Tag Archive | "amabati"

Letairagirainamaabayobozib’utureregukoreshaamateguran’amatafarimurigahunday’imidugudu

Rwanda : Leta iragira inama abayobozi b’uturere gukoresha amategura n’amatafari muri gahunda y’imidugudu

Tags: , , , , , , , , , , , , ,


Letairagirainamaabayobozib’utureregukoreshaamateguran’amatafarimurigahunday’imidugudu

Muri gahunda ya leta yo gutuza abaturage mu midugudu, ministeri y’ubutegetsi bwa leta (MINALOC) irashishikariza abayobozi b’uturere two mu Ntara y’ i Burengerazuba gutangira gahunda yo gusakaza amategura no kubakisha amatafari kuko ari byo bihendutse kandi bikaboneka mu Rwanda.

Umuyobozi ukuriye ishami rishinzwe imiturire mu cyaro muri MINALOC  Augustin Kampayana ubwo yari ari mu nama yateguwe n’inama y’igihugu ishinzwe kwihutisha gahunda yo gutuza abaturage mu midugudu, yavuze ko leta yatangiye gahunda yo gusakaza amategura kubera ko amabati ahenda kandi agasaza vuba. Usibye n’ibyo kandi, Kampayana avuga ko kuba amategura akorerwa mu Rwanda byaba n’intandaro yo kubonera imirimo urubyiruko rw’u Rwanda muri gahunda ya Hanga Umurimo:

“Urubyiruko rwacu, abari n’abategarugori, iyo bari mu makoperative bakabumba amategura binjiza amafaranga. Icyo gihe rero tuba duhanze umurimo. Icya kabili amategura araramba. Niyo ubonye atangiye gusaza ushobora kuyasiga irange, kandi biranoroshye kubatuye mu kabande iyo bagiye gutuzwa mu midugudu basanzwe basakaje amategura bashobora kuyakuraho bakayimukana, leta inafite ingamba zo kugabanya imari ikoreshwa mu gutumiza ibikoresho hanze (nk’amabati) mu gihe dushobora gukoresha iby’iwacu. Ikindi kwimukana amabati bituma yangirika kubera imisumari bikaba ngombwa ko ugura andi mashya.”

Umuyobozi muri MINALOC ushinzwe imiturire mu cyaro akomeza asobanura ko gusakaza amategura atari itegeko ahubwo ari ingamba yafashwe na leta y’u Rwanda kugira ngo irusheho kunoza gahunda yo gutura mu midugudu hakoreshejwe ibikoresho bikomeye, bihendutse kandi bikorerwa mu Rwanda tutibagiwe ko n’amategura atuma mu nzu hadashyuha cyane nk’amabati.

Ni nayo mpamvu mu turere twose hagejejwe utumashini tubumba tukanokora amatafari, ariko ikibazo cyagaragajwe mu nama nuko utwo tumashini henshi tudakoreshwa, mu Ntara y’i Burengerazuba ho impamvu ikaba ari ukubera ko nta butaka bwo kumbamo amatafari n’amategura bupfa kuhaboneka cyane cyane mu turere twegereye ikiyaga cya Kivu.

Ibi ariko ngo nti byari bikwiye kuba impamvu yo kuzarira muri gahunda yo gutuza abantu mu midugudu kuko aho ubutaka butari bashobora no kugura ibikoresho hanze, cyangwa se bagakoresha n’ibihari. Aha Kampayana yatanze urugero ku karere ka Nyamasheke aho bubakisha imbaho kandi ugasanga amazu ameze neza.

 

Rukara Abafite amabati ashaje ku mazu bagiye guhabwa amabati mashya yo gusimbuza ashaje

Rwanda | Rukara: Abafite amabati ashaje ku mazu bagiye guhabwa amabati mashya yo gusimbuza ashaje

Tags: , , , , , , , , , , , , ,


Rukara Abafite amabati ashaje ku mazu bagiye guhabwa amabati mashya yo gusimbuza ashaje

Abaturage bo mu murenge wa Rukara wo mu karere ka Kayonza basanzwe bafite amabati ashaje ku mazu yabo, bagiye guhabwa amabati mashya yo gusimbuza ashaje nk’uko byemezwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo murenge, Ngabonziza Bideri Vincent.

Bideri avuga ko ayo mabati yatanzwe n’umuryango World Vision, ubinyujije mu ishami ryawo rikorera mu murenge wa Rukara. Ayo mabati agera ku bihumbi bitanu ngo yagenewe kubakishwa imisarani no gusimbuzwa amabati ashaje ari ku mazu y’abaturage.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukara yongeraho ko buri muturage yasabwe na World Vision gucukura umusarane wa metero nibura icumi, akazahabwa amabati yo kuwusakara.

Mu nama yagiranye n’abaturage nyuma y’umuganda wabaye tariki 28/07/2012, yanavuze ko abaturage bafite amazu asakaje amabati ashaje nabo bazahabwa kuri ayo mabati kugira ngo basimbure amaze gusaza.

Abaturage bo mu murenge wa Rukara bavuga ko bishimiye cyane ibikorwa by’iterambere World Vision ikomeje kubagezaho kuko ngo uwo muryango wagize uruhare runini mu kubakura muri Nyakatsi.

Mu mezi ashize abo baturage banahawe za matora zo kuryamaho mu rwego rwo guca Nyakatsi ku buriri, ndetse bamwe baranorozwa.

Mwumvaneza Appolon ukuriye ishami rya World Vision mu murenge wa Rukara anavuga ko ubu hari gukorwa inyigo y’uko abaturage bo mu murenge wa Rukara bakwegerezwa amazi meza ku buryo nibura umuturage uzaba avoma kure muri uwo murenge azajya abona amazi kuri metero zitarenga 500.

Rwanda : Mu Rwanda habarirwa m2 1.000.000 z’amabati y’asbestos

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Amabati y’asibesitosi(asbestos)  yagaragaye ko yifitemo ubumara butera

indwara zikaze nka cancer y’ibihaha, mu Rwanda hakaba hamaze igihe

bivugwa ko aho ari agomba gukurwa ku mazu. iki gikorwa kikaba

kigomba kurangirana n’umwaka umwe  kubera ingaruka agira k’ubuzima

bw’abantu.

 

Amabati y’ asibesitosi mu Rwanda abarirwa kuba kuri m2 1.000.000 ngo

amenshi abarirwa mu mujyi wa Kigali wihariye 41,5% ukurikirwa n’intara

y’amajyepfo kuko ahenshi yubakishijwe hagati y’imyaka ya za 1960-1980

ashyirwa kumazu y’abihaye Imana hamwe n’inyubako za leta n’izabayobozi

ubwo yafatwaga nk’amabati akomeye kandi aramba ariko bitaramenyekana

ko atera ingaruka k’ubuzima bw’abantu.

 

Nubwo u Rwanda rushyize imbaraga muguca isakaro rya fibrocement ririmo

ubumara bwa asibesitosi, mu mwaka wa 2009 ku isi habarirwaga toni

miliyoni 2 za asbestos. igihugu kiza ku isongo mu kuyikoresha akaba ari

uburusiya bwihariye 50% mu kuyikoresha mugusakara naho igihugu

cy’ubushinwa gikurikiraho gikorersha (14%), Brazil (12.5%), Kazakhstan

(10.5%) naho Canada (9%)

 

Iri bati, rimaze  igihe kitari gito rikoreshwa nubwo byatangiye

kumenyekana ko rishobora kuba ririmo ubumara bugira ingaruka k’ubuzima

bw’abantu kuva 1906 aho byagaragaye bivuye kubantu bakoraga

m’ubucukuzi bwayo, ubwo bitabaga Imana.

 

Mu Rwanda isakaro ry’ asibesitosi rigomba gukurwaho

n’abanyamwuga babifitiye ubumenyi cyane ko mu kuyakuraho nabi

bishobora gutera ingaruka nyinshi, aya mabati yagejejwe mu

Rwanda gukoreshwa igihe ahandi yarimo gucibwa cyane mu bihugu byateye

imbere.

 

 

 

Rwanda | Barasaba akarere kubashyikiraza

Rwanda | Barasaba akarere kubashyikiraza vuba inkunga y’amabati kabemereye

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Rwanda | Barasaba akarere kubashyikiraza

Abaturage bo mu kagari ka Rulindo mu Murenge wa Musenyi mu karere ka Bugesera barasaba akarere kubashyikiriza inkunga kabemereye y’amabati yo gusakara akagali kuko nibyo bubatse birimo kwangirika.

Abo baturage bafatanyije n’abayobozi babo babonye ko gukomeza gukodesha aho akagari gakorera bihenze. Mu kwezi kwa 6 umwaka ushize baje kwegeranya ubushobozi maze batangira kwiyubakira.

Ariko mu kwezi kwa 10 baje gukorwa mu nkokora bahagarika kubaka kubera amikoro, aho inzu yari igeze hejuru y’amadirishya kandi yubakishije rukarakara.

Perezida w’inama njyanama y’akagari ka Rulindo Byangamanywa Jean Baptiste avuga ko isakaro ritabonetse vuba imvura y’itumba yasenya n’ibikorwa byari bimaze gukorwa, dore ko n’amatafari yo hejuru yatangiye kunyagirwa.

Yagize ati Ndasaba ko akarere ko katugezaho inkunga vuba  katwemereye kuko itaje vuba umusanzu w’abaturage wazaba imfabusa”.

Avuga ko akurikije inkunga y’abaturage bajya kuyegera byatinda bityo imvura y’itumba ikazasanga batararangiza. Aha akaba avuga ko byibuze akarere kabaha isakaro.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musenyi  Murwanashyaka Oscar avuga ko akarere nigatanga amabati, umurenge nawo uzabafasha kubisigaye.

Ati “ akarere kemeye gutanga amabati 74 naboneka ibindi bizahita bishyirwaho”.

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera Rwagaju Louis avuga ko inkunga y’isakaro bemerewe igiye gutangwa vuba bitarenze icyumweru gitaha kandi akaba abashimira uburyo bitabira gutanga inkunga yabo biyubakira ibiro by’akagari.

Akagali ka Rulindo  kakoreraga mu nzu kakodeshaga amafaranga ibihumbi bitanu ku kwezi  ariko ikaba ihagitse mu gasenteri k’ubucuruzi ka Rumuna.


 

 

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia