Tag Archive | "amafaranga"

Rwanda | Ruhango amafaranga

Rwanda : Ruhango: amafaranga asigaye ahabwa agaciro kuruta ubumenyi butangwa mu mahugurwa

Tags: , , , , , , , , , , , , , , , ,


Rwanda | Ruhango amafarangaUmuryango RRP+ uhugura inzego z’ibanze ku kwirinda ihohoterwa nyuma hakaza kugaragara ubwumvikane buke mu itangwa ry’amafaranga

Mu karere ka Ruhango kimwe no mu tundi turere tukiri inyuma mu majyambere, uhasanga imiryango myinshi itandukanye, ivuga ko iharanira iterambere ry’umuturage. Akenshi iyi miryango yifashisha amahugurwa kugirango ashobore kugera ku ntego yayo.

Ariko kugeza ubu aya mahugurwa bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Ruhango, basigaye bayabona nk’uburyo bwo gushaka kwirira amafaranga aho kugera ku ntego ziba zarazanye iyi miryango.

Iyo witabiriye amwe mu mahugurwa aba yabereye muri aka karere wumva amajwi y’abantu benshi batandukanye babazanya bati “ ese uyu munsi noneho baratanga angahe (amafaranga), ubu se si ka gahumbi kabo?”.

Aha ugasanga ababa bitabiriye amahugurwa, ntibakurikiranye neza amasomo baba bateguriwe, kuko imitima yabo iba itekereza ku gatike bari buhabwe uko kangana ndetse ku bamaze kukamenya bo batangira gutekereza uko bari bugakoresha nikamara kubagera mu ntoki.

Icyakora bamwe mu baba bitabiriye aya mahugurwa usanga baba badashira amakenga ababa bayateguye kuko baba bakekaho kunyereza agatike baba bahawe, ibi byose ugasanga ari ibibangamira amahugurwa aba agamije iterambere ry’abaturage.

Ibi byaje gushimangirwa n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu murenge wa Ntongwe mu karere ka Ruhango tariki ya 01/08/2012 ubwo bitabiraga amahugurwa yari yateguwe n’umuryango RRP+. Aha abari bitabiriye aya mahugurwa y’iminsi 2, bamwe bafashe icyemezo cy’uko batazayagarukamo kuko ngo babonaga aya mahugurwa arimo uburiganya bw’amafaranga.

Nyuma y’amahugurwa ku munsi wa mbere buri muntu yahawe amafaranga 1000, nyuma yo kugaragaza ko batishimiye aya mafaranga, banyiri gutegura aya mahugurwa bahise bafata icyemezo cyo kubongera ikindi 1000, nibwo abari bakiri aho hafi batangiye guhamagara bagenzi babo bamaze kwivumbura bakagenda kugaruka bagafata andi mafaranga ko bemeye kubongera.

Ibi babifashe nk’agasuzuguro bamwe baragaruka abandi baranga bagira bati “nibajyane ntibakajye baza kudukinisha, ubu se umuntu aba yarenze imisozi irenga 5 barangiza bakamuha ubu busa? Nibajyane natwe ntaho tuzagaruka”

Ikindi aba baturage bashingiraho bavuga ko abantu basigaye bategura amahugurwa bagamije kwirira amafaranga, naho usanga imiryango runaka itegura amahugurwa arenze 2 ku munsi cyangwa se amahugurwa bakayahuza n’ibindi bikorwa bibafitiye inyungu, ugasanga abitabiriye amahugurwa biriwe aho bakabona banyiri gutegura amahugurwa nimugoroba baje kubasinyisha gusa ngo babahe amafaranga y’ingendo.

Aha bamwe mu baturage ntibatinya kuvuga ko iterambere ry’umuturage ryabaye nk’imwe mu nzira y’urwitwazo rwo kurya amafaranga y’inkunga aba yarahawe iyi miryango.

Abaturage bavuga ko impamvu ituma badakurikirana amahugurwa, ari uko baba babona n’abayateguye nabo ubwabo bafite inyota ikabije ku gafaranga kaba karagenewe ayo mahugurwa. Bagaheraho bavuga ko urebye rwose amahugurwa y’icyi gihe nta kintu agikiza, ahubwo ngo hari igihe aba ari ayo kongera makimbirane.

 

m_Uburyo amafaranga

Rwanda | Kayonza: Uburyo amafaranga asohoka mu karere bituma bamwe batayakoresha neza uko babiteganyije

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,


Zimwe mu nzego  zikorera mu karere ka Kayonza zirinubira uburyo abashinzwe gusinyira ko amafaranga avanwa kuri konti y’akarere agakoreshwa babidindinza bigatuma hari bimwe mu bikorwa bidakorwa neza uko byateganyijwe bitewe no gutinda kuboneka kw’amafaranga.

m_Uburyo amafaranga

Abaherutse guhura n’icyo kibazo ni urwego rw’urubyiruko mu karere ka Kayonza. Umuhuzabikorwa w’inama nkuru y’igihugu y’urubyiruko muri ako karere, CNJR, Uwizeyimana Placide, avuga ko urwego ahagarariye rwasabye amafaranga yari agenewe urubyiruko mu ngengo y’imari kugira ngo akoreshwe ibikorwa by’urubyiruko, ariko amafaranga ntaboneke.

Avuga ko ababishinzwe bavugaga ko nta mafaranga ahari. N’ubwo ariko bakunze kuvuga ko nta mafaranga ahari, ku munota wa nyuma ubwo ingengo y’imari y’umwaka wa 2011/2012 yari iri gusozwa, abahagarariye urubyiruko bamenyeshejwe ko amafaranga yabonetse.

“Twagiye dusaba amafaranga kenshi bakatubwira ko adahari, ariko ingengo y’imari igiye kurangira baratubwira ngo amafaranga yabonetse (…) urumva ko amafaranga nk’ayo rero n’iyo wayabonye ntabwo akoreshwa neza ibyo yagombaga gukora kubera ukuntu aba yaje atunguranye” Uku niko Uwizeyimana yabisobanuriye inama njyanama y’akarere ka Kayonza.

Uwizeyimana avuga ko ayo mafaranga yakoreshejwe mu bikorwa by’amahugurwa y’urubyiruko na yo ataritabiriwe uko byari bikwiye kubera ko abagombaga kuyajyamo batunguwe bigatuma bamwe batayitabira.

Bamwe basanga ikibazo kiri ku bashinzwe gusinyira ko amafaranga yasohotse, kuko ngo “baba basiragiza abakeneye gukora ibikorwa amafaranga aba yaragenewe, bakanga gusinya mu gihe gikwiye”

Umuyobozi w’inama njyanama y’akarere ka Kayonza, Butera K. Jean Baptiste avuga ko inzego zimwe na zimwe zidakwiye kugenerwa amafaranga mu ngengo y’imari y’akarere ngo bibe mu nyandiko gusa, asaba ko amafaranga yajya ahabwa abo yagenewe mu gihe gikwiye kugira ngo akoreshwe ibyo yagenewe.

 

Ubuyobozi bw’inkeragutabara

Rwanda | Nyamasheke: Ubuyobozi bw inkeragutabara bwateye Coomsel inkunga ya miliyoni 3.

Tags: , , , , , , , , , , , , , , , ,


Ubuyobozi bw’inkeragutabaraKuri uyu wa 05/06/2012, ubuyobozi bw’inkeragutabara bwateye inkunga y’amafaranga y’urwanda miliyoni eshatu koperative yitwa Cooperative pour la maintenance de la sécurite locale (Coomsel) igizwe n’inkeragutabara n’abaturage b’abasivili, kubera igikorwa cy’indashyikirwa barimo cyo kubaka igorofa muri santere ya Peru mu murenge wa Macuba wo mu karere ka Nyamasheke.

Nk’uko umuyobozi wa coomsel, Mbanjineza Jonathan abitangaza, ngo iyi nzu y’igorofa izaba igizwe n’amazu atatu agerekeranye izaba irimo ibyumba bizakorerwamo ubucuruzi hasi, iyo hagati izabamo ibiro bya koperative n’ububiko bw’ibikoresho byayo, naho iya nyuma izaba irimo icyumba mberabyombi kizajya gikorerwamo ibirori  bitandukanye, ibi bikazaba birushaho kwinjiza umutungo muri koperative.

Umuyobozi wa coomsel akomeza atangaza ko aho inyubako igeze ubu imaze gutwara miliyoni zisaga 36 z’amafaranga y’urwanda, inzu ya kabiri bari kubaka ubu ikazuzura neza bigeze ku mafaranga y’urwanda miliyoni 43.  Inzu ya gatatu ariyo bazagarukiraho izubakwa mu mwaka wa 2013, inyubako yose ikazatwara amafaranga angana na miliyoni 60 z’amafaranga y’urwanda.

General Major Ngendahimana Jérôme, umugaba w’inkeragutabara wungirije wari wasuye iyi koperative yabashimiye igitekerezo bagize cyo kwishyira hamwe kuko ngo iyo abantu bishyize hamwe ibyagaragaraga nk’ibidashoboka babigeraho, ndetse anabashimira ibikorwa bakora muri rusange.

Yavuze ko ubwo umugaba w’inkeragutabara Lieutenant General Freud Ibingira yasuraga inkeragutabara zo mu ntara y’iburengerazuba bamugejejeho gahunda bafite maze akabemerera inkunga ingana na miliyoni 3 akaba yabashyikirije sheki y’izo miliyoni kuri uyu munsi  wok u itariki 05/06/2012, akaba yanabijeje ko nibongera gukora n’ibindi bikorwa bifatika nta kabuza bazaterwa inkunga.

Coomsel igizwe n’abanyamuryango 85 barimo abagore 29 n’abagabo 56 bakora akazi ko gucunga umutekano ahantu hatandukanye n’indi mirimo yo mu masoko.

 

 

 

 

 

Rwanda | Rusizi: RCYWA yubakiye umupfakazi wari umaze imyaka ine acumbikiwe n’abaturanyi.

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,


tariki ya 26/05/2012 ishyirahamwe ry’urubyiruko ryita by’umwihariko ku bibazo by’abana bo mu muhanda rya Rusizi (RCYWA) ryakoze umuganda wo kubakira umupfakazi Mukabutera Jeannete wasenyewe n’umutingito wabaye mu kwezi kwa kabiri 2008.

 

Nk’uko RCYWA ikomeza ibivuga, ngo icyo gikorwa cyari kigamije kubiba ubwitange, ubukorerabushake n’urukundo mu rubyiruko ndetse no mu banyarwanda bose muri rusange.

 

Nyuma y’uyu muganda wo kubakira umupfakazi wasenyewe n’umutingito, umuyobozi wa RCYWA Tito Félix, yatangaje ko igikorwa cy’ubukorerabushake cyakozwe gifite agaciro gasaga amafaranga

y’u Rwanda ibihumbi 500, kikaba cyari ukurangiza inzu yari yaratangiye kubakwa ikagera hagati bikananirana , kuyigurira inzugi 2, amadirishya 3 , no kuyisakara neza.

 

Uretse uyu muganda kandi uru rubyiruko rwanakusanyije amafaranga agera ku bihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda bizakoreshwa mu guhemba abakozi bazakomeza barangiza neza inzu.

 

Mukabutera wubakiwe inzu ndetse n’umukobwa we Murengeyinka Solange bashimiye ishyirahamwe ry’urubyiruko ryita by’umwihariko ku bibazo by’abana bo mu muhanda rya Rusizi kuba barabatekereje bakabagenera ubufasha mu kubaka inzu yabo, ndetse banashimira Imana.

 

Uyu MUKABUTERA wakorewe umuganda ni umubyeyi w’abana batanu utuye mu karere ka

Rusizi mu murenge wa Gihundwe, akagali ka Kamatita, akaba yari amaze imyaka igera kuri ine acumbitse

mu baturanyi hamwe n’abana be.

 

Rwanda | Nyagatare: Croix-Rouge y’Umutara Polytechnic yateye inkunga abatishoboye ifite agaciro k’ibihumbi 405

Rwanda | Nyagatare: Croix-Rouge y’Umutara Polytechnic yateye inkunga abatishoboye ifite agaciro k’ibihumbi 405

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,


Rwanda | Nyagatare Croix-Rouge yKuri uyu wa 26 Gicurasi 2012, abanyeshuri b’abakorerabushake ba Croix-Rouge y’u Rwanda muri Kaminuza y’Umutara Polytechnic bahaye abatishoboye bo mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Nyagatare iyi kaminuza iherereyemo imfashanyo igizwe n’imyambaro, ihene n’amafaranga bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana ane na bitanu.

Abaturage bahawe iyi mfashanyo bashimiye Croix-Rouge kuba idahwema kubaba hafi mu buzima bugoye babamo. Rugangura Fidèle, umwe mubahawe imfashanyo, yakira ihene yashyikirijwe n’umuyobozi wa Croix-Rouge y’u Rwanda ku rwego rw’igihugu, Nzigiye Bernard, n’ubwuzu bwinshi n’ibyivugo yagize ati “Croix-Rouge itwitaho cyane. Aba bana baherutse kunyubakira inzu none dore barananyoroje. Haragahoraho Croix-Rouge.”

Abakorerabushake ba Croix-Rouge bavuga ko imfashanyo bahaye abatishoboye ari iyo bakusanyije mu baturage batuye mu Mujyi wa Nyagatare ibindi bigaturuka ku ruhare rwabo dore ko buri mukorerabushake yatanze amafaranga magana atanu. Nsabimana Olivier, uyobora abakorerabushake ba Croix-Rouge muri Kaminuza y’Umutara Polytechnic yashimiye abaturage bose bitanze bakabafasha gufasha abatishoboye. Yagize ati “ Iyi nkunga ni uku ingana murayihabwa uko imeze ariko ndagirango nshimire mbikuye ku mutima abantu bose badufashije kuyibona.”

Nzigiye Bernard, umuyobozi wa Croix-Rouge y’u Rwanda ku rwego rw’igihugu akaba yashimye iki gikorwa cy’aba bakorerabushake dore ko kaminuza yabo ikiri nshya bityo n’itsinda rya Croix-Rouge riyikoreramo rikaba rikiri rishya. Yagize ati “Iki ni igikorwa cy’indashyikirwa kandi ndabasaba gukomereza aho mukabera abandi urumuri mu guteza imbere umuryango nyarwanda.” Nzigiye Bernard yemereye aba bakorerabushake ba Croix-Rouge kubashakira amahugurwa menshi abongerera ubumenyi n’ubushobozi noneho akabashinga guhugura no gukurikirana amatsinda ya Croix-Rouge y’u Rwanda mu mashuri no mu biturage mu Ntara y’Uburasirazuba.

Naho Nzigiye Egide, umukozi mu nzego bwite za Leta, wari muri uwo muhango ahagararariye umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, yashimiye Croix-Rouge y’u Rwanda ubufasha idahwema guha abaturage b’ako karere aho yagarutse cyane cyane ku mazu bubakira abatishoboye, mu koroza abaturage, kurinda ibidukikije no kurwanya ibiza.

Imfashanyo batanze uyu munsi ikaba yari igizwe n’imyambaro, amafaranga ibihumbi mirongo itatu n’ ihene eshatu. Byose hamwe ngo bikaba byari bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana ane na bitanu.


 

Bacuruza emballage kubera

Rwanda : Bacuruza emballage kubera kwanga kwiba

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,


 

Bacuruza emballage kubera

Abavuga ko bacuruza emballage kubera kwanga kwiba ni abasore birirwa bazizunguza mu mujyi wa Butare, cyane cyane mu isoko. Bibumbiye muri Club Abizerwa.

Nk’uko aba basore babyivugira, ubundi iyi club bibumbiyemo ni iyo babarizwamo mu bijyanye n’ubucuruzi bwabo. Ni ibafasha kumenyana, bityo hagira undi wakwinjira mu isoko yitwaje gucuruza emballage kugira ngo abe yakwiba bakamumenya ndetse bakanamwereka abashinzwe umutekano.

Uretse kurinda umutekano wo mu isoko, uru rubyiruko rw’abahungu runakorana n’inzego z’umutekano, maze bakaba bakwerekana abanywa ibiyobyabwenge ndetse n’abateza umutekano mukeya barwana. bafasha no muri gahunda yo kurwanya amashashi mu mugi kuko baranga abo bayabonanye.

Muri rusange, amafaranga bakorera ku munsi ni ayo kugura ibyo kurya gusa. Umwe muri bo yagize ati: “amafaranga 500 nkorera ku munsi, urebye nta kavuro. Ni ayo kumfasha kubaho gusa kugira ngo ntiba, ariko mbona ntaho azangeza. Hari n’igihe uha umuguzi emballage, abandi bakaguhamagara ngo na bo ubazanire, wagaruka ugasanga yigendeye atakwishyuye. Icyo gihe ucyura umunyu.”

Kuzigama rero ntibiboroheye. Icyakora, buri munyamuryango atanga amafaranga 200 mu cyumweru. Barizera ko hari igihe azagwira bagakuramo umushinga uzabagirira akamaro.

Twagirimana Yves, umwe muri aba basore, afite imyaka 23. Aturuka ahitwa mu Gahenerezo. Avuga ko yavuye mu ishuri ageze mu mwaka wa 2 w’amashuri yisumbuye bitewe n’ubukene bw’ababyeyi.  Yumva uwarimusubizamo akanamutangira amafaranga akeneye yaba amukoreye.

Yunzemo agira ati: “muri twe harimo imfubyi, hakaba n’abafite ababyeyi ariko b’abakene. Harimo abahoze mu ishuri barivamo kubera ubukene bw’ababyeyi. Hari na bamwe muri twe bagize amahirwe yo kubona ababarihira amashuri. Mu gihe cy’ikiruhuko baragaruka tugakorana. Icyampa nanjye nkabona undihira byibura imyuga nagenda nkiga nshishikaye kuko ubu si ubuzima”.

 

 

 

 

 

Rwanda | Nyabinoni: Kutagira ibibanza ni inzitizi yo gutura mu mudugudu

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Abanyamuryango b’ishyirahamwe dutureheza ryo mu kagari ka Gashorera umurenge wa Nyabinoni wo mu karere ka Muhanga biyemeje kujya bubakira amazu bagenzi babo batayagira, baravuga ko biteguye kwimukira mu midugudu kuko ishyirahamwe ryabo rizabafasha mu kubaka ariko bakagira inzitizi zo kutagira ibibanza.

Aba banyamuryango bavuga ko banyiri ibibanza babaka amafaranga menshi cyangwa ingurane nini ugereranyije n’ibibanza batanga. Aba banyamuryango bagize ishyirahamwe dutureheza ubu bakaba badatuye mu mudugudu bavuga ko iyo ariyo mbogamizi bafite kuko ubundi bubakirana amazu ndetse hakaba hari bamwe bamaze kuzurizwa amazu mu midugudu. Ngo kubona ikibanza bigoranye kuko bene amasambu baka amafaranga menshi, cyangwa mu kugurana bakabaka ahantu hanini kurusha aho babahaye.

Umuyobozi ushinzwe iterambere n’imibereho myiza y’abaturage mu kagari ka Gashorera, Nkerabigwi Leonidas avuga ko mberere habagaho kunanizanya hagati ya nyir’ikibanza n’ugikeneye ariko ubu hafashwe ingamba zitandukanye kandi zitagize uwo zibangamiye, harimo ko nyirikibanza agomba kwemera amafaranga ibihumbi mirongo irindwi gisigaye kigura nyuma y’uko bongeyeho ibihumbi 20000frw kuko mbere cyaguraga ibihumbi 50 000frw, cyangwa akemera ingurane bamuhaye.

Abakenera ibibanza bakaba bishimira iki cyemezo ariko bavuga ko kitaratangira gushyirwa mu bikorwa naho abafite ubutaka ahateganyijwe kubakwa imidugudu bo bakavuga ko ubuyobozi budakwiye kubyivangamo ahubwo ugura nugurisha bakiyumvikanira, gusa ibi bikaba ngo aribyo bidindiza abaturage muri gahunda yo kujya mu midugudu.

Abanyamuryango badatuye ku mudugudu bagera kuri 25 mu banyamuryango bagera kuri 40, naho mungo 720 zigize akagari 350 muri zo ni zo zidatuye mu mudugudu.mu cyumweru gitaha buri muturage akazaba yamaze kubona ikibanza izuba ryava bakazatangira kubaka. Abatazagira ubushobozi bakazajya bubakirwa mu gihe cy’umuganda.

 

 

 

 

 

Rwanda : Unity Club irasaba inkunga yo kubakira abana baba muri orphelinat

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,



Unity Club irasaba abanyarwanda kugira umutima w’urukundo bakubakira abana bakiba muri orphelinat Noel de Nyundo barengeje imyaka 18 y’amavuko bityo bagahabwa amahirwe yo kwiyubakira imiryango no gukorera igihugu.

Ibi ni ibyashimangiwe na Regine Iyamuremye, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umuryango Unity Club kuri uyu wa 18 Mata ubwo yahuraga n’abacuruzi n’abandi bafatanyabikorwa banyuranye ku Gisenyi mu Karere ka Rubavu barebera hamwe icyakomeza gukorwa kugira ngo amafaranga yo kubaka amazu 20 yo gutuzamo abo bana aboneke.

Iyamuremye yatangaje ko hamaze gukusanywa amafaranga miliyoni 80 ndetse ko imirimo igeze mu kubaka imiganda. Gusa ngo haracyakenewe ubufatanye kugirango iki gikorwa kirangire. Yagize ati “bariya bana ni abanyarwanda, ni ingufu, ni amaboko y’igihugu tubahe amahirwe yo kwiyubakira ejo hazaza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Nyirasafari Rusine Rachel avuga ko akarere gasanzwe gafitiye icyizere abafatanyabikorwa bako ku buryo ubufatanye muri ki gikorwa asanga buzatanga umusaruro ushimishije.

Umwe mu bari bitabiriye iyo gahunda akaba yaratangaje ko nta kizabuza abantu kwitanga ati “erega abana ni abacu, tuzafatana urunana uko tubishoboye iki gikorwa kigerweho.”

Igitekerezo cyo kubakira abana b’imfubyi 20 baba mu kigo cy’imfubyi cya Nyundo cyavutse ubwo abagize umuryango Unity club na Ministre w’Intebe Pierre Damien Habumuremyi basangiraga Noheli n’ubunani n’abana barererwa muri iki kigo mu mwaka ushize wa 2011.

Intego  umuryango Unity Club ufite ngo akaba ari uko aya mazu azaba yubatse ku buryo bwa kijyambere  muri site ya Kanembwe mu Murenge wa Rubavu azaba yuzuye bitarenze ukwezi kwa 12 uyu mwaka wa 2012 akaba yarakorewe inyigo ihagaze  hafi miliyoni 180 z’amafaranga y’u Rwanda.

 

 

 


m_Ruhango imibiri ibihumbi 3

Rwanda | Ruhango: imibiri ibihumbi 60 iracyashyinguye muri shitingi

Tags: , , , , , , , , , , , , ,


Rwanda | Aha hashyunguye imibiri ibihumbi 60

Aha hashyunguye imibiri ibihumbi 60

Urwibutso rwa jenoside ruri mu murenge wa Kinazi mu karere ka Ruhango, rushyinguwemo imibiri y’abantu bagera ku bihumbi 60, hakaba harifashishijwe amahema kugirango bashyingurwe mu cyubahiro.

Abacitse ku icumu rya jenoside yo muri Kinazi bavuga ko, mu bushobozi bwabo bucye babonye imibiri y’ababyeyi n’abavandimwe babo ikomeje gushinyagirirwa ku gasozi, bahitamo gushakisha za shitingi baba arizo babashyinguramo.

Gatsinzi  Deo ni umwe mu bacitse ku icumu mu murenge wa Kinazi, avuga ko bari bagerageje gukora ibijyanye n’ubushobozi bari bafite, ariko ubu akaba asaba inzego zose kubafasha imibiri y’ababo igashyingurwa mu cyubahiro nk’uko n’ahandi bigenda.

 

Rwanda | Abaje gushyiraho indabyo bazishyira hejuru y’ibyatsi

Abaje gushyiraho indabyo bazishyira hejuru y’ibyatsi

Uru rwibutso rushyinguyemo imibiri ibihumbi 60, rukikijwe n’urugo rw’imiyenzi, ahashyinguye imibiri hameze ibyatsi kuburyo abahashyira indabyo usanga bazishyira hejuru yabyo.

Mugeni Jolie Germaine ni umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko iki kibazo bakizi ubu bakaba baratangiye gukora inyigo y’urwibutso hakaba hasigaye gushakisha ba rwiyemezamirimo.

Kugeza ubu akarere ka Ruhango kamaze gukusanya amafaranga agera kuri miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe hakenewe miliyoni zigera kuri 500 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uretse ikibazo kigaragara kuri uru rwibutso rwa Kinazi, ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango buvuga ko nta rwibutso na rumwe rugaragara wabona muri ako karere.

 

 

Rwanda | Rulindo - Mu minsi 3

Rwanda | Rulindo – Mu minsi 3 hamaze gukusanywa amafaranga arenga miliyoni 1 yo gufasha abarokotse

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Rwanda | Rulindo - Mu minsi 3

Mu karere ka Rulindo hamaze gukusanywa amafaranga arenga miliyoni 1 y’amafaranga y’u Rwanda, mu minsi itatu ya mbere y’icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 18, agamije gufasha abarokotse jenoside bagifite ibibazo kurusha abandi.

Nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu Mulindwa Prosper, ngo aya mafaranga amaze kurenga miliyoni imwe, kuko buri munsi haba igikorwa cyo gukusanya iyi nkunga.

Aya mafaranga ngo azakoreshwa harebwa igikorwa cy’ingenzi cyakorerwa abarokotse batishoboye, ku buryo cyabagirira akamaro mu gihe kirekire.

Ati: “niturangiza ibijyanye no gukusanya inkunga, tuzareba uko amafaranga avuyemo angana, maze tube twayagura  nk’ inka zizahabwa abarokotse, ku buryo nabo bazaziturira abandi igihe zizaba zabyaye”.

Kugeza ubu mu karere ka Rulindo buri muryango wacitse ku icumu ufite icumbi, ndetse n’inka byibura imwe, iyi nkunga ikazafasha mu kurushaho kubafasha kwiteza imbere no kuva mu bwigunge.


 

 

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia