Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga burasaba abaturage bako ko bakwitabira gukosoza amakosa yagaragaye ku byemezo by’ubutaka bahawe, aho kugirango babibike uko biri kuko ngo bishobora kubagiraho ingaruka mbi.
Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’amajyambere, Uhagaze Francois avuga ko hari abantu byagaragaye ko bafite ibyemezo biriho amakosa ariko bakanga kubikosoza bibwira ko arizo nyungu zabo.
Uhagaze ati: “hari abo usanga bafite amagorofa ariko ugasanga ubwo butaka babubaruye nk’ubukaka buhingwaho butishyura, ubibonye atyo agirango arahiriwe kandi nareba nabi bizamugaruka kuko najya muri banki gutanga ingwate kuri iyi nzu nta nguzanyo bazamuha kuko banki yo iba ibona uyihaye ibyemezo by’ubutaka bwo guhingaho”.
Akaba asaba abaturage baba bafite ibyemezo nk’ibyo kubigaragaza aho gukomeza kubihisha cyane ko ngo ubuyobozi butashobora kumenya abafite amakosa.
Avuga ko bagiye gushyiraho abakozi bazaba bashinzwe kureba abantu bafite ibyemezo bifite amakosa kugirango bibe byakosoka. Aha abakuru b’imidugudu bakaba basabwe ubufatanye bwabo kugirango iki kibazo kirangire kuko aribo baba bazi abantu baturanye.
Abaturage b’akarere ka Muhanga, kugeza magingo aya baracyavuga ko bagifite ikibazo cy’ubukode bw’ubutaka buri hejuru kandi bari bemerewe ko bagiye kugabanya ibiciro.
