Tag Archive | "Aho"

Rwanda | Ngoma: Ibihe by’imvura ntibiburana n’ amakimbirane ashingiye ku kudafata amazi yo kumazu

Tags: , , , , , , , , , , , , , , , , ,


Nubwo ubuyobozi bwo mu kagali ka Cyasemakamba  ho mu murenge wa Kibungo butangaza ko amakimbirane hagati y’ abaturanyi ashingiye ku kudafata amazi ava ku mazu agenda agabanuka,hari abaturage bavuga ko aya makimbirane agihari.

 

Mu minsi mike imvura iguye imanza zatangiye kuvuka zishingiye ku kudafata amazi yo kumazu aho bamwe barega abandi ko amazi bayayoborera mu rugo rwe.

 

Urubanza ruherutse ni urwumusaza Venant utuye mu kagali ka Cyasemakamba aho umuturanyi we bakunda kwita Fisi yamuregaga ko ayoborera amazi mu gipangu cye.

 

Hari n’undi mugabo  witwa Kayinamura nawe utuye muri aka kagali avuga ko yakomeje kurega umuturanyi we ko amuteza amazi yo kunzu ye mu rugo.

 

Uyu mugabo avuga ko ikibazo cye uwahoze ari umuyobozi w’akarere ka Ngoma Niyotwagira Francois  ubwo yeguraga kubuyobozi ,yasize ataragikemura nubwo yari yabisabwe n’ umuyobozi w’ intara y’ iburasirazuba.

 

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ akagali  ka Cyasemakamba  Kamanzi Lucien ibi bivugwamo,atangaza ko kubera ubukangurambaga bagiye bakorera abaturage babumvisha amabwiriza ya leta yo gufata amazi,ibibazo nkibi byagabanutse.

 

Yagize ati” Abaturage tubakangurira  gahunda ya leta ivuga ko buri muturage agomba gufata amazi ava kunzu ye acukura icyobo kiyafata ,cyangwa akagira ikigeza n’umureko ayo mazi ajyamo. Kugeza ubu ibyo izo manza ntizari ziherutse.”

 

Ikibazo cy’ amazi ava ku mazu cyagiye gishwanisha abantu ndetse bikaba n’ intandaro y’ amakimbirane mu baturanyi.

 

Nyuma y’aho leta ifatiye umwanzuro kuri iki kibazo ishyiraho amabwiriza yo gufata amazi kuri buri muntu ndetse n’ ibigo bya leta n’ ibyigenga,aya makimbirane yagiye agabanuka.

 

 

 

GISAGARA ISUKU Y’ INYAMA MU ISOKO RYA CYIRI IRACYEMANGWA

Rwanda | GISAGARA: ISUKU Y’ INYAMA MU ISOKO RYA CYIRI IRACYEMANGWA

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Mu gihe ibiribwa muri rusange bicuruzwa mu masoko hirya no hino bigomba kuba bifite isuku ihagije, abacuruza inyama mu ga santere ka Cyiri mu Murenge wa Gikonko , baratangaza ko isuku yaho ari nke kubera ko iryo soko ritubakiye, ku ruhande rw’ubuyobozi bw’ Umurenge wa Gikonko butangaza ko, ikibazo cy’ isuku nke gihari bikaba bizwi, ngo ariko bagiye kubihagurukira.

GISAGARA ISUKU Y’ INYAMA MU ISOKO RYA CYIRI IRACYEMANGWAMu metero nkeya uvuye ku mugezi wuhira igishanga cya Cyiri niho habagirwa inyama z’ingurube bakunze no kwita akabenzi, aho hantu bahabagira barambitse inyama ku mbaho bagaha umuguzi izo akeneye cyangwa se agasaba ko bahita bazimwokereza aho nyine. Abashaka ko bazibatunganyiriza, bazibatekera mu mavuta ku ikarayi bateganyije aho maze bakazimuhera mu gashitingi bahubatse. Mu gihe itegeko rivuga ko inyama zose zigomba gucuruzwa zapimwe na muganga w’amatungo cyane cyane iz’akabenzi kuko benshi bagacyekaho kuba isoko y’indwara zitandukanye, ushinzwe kuzibaga ntiyigeze yerekana icyemezo cy’uko izo nyama zapimwe na muganga wemewe w’amatungo.

Ku kibazo cy’ isuku yaba iy’ inyama, n’ahakorerewa muri rusange, MBONIMPAYE umwe mubahabagira ako kabenzi yadutangarije ko  ari ikibazo ariko ko biterwa n’ uko iryo soko ritubakiye kandi n’aho bacururiza ari mu gishanga, ngo ahagana haruguru ni mubwatsi bw’ Abadiventiste kandi ntibumvikana n’ akabenzi.

Ahabagirwa inyama z’inka naho ni munsi y’umuhanda, zimwe zicururizwa hasi ku ruhu izindi zikamanikwa mu biti, abacuruzi b’izi nyama z’inka nabo bemeza ko isuku ari nke kandi ko iterwa no kuba nta soko bafite bakoreramo. Aba bacuruza inka bo ariko bavuga ko igihe cyose abaganga bahanyura bakabapimira inka n’ubwo atari igihe cyose babasigira ibyangombwa bibyerekana.

Ku ruhande rw’ ubuyobozi bw’ umurenge wa Gikonko, NIYONGIRA Francois Xavier ashinzwe irangamimerere na Notariya mu Murenge wa Gikonko atangaza ko aho hantu ubundi nta soko rihari kubera ko ari mu gishanga, ariko bateganya kuzubaka isoko rya kijyambere rya Gikonko ari nacyo gisubizo ku isuku nke irangwa mu bicuruzwa, iri soko rikaba riri mu ngengo y’imali y’akarere y’uyu mwaka.

NIYONGIRA Francois Xavier aragira ati “ aha hantu ubundi nta soko rihari kuko ni mugishanga ndetse n’isuku ntayo rwose ariko ntabwo ubuyobozi bwabyirengagije kuko twasabye ubufasha mu karere kandi riri muri gahunda igisigaye ni amikoro gusa”

Umuhuzabikorwa w’umurenge wa Gikonko bwana Etienne MUGAMBIRA avuga ko igishushanyo mbonera cy’iri soko kiri gukorwa bityo hakaba hizewe ko mu minsi iri imbere hazashyirwaho gahunda yo kuryubaka.

RUSIZI INYAMA ZINGURUBE

RWANDA | RUSIZI: INYAMA ZINGURUBE ZIKUNZWE NA BENSHI

Tags: , , , , , , , , , , ,


RUSIZI INYAMA ZINGURUBEKera kose itungo ry’ingurube  ryasaga n’irigayitse, aho abantu benshi banariziraga ngo kubera imiterere yaryo n’umwanda rigira ariko ngo ubu ibintu byarahindutse kuko inyama z’ingurube zisigaye zifite agaciro aho ikiro kimwe cyazo cyokeje kigura amafaranga ibihumbi bibiri na magana inani (2800fr) ,mu karere ka Rusizi ibyo bigaragarira mutubari twinshi two mumujyi aho usanga inyama z’ingurube zikoreshwa cyane .

aho twageze ni nko mukabari kitwa PEACE BAR kari mu mujyi rwagati , twabashije kuganirana bamwe  mubatunganya inyama z’ingurube, tunatemberezwa aho bazitunganyiriza .

abo basore bakora uwo murimo icyambere batangaza ngo ko ingurube itacyitwa izina ryayo rusange ry’ingurube kuko ngo basanga ari ukuyitesha agaciro kandi ari ikiribwa gikunzwe cyane, ubu ngo isigaye yitwa AKABENZI iryo zina ngo basanga riyikuraho igisebo .

RUSIZI INYAMA ZINGURUBE aba basore mubona nibamwe mubatunganya inyama z’ingurube muri ako kabari baratangaza ko ngo mbere yo kuzishyira abakiriya baba babanje gusuzuma ko zihiye neza .

kubera ko abantu benshi bakunze gukoresha izo nyama  bamwe mubazicuruza batangaza ko ingurube zahenze ku isoko aho ingurube imwe nkuru igura amafaranga ari hagati y’ ibihumbi  ijana  nijana na makumyabiri. Cyakora ku bivugwa ko inyama z’ingurube zitera indwara y’igicuri abazotsa bavuga ko ngo nabo babyumva batyo. ushinzwe  ubuvuzi bw’amatungo mu karere ka Rusizi bwana Niyonsaba Oscar we yatangaje ko izo nyama zidatera igicuri ariko ngo hari uburwayi bw’igicuri abantu bashobora kurwara  buturutse ku kurya  inyama z’ingurube zirwaye Rushe cg (cysticereose porcine)

 

Umuturage ushima gahunda y’inkongoro ku mwana

Rwanda | Bugesera : Gahunda y inkongoro y umwana yagabanije indwara zikomoka ku mirire mibi

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,



Umuturage ushima gahunda y’inkongoro ku mwana

Umuturage ushima gahunda y’inkongoro ku mwana

Ababyeyi bo mu Karere ka Bugesera barishimira ko gahunda y’inkongoro ku mwana yatangijwe hirya no hino mu gihugu, kuko yagabanije ibibazo by’indwara zikomoka ku mirire mibi nka bwaki n’izindi.

Nirere Daphrose utuye mu Murenge wa Ntarama avuga ko iyo gahunda yatumye amenya akamaro k’amata ku bana.

Ati “  nyuma y’aho abana banjye babonye amata ubu bameze neza bitandukanye na mbere aho bagaragaragaho ibibazo by’imirire mibi nka bwaki”.

Yishimiye ko gahunda ya Girinka yaje yunganirwa n’iy’inkongoro ku mwana, byatumye abana babo bamera neza ati ‘‘Abana bacu baranywa amata kandi bameze neza, kandi iriya gahunda ya perezida wa repubulika aho buri muturage ahabwa inka iratuma nta bana bakomeza kugarizwa n’imirire mibi’’.

Uretse Nirere ushima gahunda y’inkongoro kuri buri mwana  Mukantaganira Vestine wo mu Murenge wa Musenyi mu karere ka Bugesera nawe ashima gahunda yo gushishikariza abaturage mu guhinga uturima tw’igikoni tweraho imboga nazo zifatwa nk’ingenzi mu mirire y’abana ndetse bakaba banasabwa gutera ibiti byeraho imbuto ziribwa.

Asanga izo gahunda zikwiye kwitabirwa n’abaturage kuko ari bo ziba zashyiriweho, bityo bakarushaho kugira ubuzima bwiza muri rusange nubw’ abana babo by’umwihariko.

Iyi gahunda y’inkongoro y’umwana mu mashuri abanza nay’inshuke iri hirya no hino mu gihugu, yashyizweho mu rwego rwo gukangurira Abanyarwanda kunywa amata ndetse no gufasha abana bafite ikibazo cy’imirire mibi.

 

 

 

 

 

Rwanda : Gufata amazi hakoreshejwe ibyobo si umuti urambye

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,


Byagiye bigaragara ko amazi aturutse ku bisenge by’amazu agira uruhare mu kuzisenya, akagira uruhare mu gusenya inzu zegeranye ndetse n’ibikorwa remezo. Ibi byatumye abantu bose basabwa gucukura ibyobo bifata amazi iwabo. Ibi ariko ngo byaba ari umuti utarambye kuko bishobora kuzatera ibindi bibazo mu bihe bizaza.

Bimenyimana Eraste, umukozi ushinzwe iby’ubwubatsi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imiturire (RHA) avuga ko ubundi inzira nyayo y’amazi yakagombye kuba iyajyana mu nzuzi aho kuyinjiza imbere mu butaka.

Ubundi, ngo iyo amazi ayobowe mu butaka, agenda yinjiramo buke bukeya akagenda ahindura imiterere yabwo ku buryo ngo ubutaka bwari busanzwe bukomeye bushobora kuzagera aho bukoroha. Mu gice cy’ubutaka bwubatseho amazu menshi, haboneka bene ibi byobo byinshi. Hari n’igihe bigera aho bikuzura hagacukurwa ibindi iruhande rw’ibya mbere. Uwatekereza ko aya mazi ashobora kuzatuma ubutaka yagiye yinjiramo buke bukeya buzagera aho bukoroha cyane bukaba bwashwanguka ntiyaba yibeshye.

Abantu bamwe bati « buriya mu Koyovu cy’abakire hazagera aho hashwanyuke, amazu arigite, nk’uko byagenze muri Brésil mu minsi yashize, bitewe n’amazi ayoborwa mu butaka bwaho ». Abandi bati « ibyobo bifata amazi mu misozi ihanamye bizagera aho bitume iyo misozi igwa ».

Ibyo ari byo byose, n’ubwo inkangu igenda iritura imisozi imwe n’imwe mu Rwanda itaba yatewe n’ibyobo bifata amazi, ahubwo ahantu iyo misozi iherereye, no kubera imvura nyinshi rimwe na rimwe, nta n’uwabura kugira impungenge z’aya mazi ayoborwa mu butaka aho kuyoborwa mu nzuzi.

N’ubwo nta n’ahavugwa ko kugwa kw’inyubako zo muri Brésil byatewe n’amazi yayobowe mu byobo bifata amazi, izi mpungenge zifite ishingiro. Bimenyimana ati : « umuti urambye wo kurwanya ko amazi yangiza ibikorwa remezo ndetse n’inyubako ni ukubaka za ruhurura ziyayobora mu migezi, nyamara zirahenze ». None hazakorwa iki ?

Ibyo ari byo byose ubuyobozi bw’igihugu bushinzwe ibikorwa remezo, ibidukikije ndetse no gukumira ibiza bwari bukwiye gushaka umuti w’iki kibazo hakiri kare.


 

Abarimu bakuwe kurutonde

Rwanda | Ngororero: Abarimu bakuwe kurutonde rw abazakora ibarura barasaba kurenganurwa

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,


Mu Rwanda mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka hateganyijwe ibarura rusange ry’abaturage. Nk’uko komisiyo y’igihugu y’ibarurishamibare yabitangaje, abazakora muri iri barura ni abarimu bigisha mu mashuli abanza, kandi abazahabwa ako kazi bakaba bagomba kuzakora mu tugari batuyemo.

Abarimu bakuwe kurutonde

Nyuma yo gukora urutonde rwa mbere rw’abazahabwa icyo kiraka, mu mirenge imwe n’imwe yo mu karere ka Ngororero haravugwa ikibazo cy’abarimu bavuga ko bakuwe ku rutonde kandi bari bujuje ibisabwa nyuma bagasimbuzwa abandi. Ahavugwa iki kibazo ni mu mirenge 4 ari yo Kabaya, Ngororero, Muhororo na Bwira ariko cyane cyane mu murenge wa Kabaya aho abagera kuri 15 bakuwe kuri uru rutonde bakaba bavuga ko hashobora kuba harajemo ikimenyane mu kubasimbuza bagenzi babo.

Umuyobozi w’umurenge wa Kabaya bwana Uwihoreye Patric yadutangarije ko nawe atazi icyatumye aba bariumu bakurwa kuri uru rutonde, kuko ngo bari barabatoranyije bagendeye ku bisabwa kandi abo bafashe bakaba bari babyujuje ariko nyuma y’uko bohereje uru rutonde ku karere rwagarutse harabayeho amahinduka.

Nyuma yo kumva aba barimu bakemanga umukozi w’akarere ka ngororero ushinzwe ibarurishamibare witwa Nayigiziki Eulade ko ari we wabakuye kuri uru rutonde, twamubajije adusubiza ko ibyo byahinduwe bigeze i Kigali nawe atazi uko byagenze.

Tuvugana n’umuyobozi w’aka karere bwana Ruboneza Gedeon, yadutangarije ko mu gukora urutonde hagiye hagaragaramo ikibazo cyo kubeshya aho hari abantu bamwe bashyirwaga mu tugari badatuyemo kandi bitemewe, abandi bagahabwa imyanya bigendeye ku marangamutima.

Urugero ni nk’aho amabwiriza avuga ko umuntu ufite uburambe kuruta undi kandi batuye hamwe ari we uhabwa amahirwe, ariko hakaba abashyizwe ku rutonde bafite uburambe buto hitwajwe ko ngo abafite uburambe bunini atari inyangamugayo.

Umuyobozi w’akarere avuga ko umuntu utari inyangamugayo n’ubundi adakwiye kuba umwarimu. Gusa hari n’aho bigaragara ko uwahinduye uru rutonde uwo ari we wese yibeshye, nk’aho hari umugore w’umwarimukazi kandi uburambyemo akaba ari nawe wenyine ubarizwa mu mudugudu yibarurijemo witwa Nyirandabasoneye bellancille ariko akaba yararukuweho.

Ikindi kibazo kigarukwaho cyane ni icy’abarimu bigisha mu mashuli ya 9 na 12 YBE bafite impamyabushobozi za kaminuza bari barangiwe kujya kuri uru rutonde ariko bakaba ngo baherutse gukomorerwa.

Umuyobozi w’akarere avuga ko iki kibazo bazakigira hamwe n’umukozi ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare cyohereje muri aka karere maze bakabisubiramo bakohereza urutonde rw’abakwiye kuzitabira amahugurwa azabanziriza iri barura.

Tubibutse ko bimwe mu bigenderwaho mu gutoranya abazahabwa aka kazi ari kuba ari umwarimu mu mashuli atarengeje 12 abanza, kuba atuye mu kagali azakoreramo, kuba ari inyangamugayo kandi abafite uburambe bw’igihe kinini muri uyu mwuga bagahabwa amahirwe kurusha abandi.

 

 

 

 

Rwanda : Mu Rwanda habarirwa m2 1.000.000 z’amabati y’asbestos

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Amabati y’asibesitosi(asbestos)  yagaragaye ko yifitemo ubumara butera

indwara zikaze nka cancer y’ibihaha, mu Rwanda hakaba hamaze igihe

bivugwa ko aho ari agomba gukurwa ku mazu. iki gikorwa kikaba

kigomba kurangirana n’umwaka umwe  kubera ingaruka agira k’ubuzima

bw’abantu.

 

Amabati y’ asibesitosi mu Rwanda abarirwa kuba kuri m2 1.000.000 ngo

amenshi abarirwa mu mujyi wa Kigali wihariye 41,5% ukurikirwa n’intara

y’amajyepfo kuko ahenshi yubakishijwe hagati y’imyaka ya za 1960-1980

ashyirwa kumazu y’abihaye Imana hamwe n’inyubako za leta n’izabayobozi

ubwo yafatwaga nk’amabati akomeye kandi aramba ariko bitaramenyekana

ko atera ingaruka k’ubuzima bw’abantu.

 

Nubwo u Rwanda rushyize imbaraga muguca isakaro rya fibrocement ririmo

ubumara bwa asibesitosi, mu mwaka wa 2009 ku isi habarirwaga toni

miliyoni 2 za asbestos. igihugu kiza ku isongo mu kuyikoresha akaba ari

uburusiya bwihariye 50% mu kuyikoresha mugusakara naho igihugu

cy’ubushinwa gikurikiraho gikorersha (14%), Brazil (12.5%), Kazakhstan

(10.5%) naho Canada (9%)

 

Iri bati, rimaze  igihe kitari gito rikoreshwa nubwo byatangiye

kumenyekana ko rishobora kuba ririmo ubumara bugira ingaruka k’ubuzima

bw’abantu kuva 1906 aho byagaragaye bivuye kubantu bakoraga

m’ubucukuzi bwayo, ubwo bitabaga Imana.

 

Mu Rwanda isakaro ry’ asibesitosi rigomba gukurwaho

n’abanyamwuga babifitiye ubumenyi cyane ko mu kuyakuraho nabi

bishobora gutera ingaruka nyinshi, aya mabati yagejejwe mu

Rwanda gukoreshwa igihe ahandi yarimo gucibwa cyane mu bihugu byateye

imbere.

 

 

 

Ruhango Ababyeyi

Rwanda : Ruhango: Ababyeyi barakangurirwa kwita ku bana babo

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,


Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango buravuga ko kuva aho Leta ishyiriyeho uburyo butandukanye bwo gufasha abaturage, ngo byaba biri mu bituma ababyeyi batagishaka kwita ku bana babo kuko baba bavuga ko ikibazo kizavuka Leta izagikemura bigatuma bumva ko ubuzima bw’abana babo butabareba.

Rwanda |  Aba bana uko ari 7 barwaye Bwaki

Aba bana uko ari 7 barwaye Bwaki

Ibi bivuzwe mu gihe muri aka karere umubare w’abana barwaye indwara ya Bwaki ikomeje kugenda yiyongera.

Kuba hakiri ababyeyi barwaza Bwaki, ahanini si ubukene cyangwa amikoro macye ahubwo biterwa no kuba ababyeyi batagishaka kwita ku bana babo; nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mugeni Jolie Germaine.

Mugeni agira ati “kuva aho hagiriyeho gahunda ya Leta yo gufasha abaturage nko kwiga, kwivuza, gahunda ya Gira inka n’ibindi, ngo byatumye ababyeyi bateshuka ku nshingano zo kurera, aho usanga umubyeyi yigira muri gahunda ze akibagirwa urubyaro, abandi ugasanga bahisemo kwigira mu tubari”.

N’ubwo bamwe mu babyeyi bavuga ko barwaza bwaki kubera ubukene hari n’ababyeyi bandi babibona ukundi bakavuga ko kuba hari bagenzi babo barwaje bwaki ngo ni uko batita ku buzima bw’abana babo ugasanga abana bibagizeho ingaruka.

Ibi kandi bishimangirwa n’umukuru w’umudugudu wa Ruhuha wo mu karere ka Ruhango witwa Nzabarukuze Daniel. Nawe yunga mu ijambo rya Mugeni aho agira ati “njyewe abaturage b’aha mbana nabo buri munsi ntibabuze ibyo bagaburira abana babo ahubwo ni abantu bigize abasinzi bataha igihe bashakiye ugasanga ubwana bwishwe n’imbeho butanafite ubatakera”

Icyakora ngo Nzabarukize ikibazo cyabo yarakizamuye akigeza mu nzego zimusumbije ubushobozi kugira ngo aba bana batabarwe.

Mugeni Jolie Germaine ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Ruhango, avuga ko iyo baramutse bamenye ikibazo nk’iki bihutira gishishikariza aba babyeyi kugana ibigo nderabuzima, ikindi ngo babwira urwego rw’umurenge kubakurikiranira hafi.

Mugeni avuga ko ikibazo cya Bwaki kizakemuka vuba ngo kuko ubu mu karere hari gahunda y’inkongoro igamije guha buri mwana amata.

Mu bushakashatsi buherutse gukorwa, bwagaragaje ko akarere ka Ruhango kaza mu myanya ya nyuma mu turere tugifite imibereho mibi y’abaturage.

Gusa umuryango wa FPR Inkotanyi muri aka karere nka moteri y’igihugu uvuga ko witeguye gukura abaturage munsi y’umurungo w’ubukene ubafasha kwiteza imbere no kurwanya imirire mibi.


Ubushakashatsi bwagaragaje

Rwanda | Ubushakashatsi bwagaragaje ko ahari ibigo birera imfubyi mu Rwanda bituma ababyeyi batuzuza inshingano zabo

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,


Umuyobozi wa gahunda yaguye igamije gushakira abana babaga mu bigo byitwa iby’imfubyi ingo babamo arahamya ko hakwiye gufatwa ingamba zo gufunga ibyo bigo kuko aho ibyo bigo bigaragara hose bitera igishuko abahaturiye kubijyanamo abana.

Rwanda |  Ngo ahari ibigo byakira abana, abantu basa n’abitabira kubatererana ku bwinshi

Ngo ahari ibigo byakira abana, abantu basa n’abitabira kubatererana ku bwinshi

 

Nyinawagaga Claudine ukuriye umuryango witwa Hope and Homes for Children twakwita Buri Mwana Mu Muryango yatangaje ko mu bushakashatsi bwakozwe mu Rwanda, imibare minini y’abana batereranwa n’iwabo bakajyanwa mu bigo byitwa iby’imfubyi ari abaturiye ibyo bigo.

Madamu Nyinawagaga ati “Ibyo twabonye mu bushakashatsi bigaragaza ko ahari ibigo byakira abana wagira ngo bishishikaza ababituriye kutarera abana babo kuko usangamo abana benshi kandi bakomoka hafi aho, ababyeyi cyangwa imiryango yabo yarabaragije muri ibyo bigo, aho baba bibwira ko babaho neza kurusha.

Mu mpamvu zivugwa n’abafite abana baba mu bigo byitwa iby’imfubyi, bamwe bavuga ko baba baravukiye mu rugo rurimo abana benshi, ababyeyi bagahitamo gusa n’abaragiza abana bamwe hafi aho mu bigo byakira abana batagira aho baba. Uyu mwana w’imyaka 15 ati “Tuba twaravutse mu muryango turi abana benshi, bikananira umubyeyi kuturera, hanyuma bakatuzana mu kigo kugira ngo dufashwe kwiga.

Undi mugore nawe yagize ati “Ubundi njye ndi umukene. Umukobwa wanjye yapfuye abyara, ansigira uruhinja, nanirwa kurera impinja ebyiri, rumwe ndujyana mu kigo, aho nakurikiranaga buri munsi uko abayeho.”

Uyu nawe yabwiye abakoraga ubushakashatsi ko nyina yari amaze gupfa kandi afite abana benshi, agahitamo kumuzana. Ababajijwe mu bushakashatsi ariko bahuriza ku mpamvu imwe nini kurusha izindi, bati “Ni uko ibigo bihari.

Guverinoma y’u Rwanda ariko yamaze gufata icyemezo muri Werurwe uyu mwaka cyo gushakira imiryango abana bose baba mu bigo byitwa iby’imfubyi, ndetse hagakemurwa impamvu zose zatuma hagira abandi bana bava mu miryango yabo, mu mwaka wa 2014 mu Rwanda hakazaba hatakirangwa umwana n’umwe udafite umuryango arererwamo. Iyi miryango izarererwamo abana, ni imiryango karemano abo bana baba bakomokamo n’ubundi, ababa ari imfubyi bakazarererwa mu ngo z’abandi baturage baziyemeza kubakira bakabarera.

Kugeza ubu, mu Rwanda harabarurwa abana 3323 bacumbikiwe mu bigo 33 hirya no hino mu gihugu. Mu Rwanda hari nanone imiryango y’abaturage bitwa ba Malayika Murinzi barera abana batabyaye ku mubiri, ariko bakabagira abana babo, bakabarera nk’uko barera abana babo.


Nyamasheke Abacuruzi barasaba ko hazatekerezwa

Rwanda : Nyamasheke: Abacuruzi barasaba ko hazatekerezwa ku bafite amikoro make mu kubaka isoko rya Rwesero

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Kuri uyu wa mbere tariki ya 28/05/2012, abacuruzi bakoreraga mu isoko rya Rwesero bagiranye inama n’ubuyobozi bw’akarere igamije kubamenyesha ko aho bacururiza bahatijwe mu gihe gito bagomba kuzimukira ahazubakwa isoko rya Kijyambere. Aba bacuruzi batijwe n’akarere aho bacururiza ubu nyuma yo gusenyerwa aho bakoreraga kuko hari kunyuzwa umuhanda.

Nyamasheke Abacuruzi barasaba ko hazatekerezwa

Umuyobozi w’akarere wungiririje ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere, Bahizi Charles, yagize ati: “mucururize aha ariko muzi ko ari agateganyo kuko hatazasubizwa isoko ahubwo rizimurwa hakajya ikindi gikorwa cy’iterambere.”

Rugamba Innocent, umuyobozi wungiririje w’abacuruzi bakorera muri santere ya Rwesero yashimiye akarere kuba karabatije aho baba bakorera nyuma yo kwimurwa n’umuhanda uri gukorwa. Yababwiye kandi ko basanzwe babizi ko bazimuka bakajya mu isoko rishyashya rizubakwa, gusa yasabye ko bazatekerezwaho mu gihe cyo kubaka iri soko.

Rugamba yasabye ko muri iri soko hazashyirwamo ibyumba biciriritse bigenewe abacuruzi bo ku rwego rwo hasi, anasaba ko abacuruzi bazahabwa ibibanza bakishyira hamwe bityo bakubaka inyubako bagatanga umusanzu wabo mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za leta zo kubaka iri soko.

Umuyobozi w’akarere wungiririje ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere, yijeje aba baturage ko ibyo byose bizigwaho kandi bizahabwa agaciro mu gihe hazaba hubakwa iri soko.

Bahizi yashimiye kandi aba bacuruzi ko bagira uruhare runini mu iterambere ry’akarere ndetse bakaba banitabira gahunda za leta zitandukanye.


 

 

 

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

jaguar cars jaguar, jeep, kia