Posted on 13 June 2012
Tags: aka, Amafi, ari, bworozi, karere, mafi, muri, nbsp, ngo, Ngororero, Rwanda, Rwanda development, Rwanda fish, Rwanda food, Rwanda Market, Rwanda PAIGELAC
Kuwa gatatu tariki ya 6 Kamena 2012, ku isoko ryo mu mujyi wa Ngororero muri aka karere hatangiye kuboneka amafi aturutse ku bworozi bwa koperative Imyumviremyiza ikorera muri aka karere, mu byo ikora hakabamo n’ubworozi bw’amafi.

Abamenyereye aka karere bavuga ko ari ubwa mbere ibi babibonye kuko ngo ubusanzwe kubona ifi muri aka karere byari nk’inzozi, ku buryo byashimishije benshi maze bagatonda umurongo muremure aho iyi koperative yacurizaga ndetse hakabamo n’umubyigano.
N’ubwo bavuga ko ari ubwa mbere babonye amafi muri aka karere, hari ibyuzi by’amafi bihamaze imyaka itari mike ariko ngo ntamusaruro byari byarigeze bitanga kubera ko abatangiye ubu bworozi batari babimenyereye bagafata amafi yabo nabi kugeza aho minisiteri ibishinzwe ifashe ibyo byuzi ikabiha abandi babishoboye harimo n’iyi koperative.
Aya mafi yacurujwe bwambere akaba yarororewe mubyuzi by’ahitwa Bwavu mu kagali ka Nyange ho mu murenge wa Ngororero. Nsanzamahoro Jean ukuriye iyi koperative yadutangarije ko intego yabo ari ugutezimbere ubu bworozi maze bakanyomoza abibwiraga ko muri aka karere ntamafi yahaba.
Gusa Nsanzamahoro avuga ko bazana ayo mafi kwisoko batari baziko ari bugurwe kuko bidasanzwe bimenyerewe muri aka karere bikaba ari nabyo byatumye bagurisha ku giciro gito (amafaranga 1500 ku kilo), ariko bakaba barabonye ko abanyangororero bayakunze kuburyo batazashobora guhaza isoko.
Ubwo twageraga ahacururizwaga aya mafi twasanze abantu bafite amatsiko menshi ari nako bahamagara bagenzibabo ngo nabo baze kwirebera no guhaha.
Cyakora n’ubwo ari agashya kagaragaye muri aka karere wabonaga n’ubundi aya mafi adakuze ariko abayagurishaga badutangarije ko ariyongano yayo ndetse ngo kuyaroba babifashijwemo n’umukozi w’ikigo cyita kubworozi bw’amafi gikorera muri minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi PAIGELAC (Projet d’Appui a l’Amenegement Integre et a la Gestion des Lacs Interieurs).
Mu karere ka Ngororero ubu bworozi bukorerwa ahantu hatatu harimo ibyuzi bya bwira, ibya kazabe, ikiyaga kiri mu murenge wa gatumba, hose hakaba haratewemo abana b’amafi basaga ibihumbi ijana.
Ernest kalinganire
Posted on 14 April 2012
Tags: Amafi, ibyuzi, imirire, karere, muri, nbsp, nta, Rulindo, Rwanda, Rwanda fishes, Rwanda improvement, Rwanda nutrition, Rwanda Rulindo, ubu, uko

Mu gihe mu karere ka Rulindo nta soko ry’amafi rihaboneka, kuri ubu hubatswe ibyuzi 90 mu mwaka umwe mu mirenge itandukanye igize aka karere, hagamijwe kongera urwego rw’imirire myiza mu batuye aka karere.
Ibi byuzi bizajya bitanga amafi agera ku biro 40 kuri are imwe, ngo aje kunganira ubundi bwoko bw’ inyama busanzwe buboneka muri Rulindo, nk’uko bivugwa na Dr Ndagijimana Joseph, ushinzwe ubworozi muri Rulindo.
Ati: “ikiro cy’amafi ntabwo kizaba gihenze. Kizahagarara hagati y’amafaranga 1500 na 2000, bitewe n’uko nta mafaranga y’urugendo rw’amafi kuko umuturage azajya ayabona hafi ye”.
Kugeza ubu, imirenge 11 mu karere ka Rulindo ifite ibyuzi by’amafi, ndetse ngo hari gahunda yo kugeza ubu bworozi mu yindi mirenge itandatu, bitarenze umwaka wa 2013, nk’ uko bivugwa na Dr Ndagijimana.
Kuva muri 2010, akarere ka Rulindo gafashijwe n’umushinga PAIGELAC, ushinzwe guteza imbere ubworozi bw’amafi muri minisiteri y’ubuhinzi, hatangiye gahunda yo gusana ndetse no kongera ibyuzi by’amafi mu Karere ka Rulindo.
Posted on 17 March 2012
Tags: Amafi, ariko, cyangwa, ifi, indwara, meza, nbsp, neza, Rwanda, Rwanda advice, Rwanda development, Rwanda fish, Rwanda food, Rwanda Health, uko, umuntu
Abantu bakunze gufata amafi kenshi mu ndyo yabo baba bafite amahirwe menshi yo guhashya indwara nyinshi zitandukanye harimo n’iza cancer y’impyiko. Amafi afasha ubwonko gukora neza kandi akize kuri proteyine, vitamine n’imyunyu ngugu.

Abahanga mu bijyanye n’indyo bemeza ko n’ubwo umuntu yaba atarya inyama cyangwa amafi, umubili w’umuntu ukenera amafi byibuze gatatu mu cyumweru kubera akamaro kayo mu kurinda umubili kugira umuze.
Impamvu nta yindi ni uko akungahaye ku byubaka umubili bikanawurinda indwara ku burya hari n’abemeza ko afite ubushobozi nk’ubw’imiti.
Mu mafi harimo za acides zitwa Omega-3 zifasha umubiri w’umuntu muri ibi bikurikira mu gutembera neza kw’amaraso, kugabanya ibyago byo kurwara umutima, zigabanya ibyago byo kwiheba, zirinda cancer zitandukanye.
Amafi ni ingirakamaro cyane ku babyeyi batwite cyangwa bifuza gutwita kuko afite ama acides afasha ubwonko bw’umwana uri munda gukura neza.
AMAFI YO KWIRINDWA
Amafi yose ariko si ko ari meza ku buzima bw’umuntu. Hari n’agira uburozi mu mubiri wayo butari bwiza mu mubiri w’umuntu. Izo fi ariko ntiziboneka mu Rwanda. Harimo izo bita swordfish zifite umunwa umeze nk’inkota, izitwa sharks cyangwa requins mu ndimi z’amahanga, n’izindi zigira ibara ry’umweru bita White tune. Ubu bwoko ngo si byiza kuburya buri munsi.
Hari n’izindi fi ziba zitwa Shellfish (zifite ikintu ku mugongo zihishamo), Nazo ngo ntago ari nziza ku muntu kubera ko zikunze gutungwa n’imyanda yo mu nganda bamena mu Nyanja cyangwa zikarya andi mafi yapfuye.
Hari ikibazo ariko gikunze kwibazwa n’abantu henshi ku isi, bagira bati ese ko ifi ari nziza ku buzima bw’umubyeyi uwtite cyangwa umugore wifuza gusama, ubwo yamenya ate uko yakwirinda bene ayo mafi?
Igisubizo ni uko kubera aho iterambere rigeze n’imyanda iva mu nganda ikamenwa mu mazi, ibyiza ni uko ababyeyi kimwe n’abana bari munsi y’imyaka 12 badakwiye kurya ifi kenshi.
Ariko ubusanzwe babonye ifi bizeye neza ko zivuye mu mazi atanduye, ifi ni ikiribwa kitagira uko gisa. Andi mafi abantu bakwiye kwirinda ni yayandi afungwa mu bikombe nka za sardines kuko ziba zarongewemo ibintu bituma zimara igihe kinini.
Abahanga banemeza ko amafi yororewe mu byuzi na yo atari meza kubera ko aba afungiye ahantu hamwe atabona uko azerera mu mazi magari, bigatuma ashobora gufatwa n’indwara ku buryo bworoshye. Icyo gihe rero biba ngombwa ko bayaha imiti iyakingira indwara, ariko iyo miti igatuma ataba meza mu buzima bw’abayarya.
AMAFI MEZA
Inzobere mu by’amafi zivuga ko amafi atororewe mu byuzi (mbese ayo umuntu yakwita ay’agasozi) ni yo meza kuko aba yarakuze nta bindi bintu ahuye na byo.
Ariko hari abarozi b’amafi bagerageza kudaha amafi imiti n’ibindi bintu bituma yororoka cyane ariko akaba yakwangiza ubuzima bw’abayariye.
Ifi rero ni ikiribwa kiza cyane cyuzuyemo intungamubiri kandi ntigora igifu kuko urwungano ngogozi rw’umuntu ruyisya ku buryo bworoshye kandi ikaribwa mu buryo butandukanye. Ushobora guteka ifi itogosheje, ikarenze, yokeje cyangwa yumishijwe.
Posted on 16 February 2012
Tags: Amafi, ari, BRALIRWA, cya, drèche, ibidukikije, kiyaga, kurengera, nbsp, Rwanda, Rwanda Goma, Rwanda Kivu, Rwanda Rubavu, Rwanda spent grain, Rwanda Tilapia, uko
Ifi zo mu bwoko bwa Tilapia ntizikiboneka mu kiyaga cya Kivu nyuma y’uko BRALIRWA ifashe icyemezo cyo kutongera kumena ibisigazwa by’ibinyampeke bikora inzoga byitwa “drèche”.

Amafi ya Tilapia
Amakoperative y’abarobyi b’amafi akorera ku kiyaga cya Kivu akaba atangaza ko kugirango bakomeze akazi kabo bigurira nibura ikamyo imwe ku kwezi ya drèche mu gihe kera hamenywaga mu Kivu nibura amakamyo atanu mu kwezi.
Nk’uko bivugwa na Kayumba Nyota ushinzwe abakozi muri BRALIRWA ngo icyi cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kurengera ibidukikije no kwanga kwanduza amazi. Gusa umwe mu barobyi Mutesi Anne akaba yavuze ko kuba BRALIRWA ivuga ko kiriya cyemezo cyafashwe kubera kurengera ibidukikije ari urwitwazo.

Kuba amafi yaragabanutse bituma amato aroba ntacyo akora
Yagize ati “niba drèche zanduza ibidukikije ubwo ni gute zarengera amatungo ari ibinyabuzima?”
Ushinzwe ibidukikije mu karere ka Rubavu Innocent Harerimana na we yashimangiye ko BRALIRWA itaretse kumena drèche mu kiyaga cya Kivu kubera kurengera ibidukikije kuko bibaye ibyo noneho amatungo yaba ahabwa umwanda.
Harerimana akaba asaba BRALIRWA gusuka drèche mu kiyaga cya Kivu nk’uko bisanzwe kuko ari mu rwego rwo gufasha abaturage no kurengera amafi.
Drèche yatangiye gusukwa mu kiyaga cya Kivu guhera mu 1987 ubwo hatangiraga gukorwa inzoga
Ubu noneho isoko rya Tilapia ryigiriye i Goma aho usanga abanyagisenyi ari ho bajya kuzihahira ndetse zikaba zisigaye ziboneka gake mu tubari.