Tag Archive | "akarere"

Rwanda | Nyamasheke Abasigajwe

Rwanda : Nyamasheke: Abasigajwe inyuma n’amateka barishimira iterambere bamaze kugeraho.

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Rwanda | Nyamasheke AbasigajweAbasigajwe inyuma n’amateka bo mu murenge wa Karengera mu karere ka Nyamasheke barashima Leta ko ikomeje kubitaho mu bikorwa byayo bya buri munsi bigamije kubateza imbere. Ibi abasigajwe inyuma n’amateka babitangaje ubwo twabasuraga mu kagari ka Gasayo mu murenge wa Karengera akarere ka nyamasheke.

Bikorimana Jean Baptiste, umwe mu basigajwe inyuma n’amateka utuye mu mudugudu wa Gitwa wo mu kagari ka Gasayo mu murenge wa Karengera avuga ko leta yabagejeje kuri byinshi harimo kuba barakuwe muri nyakatsi bakaba baranorojwe muri gahunda ya gir’inka, ubu bakaba bagiye kujya banywa amata.

Bikorimana avuga ko ubu batagifatwa nk’uko kera bafatwaga aho banenwaga abandi ntibemere gusangira nabo, ariko ubu bakaba basangira n’abandi nta kibazo gihari. Yaboneyeho umwanya wo gushimira ubuyobozi bw’igihugu burangajwe imbere na nyakubahwa perezida wa repubulika Paul Kagame ngo kuko imvugo yabaye ingiro bakubakirwa ntibibe nka ya mabati yakuze asanga barabeshywe bakaba batarayabonye.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke butangaza ko uretse kubakira abasigajwe inyuma n’amateka no kubafasha muri gahunda ya gir’inka, bahabwa n’ubundi bufasha butandukanye nko kuba bose bishyurirwa ubwisungane mu kwivuza, kujyanwa mu mashuri yisumbuye ndetse n’ay’imyuga bagahabwa ibikoresho by’sihuri ndetse n’amafaranga y’ishuri ku biga imyuga nk’uko umuyobozi w’akarere wungirije ufite imibereho myiza y’abaturage mu nshingano Madamu Gatete Catherine abitangaza.

Ubuyobozi bw’akarere kandi bwerekana ko mu mihigo ihigwa abasigajwe inyuma n’amateka batibagirana kuko muri uyu mwaka wa 2011-2012 akarere kari kahize kuzashakira imiryango 100 ubutaka bwo guhinga, bakaba bararengeje iyi miryango kuko igera ku 119 yabonewe aho guhinga.

Muri uyu mwaka wa 2012-2013, akarere kahize ko mu miryango 1500 izorozwa muri gahinda ya gir’inka 100 muri yo igomba kuva mu basigajwe inyuma n’amateka.


 

 

 

 

 

 

Imiryango 135 itishoboye 2

Rwanda | Nyamasheke: Imiryango 135 itishoboye yorojwe inka muri gahunda ya Girinka

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Imiryango igera kuri 135 itishoboye yo mu mirenge igize akarere ka Nyamasheke yorojwe inka muri gahunda girinka munyarwanda, uyu muhango wo koroza aba batishoboye ukaba wabereye ahantu hatatu hatandukanye mu karere.

Imiryango 135 itishoboye  1

Umwe mu baturage borojwe witwa Komezusenge Samuel yavuze ko inka yahawe azayibyaza umusaruro ikazamugirira akamaro we n’umuryango we ngo kuko agiye guhinga akeza ndetse agasagurira n’isoko. Yavuze ko mbere kunywa amata byajyaga bimugora ariko ubu akaba agiye anyway ayo yikamiye. Yaboneyeho gushimira leta y’ubumwe yashyizeho iyi gahunda itekereje no ku miryango ikennye.

Umukozi ushinzwe ubworozi mu karere ka Nyamasheke, Sindayiheba Felix, yasabye aba baturage bahawe inka kuzazifata neza kandi bakitabaza abashinzwe ubworozi mu mirenge mu gihe inka zigize ikibazo ndetse bakanasobanuza uko bakwiye guzifata mu buzima bwazo bwa buri munsi.

Yabibukije ko igihe zizaba zibyaye bagomba kuzitura bagenzi babo bityo inka zigakomeza kugera ku baturage bose.

Imiryango 135 itishoboye  2

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere Bahizi Charles, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yavuze ko gahunda ya Girinka igamije ko buri muturage atunga inka ikamufasha gutuma ubuzima bwe n’ubw’abe bumera neza.

Bahizi yasabye abaturage kumva ko gahunda ya girinka ari iya buri wese, anasaba abishoboye gushyigikira gahunda ya girinka nabo boroza bagenzi babo batishoboye ngo nabo batere imbere.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere yasabye aba baturage batishoboye guharanira gutera imbere ntibasubire inyuma, bakanaba intangarugero aho bari hose.

Yaboneyeho kandi kubaha ubutumwa bwo kwitabira gahunda za leta zitandukanye zibaganisha ku iterambere kandi bakihesha agaciro bakanagahesha igihugu muri rusange.

 

 

 

 

Gicumbi – Gufata inzererezi bigabanya abahungabanya umutekano

Rwanda : Gicumbi – Gufata inzererezi bigabanya abahungabanya umutekano

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,


Rwanda : Zimwe mu nzerere zafatiwe i Gicumbi

Zimwe mu nzerere zafatiwe i Gicumbi

Inzererezi ziri mu bintu bihungabanya umutekano, akarere ka Gicumbi kihaye inshingazo zo guca burundu inzererezi ndetse n’abandi bose bakora ibintu byahungabanya umutekano.

Nk’uko bitangazwa n’ushinzwe urwego rw’umutekano mu karere ka Gicumbi Sindayigaya Edouard kuri uyu wa 7/6/2012 yatangaje ko akarere ka Gicumbi kihaye gahunda yo guca inzererezi burundu muri ako Karere.

Yavuze ko usanga arizo ziteza umutekano muke kuko muri izo nzererezi bafata zibamo ibyiciro bitandukanye harimo abanywa urumogi, abasinzi baba banyweye za kanyanga, abagendagenda hirya no hino mu masoko bashaka abo biba bakoze mu mifuka ndetse n’abarembetsi bahungabanya umutekano bajya kuzana inzoga za Kanyanga mu gihugu cya Uganda, n’abakora ubujura bwa kiboko aho bacunga umuntu ari kuvugira kuri terefone akayimushikuza akiruka n’abategera umuntu mu nzira bumaze kwira akamushikuza isakoshi cyangwa ikindi kintu afite muntoki.

Ibyo byose n’ubujura bukorwa n’izo nzererezi kand ibyo bikorwa bihungabanya umutekano w’akarere, niyo mpamvu hafashwe ingamba zo kuzajya hafatwa umuntu wese w’inzererezi ugenda muri ako karere.

Nyuma yo gufata izo nzererezi zigezwa mu kigo cyagenewe kuzakira bagakomeza kugororwa bigishwa ububi bwo kunywa ibiyobyabwenge, kwiba n’ibindi byaha byabaviramo gufungwa ndetse bikangiza ubuzima bwabo.

Izo nzererezi nazo zemera ko ziba zakoze ibikorwa bihungabanya umutekano nyuma yo kuzava aho babagororera bakazasubira mubuzima busanzwe batangaza ko bazakomeza kwitwara neza.


 

Nyamasheke Polisi yafashije abatishoboye mu muhango wo gutangiza police week 2

Rwanda : Nyamasheke: Polisi yafashije abatishoboye mu muhango wo gutangiza police week

Tags: , , , , , , , , , , , , , , , , ,


Mu muhango wo gutangira ku mugaragaro icyumweru cyahariwe ibikorwa bya polisi wabereye mu karere ka Nyamasheke, polisi y’igihugu yafashije abatishoboye ibaha ubwisungane mu kwivuza, inzitiramibu ndetse n’inka polisi yari yemereye akarere mu rugendoshuri bagiriyeyo mu mpera z’umwaka ushize ishyikirizwa umuturage.

Nyamasheke  Polisi yafashije abatishoboye mu muhango wo gutangiza police week

Ubwisungane mu kwivuza ndetse n’inzitiramibu byatanzwe na polisi y’igihugu byafashije abaturage bagera ku ijana.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Habyarimana Jean Baptiste, yashimiye polisi y’igihugu yibutse abaturage b’akarere abereye umuyobozi batishoboye ibagenera inkunga irambye kandi igamije kurengera ubuzima bwabo ngo bube bwiza.

Umuyobozi w’akarere yijeje polisi y’igihugu ubufatanye butagabanije kandi ko amasezerano y’ubufatanye basinyanye bazayashyira mu bikorwa dore ko ari nayo yabyaye uku gufasha abaturage mu mibereho myiza no kuhatangiriza iki cyumweru.

Gufasha abaturage mu bikorwa bitandukanye birimo gufatanya umuganda no kubafasha mu mibereho yabo ngo ni igikorwa kiza kandi polisi ishyize imbere nk’uko umukuru wa polisi y’igihugu IGP Gasana Emmanuel yabitangaje.

Nyamasheke Polisi yafashije abatishoboye mu muhango wo gutangiza police week 2

Yavuze ko akazi kayo atari ukugenza no gukurikirana abanyabyaha gusa, ahubwo igamije imibereho myiza y’abanyarwanda, uburezi bwiza, ubuzima, kurengera ibidukikije, n’ibindi biganisha ku iterambere ry’abanyarwanda kuko ubu nabwo ari uburyo bwo gukumira ibyaha. Yongeye ho ko ibi nibigerwaho mu Rwanda hazaba hari amahoro asesuye.

Aya masezerano agamije ubufatanye mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage, kurengera ibidukikije, gucunga umutekano mu buryo burambye hagati y’akarere ka Nyamasheke na polisi y’igihugu yasinywe tariki ya 23 ukuboza 2011 ubwo abakozi b’akarere basuraga icyicaro gikuru cya polisi.


 

 

 

 

Nyamasheke Abacuruzi barasaba ko hazatekerezwa

Rwanda : Nyamasheke: Abacuruzi barasaba ko hazatekerezwa ku bafite amikoro make mu kubaka isoko rya Rwesero

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Kuri uyu wa mbere tariki ya 28/05/2012, abacuruzi bakoreraga mu isoko rya Rwesero bagiranye inama n’ubuyobozi bw’akarere igamije kubamenyesha ko aho bacururiza bahatijwe mu gihe gito bagomba kuzimukira ahazubakwa isoko rya Kijyambere. Aba bacuruzi batijwe n’akarere aho bacururiza ubu nyuma yo gusenyerwa aho bakoreraga kuko hari kunyuzwa umuhanda.

Nyamasheke Abacuruzi barasaba ko hazatekerezwa

Umuyobozi w’akarere wungiririje ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere, Bahizi Charles, yagize ati: “mucururize aha ariko muzi ko ari agateganyo kuko hatazasubizwa isoko ahubwo rizimurwa hakajya ikindi gikorwa cy’iterambere.”

Rugamba Innocent, umuyobozi wungiririje w’abacuruzi bakorera muri santere ya Rwesero yashimiye akarere kuba karabatije aho baba bakorera nyuma yo kwimurwa n’umuhanda uri gukorwa. Yababwiye kandi ko basanzwe babizi ko bazimuka bakajya mu isoko rishyashya rizubakwa, gusa yasabye ko bazatekerezwaho mu gihe cyo kubaka iri soko.

Rugamba yasabye ko muri iri soko hazashyirwamo ibyumba biciriritse bigenewe abacuruzi bo ku rwego rwo hasi, anasaba ko abacuruzi bazahabwa ibibanza bakishyira hamwe bityo bakubaka inyubako bagatanga umusanzu wabo mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za leta zo kubaka iri soko.

Umuyobozi w’akarere wungiririje ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere, yijeje aba baturage ko ibyo byose bizigwaho kandi bizahabwa agaciro mu gihe hazaba hubakwa iri soko.

Bahizi yashimiye kandi aba bacuruzi ko bagira uruhare runini mu iterambere ry’akarere ndetse bakaba banitabira gahunda za leta zitandukanye.


 

 

 

Rwanda | Ubucucike bushobora gutuma

Rwanda | Ubucucike bushobora gutuma abaturage bihangira imirimo

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,


Rwanda | Ubucucike bushobora gutumaUmuyobozi w’akarere ka Kayonza, Mugabo John avuga ko ubucucike bw’abaturage bushobora kuba intandaro yo kwihangira imirimo, by’umwihariko igihe nta masambu ahagije abaturage bakoreraho ibikorwa by’ubuhinzi. Uyu muyobozi yabivuze mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’inteko y’intara y’uburasirazuba yabaye tariki 25/05/2012, aho inzego z’ubuyobozi muri iyo ntara zamurikaga ibyo zikora.

Bamwe mu bayobozi b’akarere ka Kayonza baherutse gukora urugendo shuri mu karere ka Burera, mu rwego rwo kureba ibyo bakwigira kuri ako karere kahoze mu myanya y’inyuma, ariko ubu kakaba kaza mu turere tw’imbere mu guhigura neza imihigo.

Uyu muyobozi yavuze ko mu bintu byatumye abaturage bo mu karere ka Burera bashishikarira kwihangira imirimo harimo n’ubucucike bwabo, bituma abatagira amasambu yo gukoreraho ibikorwa by’ubuhinzi batekereza ku bindi bintu byabateza imbere.

N’ubwo mu karere ka kayonza hatagaragara ubucucike nk’ubwo muri Burera, Mugabo yavuze ko bizaba ngombwa ko abaturage b’akarere abereye umuyobozi bakorerwa ubukangurambaga kugirango na bo bagire umuco wo kwihangira imirimo. Ibyo ngo bizakorwa by’umwihariko bahereye mu rubyiruko kuko hari benshi batagira icyo bakora kandi ibyo gukora bitarabuze.

Mu gihe mu karere ka Kayonza hari ibisambu byinshi bidahingwa, bamwe mu rubyiruko ngo bavuga ko babuze akazi bakavuga ko ari yo mpamvu badatera imbere. Mugabo avuga ko bizasaba kubanza guhindura imyumvire n’imitekerereze by’abaturage nk’abo kugira ngo babone gufata gahunda ihamye yo gukora.

   

 

 

Rwanda | Kayonza Hagiye gukorwa

Rwanda | Kayonza: Hagiye gukorwa ubukangurambaga kugira ngo ibisambu bidahingwa bibyazwe umusaruro

Tags: , , , , , , , , , , , , , , , ,


Rwanda | Kayonza Hagiye gukorwaUbuyobozi bw’akarere ka Kayonza ngo bugiye gufata ingamba zizatuma ibisambu byose bidahingwa bibyazwa umusaruro. Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’urugendo shuri bamwe mu bayobozi b’ako karere bagiriye mu ka Burera bagatungurwa no kubona nta butaka butabyazwa umusaruro buri muri ako karere nk’uko Mutesi Anitha, umuyobozi w’akarere ka Kayonza ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yabitangaje.

Mu mirenge itandukanye igize akarere ka kayonza, hagaragara ubutaka budakoreshwa ngo bubyazwe inyungu. Mutesi avuga ko ibisambu byinshi bitabyazwa umusaruro usanga ari iby’abana b’imfubyi baba badafite ubushobozi bwo kubibyaza umusaruro uko bikwiye.

Ati “Imirima myinshi iri hano mu karere kacu usanga kenshi ba nyirayo badahari, hari ibisambu byinshi abantu bagiye basigira nk’abana b’imfubyi, ariko ugasanga ntibihingwa kandi bihari. Icyo twarebye ni uko n’umwana w’imfubyi yabigiramo uruhare isambu akaba yayikodesha na we akagira icyo akuramo”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko bagiye gukora ubukangurambaga kuri abo bana kugira ngo abadafite ubushobozi bwo kubyaza ubutaka bwabo inyungu nibura bazajye babukodesha ku bashobora kububyaza inyungu. Ibyo ngo bishobora kuzatuma ubukungu bw’abaturage bwiyongera kubera ko kudakoresha umutungo kamere uko bikwiye bidindiza iterambere ry’abaturage nk’uko Mutesi abivuga.

Mutesi avuga ko bafite intego ko ubutaka bwose bwo mu karere ka Kayonza bwazabyazwa umusaruro.

Cyakora anavuga ko bamwe mu batuye mu karere ka Kayonza bakigaragaza ubunebwe no kudashaka gukora, akavuga ko bizasaba kubakorera ubukangurambaga bwimbitse kugira ngo iyo ntego ibashe kugerwaho.


 

Rwanda Inkunga yatanzwe n’abaturage

Rwanda : Amafaranga agera kuri miliyoni 15 yatanzwe n’abaturage nk’inkunga y’abacitse ku icumu azafasha mu kubasanira amazu no kubaremera baboroza inka

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Rwanda Inkunga yatanzwe n’abaturage

Inkunga yatanzwe n’abaturage b’akarere ka Nyabihu izafasha mu gusana amazu yabo no kubagurira inka zo korora ku batazifite :Juru Anastase ushinzwe IBUKA

Nk’uko Juru Anastase uhagarariye IBUKA mu karere ka Nyabihu yabidutangarije, amafaranga agera kuri miliyoni 15 yatanzwe n’abaturage b’akarere ka Nyabihu mu gihe cy’icyunamo, agatangwa nk’inkunga yagenewe  abacitse ku icumu rya Jenoside  batishoboye, azafasha mu gusana amazu y’abacitse ku icumu batishoboye  bafite amazu afite ibibazo mu rwego rwo kugirango bature heza kandi n’amazu yabo abe akomeye nta kibazo afite.

Juru Anastase yakomeje avuga ko uretse gusana amazu y’abacitse ku icumu batishoboye, muri ayo mafaranga hazanagurwamo inka zizafasha mu kuremera abacitse ku icumu batishoboye batoroye kugira ngo izo nka zizabafashe mu kuzamura imibereho y’ubuzima bwabo ndetse no gukora umwuga wabo w’ubuhinzi hakoreshejwe amafumbire zizatanga.

Juru Anastase, ushinzwe IBUKA mu karere ka Nyabihu, akaba ashima abaturage b’akarere ka Nyabihu ku bwitange bagaragaje bafasha bagenzi babo bacitse ku icumu rya Jenoside. Uku gushima kandi kukaba kwaranagarutsweho n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu bushima abaturage uko bitwaye n’uburyo bitabiriye ibiganiro byatanzwe mu cyumweru cy’icyunamo. Ikindi kandi abaturage bashimiwe umutima w’urukundo n’impuhwe bagaragaje mu kwitabira gutanga inkunga y’abacitse ku icumu  batishoboye.

  

 

 

Gufasha abakene kwikura mu bukene bahabwa inka birakomeje mu karere ka Nyabihu

Rwanda | Nyabihu: Gufasha abakene kwikura mu bukene birakomeje

Tags: , , , , , , , , , , , , , , , ,


 

Gufasha abakene kwikura mu bukene bahabwa inka birakomeje mu karere ka Nyabihu

Gufasha abakene kwikura mu bukene bahabwa inka birakomeje mu karere ka Nyabihu

Mu rwego rwo kubafasha kwikura mu bukene no gutura heza, imiryango 2 yo mu murenge wa Jenda yabaga muri Nyakatsi ubu iri kubakirwa amazu n’abakozi b’Akarere ka Nyabihu mu rwego rwo kuyifasha gutura heza. Kugeza ubu amazu bari kubakirwa akaba akinze anasakaye kandi ari no gukorerwa amasuku asigwa karabasasu n’ibindi. Abazayabamo bakaba bacumbikiwe mu yandi mazu ariko bazajya mu mazu bubakiwe mu mpera z’uku kwezi kwa 5 nk’uko Habimana Protogene,umukozi w’akarere ushinzwe gukurikirana imyubakire y’ayo mazu yabidutangarije.

Uretse kubakirwa amazu kandi iyi miryango yahawe n’inka nazo zatanzwe n’abakozi b’akarere zikazayifasha kwikura mu bukene ndetse no kuzamura imibereho yabo.

Nk’uko Rwamucyo Francois ufite imibereho myiza y’abaturage yabidutangarije kuri uyu wa 15/05/2012, uretse iyi miryango 2 yo mu murenge wa Jenda yahawe inka,indi miryango 4 y’abashigajwe inyuma n’amateka bo mu murenge wa Rambura nayo yahawe inka izayifasha kurushaho kwikura mu bukene no kuzamura imibereho yayo yirinda imirire mibi ikoresheje amata izo nka zizatanga igihe zizaba zibyaye. Ikindi kandi izi nka zizayifasha ni ukuzamura umusaruro w’ubuhinzi bwabo bakoresheje ifumbire zizatanga.

Umwe mu bahawe inka utuye mu Kagari ka Rugeshi,umurenge wa Mukamira Mpamyabigwi Victor avuga ko afite umuryango w’abantu 4 bari babeshejweho no guca inshuro. Kuba ahawe inka avuga ko izamufasha muri byinshi ndetse birimo no kumufasha mu mirire myiza y’umuryango we kuko igihe iyo nka izaba ibyaye bizabafasha kwirinda indwara z’imirire mibi bakoresheje amata.

Izi nka zatanzwe zose hamwe zatwaye amafaranga agera kuri 1.900.000. Abahabwa inka bakaba basabwa kuzifata neza kugira ngo zizabahe umusaruro mwiza kandi zibafashe kwizamura bikure mu bukene n’imiryango yabo.

 

 

 

 

 

Ababyeyi barasabwa gusiba

Rwanda | Kayonza: Ababyeyi barasabwa gusiba ibyobo birekamo amazi mu gihe cy’imvura mu rwego rwo kwirinda impanuka

Tags: , , , , , , , , , , , ,


Ababyeyi barasabwa gusiba

Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza burasaba abatuye ako karere kwihutira gusiba ibyobo birekamo amazi biri mu ngo zabo by’umwihariko muri iki gihe cy’imvura. Hamwe na hamwe mu ngo z’abaturage hagaragara ibyobo bagiye bacukura babumba amatafari yo kubakisha.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mutesi Anitha, avuga ko mu gihe cy’imvura hari abana bashobora kugwa muri ibyo byobo kandi byuzuye amazi bikaba byanabaviramo gupfa.

Uretse gusiba ibyobo, uyu muyobozi anasaba abaturage kudasiga abana bato nta muntu mukuru wabarera bari kumwe.

By’umwihariko abo mu murenge wa Murundi baherutse kwibasirwa n’ibiza by’amazi yatobokeye mu mazu no mu misarane ya bo, ngo nibo bambere bari bakwiye gusiba ibyo byobo na byo ubwabyo bishobora gutobokeramo amazi nk’uko Mutesi abivuga.

Bamwe mu babyeyi bo mu murenge wa Murundi twaganiriye bavuze ko gusiba ibyobo bishoboka, ariko bakavuga ko icyo kurinda abana kugwa mu byobo kitakorohera buri wese dore ko ngo benshi bazinduka bajya gushaka imibereho bakagaruka mu ngo ku mugoroba.

Umwe mu bo twaganiriye yagize ati “Ubwo se waba watwaye umwana w’uruhinja, ukabasha no guheka abo akurikira koko? Reba tuba twazindukiye mu mirima abenshi tugiye guhinga, umwana ntiwaba wamusize mu rugo ngo ubashe no kumurinda udahari, ubwo Imana niyo izajya ibaturindira”

 

 

 

 

 

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia