Tag Archive | "amatafari"

Rulindo Begerejwe Imashini zibumba amatafari ya rukarakara mu buryo bwa kijyambere.

Rwanda | Rulindo: Begerejwe Imashini zibumba amatafari ya rukarakara mu buryo bwa kijyambere.

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Rulindo Begerejwe Imashini zibumba amatafari ya rukarakara mu buryo bwa kijyambere.Rulindo Begerejwe Imashini zibumba amatafari ya rukarakara mu buryo bwa kijyambere.

Izi mashini ziri mu murenge wa shyorongi akarere ka Rulindo ngo zibumba  amatafari akomeye kandi menshi mu gihe gito nkuko byemezwa n’abazikoresha  ,bemeza ko  aya matafari aramba kurusha rukarakara zisanzwe zibumbwa n’iforoma ya Kinyarwanda.

Mugisha Wilson umuyobozi w’abakozi babumbisha izo mashini Ati “izi mashini zibumba amatafari akomeye kuko zirayatsindagira zikoresheje ijeki, bigatuma aza akomeye kurusha ayabumbwe n’iforomo y’intoki ikindi kandi ziroroshye kuzikoresha.”

Aya matafari ngo iyo abumbwa nta mazi bakoresha,ngo bakoresha  igitaka cyumutse neza, ngo izo mashini kandi zibumba amatafari menshi. Mujawayezu maria umwe mu babumbisha  izo mashini ati “izi mashimi ziroroshye kuzikoresha kuko ntibigusaba kunama wunamuka ngo uratsindagira nkuko bimeze ku iforoma, ikindi kandi ijyaho abakozi babiri, kandi ishobora kubumba  amatafari ijana ku munsi

Izi mashini zikaba  zaratanzwe na Minaloc izihaye akarere ka Rulindo mu rwego gufasha abaturage gutura heza.

 

 

Uturere twa Kayonza na Rwamagana ngo turagenda biguru ntege mu gutuza abaturage mu midugudu

Rwanda : Uturere twa Kayonza na Rwamagana ngo turagenda biguru ntege mu gutuza abaturage mu midugudu

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Uturere twa Kayonza na Rwamagana ngo turagenda biguru ntege mu gutuza abaturage mu midugudu

 

 

 

 

 

 

 

Ngo hari Uturere twafashe umurongo mwiza mu guteza imbere imiturire mu midugudu

Umuyobozi wa gahunda ishinzwe guteza imbere imiturire myiza mu cyaro aranenga abayobozi b’Uturere twa Kayonza na Rwamagana ko bagenza biguru ntege gahunda yo gutuza abaturage mu midugudu kandi barahawe ibikoresho n’amafaranga byo gukoresha imirimo y’ibanze abaturage bakeneye ngo bubake mu midugudu.

Mu nama yahuje abayobozi b’ibanze mu Ntara y’Iburasirazuba kuwa 3 Kanama 2012 bagamije kureba uko gahunda ya leta yo gutura mu midugudu ishyirwa mu bikorwa, bwana Kampayana Augustin uyobora gahunda ishinzwe guteza imbere imiturire myiza mu cyaro yanenze ko mu Turere twa Kayonza na Rwamagana bataragira icyo bakora kigaragara kandi aribo bahawe ibikenewe mbere y’abandi mu Rwanda.

Ubu mu gihugu cyose harahugurwa abakozi muri buri Karere bazajya bakoresha imashini zibumba amatafari n’amategura ku buryo bworoshye kandi buhendutse. Uturere twa Kayonza na Rwamagana turi mu twahuguwemo abakozi mbere y’abandi mu gihugu, nyuma hakurikiraho utwo mu Ntara y’Amajyepfo, ubu hakaba hatahiwe Iburengerazuba.

Uturere twa Ngororero na Nyabihu twahuguwe nyuma ngo twamaze kuzuza inyubako nke za mbere mu gihe Kayonza na Rwamagana ngo bataragira inyubako n’imwe batangira no gushingira umusingi.

Muri iyi gahunda ngo buri Karere kahawe imashini zibumba amatafari n’amategura zingana n’umubare w’Imirenge buri Karere gafite, banahabwa amafaranga akabakaba miliyoni 8 (7,900,000 Rwf) yo guhemba abakozi bahuguriwe gukoresha izo mashini zibumba amatafari n’amategura. Kugera uyu munsi ariko ngo ntacyo abayobozi b’Uturere twa Kayonza na Rwamagana barabyaza ubwo bushobozi bahawe.

Kubwa Kampayana ati “Utu Turere dukwiye kutwambura ibyo bikoresho bigahabwa abafite ubushake bwo kubibyaza agaciro.

Kampayana Augustin n’abo bakorana muri iriya gahunda bavuga ko imwe muri ziriya mashini ngo yabumba amatafari 300 n’amategura 300 buri munsi, buri Karere kakaba gashobora kubona ibikoresho byakubaka inyubako 15 buri kwezi.

Bamwe mu bayobozi b’Uturere bari muri iyo nama ariko bavugaga ko ngo izo mashini zibumba amatafari n’amategura macye cyane kurusha ayo abazitanze bavuga. Aya make ariko nayo ngo ntarabyazwa umusaruro mu Turere tumwe na tumwe.

    

 

Rwanda | Gakenke: Abana batoya baracyakoreshwa mu mirimo y’ingufu itandukanye

Rwanda | Gakenke: Abana batoya baracyakoreshwa mu mirimo y’ingufu itandukanye

Tags: , , , , , , , , , , , , ,


Abana batoya ntibemerewe gukoreshwa imirimo isaba ingufu kuko ibagiraho ingaruka zitandukanye. Ariko hamwe na hamwe mu karere ka Gakenke, abana baracyakoreshwa imirimo isaba ingufu cyane mu matanura y’amatafari , inganda za kawa n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Abana bakora imirimo isaba ingufu ku mpamvu zo kubona amafaranga yo kwikenura harimo kwigurira ibikoresho by’ishuri, imyambaro no kunganira ababyeyi mu rugo.

Umwana w’imyaka 13 witwa Ntamuhanga Bernard akora akazi ko gutwara amatafari ahiye ayegereza umuhanda. Uyu mwana ukomoka mu murenge wa Karambo avuga ko yikorera amatafari kugira ngo abashe kugura ibikoresho by’ishuri n’imyambaro.

Ntamuhanga utwara itafari rimwe ku ifaranga rimwe amaze gutwara amatafari 1800 akazishyurwa amafaranga 1800. Ngo aya mafaranga azayagura urukwavu, ayandi ayahe ababyeyi be bayahahishe kuko nabo baba bamuretse akajya gutera ikiraka kandi yari kubafasha imirimo yo mu rugo.

Nyiri itanura twahisemo kugira ibanga amazina, atangaza ko azi neza ko gukoresha abana batoya imirimo isaba ingufu bitemewe kandi bihanirwa ariko ngo yakira abana b’imfubyi bakeneye ubufasha kugira ngo babashe kwikemurira ibibazo by’ibanze.

Asobanura ko abana batoya batwara amatafari bavuye kwiga cyangwa baza kwiga ikigoroba kugira ngo ako kazi katabuza abana kwiga.

Imirimo isaba ingufu igira ingaruka ku bana zirimo kutiga, kudindira mu mikurire kubera kwikorera ibintu birenze ubushobozi bwabo. Ibi bishobora gutera abana guhungabana mu mutwe no gusaza imburagihe.

  

 

 

Rwanda : Musaza-Yubatse akarima k’igikoni ka kijyambere mu rwego rwo kurwanya imirire mibi

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,



Bamwe mu baturage bamenyereye ko akarima k’igikoni kubakwa mu buryo busanzwe bwa giturage kuri ubu ariko akarima k’igikoni gashobora kubakwa mu buryo bwa kijyambere aho bakubakisha amatafari na sima bityo kakaba gakomeye kandi kagahingwaho imboga z’ubwoko bwose mu buryo bwa kijyambere.

Kaburame Emmanuel, umuturage utuye mu kagari ka Mubuga mu murenge wa Musaza avuga ko nyuma yo kubona ko akarima k’igikoni kari mu bikorwa bigaragara ko bifitiye akamaro abaturage ariko ugasanga hari igihe akarima kagerayo kagasaza bityo bikaba ngombwa ko wubaka akandi we yahisemo gukora akarima k’igikoni ka kizungu, akomeza avuga ko yakubatse akoresheje amatafari, sima n’umucanga aho avuga ko kuri ubu akarima k’igikoni agafata nk’umutako uteyeho imboga zitandukanye mu rugo iwe.

Ubusanzwe akarima k’igikoni gahingwaho imboga zitandukanye aho bahingaho amashu n’ubwoko bw’izindi mboga, Kaburame avuga ko impamvu aka karima k’igikoni ka kizungu akubakisha amatafari ngo ni uko amatafari abika ubukonje bityo imboga zigakomeza kumera neza, akomeza avuga ko Atari byiza kukubakisha amabuye kuko yajya abika ubushyuhe bityo bukaba bwateza imboga kuma mu gihe izuba ryaba ryatse.

Akarima k’igikoni gafitiye abaturage akamaro kuko kari mu bifasha abaturage kurwanya imirire mibi batera imboga kuri aka karima zikabafasha kurya neza bavanzemo imboga.


 

 

Kamonyi Umuryango Good

Kamonyi: Umuryango Good Neighbors watangiye kubakira abatishoboye bo mu kagari ka Kagina

Tags: , , , , , , , , , , , ,


Mu rwego rwo gufasha abatishoboye batagira aho baba, umuryango w’abanyakoreya Good Neighbors watangiye kubakira abatishoboye bo mu kagari ka Kagina, Umurenge wa Runda, amazu agera kuri 30. Abagenerwa bikorwa nabo bakaba basabwa kugira uruhare muri icyo gikorwa.

Kamonyi Umuryango Good

Uyu muryango w’abanyakoreya witwa Good Neighbors usanzwe ufasha abatuye akagari ka Kagina haboneka umubare munini w’abashigajwe inyuma n’amateka n’abandi baturage batishoboye, watangiye igikorwa cyo kubakira imiryango y’abatishoboye igera kuri 30.

Nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga Nshingwabikorwa  w’ akagari ka Kagina, Nzaramba Jean Bosco, ngo aka kagarigafite abatishoboye bakeneye kubakirwa basaga 150.Ubuyobozi bukaba bwarubakiye abavuye muri Nyakatsi, abandi ngo bakaba bashaka inkunga zo kububakira.

Abaturage bubakirwa ayo mazu, Good Neighbors ibasaba kugira umusanzu batanga bibumbira amatafari, maze uwo muryango ugakorera umuturage indi mirimo yose isigaye, harimo kubaka, gusakara, gukinga no gukora amasuku.

Abubakirwa ngo ibyo kwibumbira amatafari ntacyo bibatwaye. Bigirabagabo Sarehe , umwe mu barimo  kubakirwa, avuga ko yari asanzwe aba mu kazu gato we n’umuryango we w’abana batanu n’umugore.

Ngo nta bushobozi yari afite bwo kwiyubakira inzu igaragara kuko ngo uretse akazi k’ububumbyi nta kindi akora ndetse ngo nta n’isambu afite.

Uyu mugabo yibumbiye amatafari agera ku bihumbi bibiri Magana atanu, none Good Neighbors irimo kumwubakira. Icyo gikorwa aragishima cyane kuko ngo kuva ubu agiye guhangayikishwa n’ibyo kurya gusa aho guhangayikishwa n’aho kuba.

Gahunda yo kubakira abatishoboye ikaba iri mu mushinga Good Neighbors yise “KRT Project” , ugamije kubakira abaturage inzu zijyanye n’icyerekezo aho bazajya bubakira umuturage Inzu, Igikoni ndetse n’ubwiherero.


Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia