Posted on 24 August 2012
Tags: abaturage, aka, akarere, avuga, bafite, gahunda, iyo, karere, muri, nbsp, Rwanda, Rwanda habitation, Rwanda Ngororero, Rwanda program, Rwanda village
Mu karere ka Ngororero ingo zirenga ibihumbi 7800 ngo zituye ahantu habi bahanamye ku misozi cyangwa munsi yayo kuburyo bafite ibyago byo guhura n’ibiza nkuko bikunze kugaragara muri aka karere bityo bakaba bagomba kwimurwa.
Amakuru dukesha umuyobozi w’akarere ka Ngororero bwana Gedeon Ruboneza avuga ko aka karere gafite umubare munini w’abaturage bafite icyo kibazo mu turere twose tw’u Rwanda. Kuri ubu, ngo gahunda akarere gafite ni uko abatuye ahantu nkaho bagomba kwimurwa mbere y’uko hongera kuza ibihe by’imvura nyinshi mu rwego rwo kwirinda impfu z’bantu no kwangirika kw’ibintu byabo.

Amazu ni kimwe mubikunze kwibasirwa n’ibiza
Nubwo abayobozi bafashe izo ngamba, muri aka karere haracyagaragara abaturage batitabira iyo gahunda kandi bafite ubushobozi nkuko bigaragara. Ntawuryiha Pascal utuye mu murenge wa Gatumba yemeza ko hari abaturage bakerensa ibintu bibwira ko nta ngaruka cyangwa bagategereza ko Leta ibubakira nyamara nyuma bahura n’ingaruka bagahita bajya mu midugudu.
Umuyobozi w’akarere akaba avuga ko iyo gahunda agomba kubahirizwa kuko iyo abaturage bapfuye hahomba igihugu. Avuga ko abafite ubushobozi bagiye gukurikiranwa bakubaka mu midugudu naho abatishoboye bagahabwa inkunga zo kubagurira ibibanza ndetse bakanahabwa umuganda wo kwikorera ibyo bari bubakishije bigezwa aho bazubaka ku mudugudu.
Mugihe cy’imvura bita itumba giheruka, amazu, imyaka ndetse n’amatungo by’abaturage batuye kuri ubwo buryo byaratikiye ndetse n’abantu 4 bahasiga ubuzima, bityo ibi bikaba bigomba gukemurwa hakiri kare. Muri rusange, mu Rwanda hose abagera kuri 36 bapfuye bishwe n’impanuka zituruka kubiza.
Posted on 12 July 2012
Tags: abaturage, aka, akaba, akarere, amatungo, ari, inka, karere, ndetse, Rwanda Help, Rwanda Livestock, Rwanda Ngororero, Rwanda Poverty, uko
Kimwe mu bintu bizafasha abaturage b’akarere ka ngororero mu kongera umusaruro uturuka ku buhinzi, guteza imbere imirire no kongera ubukungu n’ubworozi bw’amatungo atandukanye nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’aka karere bwana Gedeon Ruboneza. Nyamara kuko abaturage bose batuye aka karere atari ko bafite ubushobozi bwo kwibonera amatungo yo korora, niyo mpamvu akarere kiyemeje koroza abaturage bakennye kabifashijwemo n’izindi nzego zitandukanye. Kuri ubu, ngo ikizere ni cyose cyo kuzagera kuri uwo muhigo nk’uko Abishuka Jean Damascene, umukozi w’akarere ushinzwe ubworozi akaba ari nawe ukurikirana itangwa ryayo matungo abivuga.

Amwe mu matungo yatanzwe mu karere ka Ngororero
Imwe mu mpamvu Abishuka ashingiraho ni uko intego akarere kari gafite uyu mwaka yo kuzoroza inka abaturage 1000 ndetse bakoroza n’abaturage 2000 amatungo magufi, kuri ubu bamaze kurenza cyane urwo rugero kuko abamaze guhabwa inka ari 1295 naho amatungo magufi 3238 agizwe n’ihene, intama ndetse n’ingurube akaba ari yo amaze gutangwa. Ibi ngo bikaba bitanga ikizere ko imiryango 7000 yagaragajwe ko ikennye kuburyo itakwibonera itungo ryo korora ibarirwa muri aka karere yose izagerwaho niyi gahunda mu gihe kitarambiranye.
Munyengango Valens utuye mu murenge wa Gatumba akaba ari umwe mubahawe inka, avuga ko atari yizeye ko azagerwaho n’iyi gahunda ariko akaba yarabonye inka bitewe n’uko abayobozi bazitanga bakoresha ukuri. Kimwe n’abandi bazibonye ndetse n’abatarorozwa bakiri ku rutonde rutegereje bavuga ko uburyo amatungo atangwa ari ntamakemwa nabo bakaba bizeye kuzayabona.
Ikindi abayobozi ndetse n’abaturage bahawe amatungo mu karere ka Ngororero bishimira ni uko amatungo yatanzwe nta bibazo bikomeye nko gupfa yagiye agira bitewe nuko amatungo yabanzaga gusuzumwa uko ameze mbere yo kuyaha abaturage, kandi bakayahabwa baramaze kubona ubwatsi ndetse bagahabwa n’imiti imwe n’imwe.
Ubuyobozi bw’akarere ka ngororero bukaba bushimira ababufashije kubona ayo matungo bose kuko nko kunka 1295, akarere katanzemo 428 gusa, andi akava mu batera nkunga n’abafatanya bikorwa kandi bakemerera akarere kwitoranyiriza abahabwa amatungo hakurikijwe abayakeneye kurusha abandi.
Posted on 13 June 2012
Tags: aka, Amafi, ari, bworozi, karere, mafi, muri, nbsp, ngo, Ngororero, Rwanda, Rwanda development, Rwanda fish, Rwanda food, Rwanda Market, Rwanda PAIGELAC
Kuwa gatatu tariki ya 6 Kamena 2012, ku isoko ryo mu mujyi wa Ngororero muri aka karere hatangiye kuboneka amafi aturutse ku bworozi bwa koperative Imyumviremyiza ikorera muri aka karere, mu byo ikora hakabamo n’ubworozi bw’amafi.

Abamenyereye aka karere bavuga ko ari ubwa mbere ibi babibonye kuko ngo ubusanzwe kubona ifi muri aka karere byari nk’inzozi, ku buryo byashimishije benshi maze bagatonda umurongo muremure aho iyi koperative yacurizaga ndetse hakabamo n’umubyigano.
N’ubwo bavuga ko ari ubwa mbere babonye amafi muri aka karere, hari ibyuzi by’amafi bihamaze imyaka itari mike ariko ngo ntamusaruro byari byarigeze bitanga kubera ko abatangiye ubu bworozi batari babimenyereye bagafata amafi yabo nabi kugeza aho minisiteri ibishinzwe ifashe ibyo byuzi ikabiha abandi babishoboye harimo n’iyi koperative.
Aya mafi yacurujwe bwambere akaba yarororewe mubyuzi by’ahitwa Bwavu mu kagali ka Nyange ho mu murenge wa Ngororero. Nsanzamahoro Jean ukuriye iyi koperative yadutangarije ko intego yabo ari ugutezimbere ubu bworozi maze bakanyomoza abibwiraga ko muri aka karere ntamafi yahaba.
Gusa Nsanzamahoro avuga ko bazana ayo mafi kwisoko batari baziko ari bugurwe kuko bidasanzwe bimenyerewe muri aka karere bikaba ari nabyo byatumye bagurisha ku giciro gito (amafaranga 1500 ku kilo), ariko bakaba barabonye ko abanyangororero bayakunze kuburyo batazashobora guhaza isoko.
Ubwo twageraga ahacururizwaga aya mafi twasanze abantu bafite amatsiko menshi ari nako bahamagara bagenzibabo ngo nabo baze kwirebera no guhaha.
Cyakora n’ubwo ari agashya kagaragaye muri aka karere wabonaga n’ubundi aya mafi adakuze ariko abayagurishaga badutangarije ko ariyongano yayo ndetse ngo kuyaroba babifashijwemo n’umukozi w’ikigo cyita kubworozi bw’amafi gikorera muri minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi PAIGELAC (Projet d’Appui a l’Amenegement Integre et a la Gestion des Lacs Interieurs).
Mu karere ka Ngororero ubu bworozi bukorerwa ahantu hatatu harimo ibyuzi bya bwira, ibya kazabe, ikiyaga kiri mu murenge wa gatumba, hose hakaba haratewemo abana b’amafi basaga ibihumbi ijana.
Ernest kalinganire