Tag Archive | "avuga"

Tabagwe: Arwanya imirire mibi mu baturanyi kubera gahunda ya “Gira inka mujyanama”

Rwanda | Tabagwe: Arwanya imirire mibi mu baturanyi kubera gahunda ya “Gira inka mujyanama”

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Tabagwe: Arwanya imirire mibi mu baturanyi kubera gahunda ya “Gira inka mujyanama”

Umusaza wo mu kigero cy’imyaka nka 60 witwa Habiyakare François Xavier, umujyanama w’ubuzima mu Murenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare, aratangaza ko kubera inka yakuye muri gahunda ya “Gira inka mujyanama” kuri ubu akamira abaturanyi mu rwego rwo kurwanya imirire mibi kandi na we ngo ikaba imaze kumufasha kwiteza imbere.

Uyu musaza avuga ko koperative yamuhaye inka ihaka, kuri ubu ngo ikaba ikamwa litiro 10 z’amata ku munsi. Akomeza avuga ko muri izo l 10 agurishaho ebyeri gusa andi akifashishwa muri gahunda yo kurwanya imirire mibi mu baturanyi.

Mu buhamya yatanze, ubwo abajyanama b’ubuzima ba Tabagwe bari mu birori byo kwishimira ibyo bamaze kugeraho kuri uyu wa 31/08/2012, Habiyakare akaba yatanze urugero rw’umubyeyi utishoboye uherutse kwibaruka umwana akaba yaramwemereye litiro imwe y’amata ku munsi.

Kubera ko akama litiro eashanu mu gitondo akongera gukama izindi eshanu ku mugoroba, akomeza avuga ko amata akama mu gitondo yayahariye abana bamuzanira ubwatsi. Ati “bazana ubwatsi bagacyura amata nta kindi kiguzi.” Ayo akama ku mugoraba ngo ni yo akuramo litiro 2 agurisha kugera ngo akemure utubazo two mu rugo n’aho andi bakayanwa dore ko afite umuryango munini w’abantu umunani.

Icyo yishimira kurusha byose ariko ngo akaba ari uko umuryango wo ufite ubuzima buzira umuze abikesheje iyo nka. Yagize ati “Kubera ko mfite umuryango w’abantu umunani, niushyuye ibihumbi 24 bya mutual. Byose mbikesha inka nahawe.”

Uretse gukamira abaturanyi no gushingana umuryango mu bwisungane mu kwivuza, uyu musaza anavuga ko iyo nka yamwongereye cyane umusaruro w’ubuhinzi. Avuga ko akarima yari afite ahinga keragamo umufuka umwe w’ibigori none kubera ifumbire ituruka ku nka yakuye muri “Gira inka mujyanama”, ubu ngo yeza imifuka itanu y’ibigori. Ati “Ubu gahunda mfite n’ugukomeza gufata iyi nka neza ikampa amafaranga yo gukora utundu dushinga twanteza imbere.”

 

 

Rwanda | Ngororero Abaturage

Rwanda | Ngororero: Abaturage barenga 7800 batuye ahantu habi bazajya mu midugudu

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Mu karere ka Ngororero ingo zirenga ibihumbi 7800 ngo zituye ahantu habi bahanamye ku misozi cyangwa munsi yayo kuburyo bafite ibyago byo guhura n’ibiza nkuko bikunze kugaragara muri aka karere bityo bakaba bagomba kwimurwa.

Amakuru dukesha umuyobozi w’akarere ka Ngororero bwana Gedeon Ruboneza avuga ko aka karere gafite umubare munini w’abaturage bafite icyo kibazo mu turere twose tw’u Rwanda. Kuri ubu, ngo gahunda akarere gafite ni uko abatuye ahantu nkaho bagomba kwimurwa mbere y’uko hongera kuza ibihe by’imvura nyinshi mu rwego rwo kwirinda impfu z’bantu no kwangirika kw’ibintu byabo.

Rwanda | Ngororero Abaturage

Amazu ni kimwe mubikunze kwibasirwa n’ibiza

Nubwo abayobozi bafashe izo ngamba, muri aka karere haracyagaragara abaturage batitabira iyo gahunda kandi bafite ubushobozi nkuko bigaragara. Ntawuryiha Pascal utuye mu murenge wa Gatumba yemeza ko hari abaturage bakerensa ibintu bibwira ko nta ngaruka cyangwa bagategereza ko Leta ibubakira nyamara nyuma bahura n’ingaruka bagahita bajya mu midugudu.

Umuyobozi w’akarere akaba avuga ko iyo gahunda agomba kubahirizwa kuko iyo abaturage bapfuye hahomba igihugu. Avuga ko abafite ubushobozi bagiye gukurikiranwa bakubaka mu midugudu naho abatishoboye bagahabwa inkunga zo kubagurira ibibanza ndetse bakanahabwa umuganda wo kwikorera ibyo bari bubakishije bigezwa aho bazubaka ku mudugudu.

Mugihe cy’imvura bita itumba giheruka, amazu, imyaka ndetse n’amatungo by’abaturage batuye kuri ubwo buryo byaratikiye ndetse n’abantu 4 bahasiga ubuzima, bityo ibi bikaba bigomba gukemurwa hakiri kare. Muri rusange, mu Rwanda hose abagera kuri 36 bapfuye bishwe n’impanuka zituruka kubiza.

 

Kamonyi Gutura ku midugudu bigora abasanzwe bubatse

Rwanda | Kamonyi : Gutura ku midugudu bigora abasanzwe bubatse

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


 Kamonyi Gutura ku midugudu bigora abasanzwe bubatseNubwo hirya no hino mu midugudu hateganyijwe amasite yo gutura  mu midugudu, usanga abitabira kuyaturamo ari abubatse bwa mbere. Abasanzwe batuye bo bavuga ko babuze ubushobozi bwo kwimuka ngo basange abandi mu midugudu.

Gahigi calaveri wo mu kagari ka Ngoma ,umurenge  wa Nyamiyaga,  avuga ko aho atuye hatakaswe umudugudu.  Muri gahunda ya leta , na we agomba kwimuka agasanga abandi mu mudugudu. Ariko avuga ko nta bushobozi yabona bwo kuhagura ikibanza no kucyubaka.

Uwo musaza  ngo yiyemeje kuguma aho atuye n’ubwo nta bikorwa remezo bizamugeraho, ariko nta kundi yabigenza. Aragira ati “keretse Leta ibigize agahato, umuntu yasenya akagenda ariko nta n’uwabasha kubaka inzu nk’iyo yari asanganywe”.

Ibibazo by’ubushobozi buke babishingira ku kuba abafite amasambu ku midugudu batemera ingurane y’ubutaka, bose bakaba bashaka  iy’amafaranga.

Rwizihirwa Innocent, ushinzwe imiturire mu karere ka Kamonyi, avuga ko bashyira ingufu mu gushishikariza abubaka muri kino gihe, gutura mu midugudu. Naho abasanzwe barubatse, ntibabibahatira; ariko uwo inzu isenyukiyeho ntibamwemerera kuyisana. Bamusaba kwimuka akajya mu mudugudu.

Muri raporo y’ukwezi kwa 6/2012, muri kano karere, gutura mu midugudu byari biri ku kigereranyo cya 64%. Akarere kakaba gatanga inkunga yo gutunganya site z’imidugudu kahageza ibikorwa remezo nk’imihanda, amazi  n’amashanyarazi, kuri ubu bakaba bafite site zigera kuri 93 mu karere kose.


 

m_Ibimina ntibikiri ibya mutuelle de santé gusa ahubwo byifashishwa no mu bukungu

Rwanda : Ibimina ntibikiri ibya mutuelle de santé gusa ahubwo byifashishwa no mu bukungu

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


m_Ibimina ntibikiri ibya mutuelle de santé gusa ahubwo byifashishwa no mu bukungu

Abakozi b’akarere ka Muhanga bakunze kwegera abaturage mu kazi kabo ka buri munsi baratangaza ko ibimina byifashishijwe mu gutanga amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza, babikoresheje kugirango bafatanye noneho mu kwikura mu bukene.

Amatsinda akaba asigaye yitabazwa n’abaturage mu gushyira hamwe ubushoobozi buri wese afite mu rwego rwo kuzamurana cyane cyane mu buhinzi kuko aribwo butunze abantu benshi.

Ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Cyeza, Agronome Ndacyayisenga Rafiki Bonavanture avuga ko aya matsinda akunze kwitwa ibimina aba agizwe n’abantu bari hagati y’icumi na 25 yakira buri wese nubwo bose baba badafite ubushobozi bungana.

Ndacyayisenga ati: “ikiza cy’ibi bimina ni uko bituma buri muturage yibonamo kuko n’udafite icyo yatanga mu itsinda ashobora kuvuga ko azakoresha ingufu ze zikaba ariwo mugabane we mu gihe mu makoperative bisaba ko buri wese azana umugabane ungana n’undi, udafite ubwo bushobozi  ho ntiyakirwa”.

Ndacyayisenga avuga ko ibi bimina bifasha abaturage kuko ngo bose babyibonamo kandi ngo haboneka abantu benshi bitanga kuko baba bakeneye kuzamuka ngo bave mu bukene.

Ibi bimina byitwa ibivuguruye kuko bifasha abaturage mu kongera ubukungu bwabo mu rwego rwo kwikura mu bukene, abaturage babyibumbiyemo abenshi usanga bafashwa ahanini n’umuryango utegamiye kuri Leta DUHAMIC (Duharanira Amajyambere y’ICyaro) mu mushinga wayo uterwa inkunga na USAID.

Nyandwi Eugene, umukozi w’uyu muryango avuga ko bafasha abaturage kwiteza imbere kuburyo hari abamaze kuvana ibimina byabo ku rwego rw’amatsinda asanzwe bakayagira amakoperative kubera ingufu buri wese aba yatanze.

Aha ngo buri muntu uri  mu kimina aba yaratanze ingufu zihagije kuburyo nyuma baza kwisanga bari ku rwego rumwe rwakora koperative. Aha akaba avuga ko babafashije gufunguza amakonti mu mirenge SACCO aho bizigamira amafaranga 1000 buri kwezi buri wese, abafasha mu bikorwa byabo bya buri munsi

 

 

 

Akarima k’igikoni kabaye igisubizo cy’imirire myiza mu baturage

Rwanda : Akarima k’igikoni kabaye igisubizo cy’imirire myiza mu baturage

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Akarima k’igikoni kabaye igisubizo cy’imirire myiza mu baturage

Abaturage bo mu karere ka Bugesera baravuga ko kugira akarima k’igikoni ari ngombwa, kuko gafasha umuryango kugira imirire myiza no kubona imboga, bityo kakaba karabaye igisubizo cy’imirire mibi.
Ku bijyanye n’akamaro k’akarima k’igikoni, Mukamurigo Daphrose wo mu murenge wa Ntarama avuga ko ako karima ari ingobokamuryango, dore ko kaba kegereye urugo maze igihe ashakiye imboga akazibona bitamugoye.

Ati “ intego yacu ni ukurwanya imirire mibi twifashishije akarima k’igikoni, dore ko gashobora guterwaho ubwoko bw’imboga butandukanye.

Mukamurigo avuga ko ubusanzwe mu muryango hakunda kuboneka ibyo bita uburisho ari byo, ibijumba, amateke, ibitoki, imyumbati, ugasanga benshi batita ku bijyanye n’imboga, kuko usanga akenshi ziboneka ku isoko.
Aha yatanze inama avuga ko buri muturarwanda yari akwiye kugira akarima k’igikoni, kuko katagoye kandi gatabara vuba. Yongeyeho ko mu muryango we nta mafaranga akihasohoka bagura imboga, kuko bifasha mu gutera imbere kuko akoreshwa ibindi.
Ati “ nta karima k’igikoni nagiraga ariko nkaba nari mu nzira yo kugatunganya, dore ko nasanze bitagoranye kandi bikaba bidasaba n’umurima.

Avuga ko irembo riri iwe rimwe na rimwe ritanakuburwa agiye kurishyiraho uturima tw’igikoni, bityo abo mu rugo rwe bajye babona imboga zisoromwe ako kanya, dore ko ari nazo ziba zicyuzuyemo intungamubiri.
Kugira akarima k’igikoni biri mu nshingano za buri muturage ariko nanone abifashijwemo n’ubuyobozi bw’akagari.

m_Uburyo amafaranga

Rwanda | Kayonza: Uburyo amafaranga asohoka mu karere bituma bamwe batayakoresha neza uko babiteganyije

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,


Zimwe mu nzego  zikorera mu karere ka Kayonza zirinubira uburyo abashinzwe gusinyira ko amafaranga avanwa kuri konti y’akarere agakoreshwa babidindinza bigatuma hari bimwe mu bikorwa bidakorwa neza uko byateganyijwe bitewe no gutinda kuboneka kw’amafaranga.

m_Uburyo amafaranga

Abaherutse guhura n’icyo kibazo ni urwego rw’urubyiruko mu karere ka Kayonza. Umuhuzabikorwa w’inama nkuru y’igihugu y’urubyiruko muri ako karere, CNJR, Uwizeyimana Placide, avuga ko urwego ahagarariye rwasabye amafaranga yari agenewe urubyiruko mu ngengo y’imari kugira ngo akoreshwe ibikorwa by’urubyiruko, ariko amafaranga ntaboneke.

Avuga ko ababishinzwe bavugaga ko nta mafaranga ahari. N’ubwo ariko bakunze kuvuga ko nta mafaranga ahari, ku munota wa nyuma ubwo ingengo y’imari y’umwaka wa 2011/2012 yari iri gusozwa, abahagarariye urubyiruko bamenyeshejwe ko amafaranga yabonetse.

“Twagiye dusaba amafaranga kenshi bakatubwira ko adahari, ariko ingengo y’imari igiye kurangira baratubwira ngo amafaranga yabonetse (…) urumva ko amafaranga nk’ayo rero n’iyo wayabonye ntabwo akoreshwa neza ibyo yagombaga gukora kubera ukuntu aba yaje atunguranye” Uku niko Uwizeyimana yabisobanuriye inama njyanama y’akarere ka Kayonza.

Uwizeyimana avuga ko ayo mafaranga yakoreshejwe mu bikorwa by’amahugurwa y’urubyiruko na yo ataritabiriwe uko byari bikwiye kubera ko abagombaga kuyajyamo batunguwe bigatuma bamwe batayitabira.

Bamwe basanga ikibazo kiri ku bashinzwe gusinyira ko amafaranga yasohotse, kuko ngo “baba basiragiza abakeneye gukora ibikorwa amafaranga aba yaragenewe, bakanga gusinya mu gihe gikwiye”

Umuyobozi w’inama njyanama y’akarere ka Kayonza, Butera K. Jean Baptiste avuga ko inzego zimwe na zimwe zidakwiye kugenerwa amafaranga mu ngengo y’imari y’akarere ngo bibe mu nyandiko gusa, asaba ko amafaranga yajya ahabwa abo yagenewe mu gihe gikwiye kugira ngo akoreshwe ibyo yagenewe.

 

Urwego rw’umudugudu

Rwanda | Muhanga: Urwego rw umudugudu rurashinjwa ruswa mu byemezo by imyubakire

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,


Urwego rw’umudugudu

Bamwe mu batuye akarere ka Muhanga, by’umwihariko mu mujyi wa Muhanga baratangaza ko hari bamwe mu bakuru b’imidugudu barya ruswa kugirango bakingire ikibaba abashaka kubaka binyuranije n’amategeko.

Bavuga ko umukuru w’umudugudu ariwe uba ufite ububasha bwinshi mu kubuza umuntu kubaka binyuranije n’amategeko cyangwa akamwemera bitewe n’uko baganiriye.

Umwe muri abo baturage utuye mu mudugu wa Nyarucyamo ya kabiri mu kagari ka Gahogo umurenge wa Nyamabuye, wavuze ngo tumwite uko dushaka yagize ati: “icyo nzi cyo ni uko abayobozi barimo abakuru b’imidugudu aribo bica ibintu kuko iyo muri kubaka binyuranije n’amategeko muri benshi baregamo bake bashaka kandi batigeze bagira icyo babapfumbatisha kandi usanga bakureka inzu ukayigeza hejuru kugirango nawe ubone uburemere bwo kugusenyera, ubwo utakwibwiriza pafu (ruswa) biba bikurangiriyeho bayishyira hasi”.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’amajyambere, Uhagaze Francois nawe avuga ko aba bakuru b’imidugudu ndetse n’ab’abayobozi b’utugari bajya bashinjwa ruswa ariko ngo birakwiye ko iyi sura bafite imbere y’abaturage bakora ibishoboka byose bakayikuraho.

Uhagaze ati: “Ikibazo gikomeye ni uko dushinjwa ruswa, uw’umukuru w’umudugudu yerekenye gusa niwe ufatwa nk’umunyamakosa, birageze rero ko twikuraho igisuzuguriro cya ruswa twashyizweho”.

Uhagaze avuga ko ibibazo by’abantu bahagarikwa bari kubaka binyuranije n’amategeko ngo bagiye gufatirwa ibyemezo bikaze kuburyo nta rwitwazo rwo kongera kubaka mu kavuyo cyangwa kurya ruswa nabyo bivugwa bigacika.

Aha umukuru w’umudugudu wa Nyarucyamo ya 2 avuga ko ikibazo nyamukuru bajya bahura nacyo ari uko badakunda kubona abantu bubaka kuko akenshi bukaba rwihishwa hakaba n’abukakira mu bipangu byabo bakajya kubavumbura amazu ari hafi kuzura.

Uhagaze avuga ko aya mazu aba yuzuye mu buryo butewe ntawe yagakwiye gukanga, ati: “niba inzu yuzuye ndetse yagezeho n’irangi ntabwo ari ikibazo kuyisenya kuko aba yarubatse bamubuza kandi akanubaka aziko ari kubaka binyuranije amategeko y’imyubakire tugenderaho”.

Torero Eustache, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Gitarama mu murenge wa Nyamabuye avuga ko abayobozi b’imidugudu bagira ingorane nyinshi mu gukemura iki kabazo cyo kubaka mu kajagari kuko akenshi baba baturanye n’abubaka nabi cyangwa ngo bakaba ari bene wabo bityo ngo kubafatira ibyemezo bikarishye bikabagora kubera amarangamutima.

Akaba asaba ubuyobozi bwo hejuru kuba aribwo bujya buza bugakemura iki kibazo aho kugirango byose babiharire inzego zo hasi ziba zidafite ubushobozi.

 

 

 

 

Rwanda | Kayonza Abacitse ku icumu

Rwanda | Kayonza: Abacitse ku icumu bahangayikishijwe n’uko inka borojwe ziri gupfa

Tags: , , , , , , , , , , , , , , , ,


Rwanda | Kayonza Abacitse ku icumuUmuyobozi w’umuryango IBUKA urengera inyungu z’abacitse ku icumu mu karere ka Kayonza, Munyabuhoro Ignace, avuga ko abacitse ku icumu bahangayikishijwe n’uko inka borojwe ziri gupfa cyane.

Mu murenge wa Rukara, hari hatanzwe inka 13, ariko kugeza ubu eshatu muri zo zarapfuye, indi imwe na yo ikaba yarahumye ku buryo hari impungenge ko na yo ishobora gupfa nk’uko Burakari Jean de Dieu, umuyobozi wa IBUKA wungirije ku rwego rw’akarere ka Kayonza abivuga.

Burakari ukurikirana ibikorwa bya IBUKA mu mirenge ya Rukara na Murundi mu karere ka Kayonza, anavuga ko mu murenge wa Murundi abacitse ku icumu bari borojwe inka zirindwi, ariko eshatu muri zo zikaba zimaze gupfa.

Munyabuhoro avuga ko izo nka zorojwe abacitse ku icumu zavanwe hanze y’u Rwanda. Yongeraho ko uretse kuba zigera mu Rwanda zinaniwe kubera urugendo ziba zakoze bikaba byaziviramo gupfa, binashoboka ko kutamenyera imiterere y’akarere ka Kayonza bizigora ku buryo byaba ari imwe mu mpamvu izitera gupfa.

Yavuze ko inka zorozwa abacitse ku icumu ziguriwe mu baturanyi babo byaba byiza kurushaho kuko ziba zizwi kandi zinamenyereye agace ababa bagomba kuzorozwa batuyemo.

Yagize ati “Ziriya nka zavuye hanze y’u Rwanda, buriya iyo baza kugura inka mu baturage byajyaga kuba byiza kuko ziba zizwi kandi zinamenyereye aho ziri, ntekereza ko zitari gupfa cyane nk’uko byagenze”

Ubwo abacitse ku icumu bubakirwaga ibiraro byo kororeramo inka, abaturage ngo bagiye bareba umuntu w’inyangamugayo bakaba ari we bahitamo kugira ngo abubakire ibyo biraro. Munyabuhoro avuga ko ubwo buryo iyo bunifashishwa no mu kugura inka, hatari gupfa nyinshi nk’izimaze gupfa.

Cyakora ngo hari n’indi mbogamizi y’uko izo nka zidakunze gukurikiranwa n’abaganga ngo bamenye ibibazo zifite bkugira ngo ubuzima bwa zo bubashe kubungabungwa mbere y’uko zipfa nk’uko Burakari abivuga.


Ibitaro bya Kabgayi byiyemeje gukura bamwe mu barokotse jenoside mu cyiciro cy’abatishoboye

Rwanda : Ibitaro bya Kabgayi byiyemeje gukura bamwe mu barokotse jenoside mu cyiciro cy’abatishoboye

Tags: , , , , , , , , , , , , , , , , ,


Ibitaro bya Kabgayi byiyemeje gukura bamwe mu barokotse jenoside mu cyiciro cy’abatishoboye

Ubuyobozi n’abakozi b’ibitaro bya Kabgayi biyemeje gufasha abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994 mu rwego rwo kubakura mu cyiciro cy’ubukene.

Ibi bikaba babitangiye kuri uyu wa 22/6/2012 ubwo bafashaga bamwe mu barokotse iyi jenoside bo mu karere ka Muhanga ibi bitaro biherereyemo.

Dr Osee Sebatunzi akaba avuga ko bifuje gufasha abarokotse jenoside batishoboye mu rwego rwo kubakura muri icyo cyiciro abenshi barimo kubera ingaruka za jenoside yabakorewe.

Ibi bitaro bikaba byahaye inka umukecuru utishoboye ndetse n’abanyeshuri bacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi bo muri Kaminuza Gatolika ya Kabgayi.

Umunyeshuri uhagarariye aba bahawe inka akaba avuga ko iyi nka izabafasha gutera intambwe mu buzima bahoramo, avuga ko bakunze guhuran’ibibazo bitari bike kuko usanga benshi muri bo ari imfubyi zirera.

Uwari uhagarariye umuryango uharanira inyungu z’abarokotse jenoside IBUKA muri uyu muhango, Vital Nyakayiro we asanga iki gikorwa gikomeje n’ahandi byazajya bifasha abanyarwanda mu bumwe n’ubwiyunge kuko abarokotse bazaba babayeho neza, bityo bimwe mu bibazo batewe n’abanyarwanda bagenzi babo mu gihe cya Jenoside bikagenda bikemuka.

 


 

 

 

 

Rwanda | Muhanga Urubyiruko

Rwanda : Rwanda : Muhanga: Urubyiruko rusanga rutagikeneye amahurwa atari ayo kwicungira ibyo bageraho

Tags: , , , , , , , , , , , , ,


Rwanda | Muhanga UrubyirukoRumwe mu rubyiruko rukomoka mu mirennge itandukanye y’akarere ka Muhanga rurasaba ko rwajya ruhabwa inyigisho ku buryo bwo kwicungira ibyo baba baragezeho kuko nyuma yo kwigishwa kwihangira imirimo, hari benshi bamaze kugira icyo bageraho. Ibi babivuze tariki ya 4 kamena,2012 ubwo batangizaga kongere (cogres) y’urubyiruko mu mujyi wa Muhanga.

Bavuga ko gahunda za leta zabigishije igihe kinini cyo kwibumbira mu makoperative ndetse bakanagira umuco wo kwihangira imirimo none kugeza magingo aya bamaze kugera kuri byinshi babikesha amakoperative. Hari abatangaza ko bifuza guhabwa inyigisho zihagije ku buryo bwo kwicungira ibyo bamaze kugeraho. Jean Pierre Gasirabo wo mu murenge wa Nyamabuye agira ati: “kenshi usanga urubyiruko twaramaze kwibumbira mu makoperative cyangwa amashyirahamwe kandi byanagize akamaro, ni byiza rero ko na duke twaba tumaze kugeraho tumenya kuducunga ndetse tukabasha no kutubyaza undi musaruro wisumbuyeho”. Sebastien Mushayija wo mu murenge wa Cyeza avuga ko hari ubwo usanga amakoperative n’amashyirahamwe amaze gutera imbere ariko mu gihe runaka ugasanga yasenyutse cyangwa yasubiye inyuma mu mutungo.

Avuga ko ibi usanga biterwa n’imicungire mibi ahanini ishingiye kubwumvikane buke buvuga hagati y’abanyamuryango. Bamwe bavuga ko ubu bwumvikane buke ngo usanga buvuka nyuma y’uko bamaze kugira icyo bageraho kuko batangira gushwanira no muri duke bafite. Hari amakoperative yagiye ashinjwa kenshi ubwumvikane buke muri aka karere kuburyo benshi mu banyamuryango bagiye bayavamo. Muri yo hari iyo ikigo cy’amakoperative cyasanze asigayemo abayobozi gusa nta banyamuryango. Bamwe mu bayobozi nk’aba wasangaga bashinjwa kwikubira umutungo wose wo muri koperative. Umuhuzabikorwa w’Inama y’urubyiruko mu karere ka Muhanga, Tharcie Kabasindi we asanga hari byinshi byagezweho n’urubyiruko kuko kuri ubu benshi bamaze kumenya uburyo bwo kwihangira imirimo kandi bakamenya guhuriza hamwe imbaraga aho kugira ngo buri wese abe nyamwigendaho.

Umukozi ushinzwe urubyiruko mu karere ka Muhanga  Innocent Gashugi, avuga ko kugeza uyu munsi bafite amakoperative  agera kuri 12 akora neza, yitabira gahunda yo kugana ibigo by’imari ndetse n’akarere kakabaha ubwunganizi bugenewe imishinga yo kuzamura urubyiruko.  Gashugi avuga ko ku ngengo y’imari irangiye bahawe ubwunganizi bw’amafaranga agera kuri miliyoni 10. Muri aya makoperative harimo arindwi yiyemeje kurinda inkengero z’uruzi rwa Nyabarongo ku bufatanye n’ikigo nyarwanya gifite mu nshingano zacyo ibidukikije REMA. Gashugi avuga ko uru rubyiruko rwamaze kumenya kwizigamira kuko nibura iyo bakoreye amafaranga ku munsi buri wese ashyira 300 mu isanguku ya koperative mu rwego rwo kuzamurana.

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia