibibazo byinshi byatanzwe byabonewe ibisubizo. Bimwe abayobozi bo hasi bari babizi ariko ntibabisubize. Ubwo umuyobozi bw’akarere bubimenye igisubizo turakizeye vuba”.

 


Kayonza Ababyeyi barasabwa kurinda

Kayonza: Ababyeyi barasabwa kurinda abana ba bo imirimo ivunanye

Tags: , , , , , ,


Umuyobozi w’ikigo cy’Abaholande gishinzwe iterambere mpuzamahanga (SNV), Uwamariya Antoinette, tariki 28/12/2011, yahamagariye ababyeyi ba kayonza n’abandi muri rusange kurinda abana ba bo imirimo ivunanye kuko kenshi igira uruhare mu kudindiza imikurire n’imitekerereze by’umwana.

Uwamariya avuga ko mu karere ka Kayonza hari aho abana bajyanwa mu mirimo itakagombye gukorwa n’umwana bikaba intandaro yo kuva mu ishuri kwa bamwe mu bana. Yatanze urugero rw’abana bajyanwa mu murimo w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bo mu mirenge ya Murama na Rwinkwavu, abandi bakajyanwa mu bucuruzi gufatanya n’ababyeyi babo.

Nubwo mu muco wa Kinyarwanda bisanzwe ko umwana afasha umubyeyi we mu turimo, uwamariya avuga ko hakwiye kubaho ubushishozi mu kugenera umwana imirimo. Yagize ati “Mu muco wa Kinyarwanda no muri Afurika muri rusange tuba twumva ko umwana yafasha umubyeyi we, ariko hari aho usanga umubyeyi akoreza umwana utaruzuza imyaka icumi ijerekani ya litiro 20.”

Uwamariya avuga ko bikwiye ko harebwa ko imirimo igiye gukoreshwa umwana itabangamira ubuzima bwe mbere yo kuyimukoresha. Anasaba kandi abayobozi mu nzego z’ibanze cyane cyane abayobozi b’imidugudu gukurikiranira hafi abana kugira ngo badakomeza gukoreshwa imirimo imirimo itajyanye n’ikigero cya bo.


“Abafite ubumuga ni abantu nk’abandi” – Tabaro

Tags: , ,


 Mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru w’abamugaye wabereye mu karere ka Kirehe tariki 14/12/2011, umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga muri ako karere, Dieudonnée Tabaro, yavuze ko abafite ubumuga ari abantu nk’abandi.

Tabaro yavuze ko uyu munsi mpuzamahanga bawizihije mu buryo budasanzwe kuko batumiye abahanzi batandukanye kugira ngo bawizihize mu buryo bufatika kuko ari ubwa mbere wizihijwe hano mu karere ka Kirehe. Ibi ngo biri mu rwego rwo gukangurira urubyiruko kumenya agaciro k’umuntu ubana n’ubumuga.

Iki gikorwa cyakozwe mu rwego rwo gukangurira urubyiruko kuko arirwo Rwanda rw’ejo hazaza, abahanzi bakabumvisha agaciro k’ubuzima bityo ntibabe basuzugura ubuzima bwabo ahubwo bakarushaho kubwitaho.

Ubusanzwe uyu munsi ku isi wizihizwa tariki 03/12/2011 buri mwaka ku isi. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka yaragira iti: “Twese hamwe twubake isi itubereye aho abantu bafite ubumuga barushaho kugira uruhare mu iterambere”

 

 

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia