Posted on 15 August 2012
Tags: akarima, amatungo, ibiti, igikoni, imbuto, korora, kugira, magufi, ngo, Rwanda advice, Rwanda against, Rwanda malnutrition, Rwanda Nyabihu, Rwanda trategies, ziribwa

Kugira akarima k’igikoni, ibiti by’imbuto ziribwa no korora amatungo magufi ni bimwe mu bisabwa mu ngo mu rwego rwo kugirango bizorohere kubona indyo yuzuye
Indyo yuzuye ikenewe mu buzima bwa buri muntu wese kugira ngo bube buzima kandi buzire umuze. Byinshi mu bitegurwa kugira ngo iboneke usanga benshi babyibonera babihinze mu mirima yabo, iruhande rw’ingo zabo ntibifate ubuso bunini cyane. Nk’uko Mukambungo Esperance umwe mu bajyanama b’ubuzima yabidutangarije, ngo kugira akarima k’igikoni, ibiti by’imbuto ziribwa no korora amatungo magufi n’imwe mu nzira za bugufi zo kwibonera indyo yuzuye umuntu atavunitse.
Mukambungo avuga ko indyo yuzuye igizwe n’ibyubaka umubiri, ibirinda indwara n’ibitera imbaraga. Ibikunze kubura cyane ngo bikaba ari ibirinda indwara n’ibyubaka umubiri, ari nayo mpamvu abantu bashishikarizwa kugira uturima tw’igikoni, ibiti by’imbuto no korora amatungo magufi. Avuga ko akarima k’igikoni n’ibiti by’imbuto ziribwa ari isoko y’ibirinda indwara. Mu karima k’igikoni haboneka imboga ziciriweho zigifite umwimerere wazo bityo uziriye zikamugirira akamaro kuko ziba zigifite intungamubiri zose. Ushobora guhingamo imboga rwatsi, epinari, amashu, ibitunguru, calottes, sereri, pavuro n’izindi kandi ku buso buto.
Ibiti by’imbuto ziribwa nabyo ni byiza kuko bifasha mu birinda indwara cyane ko ugifite bitamusaba kugura imbuto ahubwo aba azibonera iwe bitamugoye,bikamufasha gutanga igaburo ryiza kandi ryuzuye. Korora amatungo magufi,nk’inkoko,n’ayandi bituma umuntu abona ibyubaka umubiri ku buryo bworoshye. Biba bigizwe n’inyama zikomoka kuri ayo matungo yorowe ndetse n’amagi inkoko zishobora gutera byose byafasha mu muryango. Ibyo bikaba byaza byiyongera ku bitera imbaraga bikunze kutabura cyane mu miryango nk’ibijumba,ibirayi,amateke,imyumbati,ibikoro n’ibindi nk’uko Mukambungo yabigatseho.
Kugira akarima k’igikoni,gutera ibiti by’imbuto ziribwa no korora amatungo magufi bikaba byaranagarutseho mu mfashanyigisho ya Minisiteri y’ubuzima ku birebana n’uburyo bwo kurwanya imirire mibi mu ngo. Buri rugo rukaba rusabwa kuba rwagira akarima k’igikoni,ibiti by’imbuto ziribwa no korora amatungo magufi. Ngibyo rero ku bashaka kwitungira amagara mazima,nimuyoboke inama mugirwa.
Posted on 12 July 2012
Tags: abaturage, aka, akaba, akarere, amatungo, ari, inka, karere, ndetse, Rwanda Help, Rwanda Livestock, Rwanda Ngororero, Rwanda Poverty, uko
Kimwe mu bintu bizafasha abaturage b’akarere ka ngororero mu kongera umusaruro uturuka ku buhinzi, guteza imbere imirire no kongera ubukungu n’ubworozi bw’amatungo atandukanye nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’aka karere bwana Gedeon Ruboneza. Nyamara kuko abaturage bose batuye aka karere atari ko bafite ubushobozi bwo kwibonera amatungo yo korora, niyo mpamvu akarere kiyemeje koroza abaturage bakennye kabifashijwemo n’izindi nzego zitandukanye. Kuri ubu, ngo ikizere ni cyose cyo kuzagera kuri uwo muhigo nk’uko Abishuka Jean Damascene, umukozi w’akarere ushinzwe ubworozi akaba ari nawe ukurikirana itangwa ryayo matungo abivuga.

Amwe mu matungo yatanzwe mu karere ka Ngororero
Imwe mu mpamvu Abishuka ashingiraho ni uko intego akarere kari gafite uyu mwaka yo kuzoroza inka abaturage 1000 ndetse bakoroza n’abaturage 2000 amatungo magufi, kuri ubu bamaze kurenza cyane urwo rugero kuko abamaze guhabwa inka ari 1295 naho amatungo magufi 3238 agizwe n’ihene, intama ndetse n’ingurube akaba ari yo amaze gutangwa. Ibi ngo bikaba bitanga ikizere ko imiryango 7000 yagaragajwe ko ikennye kuburyo itakwibonera itungo ryo korora ibarirwa muri aka karere yose izagerwaho niyi gahunda mu gihe kitarambiranye.
Munyengango Valens utuye mu murenge wa Gatumba akaba ari umwe mubahawe inka, avuga ko atari yizeye ko azagerwaho n’iyi gahunda ariko akaba yarabonye inka bitewe n’uko abayobozi bazitanga bakoresha ukuri. Kimwe n’abandi bazibonye ndetse n’abatarorozwa bakiri ku rutonde rutegereje bavuga ko uburyo amatungo atangwa ari ntamakemwa nabo bakaba bizeye kuzayabona.
Ikindi abayobozi ndetse n’abaturage bahawe amatungo mu karere ka Ngororero bishimira ni uko amatungo yatanzwe nta bibazo bikomeye nko gupfa yagiye agira bitewe nuko amatungo yabanzaga gusuzumwa uko ameze mbere yo kuyaha abaturage, kandi bakayahabwa baramaze kubona ubwatsi ndetse bagahabwa n’imiti imwe n’imwe.
Ubuyobozi bw’akarere ka ngororero bukaba bushimira ababufashije kubona ayo matungo bose kuko nko kunka 1295, akarere katanzemo 428 gusa, andi akava mu batera nkunga n’abafatanya bikorwa kandi bakemerera akarere kwitoranyiriza abahabwa amatungo hakurikijwe abayakeneye kurusha abandi.
Posted on 29 January 2012
Tags: aba, amatungo, APEL, development, magufi, munsi, mushinga, nbsp, Ngororero, ntara, poverty, Rwanda, uyu
APEL , Appui au Petit Elevage mu rurimi rw’igifaransa cyangwa Support to Small stock mu cyongereza ni umushinga utagengwa na reta wita ku gutazimbere abatuirage mu bijyanye n’ubworozi bw’amatungo magufi, mu turere dutanu tw’u Rwanda, aritwo, Nyamagabe, Nyaruguru, huye na Gisagara two mu ntara y’Amajyepfo ndetse na Ngororero ko mu ntara y’Iburengerazuba.

Kuva ku itariki ya 25 kugeza kuwa gatanu tariki ya 27 Mutarama, uyu mushinga ukaba urimo guhugura abagenerwabikorwa bawo bo mu karere ka Ngororero ku bworozi bw’amatungo magufi ari nabwo uyu mushinga ubateramo inkunga.
Ku munsi w’ejo hashize, hakaba harahuguwe abaturage bahawe ingurube n’uyu mushinga, mu gihe kuri uyu munsi hahuguwe abahawe ihene n’intama, naho ku munsi wa nyuma, aba bose bakazahura n’abaganga b’amatungo bo mu mirenge yabo kugira ngo bafatanye kurebera hamwe umuti w’ibibazo bahura nabyo mu bworozi bwabo, harimo impfu zamatungo no kutagira ibiryo byayo.
Umwe muri aba bagenerwabikorwa ba APEL witwa UWIZERA Epiphanie utuye mu murenge wa nyange, avuga ko aya mahugurwa yamwongereye ubumenyi cyane cyane ku kugaburira amatungo, ariko anagaragaza impungenge zuko ibiryo byunganira ubwatsi babwirwa guha amatungo bitoroheye umuturage wumukene kubibona, kuburyo we asanga bizaherera mu bumenyi ariko ntibijye mu bikorwa. Ikindi kibazo bafite nuko batarabona ibiraro byo kororeramo kuburyo bamwe baragije amatungo bahawe.
Bizimana Francois, umukozi wuyu mushinga mu karere ka Ngororero, akaba yadutangarije ko nyuma yuko bahaye aba baturage amatungo basanga ari na ngombwa ko babigisha uburyo bayafata kugira ngo azabahe umusaruro mwiza.
Yavuze ko hari abaturage batazi ubwoko bwibiryo bagaburira amatungo yabo, ndetse n’ibimenyetso byindwara zimwe na zimwe zikunze kwibasira amatungo, aya mahugurwa akaba agomba gukemura iki kibazo, bakaba kandi bazabafasha mu kubaka ibiraro nkuko babisabye.
Muri rusange, mu mwaka wa 2011, uyu mushinga watanze mu baturage bakarere ka ngororero amatungo 2725, harimo ingurube 933, ihene 1050, intama 730 n’inkwavu 12.
Posted on 27 January 2012
Tags: Aho, amatungo, bakinywera, cleanness, Iki, ikigage, isoko, kiba, market, ngo, uko, usanga

Inzu zicururizwamo ikigage
Mu isoko ry’amatungo ribera ahitwa Ryakibondo mu murenge wa Tare akarere ka Nyamagabe, uhasanga abaturage benshi baje kugurisha no kugura amatungo muri iri soko, Abagize inyota bajya gushaka ahagurishwa ikigage hafi aho. Aho bakinywera usanga umuntu ahagaze hejuru y’undi.
Iki kigage aho bakinywera usanga hubatswe ukuntu kudasobanutse, kuburyo naho kiba giteretse imyanda iba imanuka ku nzu igwa mu ngunguru kiba kirimo.
Abagicuruza bavuga ko impamvu bagicururiza ahantu hatemeze neza, ngo biterwa n’uko isoko bakoreramo ritarubakwa, Ariko ngo bafite icyizere cy’uko iki kibazo kizakemuka vuba kuko harimo kubakwa isoko rya kijyambere.
Mwumvaneza Faustin, twasanze amaze kugura litiro y’ikigage, yagize ati “twabigenza dute se? umuntu apfa kurohayo kandi nyine ntakica umutindi”
Icyakora abenshi mu baturage bitabira kwicira inyota muri izi nyubako, barasaba ko habaho igenzurwa ku bacuruza ikigajye bakajya bagicururiza ahantu hagaragara kuburyo bitazabagiraho ingaruka.