Tag Archive | "ariko"

Kamonyi Gutura ku midugudu bigora abasanzwe bubatse

Rwanda | Kamonyi : Gutura ku midugudu bigora abasanzwe bubatse

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


 Kamonyi Gutura ku midugudu bigora abasanzwe bubatseNubwo hirya no hino mu midugudu hateganyijwe amasite yo gutura  mu midugudu, usanga abitabira kuyaturamo ari abubatse bwa mbere. Abasanzwe batuye bo bavuga ko babuze ubushobozi bwo kwimuka ngo basange abandi mu midugudu.

Gahigi calaveri wo mu kagari ka Ngoma ,umurenge  wa Nyamiyaga,  avuga ko aho atuye hatakaswe umudugudu.  Muri gahunda ya leta , na we agomba kwimuka agasanga abandi mu mudugudu. Ariko avuga ko nta bushobozi yabona bwo kuhagura ikibanza no kucyubaka.

Uwo musaza  ngo yiyemeje kuguma aho atuye n’ubwo nta bikorwa remezo bizamugeraho, ariko nta kundi yabigenza. Aragira ati “keretse Leta ibigize agahato, umuntu yasenya akagenda ariko nta n’uwabasha kubaka inzu nk’iyo yari asanganywe”.

Ibibazo by’ubushobozi buke babishingira ku kuba abafite amasambu ku midugudu batemera ingurane y’ubutaka, bose bakaba bashaka  iy’amafaranga.

Rwizihirwa Innocent, ushinzwe imiturire mu karere ka Kamonyi, avuga ko bashyira ingufu mu gushishikariza abubaka muri kino gihe, gutura mu midugudu. Naho abasanzwe barubatse, ntibabibahatira; ariko uwo inzu isenyukiyeho ntibamwemerera kuyisana. Bamusaba kwimuka akajya mu mudugudu.

Muri raporo y’ukwezi kwa 6/2012, muri kano karere, gutura mu midugudu byari biri ku kigereranyo cya 64%. Akarere kakaba gatanga inkunga yo gutunganya site z’imidugudu kahageza ibikorwa remezo nk’imihanda, amazi  n’amashanyarazi, kuri ubu bakaba bafite site zigera kuri 93 mu karere kose.


 

GISAGARA ISUKU Y’ INYAMA MU ISOKO RYA CYIRI IRACYEMANGWA

Rwanda | GISAGARA: ISUKU Y’ INYAMA MU ISOKO RYA CYIRI IRACYEMANGWA

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Mu gihe ibiribwa muri rusange bicuruzwa mu masoko hirya no hino bigomba kuba bifite isuku ihagije, abacuruza inyama mu ga santere ka Cyiri mu Murenge wa Gikonko , baratangaza ko isuku yaho ari nke kubera ko iryo soko ritubakiye, ku ruhande rw’ubuyobozi bw’ Umurenge wa Gikonko butangaza ko, ikibazo cy’ isuku nke gihari bikaba bizwi, ngo ariko bagiye kubihagurukira.

GISAGARA ISUKU Y’ INYAMA MU ISOKO RYA CYIRI IRACYEMANGWAMu metero nkeya uvuye ku mugezi wuhira igishanga cya Cyiri niho habagirwa inyama z’ingurube bakunze no kwita akabenzi, aho hantu bahabagira barambitse inyama ku mbaho bagaha umuguzi izo akeneye cyangwa se agasaba ko bahita bazimwokereza aho nyine. Abashaka ko bazibatunganyiriza, bazibatekera mu mavuta ku ikarayi bateganyije aho maze bakazimuhera mu gashitingi bahubatse. Mu gihe itegeko rivuga ko inyama zose zigomba gucuruzwa zapimwe na muganga w’amatungo cyane cyane iz’akabenzi kuko benshi bagacyekaho kuba isoko y’indwara zitandukanye, ushinzwe kuzibaga ntiyigeze yerekana icyemezo cy’uko izo nyama zapimwe na muganga wemewe w’amatungo.

Ku kibazo cy’ isuku yaba iy’ inyama, n’ahakorerewa muri rusange, MBONIMPAYE umwe mubahabagira ako kabenzi yadutangarije ko  ari ikibazo ariko ko biterwa n’ uko iryo soko ritubakiye kandi n’aho bacururiza ari mu gishanga, ngo ahagana haruguru ni mubwatsi bw’ Abadiventiste kandi ntibumvikana n’ akabenzi.

Ahabagirwa inyama z’inka naho ni munsi y’umuhanda, zimwe zicururizwa hasi ku ruhu izindi zikamanikwa mu biti, abacuruzi b’izi nyama z’inka nabo bemeza ko isuku ari nke kandi ko iterwa no kuba nta soko bafite bakoreramo. Aba bacuruza inka bo ariko bavuga ko igihe cyose abaganga bahanyura bakabapimira inka n’ubwo atari igihe cyose babasigira ibyangombwa bibyerekana.

Ku ruhande rw’ ubuyobozi bw’ umurenge wa Gikonko, NIYONGIRA Francois Xavier ashinzwe irangamimerere na Notariya mu Murenge wa Gikonko atangaza ko aho hantu ubundi nta soko rihari kubera ko ari mu gishanga, ariko bateganya kuzubaka isoko rya kijyambere rya Gikonko ari nacyo gisubizo ku isuku nke irangwa mu bicuruzwa, iri soko rikaba riri mu ngengo y’imali y’akarere y’uyu mwaka.

NIYONGIRA Francois Xavier aragira ati “ aha hantu ubundi nta soko rihari kuko ni mugishanga ndetse n’isuku ntayo rwose ariko ntabwo ubuyobozi bwabyirengagije kuko twasabye ubufasha mu karere kandi riri muri gahunda igisigaye ni amikoro gusa”

Umuhuzabikorwa w’umurenge wa Gikonko bwana Etienne MUGAMBIRA avuga ko igishushanyo mbonera cy’iri soko kiri gukorwa bityo hakaba hizewe ko mu minsi iri imbere hazashyirwaho gahunda yo kuryubaka.

Abaturage batangiye

Rwanda | Ngororero: Abaturage batangiye kwiheba kubera kutagira amazi meza

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,


Ikibazo cy’amazi meza mu karere ka Ngororero gikomeje kuvugisha menshi abaturage ndetse n’abayobozi bireba kuko giteye inkeke. Mu minsi yashize, abaturage cyane cyane abatuye umujyi wa Ngororero bari baratangiye kugira icyizere cyo kubona amazi bitewe n’ibikorwa byo gukora imiyoboro byari birimo kubakwa ndetse bikaba byaranarangiye ariko bakaba batarabona amazi.

Nkuko bisanzwe, mu Rwanda mu gihe cy’izuba amazi aba makeya ndetse hirya no hino hagatangira kubaho isaranganya hafungirwa bamwe hagafungurirwa abandi, ariko abo mu karere ka Ngororero bo bakaba basaranganya no mugihe cy’imvura ibi bigatuma bamwe bashoka iy’ibishanga n’ibinamba.

Iyo ugenda mu bice bimwe na bimwe by’aka karere ahubatswe utuzu twagenewe gushyirwamo amazi ndetse twuzuye, usanga hari udukorerwamo indi mirimo nk’ubucuruzi ariko wafungura amazi ugaheba, ibi bikaba ari bimwe mubituma abantu batakaza icyizere cyo kuzayabona ndetse hakibazwa niba icyibanze ayo mazu yubakiwe ari ugushyiramo amazi cyangwa gucururizwamo.

Icyakora ubuyobozi bw’akarere bwo buvuga ko imirimo yo gusana ibikorwa remezo bijyanye n’amazi bigikomeje ariko bukanemera ikibazo cy’amazi makeya, bigatuma hari uduce atageramo bakifashisha ay’imvura ariko ubu nayo akaba yaratangiye kubura kubera ibihe by’izuba tugezemo. Ahanini uku kutagira amazi ahagije ngo bituruka ku miterere y’akarere aho amazi aterera cyane kandi akenshi imiyoboro igakunda kwangizwa n’imigezi ndetse indi ikaba yaragiye yangizwa n’ibikorwa remezo birimo imihanda n’ibindi.

Iki kibazo cy’amazi gikomeje kuba agatereranzamba mugihe mu ngengo y’Imari y’uyu mwaka urangiye Akarere ka Ngororero kari kariyemeje ko byibura 71% by’abaturage bagatuye bazaba bavoma amazi meza kandi ahantu hari urugendo rutarengeje metero 500. Iki gikorwa kikaba cyaragenewe amafaranga y’urwanda  231.465.110 nkuko byatangajwe n’umuyobozi w’akarere.

 

 

 

 

Rwanda | Gisagara Bakennye utubari

Rwanda | Gisagara: Bakennye utubari dusirimutse

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Abaturage bo mu karere ka Gisagara mu murenge wa Ndora ahitwa ko ari mu isantere ya Gisagara, baratangaza ko bifuza kuba bakwicara mu tubari dusa neza bigaragara ko tugendanye n’igihe bakatubura bigatuma bamwe batifuza kujya kwica icyaka igihe bari yo kandi bari babikeneye.

Rwanda | Gisagara Bakennye utubariAbatuye aha bavuga ko uko iminsi igenda ishira ariko Gisagara igenda ihinduka ndetse ikanagendwamo n’abantu basirimutse bitewe n’imirimo itandukanye ihabazana, bivuga ko rero bakeneye n’ibikorwa byinshi bishya bigendanye n’igihe kugirango n’abahagenda babashe kuhiyumvamo ho kuzahora hitwa icyaro kitagira icyiza na kimwe. Ibikorwa bishya babivuga bashingiye kuri byinshi birimo no kutagira utubari twiza dusirimutse abo bakozi bashobora kwiyakiriramo kandi byari bikenewe.

Peter KAMANZI umwe mu bakozi bakorera muri aka karere ka Gisagara avuga ko bimutonda cyane kwicara mu tubari tw’aka gasantere ka Gisagara kuko tutajyanye n’igihe kandi akenshi ugasanga ntitwisanzuye kubera inyubako zishaje cyangwa zitakigezweho. Avuga kandi ko aho bakunze kujya hajya kuba hazima ari ku nzu y’ababikira yegeranye n’ivuriro rya Gisagara ariko naho hakaba ari ahantu hato hatisanzuye na gato kandi ngo kuba ari no mu bihayimana bituma umuntu koko yumva nta bwisanzure afite.

“Gisagara ikeneye utubari tugezweho rwose, isigaye igendwamo n’abantu benshi bitewe n’imirimo itandukanye n’ubwo baba batahatuye ariko bibaho ko umuntu akenera aho afatira rimwe kandi hamunyuze. Nanjye bimbaho kenshi ko numva nshaka gusangira na bagenzi banjye dukorana nyuma y’akazi ariko nkabona sinshimishijwe n’utubari tw’ino. Abacuruzi b’ino bakwiye kubishyira muri gahunda nabyo maze Gisagara tukayisirimura ntihore ari igiturage” KAMANZI

Usibye n’abaguzi, abacuruzi nabo bafite utubari muri aka gace bavuga ko bari gushakisha uko bashoboye kugirango babone amafaranga babe bagenda bavugurura bashyiramo ibibura ndetse banarushaho kuhagirira isuku kuko biri mu bikurura abakiriya.

“Ese ugirango twe ntitwifuza kugira utubari dusa neza turimo byose? Jye ndabizi ko mu bikurura abakiriya harimo nyine no kuba ahantu hasa neza kandi hari ibyangombwa byose bituma akabari kaba koko akabari keza, niyo mpamvu ubu ndi gushaka amafaranga kugirango ngure Firigo abakiriya banjye bajye babona inzoga zikonje hanyuma nkazanakurikizaho kuvugurura ibikoresho nk’intebe  ndetse n’inyubako ikazaziraho nyuma” Jean Baptiste afite akabari ku Gisagara.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara nabwo buvuga ko nta kizabuza Gisagara kugira inyubako nziza n’ibyangombwa bikenewe mu nzu z’ubucuruzi kuko gahunda iriho n’iyo kuhashyira umujyi kandi ikaba izagerwaho kuko bamaze gukora byinshi bitari bihari.


Abarimu bakuwe kurutonde

Rwanda | Ngororero: Abarimu bakuwe kurutonde rw abazakora ibarura barasaba kurenganurwa

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,


Mu Rwanda mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka hateganyijwe ibarura rusange ry’abaturage. Nk’uko komisiyo y’igihugu y’ibarurishamibare yabitangaje, abazakora muri iri barura ni abarimu bigisha mu mashuli abanza, kandi abazahabwa ako kazi bakaba bagomba kuzakora mu tugari batuyemo.

Abarimu bakuwe kurutonde

Nyuma yo gukora urutonde rwa mbere rw’abazahabwa icyo kiraka, mu mirenge imwe n’imwe yo mu karere ka Ngororero haravugwa ikibazo cy’abarimu bavuga ko bakuwe ku rutonde kandi bari bujuje ibisabwa nyuma bagasimbuzwa abandi. Ahavugwa iki kibazo ni mu mirenge 4 ari yo Kabaya, Ngororero, Muhororo na Bwira ariko cyane cyane mu murenge wa Kabaya aho abagera kuri 15 bakuwe kuri uru rutonde bakaba bavuga ko hashobora kuba harajemo ikimenyane mu kubasimbuza bagenzi babo.

Umuyobozi w’umurenge wa Kabaya bwana Uwihoreye Patric yadutangarije ko nawe atazi icyatumye aba bariumu bakurwa kuri uru rutonde, kuko ngo bari barabatoranyije bagendeye ku bisabwa kandi abo bafashe bakaba bari babyujuje ariko nyuma y’uko bohereje uru rutonde ku karere rwagarutse harabayeho amahinduka.

Nyuma yo kumva aba barimu bakemanga umukozi w’akarere ka ngororero ushinzwe ibarurishamibare witwa Nayigiziki Eulade ko ari we wabakuye kuri uru rutonde, twamubajije adusubiza ko ibyo byahinduwe bigeze i Kigali nawe atazi uko byagenze.

Tuvugana n’umuyobozi w’aka karere bwana Ruboneza Gedeon, yadutangarije ko mu gukora urutonde hagiye hagaragaramo ikibazo cyo kubeshya aho hari abantu bamwe bashyirwaga mu tugari badatuyemo kandi bitemewe, abandi bagahabwa imyanya bigendeye ku marangamutima.

Urugero ni nk’aho amabwiriza avuga ko umuntu ufite uburambe kuruta undi kandi batuye hamwe ari we uhabwa amahirwe, ariko hakaba abashyizwe ku rutonde bafite uburambe buto hitwajwe ko ngo abafite uburambe bunini atari inyangamugayo.

Umuyobozi w’akarere avuga ko umuntu utari inyangamugayo n’ubundi adakwiye kuba umwarimu. Gusa hari n’aho bigaragara ko uwahinduye uru rutonde uwo ari we wese yibeshye, nk’aho hari umugore w’umwarimukazi kandi uburambyemo akaba ari nawe wenyine ubarizwa mu mudugudu yibarurijemo witwa Nyirandabasoneye bellancille ariko akaba yararukuweho.

Ikindi kibazo kigarukwaho cyane ni icy’abarimu bigisha mu mashuli ya 9 na 12 YBE bafite impamyabushobozi za kaminuza bari barangiwe kujya kuri uru rutonde ariko bakaba ngo baherutse gukomorerwa.

Umuyobozi w’akarere avuga ko iki kibazo bazakigira hamwe n’umukozi ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare cyohereje muri aka karere maze bakabisubiramo bakohereza urutonde rw’abakwiye kuzitabira amahugurwa azabanziriza iri barura.

Tubibutse ko bimwe mu bigenderwaho mu gutoranya abazahabwa aka kazi ari kuba ari umwarimu mu mashuli atarengeje 12 abanza, kuba atuye mu kagali azakoreramo, kuba ari inyangamugayo kandi abafite uburambe bw’igihe kinini muri uyu mwuga bagahabwa amahirwe kurusha abandi.

 

 

 

 

Rwanda | Ngoma: Gare ya Ngoma ngo ikorerwamo ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge

Tags: , , , , , , , , , , , , , , , , ,


Amakuru atandukanye atangwa na bamwe mu bakorera muri gare y’akarere ka Ngoma, yemeza ko hakorerwa ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge ariko ubuyobozi bwo burabihakana.

Ibiyobyabwenge bivugwa muri iyi gare ni urumogi, aho bivugwa ko imodoka zirukura Tanzaniya runyuze Kirehe maze rumwe  bakarusiga muri iyi gare  ngo barucuruze.

Kuko bitemewe nta duka rizwi rucururizwamo ariko  kuba hari abaharusiga ruvuye Tanzaiya ngo barucuruze  byo bifitiwe gihamya kuko hari imodoka  zimaze kuhafatirwa  zirufite .

Uku niko abahakorera imirimo yabo ya buri munsi babisobanura  uyu ni umusore ucuruza  amatike ya express muri iyi gare.

Aragita ati: “hari imodoka y’ivatiri yajyaga ikunda kuza igaparika muri gare bakarupakurura nk’umufuka ariko mu ibanga wagira ngo ni umuzigo w’umugenzi ubundi agapakira abantu ba make akabajyana nyuma baje kuyifatana imifuka y’urumogi.”

Uretse kuba rupakururwa abakorera muri iyigare bakubwira ko benshi muri bo usanga baba barunweye kandi ko barugura hafi aho muri iyi gare .  ngo hari n’ahantu inyuma ya gare usanga udutsiko tw’insoresore turi kurunwa bakajijisha barushyira mu matabi asanzwe ku buryo uhanyuze atamenya ibyo ari byo

Iby’urumogi ko ruhari bihakanwa n’ubuyobozi ahubwo bukavuga ko mbere rwari ruhari koko kandi ko ubu nyuma yaho police igiriye gukoreramo byagabanutse ndetse bitanakihaba.

Kamanzi lycien ni umunyabanga nshingwabikorwa mu kagari ka Cyasemakamba iyi gare iherereyemo avuga ko ku bufatanye n’abaturage hamwe na za community policing iyo hagize uwo bigaragaraho bitabaza inzego za police ubundi agafatwa. Kamanzi yongeraho ko ibiyobyabwenge wenda byaba bihari ari ibizanwa n’amamodoka  bivuye Tanzaniya ariko nabyo ko nta mahirwe biba bifite kuko bihita bifatwa na police ikorera muri iyi gare.

Yagize ati: “Iki kibazo twaragihagurukiye kandi bigenda bigabanuka ku buryo bugaragara. Ubu n’ubwo wakeka ko yanyweye urumogi ntiwapfa kumenya aho yarunwereye ariko nabyo turi kubifatira ingamba naho tuzahamenya.”

Zimwe mu mpamvu zivugwa zituma ibiyobyabwenge bidacika harimo icy’ibihugu duturanye usanga bidashyira ingufu mu kubirwanya maze ugasanga n’ibifatwa ariho biba byavuye nk’uko ubuyobozi ndetse n’abakorera muri gare nkuru ya Ngoma babyemeza.

Cyakora ariko ku rundi ruhande nta wabura gushima intambwe imaze guterwa ku bufatanye bwa Polisi, abatwara abagenzi, hamwe n’abaturage ndetse n’abayobozi. Hakaba hari ikizere ko mu minsi iri imbere bizaba byaracitse burundu.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Rwanda | Ubworozi bw inka bufasha

Rwanda : Ubworozi bw’inka bufasha abahinzi kubona ifumbire ituma umusaruro wiyongera

Tags: , , , , , , , , , , , , ,


Kugira ngo umusaruro uva mu buhinzi ube mwiza kandi wiyongere, bisaba ko hakoreshwa ifumbire ihagije mu ihinga. Ubworozi bw’inka rero ni kimwe mu gisubizo ku bahinzi batuye mu cyaro, kuko babasha kubona ifumbire nyinshi bitabaye ngombwa kugura iyo mu nganda.

Rwanda | Ubworozi bw inka bufasha

Mukabalisa Consolee , utuye mu Kagari ka Masaka, umurenge wa Rugarika ho mu Karere ka Kamonyi, yemeza ko gukoresha ifumbire atindura mu kiraro cy’inka byatumye umusaruro akura mu buhinzi wiyongera.

Uyu mubyeyi wapfakajwe na jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, akora umwuga w’ubuhinzi, akaba ari na wo w’ibanze umufasha gutunga urugo rwe, avuga ko kugira inka mu rugo bituma buri gihe cy’ihinga abona umusaruro, kuko n’iyo habayeho izuba ryinshi, imwe mu myaka aba yahinze yihanganira izuba kubera ifumbire aba yashyizemo, akagira icyo asarura.

Iyo agereranyije umusaruro yakuraga mu buhinzi mbere y’uko yorora inka asanga wariyongereye kuko nk’ibishyimbo yasaruraga mu murima wa hegitari ebyiri, ubu asigaye abikuba inshuro zirenga eshatu.

Umukecuru witwa Mukasine Marie nawe utuye ku Rugarika, wabonye inka muri Gahunda ya Gira inka, atangaza ko nyuma y’imyaka ibiri ahawe inka, imirima ye imaze kurumbuka, ku buryo urutoki rwe rusigaye rutoshye, mu gihe mbere wasangaga harimo insina zisa nabi.

Iyo nka yayihawe kubera ko atari yishoboye kandi afite agasambu gato, ariko ubu abasha gufumbira ako gasambu ke maze ibyo ahinzemo bikamuha umusaruro ushimishije. Uyu mukecuru avuga ko ibibazo by’inzara yagiraga atarorora bigenda bigabanuka. Aragira ati “ubundi nahoranaga inzara n’iyo abandi babaga basarura, ariko ubu iyo imyaka yeze ngira agahenge nkongera gusonza ari uko bishize”.

Kongera umusaruro w’ubuhinzi kandi ngo aba bahinzi babikesha gahunda nshya y’ubuhinzi ibakangurira gufumbira buri gihangwa. Ngo mbere nta muhinzi wafumbira imyumbati ariko kuri ubu bakangurirwa kuyifumbira kandi igatanga umusaruro ushimishije.


Rwanda Ngororero Ubuzima

Rwanda | Ngororero: Ubuzima bwa karane ngufu ntibuzamuka

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,



Nkuko bisanzwe bigaragara ahantu hose haba abantu benshi cyane cyane aharemera amasoko cyangwa mu mijyi haba abantu batunzwe no kwikorera imitwaro cyangwa se gupakira no gupakupakurura amamodoka bazwi kwizina rya karane Ngufu.

Aba bantu batandukanye n’abana bato usanga batwaza abantu udutwaro duto mu masoko kuko bo ari abantu bakuru ndetse abenshi muribo bakaba bafite n’imiryango batunze irimo abagore n’abana babo. Kuba karane ngufu mu mujyi wa Ngororero ngo ntibyoroshye nkuko abari mw’ishyirahamwe rya Karane Ngufu mu karere ka Ngororero babivuga.

Nubwo ababantu aribo baba barihitiyemo uyu murimo, abenshi usanga bavuga ko ari ukubura uko bagira kuko nubwo bafite amashyirahamwe n’amakoperative abahuza usanga bafatwa nk’inyandagazi. Gusa ngo ibi ntacyo byajyaga kubatwara iyo baba babona amafaranga ahagije aturuka kukazi kavunanye cyane bakora.

Rwanda Ngororero UbuzimaBizimana Francois umuyobozi w’ishyirahamwe rya ba Karane Ngufu mu mujyi wa Ngororero avuga ko bafite abantu benshi bagenda bakura mu bushomeri no kwirirwa bicaye babigirira guca ibikorwa by’ubujura n’urugomo ariko kubera ubwinshi bw’abasore n’abagabo badafite akazi bakaza gukora ako kwisuma (gutwara imizigo), bigatuma basaranganya isoko rikeya riboneka muri uyu mujyi.

Uyu muyobozi avuga ko kuba uyu mujyi ari mutoya ndetse hakabamo n’abacuruzi barangura ibintu biremereye bikenera abikorezi bake bituma batabona ibiraka (akazi) kabahagije kuburyo basanga gutunga imiryango yabo bibagoye cyane. Kuribo, ngo batangiye gukemura icyo kibazo bishyirahamwe ngo bazabone uko bashaka inguzanyo cyangwa inkunga ariko ntanakimwe bari bageraho. Gahunda yabo ngo ni ukubona amafaranga maze gafatanya kwiteza imbere.

Umukozi w’akarere ushinzwe iby’amakoperative we avuga ko amakoperative yujuje ibisabwa yakirwa kandi agakorerwa ubuvugizi kuburyo biteguye kwakira nab a karane ngufu igihe bazaba bakoze ibisabwa.

Muri rusange ngo karane ngufu wo mu mujyi wa Ngororero akorera amafaranga ari hagati y’1000 n’ibihumbi 2000 kuminsi isoko ryaremye naho kuyindi minsi ngo bakorara ari munsi yayongayo, kuburyo bose badakora ahubwo bagaharirana iminsi kugirango abakoze bagire icyo bacyura. Urugero ni uko uwakoze kuwa mbere adakora no kuwa kabiri. Nyamara ariko iyo ugeze mungo zabo ntiwazitandukanya n’izabandi baturage kuko usanga bari kukigero kimwe.

Ariko bo bakavuga ko kugereranya ingo zabo n’iz’abantu batunzwe n’ubuhinzi ubundi ataribyo kuko abahinzi bakora kwifaranga ari uko basaruye imyaka ariko bo bakaba barikoraho buri munsi bityo bakaba bagombye no guterimbere kurusha abahinzi. Abenshi mubakora uyu murimo bemeza ko ari umurimo ugayitse kandi uvunanye gusa ngo aho kwicwa n’inzara bazicwa n’akazi.

   

 

 

Rwanda | Nyabinoni: Kutagira ibibanza ni inzitizi yo gutura mu mudugudu

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Abanyamuryango b’ishyirahamwe dutureheza ryo mu kagari ka Gashorera umurenge wa Nyabinoni wo mu karere ka Muhanga biyemeje kujya bubakira amazu bagenzi babo batayagira, baravuga ko biteguye kwimukira mu midugudu kuko ishyirahamwe ryabo rizabafasha mu kubaka ariko bakagira inzitizi zo kutagira ibibanza.

Aba banyamuryango bavuga ko banyiri ibibanza babaka amafaranga menshi cyangwa ingurane nini ugereranyije n’ibibanza batanga. Aba banyamuryango bagize ishyirahamwe dutureheza ubu bakaba badatuye mu mudugudu bavuga ko iyo ariyo mbogamizi bafite kuko ubundi bubakirana amazu ndetse hakaba hari bamwe bamaze kuzurizwa amazu mu midugudu. Ngo kubona ikibanza bigoranye kuko bene amasambu baka amafaranga menshi, cyangwa mu kugurana bakabaka ahantu hanini kurusha aho babahaye.

Umuyobozi ushinzwe iterambere n’imibereho myiza y’abaturage mu kagari ka Gashorera, Nkerabigwi Leonidas avuga ko mberere habagaho kunanizanya hagati ya nyir’ikibanza n’ugikeneye ariko ubu hafashwe ingamba zitandukanye kandi zitagize uwo zibangamiye, harimo ko nyirikibanza agomba kwemera amafaranga ibihumbi mirongo irindwi gisigaye kigura nyuma y’uko bongeyeho ibihumbi 20000frw kuko mbere cyaguraga ibihumbi 50 000frw, cyangwa akemera ingurane bamuhaye.

Abakenera ibibanza bakaba bishimira iki cyemezo ariko bavuga ko kitaratangira gushyirwa mu bikorwa naho abafite ubutaka ahateganyijwe kubakwa imidugudu bo bakavuga ko ubuyobozi budakwiye kubyivangamo ahubwo ugura nugurisha bakiyumvikanira, gusa ibi bikaba ngo aribyo bidindiza abaturage muri gahunda yo kujya mu midugudu.

Abanyamuryango badatuye ku mudugudu bagera kuri 25 mu banyamuryango bagera kuri 40, naho mungo 720 zigize akagari 350 muri zo ni zo zidatuye mu mudugudu.mu cyumweru gitaha buri muturage akazaba yamaze kubona ikibanza izuba ryava bakazatangira kubaka. Abatazagira ubushobozi bakazajya bubakirwa mu gihe cy’umuganda.

 

 

 

 

 

IKIBAZO CY’ISUKU KUMARIMBI

Rwanda | Ngoma: IKIBAZO CY’ISUKU KUMARIMBI GIHANGAYIKISHIJE BENSHI

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,


IKIBAZO CY’ISUKU KUMARIMBI

Kubera ikibazo cyo kutita ku marimbi hari bamwe batangiye kwibaza niba noneho  umuntu ariwe ugomba kwita kumva y’uwo yashyingiye mu irimbi rusange cyangwa niba ari ubuyobozi.

Iki kibazo cyongeye kuza nyuma y’uko muri uku kwezi kwa Kane 2012 abantu bo mu murenge wa Kibungo batangazaga ko babajwe n’abantu bazirika ihene zabo mu marimbi ahashyinguwe abantu ihene zikabarisha hejuru ndetse banavuga ko icyo ari igikorwa gitesha  inyoko muntu agaciro.

Zaba ziharisha ariko kurundi ruhande bananengaga uburyo amarimbi atitabwaho bikageza aho ibyatsi bimeramo ihene zikaza kubirisha.

Kubw’ibyo hari abavuga ko bibabaje kubona imva ishyinguwe neza hariho n’amakaro ,ariko ugasanga yarengewe n’ibigunda bityo bigatuma bibaza niba ari inshingano  y’uwashyinguye mu irimbi ngo Aze akore kumva ye gusa cyangwa niba Leta (ubuyobozi) bukwiye kujya bupangayo umuganda ubundi hagakorwa.

Uwo twasanze ku irimbi rimwe riherereye mu kagari ko mumurenge wa Kibungo ahagana mu ku muhanda ujya I Rusumo .

yagize ati” ariko se ubu umuntu ajye aza yufire iruhande rw’aho yashyinguye gusa yigendere? Ahubwo se uhakoreye honyine ntibyabuza kuboneka ko imva iri mugihuru. Nibikomeza gutya uburangazi bugakomeza abaturage bazajya banga kubazana mu marimba rusange babahambe iwabo.”

Ubwo twabazaga umunyamabanga w’akagali iririmbi rihereryemo  UWITEGETSE Laurance yatangaje ko  kwita ku isuku y’amarimbi ari inshingano z’abaturage ndetse n’ubuyobozi buhaturiye bukabafasha mu kubashyira hamwe mu muganda ngo bahakore.

Ubwo yabazwaga hagati y’umuturage n’umuyobozi iryo irimbi ridasukuwe  aho biba byapfiriye yasubije ko ubundi abayobozi aribo bafata iyambere mu kuhapanga umuganda.

Nubwo ariko isuku y’amarimbi ikomeje kuba ikibazo mu karere ka Ngoma , muri aka karere biteganijwe ko buri murenge ugomba kugira irimbi rusange mugihe bashyinguraga mu ngo zabo .Mu Rwanda kandi hari gusuzumwa umushinga w’itegeko ryakwemerera abantu kujya batwika imirambo mu gihe umuntu yitabye Imana.

 

 

 

 

 

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia