Posted on 04 June 2012
Tags: asosiyasiyo, batishoboye, baturage, ihene, inka, iyo, kandi, muri, ngo, Rwanda association, Rwanda development, Rwanda Help, Rwanda kayonza, Rwanda Poverty, Rwanda Rwanda, uko
Urubyiruko rwibumbiye muri Asosiyasuyo Urumuri itanga ibiganiro by’ubumwe n’ubwiyunge yo mu murenge wa Mukarange mu karere ka kayonza, igiye kongera koroza abaturage ihene ku nshuro ya gatatu kuva itangiye ibikorwa byayo. Iyo asosiyasiyo ubushize yoroje ihene abantu cumi n’umunani batishoboye.

Zimwe mu ihene iyo koperative yoroje abo baturage ngo zamaze kubyara. Amasezerano iyo koperative igirana n’abo yoroza avuga ko ihene ibyaye bwa mbere uwayihawe yitura asosiyasiyo ayiha ishashi yavutse ku ihene yorojwe kugira ngo ihabwe undi muturage utishoboye.
Umuyobozi w’iyo koperative Jean Bosco Kayonga avuga ko zimwe muri izo hene zabyaye, ubu bakaba bari gushaka uko hatoranywa abandi baturage batishoboye bazorozwa mu cyiciro cya gatatu.
Bamwe mu bagiye borozwa izo hene bavuga ko zabagiriye akamaro cyane, ahanini bitewe n’uko ihene yororoka vuba kandi idasaba ubushobozi budasanzwe kugira ngo umuntu ayorore. Ernestine Umugwaneza worojwe na asosiyasiyo Urumuri abisobanura muri aya magambo “Ihene ni ingirakamaro cyane. Yororoka vuba kandi ntisaba ubushobozi buhambaye kuko nkanjye bampaye inka sinayishobora kubera ko ntayibonera ubwatsi, ariko ihene nta kibazo intera”
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Mukarange by’umwihariko abagiye borozwa ihene n’iyo asosiyasiyo bavuga ko kimwe n’uko hariho gahunda ya Gira inka, bishobotse habaho na gahunda ya “Gira ihene munyarwanda” yagenerwa abanyarwanda batishoboye kandi batashobora korora inka.
Posted on 31 May 2012
Tags: asosiyasiyo, ibiganiro, inkunga, IREX, kubera, ngo, rubyiruko, Rwanda, Rwanda association, Rwanda IREX, Rwanda kayonza, Rwanda reconciliation, Rwanda unity, Rwanda Youth, ubwo, urumuri, urwo
Bamwe mu baturage bo mu mirenge ya Gahini na Nyamirama mu karere ka Kayonza, bavuga ko bishimira cyane ibikorwa by’ishyirahamwe ry’urubyiruko rwo mu murenge wa Mukarange ritanga ubutumwa n’ibiganiro by’ubumwe n’ubwiytunge.
Urwo rubyiruko rwibumbiye muri asosiyasiyo yitwa Urumuri. Abayigize bigisha abaturage uburyo amakimbirane atangira n’uburyo bwo kuyakumira, kandi bakanigisha amateka yaranze u Rwanda n’inkomoko y’amacakubiri yaje kuvamo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ubutumwa batanga babunyuza mu biganiro by’imbwirwaruhame no mu makinamico.
Benshi mu bumva ubwo butumwa bifuza ko urwo rubyiruko rwazagaruka ikindi gihe kuko ngo “ubwo butumwa bubafasha” nk’uko abo bo mu murenge wa Nyamirama babisabye urwo rubyiruko ubwo rwabaganiraraga mu byumweru bibiri bishize. Kazarama Elias yavuze ko hari benshi bari bafite imitima yuzuye urwango, ariko ngo bagenda bahinduka kubera izo nyigisho.
Yagize ati “Nkanjye rwose umutima wanjye wari uriho mukushi (wari wuzuye urwango), kandi hari n’abandi twari tumeze kimwe, ariko bigenda bishira kubera inyigisho z’aba bana”
Asosiyasiyo Urumuri yaterwaga inkunga n’umuryango utegamiye kuri leta IREX mu mushinga wawo witwa Youth for Change wafunze tariki 29/05/2012. Muri uwo mushinga urubyiruko rwateguraga imishinga igamije iterambere maze igaterwa inkunga na IREX.
N’ubwo abaturage bavuga ko bishimiye ibiganiro Asosiyasiyo Urumuri ibagezaho, iyi asosiyasiyo ngo ntibizayorohera gukomeza gutanga ibyo biganiro kubera ko yabishobozwaga n’inkunga yahabwaga na IREX, nk’uko Jean Bosco Kayonga uyobora iyo asosiyasiyo abivuga.
Kayonga avuga ko iyo asosiyasiyo itaragira ubushobozi buhagije, agasaba ko yaterwa inkunga kugira ngo ikomeze gutanga ibiganiro n’ubutumwa bw’amahoro nk’uko yari yarabitangiye.