Bamwe mu baturage banze kwitabira gahunda yo gutura mu midugudu baratangaza ko bicuza cyane ko batagezweho na gahunda yo kubona umuriro w’amashanyarazi kuko badatuye mu midugudu.
Gahunda yo gutanga umuriro w’ amashanyarazi mu karere ka Ngoma ubu igeze kure aho ubu uri gutangwa mu mirenge yari isigaye y’ aka karere.Nkuko bigaragara aho iyi gahunda yageze nta nzu irengwa yaba iyubatse neza ndetse hari nizo bashyiraho cash power ukabona iribugwe kuko iyo nzu iba ishaje cyane.
Bigaragara ko ikingezi gikurikizwa atari ubushobozi bw’uhabwa umuriro ahubwo ari inzu yose iri mu mudugudu ntanzu barenze. Kuba nta muntu barengaga batamuhaye umuriro nicyo cyatumye abanze gutura mu midugudu bicuza cyane bavuga ko iyo babimenya baba nabo baritabiriye iyi gahunda y’imidugudu ku ikubitiro.
Muri aba batitabiriye kujya gutura ku midugudu, umusore uherutse kubaka witwa Baribwiyumuhungu utuye mu murenge wa Kazo yatangaje ko ikimuteye agahinda aruko yari yubatse inzu ye nziza n’ amasima ahantu hatari kumudugudu none akaba ntamuriro azabona.
Yabivuze agira ati” ubona inzu yanjye nubatse n’ amasima ibure umuriro ,none abatuye mu midugudu ninzu z’icyondo zinashaje bazihaye umuriro. Ubundi ndicuza cyane ndibaza gusenya ngo nongere nubake bikanyobera.”
Si uyu wenyine wicuza ko ntamuriro yabonye kubera kudatura ku mudugudu ahubwo hari nabandi benshi batari bitabiriye iyi gahunda yo kubaka ku mudugudu bicuza.
Umukuzi w’ akarere ushinzwe ibikorwaremezo eng.Fidele Kayigire mu kwezi gushize kwa Kane uyu mwaka wa 2012 aherutse gutangaza ko gahunda yo gukwirakwiza umuriro mu byaro izagera mu mirenge yose ariko ukazajya utangwa hibanzwe mu bucentre bw’ubucuruzi ndetse n’abitabiriye gahunda y’imidugudu.
Gahunda yo gutura mu midugudu mu ntara y’ iburasirazuba yatangiye gushyirwamu bikorwa no gukangurirwa abaturage kuva mu myaka ya 1998. Kugeza ubu abantu batari bake batuye mu midugudu.Intego yo gutura mu midugudu nkuko bisobanurwa ngo ni ukugirango abaturage begerezwe ibikorwa by’iterambere nk’umuriro w’ amashanyarazi,amavuriro amashuri …