Posted on 09 September 2012
Tags: abaturage, Aho, amazi, ava, Cyasemakamba, gufata, Kagali, leta, nbsp, Nubwo, Rwanda, RWANDA conflicts, Rwanda from, Rwanda habitation, Rwanda houses, Rwanda Ngoma, Rwanda rain, Rwanda Water
Nubwo ubuyobozi bwo mu kagali ka Cyasemakamba ho mu murenge wa Kibungo butangaza ko amakimbirane hagati y’ abaturanyi ashingiye ku kudafata amazi ava ku mazu agenda agabanuka,hari abaturage bavuga ko aya makimbirane agihari.
Mu minsi mike imvura iguye imanza zatangiye kuvuka zishingiye ku kudafata amazi yo kumazu aho bamwe barega abandi ko amazi bayayoborera mu rugo rwe.
Urubanza ruherutse ni urwumusaza Venant utuye mu kagali ka Cyasemakamba aho umuturanyi we bakunda kwita Fisi yamuregaga ko ayoborera amazi mu gipangu cye.
Hari n’undi mugabo witwa Kayinamura nawe utuye muri aka kagali avuga ko yakomeje kurega umuturanyi we ko amuteza amazi yo kunzu ye mu rugo.
Uyu mugabo avuga ko ikibazo cye uwahoze ari umuyobozi w’akarere ka Ngoma Niyotwagira Francois ubwo yeguraga kubuyobozi ,yasize ataragikemura nubwo yari yabisabwe n’ umuyobozi w’ intara y’ iburasirazuba.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ akagali ka Cyasemakamba Kamanzi Lucien ibi bivugwamo,atangaza ko kubera ubukangurambaga bagiye bakorera abaturage babumvisha amabwiriza ya leta yo gufata amazi,ibibazo nkibi byagabanutse.
Yagize ati” Abaturage tubakangurira gahunda ya leta ivuga ko buri muturage agomba gufata amazi ava kunzu ye acukura icyobo kiyafata ,cyangwa akagira ikigeza n’umureko ayo mazi ajyamo. Kugeza ubu ibyo izo manza ntizari ziherutse.”
Ikibazo cy’ amazi ava ku mazu cyagiye gishwanisha abantu ndetse bikaba n’ intandaro y’ amakimbirane mu baturanyi.
Nyuma y’aho leta ifatiye umwanzuro kuri iki kibazo ishyiraho amabwiriza yo gufata amazi kuri buri muntu ndetse n’ ibigo bya leta n’ ibyigenga,aya makimbirane yagiye agabanuka.
Posted on 17 July 2012
Tags: abaturage, amazi, baturage, batuye, gishanga, kandi, kuko, ngo, Rwabuye, Rwanda, Rwanda advice, Rwanda development, Rwanda habitation, Rwanda Huye, Rwanda population, uko

Zimwe mu ngo zijya zibasirwa n’amazi ziri mu gishanga cya Rwabuye
Nyuma y’uko tuvuye mu bihe by’imvura bitoroheye ibice bitandukanye by’igihugu, byagaragaye ko hari ahenshi hibasiwe n’ibiza biturutse ku miturire y’abaturage muri rusange, aho hakaba harimo n’igishanga cya Rwabuye mu karere ka Huye.
Mu rwego rwo gukumira ibiza hashingiwe ku miturire abaturage batuye mu mudugudu wa Rwabuye mu kagari ka Gatobotobo Umurenge wa Mbazi, ngo kubera gutura mu gishanga bikaba byaragiye bigira ingaruka z’uko abaturage baterwa n’amazi mu mazu yabo ngo barasabwa kwimuka bakava muri iki gishanga cya Rwabuye.
Abaturage batuye aka gace ariko bo ntibumva kimwe n’ubuyobozi ibirebana n’ikibazo cyabo kuko bo basobanura ko ngo impamvu ituma baterwa n’amazi mu ngo zabo, atari uko batuye mu gishanga, ahubwo ngo biterwa n’uko imiyoboro ijyana amazi kugeza ubu yazibye ugasanga amazi abura aho anyura agasembera mu ngo z’abaturage.
Aba baturage batuye mu mudugudu wa Rwabuye ni bamwe mu baturage bakunze kwibasirwa n’amazi, igihe yabaye menshi usanga batanguranwa no kuyayobora ahandi bakoresheje udusuka ndetse bakanifashisha amabase mu rwego rwo kuyirukana. Aba baturage basaba ko Akarere ka Huye kagerageza kububakira imiyobora itunganye kandi ihagije kuko kugeza ubu ihari ntikora.
Ku ruhande rwabo ngo iyi miyobobora n’uko isaba amikoro arenze ubushobozi bwabo, ngo niyo mpamvu bifuza ko akarere kabafasha gutunganya iyi miyoboro aho kubabwira ngo bimuke. Iyo witegereje aya mazu aherereye mu mudugudu wa Rwabuye isibye no gutura nabi ndetse bakaba bari no mu gishanga, aba baturage mu myubakire yabo ntishobora gutuma babasha no gufata amazi aturuka ku mazu yabo.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere ka Huye ngo nta zindi nzitwazo zigomba kubaho kuko aba baturage bagiye basabwa kwimuka ku bw’umutekano wabo n’ibyabo bihononekarira igihe cy’imvura maze bagakomeza gutanga inzitwazo z’uko ari imiyoboro ngo kandi iyo iza kuba yo gusa ntibyari kubananira kuyikora.
BAVUGIRIJE Juvenal ushinzwe imiturire mu karere ka Huye yagize ati “Aba baturage ibyo bavuga si byo, iyo impamvu ituma bakunze kwibasirwa n’ibibazo by’amazi menshi iba umuyoboro wazibye, baba barayizibuye maze ikibazo kigakemuka. Gusa twe twasanze intandaro y’ibi byose ari imiturire mibi no gutura ahantu hatabugenewe, akaba ari yo mpamvu tubasaba kwimuka kuko twe twabonye ari wo mwanzuro”
Iki gikorwa cyo kwimura abaturage ngo kimaze umwaka umwe hafi ibiri, ariko kikaba cyaratangiriye ku baturage batuye ku muhanda kuko batuye nabi mu buryo bugaragara.
Igikorwa cyo kubarura ingo n’amazu byubatse mu gishanga byaratangiye kandi bagiye banakorana inama n’aba baturage ndetse nabwo inama zarangira hakavugwa kuri iryo barura, ngo ku ruhande rw’Akarere ntacyo batakoze ngo aba baturage bimuke, nyamara kugeza ubu ntibarimuka kandi barahawe igihe cyo kwitegura kwimuka gikwiye.
Mu myanzuro yafashwe n’ubuyobozi bw’Akarere kuri aba baturage batuye umudugudu wa Rwabuye ngo ni umwe kandi ntugomba guhinduka kuko iki kibazo bakiganiriyeho igihe kinini kandi hakorwa n’amanama ngo abaturage bagomba kwimuka bagashaka ahandi mu rwego rwo gutuza neza abaturage.
Mu rwego rwo gutuza abaturage neza kandi heza Guverinoma y’u Rwanda ishyize ingufu mu gutuza abaturage mu midugudu kandi bagatura ahantu haberanye n’imiturire. N’ubwo abaturage usanga iteka baba batumva guhita bimuka ariko Leta muri politiki yayo haba hagamijwe gutuza abaturage ahantu hadashobora guteza ibibazo kandi bagatuzwa mu buryo burambye.
Posted on 02 July 2012
Tags: abaturage, akarere, amazi, ariko, cyane, ibikorwa, karere, nbsp, ndetse, Ngororero, Rwanda, Rwanda dry, Rwanda Ngororero, Rwanda Problem, Rwanda season, Rwanda Water
Ikibazo cy’amazi meza mu karere ka Ngororero gikomeje kuvugisha menshi abaturage ndetse n’abayobozi bireba kuko giteye inkeke. Mu minsi yashize, abaturage cyane cyane abatuye umujyi wa Ngororero bari baratangiye kugira icyizere cyo kubona amazi bitewe n’ibikorwa byo gukora imiyoboro byari birimo kubakwa ndetse bikaba byaranarangiye ariko bakaba batarabona amazi.
Nkuko bisanzwe, mu Rwanda mu gihe cy’izuba amazi aba makeya ndetse hirya no hino hagatangira kubaho isaranganya hafungirwa bamwe hagafungurirwa abandi, ariko abo mu karere ka Ngororero bo bakaba basaranganya no mugihe cy’imvura ibi bigatuma bamwe bashoka iy’ibishanga n’ibinamba.

Iyo ugenda mu bice bimwe na bimwe by’aka karere ahubatswe utuzu twagenewe gushyirwamo amazi ndetse twuzuye, usanga hari udukorerwamo indi mirimo nk’ubucuruzi ariko wafungura amazi ugaheba, ibi bikaba ari bimwe mubituma abantu batakaza icyizere cyo kuzayabona ndetse hakibazwa niba icyibanze ayo mazu yubakiwe ari ugushyiramo amazi cyangwa gucururizwamo.
Icyakora ubuyobozi bw’akarere bwo buvuga ko imirimo yo gusana ibikorwa remezo bijyanye n’amazi bigikomeje ariko bukanemera ikibazo cy’amazi makeya, bigatuma hari uduce atageramo bakifashisha ay’imvura ariko ubu nayo akaba yaratangiye kubura kubera ibihe by’izuba tugezemo. Ahanini uku kutagira amazi ahagije ngo bituruka ku miterere y’akarere aho amazi aterera cyane kandi akenshi imiyoboro igakunda kwangizwa n’imigezi ndetse indi ikaba yaragiye yangizwa n’ibikorwa remezo birimo imihanda n’ibindi.
Iki kibazo cy’amazi gikomeje kuba agatereranzamba mugihe mu ngengo y’Imari y’uyu mwaka urangiye Akarere ka Ngororero kari kariyemeje ko byibura 71% by’abaturage bagatuye bazaba bavoma amazi meza kandi ahantu hari urugendo rutarengeje metero 500. Iki gikorwa kikaba cyaragenewe amafaranga y’urwanda 231.465.110 nkuko byatangajwe n’umuyobozi w’akarere.
Posted on 23 June 2012
Tags: amazi, choux, imboga, Izi, kandi, kuba, mboga, muri, nbsp, neza, Rwanda, Rwanda advice, rwanda cauliflower, rwanda crop, Rwanda Health, shufureli

Imboga za shufureli
Imboga za shufureli (choux fleurs) ni zimwe mu mboga zizwiho kuba zikungahaye ku myunyungugu na vitamine c, kandi zikaba zitabonekamo amavuta.
Izi mboga zigizwe n’amazi menshi, ndetse n’uziriye akaba ahita yiyumvamo kuba ahaze neza nk’uko byemezwa n’umuforomo mu kigo nderabuzima cya Nyamata Mukakibibi Dinah.
Ati “ ibi bituma abenshi mu bafite ikibazo cy’umubyibuho bashobora gukoresha ubu buryo, cyane ko uriye izi shufureli yumva ahaze kandi neza kandi nta binyamavuta yiriwe ashyira muri ibyo biryo. Vitamini C iboneka muri izi mboga ifite umumaro munini mu buzima bw’umuntu harimo kuba irinda indwara zitandukanye”.
Imyunyungugu nayo iboneka muri Choux fleurs ifite uruhare rukomeye mu gufasha no gushyigikira ikoreshwa neza rya za vitamini zitandukanye mu mubiri.
Izi mboga zaba zaratangiye gukwirakwiza mu gihe cy’umwami witwaga Louis wa 15 mu gihugu cy’ubufaransa (Louis XV). Mu gutekwa kwayo ishobora gutogoswa, igatekwa muri potaje(potage), igakorwamo salade, igashyirwa ku muceri ndetse n’ubundi buryo bushoboka umuntu yakwifashisha mu gutegura amafunguro.
Mukakibibi avuga ko mbere yo kubika izi shufureli ari ngombwa kubanza kuzicisha mu mazi ashyushye gato kugirango zishobore kubikika zitangiritse.
Ati “ Biba byiza iyo aya mazi avanzemo umunyu kuko ugira umumaro mu guhunika ibiribwa bibonekamo amazi, zishobora kumara hagati y’iminsi 2 n’iminsi 3 nta kibazo zihuye nacyo”.
Shufureli ziri mu bwoko bw’mboga nibyo byo kurya bya mbere byujuje ibi byangombwa hamwe n’imbuto.
-
Posted on 17 June 2012
Tags: Aho, amazi, amazu, bifata, butaka, ibikorwa, ibyobo, ndetse, remezo, Rwanda, Rwanda dig, Rwanda ditch, Rwanda habitation, Rwanda rain, Rwanda Water, umuti
Byagiye bigaragara ko amazi aturutse ku bisenge by’amazu agira uruhare mu kuzisenya, akagira uruhare mu gusenya inzu zegeranye ndetse n’ibikorwa remezo. Ibi byatumye abantu bose basabwa gucukura ibyobo bifata amazi iwabo. Ibi ariko ngo byaba ari umuti utarambye kuko bishobora kuzatera ibindi bibazo mu bihe bizaza.
Bimenyimana Eraste, umukozi ushinzwe iby’ubwubatsi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imiturire (RHA) avuga ko ubundi inzira nyayo y’amazi yakagombye kuba iyajyana mu nzuzi aho kuyinjiza imbere mu butaka.
Ubundi, ngo iyo amazi ayobowe mu butaka, agenda yinjiramo buke bukeya akagenda ahindura imiterere yabwo ku buryo ngo ubutaka bwari busanzwe bukomeye bushobora kuzagera aho bukoroha. Mu gice cy’ubutaka bwubatseho amazu menshi, haboneka bene ibi byobo byinshi. Hari n’igihe bigera aho bikuzura hagacukurwa ibindi iruhande rw’ibya mbere. Uwatekereza ko aya mazi ashobora kuzatuma ubutaka yagiye yinjiramo buke bukeya buzagera aho bukoroha cyane bukaba bwashwanguka ntiyaba yibeshye.
Abantu bamwe bati « buriya mu Koyovu cy’abakire hazagera aho hashwanyuke, amazu arigite, nk’uko byagenze muri Brésil mu minsi yashize, bitewe n’amazi ayoborwa mu butaka bwaho ». Abandi bati « ibyobo bifata amazi mu misozi ihanamye bizagera aho bitume iyo misozi igwa ».
Ibyo ari byo byose, n’ubwo inkangu igenda iritura imisozi imwe n’imwe mu Rwanda itaba yatewe n’ibyobo bifata amazi, ahubwo ahantu iyo misozi iherereye, no kubera imvura nyinshi rimwe na rimwe, nta n’uwabura kugira impungenge z’aya mazi ayoborwa mu butaka aho kuyoborwa mu nzuzi.
N’ubwo nta n’ahavugwa ko kugwa kw’inyubako zo muri Brésil byatewe n’amazi yayobowe mu byobo bifata amazi, izi mpungenge zifite ishingiro. Bimenyimana ati : « umuti urambye wo kurwanya ko amazi yangiza ibikorwa remezo ndetse n’inyubako ni ukubaka za ruhurura ziyayobora mu migezi, nyamara zirahenze ». None hazakorwa iki ?
Ibyo ari byo byose ubuyobozi bw’igihugu bushinzwe ibikorwa remezo, ibidukikije ndetse no gukumira ibiza bwari bukwiye gushaka umuti w’iki kibazo hakiri kare.
Posted on 08 June 2012
Tags: abaturage, amazi, amazu, ibanze, ibiza, imvura, inzego, kubaka, nbsp, Rwanda environment, Rwanda Housing Authority, Rwanda Rwanda, Rwanda Western Province, ubuyobozi
Muri iyi minsi haragenda hagaragara amazu asenyuka ari nako ahitana ibitari bike hatirengagijwe n’ubuzima bw’abantu. Iyi ikaba ariyo mpamvu minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yahagurukiye gushaka zimwe mu mpamvu zibitera no kureba uko byakemuka.
Bimwe mu biteza ibyo bibazo byashyizwe ahagaragara harimo Fondasiyo zidakomeye zubatswe mu bikoresho bidashoboye guhangana n’imitere y’aho amazu yubatse; Kutagira uburyo bwo kuyobora amazi y’imvura aturuka kubisenge by’amazu no ku misozi; Ibisenge by’amazu bitaziritse ku nkuta ku buryo bukomeye hakoreshejwe ibikoresho byabugenewe hamwe na fondasiyo n’inkuta zidahomye bityo zikangizwa vuba n’amazi n’udusimba two mubutaka nk’imiswa n’ibindi.
Ibindi byavuzwe harimo kudafata amazi y’imvura asagutse akayoborwa ahabugenewe; ibisenge bikozwe mu bikoresho bidakomeye bigatuma hahora impanuka kubaka hatitawe ku cyerekezo cy’umuyaga; amazu yubatse mu biti afatwa n’imiswa vuba; Amazu yubatse ku mabanga y’imisozi aho ashobora gutwarwa n’inkangu igihe cyose imvura iguye.
Kubaka amazu adashoboye guhangana n’imvura, ingufu z’imiyaga no gufata amazi y’imvura aturka kubisenge by’amazu nabyo biri mu byagarutsweho. Amategeko y’ubwubatsi atubahirizwa ku nzego z’ibanze bitewe n’abaturage benshi bubaka bihishe ubuyobozi, Kubaka ahadakwiye, kubakwa cyane cyane mu bishanga, Ubumenyi buke bw’abaturage mu bijyanye n’ubwubatsi bw’amazu, Kubaka inzu udashingiye ku biza bikunda kuboneka mu gace ugiye kubakamo, Gusenyuka guturutse ku mvura nyinshi itanyura inzira zayo n’imiyaga nabyo byashyizwe mu majwi.
Gusa nanone bongeye kugaragaza ko ibyo byose ahanini bikorwa bitewe n’imyumvire y’abaturage bataramenya imyubakire ijyanye n’ibiza Imiterere y’ahantu amazu yubakwa, hamwe no Kutagira ibiti bikingira umuyaga.
Nyuma yo kubona ibitera ibiza ariko kuko hanatanzwe zimwe mu ngamba zigiye gufatwa mu rwego rwo kwirinda ibiza no kurengera ubuzima bw’abantu bwangizwa nabyo.Mbere na mbere haskozwe igishushanyo mbonera kizafasha kuboneza imiturire.

Igishushanyo cy’imiturire irambye u Rwanda rwifuza kugeraho
Aha ubuyobozi bw’inzego z’ibanze burasabwa gukangurira abaturage kwitabira iki gikorwa cyo kwihutisha gutura mu midugudu; ikindi ni uko buyobozi bw’inzego z’ibanze busabwa gushishikariza abaturage gutura mu midugudu birinda kubaka aho babonye hose.
Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kandi burasabwa gushyira ingufu mu gukurikirana ishyirwaho ry’umudugudu w’icyitegererezo muri buri Karere kugira ngo ubere urugero indi midugudu.
Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze burasabwa kwigisha abaturage umuco wo gukoresha ibikoresho bikorerwa mu gihugu kandi biramba kuko akenshi ubuziranenge bwabyo buba bwizewe kuko bikorwa bijyanye n’igihugu cyacu.
Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze burasabwa kujya bategura amahugurwa y’abafundi bubaka mu Turere bitewe n’ubwoko bw’ibiza buboneka mu karere bagiye kubakamo.
Posted on 17 May 2012
Tags: abana, abaturage, akarere, amazi, byobo, gusiba, ibyobo, Kayonza, nbsp, ngo, Rwanda accidents, Rwanda against, Rwanda habitation

Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza burasaba abatuye ako karere kwihutira gusiba ibyobo birekamo amazi biri mu ngo zabo by’umwihariko muri iki gihe cy’imvura. Hamwe na hamwe mu ngo z’abaturage hagaragara ibyobo bagiye bacukura babumba amatafari yo kubakisha.
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mutesi Anitha, avuga ko mu gihe cy’imvura hari abana bashobora kugwa muri ibyo byobo kandi byuzuye amazi bikaba byanabaviramo gupfa.
Uretse gusiba ibyobo, uyu muyobozi anasaba abaturage kudasiga abana bato nta muntu mukuru wabarera bari kumwe.
By’umwihariko abo mu murenge wa Murundi baherutse kwibasirwa n’ibiza by’amazi yatobokeye mu mazu no mu misarane ya bo, ngo nibo bambere bari bakwiye gusiba ibyo byobo na byo ubwabyo bishobora gutobokeramo amazi nk’uko Mutesi abivuga.
Bamwe mu babyeyi bo mu murenge wa Murundi twaganiriye bavuze ko gusiba ibyobo bishoboka, ariko bakavuga ko icyo kurinda abana kugwa mu byobo kitakorohera buri wese dore ko ngo benshi bazinduka bajya gushaka imibereho bakagaruka mu ngo ku mugoroba.
Umwe mu bo twaganiriye yagize ati “Ubwo se waba watwaye umwana w’uruhinja, ukabasha no guheka abo akurikira koko? Reba tuba twazindukiye mu mirima abenshi tugiye guhinga, umwana ntiwaba wamusize mu rugo ngo ubashe no kumurinda udahari, ubwo Imana niyo izajya ibaturindira”
Posted on 27 April 2012
Tags: amazi, ariko, caption, cyangwa, Gukoresha, Indimu, nbsp, Rwanda, Rwanda hot, Rwanda Lemon, Rwanda milk, Rwanda nutrition, Rwanda pineapple, Rwanda spicy food, Rwanda yogurt, rwinshi, urusenda, Yaourt

Image : Ibiryo birimo urusenda
Hari igihe umuntu ateka ibyo kurya, ugasanga ashyizemo urusenda rwinshi atabishaka. Ese icyo gihe wabigenza ute? Hari abashoberwa bakabimena cyangwa bakongeramo amazi, ariko burya hari uburyo bwinshi bwo kugabanya urusenda mu biribwa.
Gukoresha Indimu

Image : Indimu
Dusanzwe tuzi ko indimu ikoreshwa muri salade, cyangwa ikavangwa n’ibinyobwa (umutobe w’imbuto, fanta, inzoga zikaze nka za whisky n’izindi. Ariko rero indimu ifite n’akandi kamaro abantu benshi batari bazi:
Kugabanya urusenda mu mafunguro
Iyo washyize urusenda rwinshi mu isosi bikugwiririye, wikwihutira kwangiza umuteko wawe ujya kuwumena cyangwa wongeramo amazi adahiye. Ahubwo fata indimu uyikatemo ibice bibili, ubundi uyikamure hanyuma ya mazi yayo uyasuke mu isupu/isosi, ubukana bw’urusenda buzahita bugabanuka kandi igire n’impumuro nziza kuko n’ubusanzwe indimu ikoreshwa mu guteka.
Amazi y’Inanasi na Yaourt
Ushobora kandi no gukoresha amazi y’inanasi kubera ko ibamo isukari kandi isukari na za acide bita Citric acids / acides citriques) zifite umwihariko wo kurwanya ubukana bw’urusenda. Udahise ubona indimu cyangwa inanasi, ushobora no kuminjira agasukari gake mu biribwa birimo urusenda rwinshi.
Hari n’abashyiramo yaourt cyangwa ibindi bikomoka ku mata ugasanga bimeze nk’ikivuguto. Amavuta cyangwa ibinure biba muri byo biragenda bikibasira rwa rusenda rugatakaza ubukana. Inama nziza ariko ni ugukoresha yaourt itarimo ibinure/amavuta kugira ngo urye indyo iboneye.
Niba ari intongo y’inyama cyangwa isamake irimo urusenda rwinshi, bakugira inama yo gukoresha ubwoko bwa yaourt ikoreshwa nk’isosi iba ivanze na concombre n’ibindi birungo bita mint.
Gusomeza amata cyangwa umutobe
Igihe watetse amafunguro arimo urusenda rwinshi, ushobora gusomeza n’amata akonje cyangwa umutobe ukonje w’indimu. Salade y’imboga n’imbuto nabyo bifasha umuntu urimo koribwa n’urusenda mu kanwa.
Posted on 22 March 2012
Tags: amazi, aturuka, gufata, gukemura, karere, mazu, mvura, myobo, ngo, Ngororero, Rwanda, Rwanda environment, Rwanda Ngororero, Rwanda protection, Rwanda Water

Amazi aturuka ku mvura yafasha mu gukemura ikibazo cy’amazi
Nubwo ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bwiyemeje kongera amazi meza mu karere, gufata amazi yo kumazu bwaba bumwe mu buryo bwo gukemura ikibazo cy’amazi, ndetse no kubungabunga ibidukikije.
Iyo utembereye mu mijyi igize Akarere ka Ngororero cyane cyane ku mazu y’abantu kugiti cyabo, usanga umubare wabafata amazi aturuka ku mazu yabo ari mbarwa, nabayafata bakayerekeza mu myobo miremire baba baracukuriye kuyafata nabo ni bakeya.
Nyamara gufata amazi agashyirwa mu bigega, byaba igisubizo ku kibazo cy’amazi make kikigaragara muri kano karere, kandi bikanagabanya ubutaka butwarwa n’amazi aturuka ku mazu, nkuko umuyobozi ushinzwe imyubakire mu karere bwana KABAGEMA Roger abivuga. Ubundi, ngo buri muntu wese yagombye gufata amazi aturuka kunzu ye nkuko amabwiriza agenga imyubakire mu Rwanda abiteganya.
Mu karere ka Ngororero ho rero, ngo ntibyari bikwiye ko abafata amazi bayerekeza mu myobo kuko ntacyo bayakoresha ahubwo akangiza amasoko y’amazi. Kuba aka karere kagira imvura ihagije, ngo byagombye kuba impamvu yo kubyaza umusaruro amazi aturuka ku mvura, agakoreshwa mu mirimo itandukanye, yaba iy’ubuhinzi, isuku n’ibindi.
Bamwe mu baturage batuye mu mujyi wa kabaya bavugako gufata amazi kuri ubu buryo bisaba amikoro arenze ubushobozi bwabo, maze bagahitamo kuyayobereza mu myobo no mu migezi. Nyamara nabo bemera ko aya mazi aramutse afashwe neza yabagirira akamaro mu mibereho yabo kuko amazi meza nubwo akiri make ariko anishyurwa amafaranga kuburyo kuyakoresha mu mirimo nk’iyubuhinzi byahenda nyirukuyakoresha.
Posted on 28 February 2012
Tags: Aho, amashuri, amazi, cyane, iterambere, kilometro, kuko, kure, kuri, muri, Rwanda, Rwanda Ngoma, Rwanda population, Rwanda Poverty
Abatuye mu kagali ka Kinyonzo, umudugudu w’amabumba n’ahitwa Tunduti umurenge wa Kazo baravuga ko basigaye inyuma cyane mu bikorwa by’iterambere mu buzima ndetse n’uburezi.
Aba baturage bavuga ko bivuza kure nko muri kilometro zigera ku icumi, bakaba abana babo bakora kilometro zigera kuri umunani bajya kwiga,hakiyongeraho ikibazo cy’amazi aho hari abivomera ayasa nabi kuko amazi meza ari nko muri kilometro enye.
Kubwaba baturage bavuga ko iterambere baryumva batyo ariko k obo ntacyo babona kibageraho.
Umwe mu batuye muri iyi midugudu witwa Jen de dieu twaganiriye yavuze ko kuvakera yabyiruka abona aho yavukiye ntagihinduka ku iterambere mu bikorwaremezo yaba kwegerezwa poste de santé cyangwa guhabwa amazi hafi.
Mungaruka Jen de Dieu avuga abona kuri iki kibazo avuga ko hari abantu batari bake batazi gusoma no kwandika muri uyu mudugudu kuko amashuri yari kure yabo (8km)
Yagize ati”Icyo dukeneye cyane ni poste de santé kugirango yuzuzanye n’intego za mutuweri zo kwivuza neza,maze natwe tugire ubuzima bwiza. Hari abarindira kuremba ngo bajye kwa muganga kuko haba ari kure.”
Kuruhande rw’ubuyobozi ubuyobozi bwakarere ka Ngoma buvuga ko uwo mudugudu watangiwe kwegerezwa ibikorwa remezo nk’amashuri,aho kugeza ubu hagiye kuzura amashuri atandatu.
Aha hantu havugwa iterambere ko ritinda kubageraho uretseinsengero n’imihanda ntakindi kintu cyahagaragaraga muminsi yashize cy’igikorwaremezo. Amashuri agera kuri atandatu nayo amaze kubakwa muri uyu mwaka kubufatanye na abaturage na leta.