Posted on 01 August 2012
Tags: abaturage, amabati, ashaje, ayo, murenge, nbsp, Rukara, Rwanda aid, Rwanda kayonza, Rwanda people, Rwanda world vision, uwo, Vision, World

Abaturage bo mu murenge wa Rukara wo mu karere ka Kayonza basanzwe bafite amabati ashaje ku mazu yabo, bagiye guhabwa amabati mashya yo gusimbuza ashaje nk’uko byemezwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo murenge, Ngabonziza Bideri Vincent.
Bideri avuga ko ayo mabati yatanzwe n’umuryango World Vision, ubinyujije mu ishami ryawo rikorera mu murenge wa Rukara. Ayo mabati agera ku bihumbi bitanu ngo yagenewe kubakishwa imisarani no gusimbuzwa amabati ashaje ari ku mazu y’abaturage.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukara yongeraho ko buri muturage yasabwe na World Vision gucukura umusarane wa metero nibura icumi, akazahabwa amabati yo kuwusakara.
Mu nama yagiranye n’abaturage nyuma y’umuganda wabaye tariki 28/07/2012, yanavuze ko abaturage bafite amazu asakaje amabati ashaje nabo bazahabwa kuri ayo mabati kugira ngo basimbure amaze gusaza.
Abaturage bo mu murenge wa Rukara bavuga ko bishimiye cyane ibikorwa by’iterambere World Vision ikomeje kubagezaho kuko ngo uwo muryango wagize uruhare runini mu kubakura muri Nyakatsi.
Mu mezi ashize abo baturage banahawe za matora zo kuryamaho mu rwego rwo guca Nyakatsi ku buriri, ndetse bamwe baranorozwa.
Mwumvaneza Appolon ukuriye ishami rya World Vision mu murenge wa Rukara anavuga ko ubu hari gukorwa inyigo y’uko abaturage bo mu murenge wa Rukara bakwegerezwa amazi meza ku buryo nibura umuturage uzaba avoma kure muri uwo murenge azajya abona amazi kuri metero zitarenga 500.
Posted on 29 June 2012
Tags: abana, abo, ayo, babo, bana, imfubyi, Imiryango, imitungo, Jenoside, ngo, Rwanda, Rwanda adoption, Rwanda children, Rwanda families, Rwanda kayonza, Rwanda properties
Imiryango yakiriye abana b’imfubyi za Jenoside irasabwa kutigwizaho imitungo abo bana basigiwe n’ababyeyi babo yitwaje ko ibarera. Imitungo y’abana b’imfubyi za Jenoside ikunze gukoreshwa nabi, ngo ni amasambu n’amazu.
Tariki 22/06/2012, akarere ka Kayonza kibutse abarwayi n’abakoraga mu nzego z’ubuzima bishwe mu gihe cya Jenoside. Kagimbura Ndeze Jean Baptiste uhagarariye imiryango ifite abayo biciwe i Rwinkwavu muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko bimaze kugaragara ko hari imwe mu miryango yagiye yigwizaho imitungo y’abana b’imfubyi ikayikoresha nabi kandi ari yo igomba kuzabeshaho abo bana mu minsi iri imbere.
Yasabye ko imiryango yagiye ikora amakosa nk’ayo yakurikiranwa kugira ngo imitungo y’abo bana b’imfubyi igaruzwe mu maguru mashya, anashishikariza indi miryango ifite abana irera kwirinda gukora amakosa nk’ayo.
By’umwihariko icyo kibazo ngo gikomereye abana bagiye basigara badafite umubyeyi n’umwe, kuko ari bo bagomba kwiyubakira ubuzima bwabo bw’ahazaza. Imitungo bagiye basigirwa n’ababyeyi babo ngo ni yo igomba kubafasha, haba mu kurihira amashuri barumuna babo, no kwiteza imbere mu buryo busanzwe nk’uko Kagimbura akomeza abivuga.
Cyakora nubwo ngo hari aho icyo kibazo cyagaragaye, nta mibare ntakuka y’imiryango yaba yarakoze ayo makosa yari yamenyekana. Gusa abayobozi b’inzego z’ibanze barasabwa kujya bakurikirana neza imiryango yakiriye abana b’imfubyi za Jenoside kugira ngo hamenyekane niba iyo miryango itarabakiriye igamije kubarira imitungo.
Posted on 31 May 2012
Tags: abacitse, ayo, bubakiwe, busesuye, icumu, Imiryango, leta, mazu, ngo, nta, Rwanda, Rwanda Advocacy, Rwanda Genocide, Rwanda Kamonyi, Rwanda survivors
Nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi, ababashije kuyirokoka bubakiwe amacumbi n’imiryango itandukanye harimo iya leta n’iyigenga. Mu gihe cyo kwandikisha ubutaka, ibibanza birimo ayo macumbi byanditswe nk’umutungo wa leta. Ibyo byateye impungenge imiryango yari yarubakiwe amacumbi izi ko iyahawe burundu, none bakaba nta burenganzira busesuye bayafiteho.
Mu mirenge itandukanye igize akarere ka Kamonyi, imiryango y’abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yubakiwe amacumbi, nyuma yo gusenyerwa ayo bari basanganywe mu gihe cya genocide, Ariko babwirwa ko uretse gutura muri ayo mazu, nta burenganzira bafite bwo kuyagurisha .
Mu myaka ya mbere icyo cyemezo cyagaragaye nk’ikidateje impungenge ku miryango yari yubakiwe amazu. Nyiramana Pelagie wubakiwe mu murenge wa Gacurabwenge, avuga ko icya ngombwa kwari ukubona ho batura. Ariko akibaza ejo hazaza h’abana babo kuko avuga ko ubwo handitswe kuri leta, nta mwana wagira uburenganzira bwo kuhazungura.
Kutemererwa kwiyandikishaho amazu bubakiwe kandi ngo bibangamira iterambere ry’abacitse ku icumu, kuko Inzu ari kimwe mu ngwate zemerwa n’amabanki ngo abe yatanga inguzanyo. Nk’uko Mukabaranga Priscille umwe mu bacitse ku icumu utuye mu murenge wa Mugina, abitangaza, ngo kuba nta burenganzira bafite ku mazu bubakiwe bibabangamira mu bijyanye no kwiteza imbere kuko badashobora kuba batangaho ingwate izo nzu kuri banki ngo bake inguzanyo bakoramo umushinga ubateza imbere.
Uko kudahabwa uburenganzira busesuye ku nzu bubakiwe kandi, ngo bituma bamwe muri bo batita kuri ayo mazu uko bikwiye kuko nta cyizere baba bafite cyo kuyegurirwa burundu. Murenzi Pacifique uhagarariye umuryango nyarwanda uharanira inyungu z’abacitse ku icumu (Ibuka), avuga ko kudaha abacitse ku icumu uburenganzira busesuye ku macumbi bubakiwe, batiyumvamo ko ari ayabo maze hagira n’imirimo ikenerwaho nko kuyavugurura n’ababishoboye ntibabyikorere . Aragira ati “ kuba baranditse ayo mazu yabo kuri leta, bituma bumva ko leta igifite uruhare kuri ayo mazu. Akaba ari yo mpamvu usanga hari n’abadashobora kwisigira umucanga kandi babifitiye ubushobozi”.
Murenzi akomeza avuga ko Ibuka irimo gukora ubuvugizi kugira ngo ayo macumbi yegurirwe abayubakiwe, mu rwego rwo kubomora ibikomere batewe na jenoside yabakorewe, kandi n’abazabakomokaho bazagire uruhare rwo kubazungura.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Rutsinga Jacques, atangaza ko kuba ayo mazu n’ibibanza yubatsemo bitarandikishijwe ku bo yahawe, ari ko itegeko ribigena. Bikaba byaragaragaye ko bibangamiye imiryango yahawe ayo mazu. Icyo kibazo kikaba kiri mu gihugu hose.
Ku bw’iyo mpamvu ngo icyo kibazo cyizweho mu nama y’igihugu y’umushyikirano, hemezwa ko bagomba gusaba ko itegeko rihindurwa maze ayo mazu akegurirwa ku buryo busesuye abayubakiwe.
Mu karere ka Kamonyi, imiryango yacitse ku icumu yubakiwe amacumbi n’imiryango itandukanye harimo Ibuka, Caritas Rwanda, Accord Rwanda, Croix Rouge Rwanda, FARG, … Bamwe mu bubakiwe bakaba bateremerewe kwiyandikishaho ayo mazu.
Posted on 24 May 2012
Tags: abashinzwe, afite, amazu, ayo, ibibazo, imibereho, mazu, muri, myiza, ntara, Rwanda FARG, Rwanda houses, Rwanda rebuilding, Rwanda vulnerable

Abashinzwe imibereho myiza ku mirenge no ku tugari tw’Akarere ka Nyabihu basabwe gukusanya amakuru ku birebana n’amazu yubakiwe abacitse ku icumu n’abandi bakene ngo azakosorwe ibibazo azaba afite.
Mu nama igamije kubarura amazu y’abacitse ku icumu n’abandi batishoboye yubatswe kuva mu mwaka w’1996-2007 yabereye mu karere ka Nyabihu kuri uyu wa 23/05/2012 ,Gihana Regis umukozi muri FARG ushinzwe amacumbi,yatangarije abashinzwe imibereho myiza y’abaturage ku mirenge,ku kagari no ku rwego rw’akarere ka Nyabihu ko ikigamije mu ibarura ry’amazu yubakiwe abacitse ku icumu n’ abatishobyoye muri buri ntara ,ari ukugirango hasuzumwe ibibazo ayo mazu afite ,ibikeneye gukorwa kuri ayo mazu ngo abe yuzuye bityo ba nyirayo bayabemo nta bibazo byo kuvirwa,impungenge ko yasenyuka n’ibindi bafite.
Gihana Regis ushinzwe amacumbi muri FARG avuga ko gahunda yo gusana amazu no gukosora ibibazo azaba afite bizatangirana n’ingengo y’imari y’umwaka utaha wa 2013
Gihana Regis,ushinzwe amacumbi muri FARG yakomeje avuga ko ,gukora iri genzura ry’amazu muri buri Ntara zigize u Rwanda ari icyifuzo cyasabwe na SENA y’ u Rwanda, igasaba Guverinoma ko yasuzuma amazu y’abubakiwe batishobye, barimo abacitse ku icumu rya Jenoside, abimuwe Tanzaniya, n’abandi bubakiwe batishoboye kugira ngo abashinzwe imibereho myiza y’abaturage ku tugari no ku mirenge ayo mazu agiye aherereye mo bakurikirane ayo mazu yagiye yubakwa kera, ibibazo afite, imibereho ya ba nyirayo, icyo bayakozeho nk’abagenerwabikorwa, n’ibindi bibazo ayo mazu yaba afite kugirango ayo makuru yose akusanywe, amazu akeneye gusanwa asanwe, akeneye gusakarwa asakarwe, ayasenyutse abe yakubakwa ,afite ibindi bibazo bikosorwe bityo abayatuyemo bayabemo nta kibazo afite kandi nta mbogamizi bibateye.
Iki gikorwa kikaba kizakorwa mu Ntara zose z’igihugu,kikaba cyaratangiriye mu Ntara y’I Burasirazuba ,kuri uyu wa 23/05/2012 kikaba cyakomereje mu Ntara y’I Burengerazuba aho abashinzwe imibereho myiza y’abaturage bo mu tugari n’imirenge igize akarere ka Nyabihu,basabwe kubarura no gukusanya amakuru akenewe kuri ayo mazu, bakaba bayagejeje ku babishinzwe mu minsi itarenze 3 uhereye kuwa 24/05/2012. Nyuma y’ibarura mu Ntara y’I Burengerazuba, iki gikorwa kikazakomereza mu Ntara y’amajyepfo, nyuma mu y’Amajyaruguru nk’uko Gihana Regis yakomeje abitangaza.
Kugira ngo ibikorwa byo kubarura aya mazu n’ibibazo afite bigende neza, inzego z’umutekano nka Police, Ingabo, ubuyobozi bw’akarere bushinzwe imibereho myiza, uhagarariye IBUKA mu karere, n’ubuyobozi muri rusange bukaba bwiyambajwe mu gukora isuzuma ry’amakuru azajya aba yatanzwe n’abashinzwe gukusanya amakuru y’ayo mazu ku rwego rw’utugari n’imirenge. Bikaba biteganijwe ko igikorwa cyo gusana no gukemura ibibazo bazasanga kuri ayo mazu kizatangirana n’ingeno y’imari y’umwaka utaha nk’uko Gihana Regis yabigarutseho.
Posted on 08 April 2012
Tags: akarere, ayo, karere, kuko, kwitabira, mashyirahamwe, nbsp, ngo, Rwanda, Rwanda development, Rwanda Gisagara, Rwanda Youth, uko, urubyiruko
Binyuze mu biganiro n’amahuriro by’urubyiruko, akarere ka Gisagara karahamagarira urubyiruko rwako kwitabira gahunda zose zirushyirirwaho no gukura amaboko mu mufuka rugakorera ejo hazaza harwo.

Mu ihuriro rya 5 ry’inama y’igihugu y’urubyiruko mu karere ka Gisagara ryabaye kuva tariki ya 1 kugera kuya 3 uku kwezi kwa mata, urubyiruko rwahaye ibiganiro bitandukanye ndetse rushishikarizwa kwitabira umurimo kugira ngo rubashe guha umurongo mwiza ubuzima bwarwo buri imbere.
Gusa uru rubyiruko ruvuga ko rugifite imbogamizi mu iterambere kuko kugirango rubone inguzanyo runaka mu mabanki rusabwa ingwate kandi izo ngwate ntazo rufite, bigatuma rero abari bafite imishinga mu mitwe yabo bumva nta gaciro kuko badafite uko bazayitangira.
Ibi ariko ngo ntibyagakwiye kuba ikibazo nk’uko Depite Speciose MUKANDUTIYE abivuga kuko icyo bahamagarira urubyiruko rushaka gukora uyu munsi ni ukwishyirahamwe rukibumbira mu mashyirahamwe maze ayo mashyirahamwe agaterwa inkunga n’uturere nk’uko bisanzwe bigenda kuko urubyiruko narwo rusanzwe rugira uruhare ku ngengo y’imari mu karere karwo n’ubwo iba ari nke, ikindi kandi muri ayo mashyirahamwe kwaka inguzanyo mu mabanki biroroha kuruta umuntu ku giti cye.
Ikindi Depite Speciose abasaba ni ukutumva ko bagomba guhera hejuru mu mafaranga menshi cyane ko kuyabona bitoroshye ahubwo ko bagerageza kwita ku bikorwa ibyo aribyo byose kabone n’aho byaba bisuzuguritse ahubwo bakamenya gushyiramo imbaraga bakabibyaza inyungu nyayo.
Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu karere ka Gisagara Noel RUKUNDO aratangaza ko urubyiruko rw’aka karere n’ubwo rutaragera ku rwego nyarwo mu kwitabira umurimo ko ibikorwa byarwo bihari n’amashyirahamwe akora neza akaba ahari gusa ariko hakaba hari n’abagikeneye kwigishwa badafite aho bahagaze.
“Urubyiruko ntitworoshye kwigisha ni uguhozaho cyane ko muri iyi minsi hari byinshi biturangaza tutitonze twagwa” ayo ni amagambo ya RUKUNDO asobanura ko ibiganiro n’inyigisho bidahagarara mu nzeo z’urubyiruko kugira ngo bakomeze gufashanya kuzamuka.
Akarere ka Gisagara karatangaza ko gakeneye ko uurubyiruko rwako ruha agaciro ejo harwo hazaza bityo rugako bikungukira n’akarere muri rusange cyane ko umubare ungana na 66% w’abatuye aka karere ari urubyiruko bigaragara ko aribo benshi bakaba rero bakenewe ngo bateze imbere akarere.
Posted on 09 March 2012
Tags: abagore, ayo, isoko, Jeannette Kagame, munsi, ngo, rwamagana, Rwanda day, Rwanda Jeannette Kagame, Rwanda Market, Rwanda Rwamagana, Rwanda women, umukuru, umunsi, uyu, wahariwe

Abaturage bazindutse mu isoko rikuru rya Rwamagana kuri uyu munsi mpuzamahanga wahariwe abagore barifungiranywemo n’umukuru w’iryo soko ngo ababwira ko yasabwe n’umukuru w’abacuruzi muri Rwamagana gufunga isoko ntihagire uwongera kwinjira no gusohoka kugeza ibirori byo kwizihiza umunsi wahariwe abagore birangiye.
twavuganye na Murenzi Jean Baptiste ukuriye abacuruzi mu Karere ka Rwamagana avuga ko atatanze ayo mabwiriza akaba atanamenya aho ayo mabwiriza yaturutse.
Bwana Murenzi yagize ati “Ntabwo ndavugana n’umukuru w’isoko kandi ndatekereza ko ku munsi mukuru abafite ubushobozi bari guhaha neza bakawizihiza.”
Umugore witwa N. Beatha wari mu isoko rifunze yatubwiye ko yari yazindutse ajya guhaha ibyo yari butegurire abana bagiye mu ishuri ngo abone uko ajya mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru w’abagore.
Naho uwitwa Gasarabwe wari watwaje umucuruzi imboga acururiza mu isoko bari bananiwe kumvikana kuko umucuruzi yamusabaga ko azisubiza mu rugo kandi atamwongereye amafaranga ngo kuko atari bucuruze ngo ayabone, naho Gasarabwe akavuga ko ashaka ko amwishyura ayo kuzizana gusa akigira mu zindi gahunda ze.
Mu Rwanda, uyu munsi wizihijwe ku rwego rw’igihugu mu Karere ka Kayonza mu birori biri buyoborwe n’umufasha wa perezida wa repubulika, madamu Jeannette Kagame. Ni umunsi ufite insanganyamatsiko igira iti “Turusheho kubaka ubushobozi bw’umugore n’umukobwa mu guteza imbere umuryango.”
Uyu munsi umaze imyaka 100 uhimbazwa mu bihugu binyuranye ku isi, ariko Umuryango w’Abibumbye ONU yawemeje mu mwaka w’ 1975, ukaba wizihizwa mu buryo bwemewe na leta z’ibihugu ku nshuro ya 37.
Posted on 28 February 2012
Tags: abana, amata, ayo, bwo, cyumweru, gahunda, kubona, kuko, mata, Rwanda, Rwanda children, Rwanda Gisagara, Rwanda Health, Rwanda MIJEPROF, Rwanda milk, umwana
Inkongoro y’umwana ni gahunda ireba abana bose b’aba abava mu ngo zitunze inka, abikamishiriza ndetse n’abadafite abushobozi bwo kubona ayo mata.

Iyi gahunda rero yo kugenera umwana wese amata byibura inshuro ebyiri mu cyumweru, yashyizweho kugirango hacike ikibazo cy’indwara zifata abana n’imikurire mibi bitewe no kubura intungamubiri zihagije mu biribwa byabo.
Ntibyoroshye rero ko abana bose babona aya mata n’ubwo atangwa mu mashuri cyane ko hari abana bamwe batajya ku mashuri kuko batarageza igihe cyangwa kubera izindi mpamvu kandi no mu miryango yabo bakaba ntabushobozi buhari bwo kubona ayo mata.
Umuyobozi uhagarariye isangano mboneza muco muri MIJEPROF madamu Niragire Bellancile yasabye ubuyobozi bwa Gisagara ko bwakwita kuri iki kibazo cy’ingo zidafite ubushobozi bwo kubona amata y’abana.
Yanabahaye igitekerezo cyo kuba abaturage bafashanya kuko niba umuturanyi afite inka zikamwa akaba aturanye n’abantu badashobora kubona ayo mata yajya abakamira nka litiro 2 mu cyumweru kandi bikabafasha.
Bitabaye ibyo umuntu waba atanafite izo nka ariko afite ubushobozi akaba yafasha uwo muryango begeranye awukamishiriza kuko amafaranga 500 ya litiro 2 mu cyumweru hariho benshi bashobora kuyabona bitabagoye.
Igikenewe ni uko buri mwana wese wo muri aka karere yajya abasha kubona amata bybura inshuro 2 mu cyumweru.
Posted on 24 February 2012
Tags: abaturage, amazi, ayo, iyo, kandi, kuvoma, mabi, mazi, nbsp, ndetse, Rwanda, rwanda Gicumbi, Rwanda illness
N’ubwo akarere ka Gicumbi kihaye intego ko mu mwaka wa 2012 buri muturage wese azaba avoma amazi meza hamwe na hamwe haracyarangwa amazi mabi kandi abaturage bakaba bakiyavoma ngo bayatekeshe ndetse banayamywe.

Iyo bavoma bakandagira muri ayo mazi kandi igihombo kizana
kiba cyarengewe n’ibiziba
Iyo ujya mu murenge wa Kageyo unyura ku muhanda wa Kaburimbo uvuye mu Rukomo ukomeza ahitwa Gatuna ahitwa ku rukuta hari ivomero rifite amazi mabi kandi abaturage baracyayavoma bakayakoresha imirimo inyuranye.
Bamwe mu bari kuri iryo vomo kuri uyu wa 22 Gashyantare 2012 batangaza ko ayo mazi nabo ubwabo babona ko ari mabi ariko kuba badafite ahandi bavoma habegereye ntakundi babigenza bahitamo kuyavoma.
Mukandamage Dancile wari kuvoma ayo mazi avuga ko banayanywa ndetse bakanayatekesha.

Iyo basanze abavomyi ari benshi biyorera ayo hasi
Gusa iyo uhageze usanga biteye impungenge ndetse binateye ubwoba kuko iyo bajya kuvoma ayo mazi baba bayakandagiyemo.
Igihombo nacyo kizana ayo mazi cyuzuyemo ingese nyinshi ndetse amazi asohokamo asa n’umuhondo kubera uwo mugese wuzuyemo.
Ikindi iyo abavomyi babaye benshi abaje batinze bahinira bugufi bakayora ayo hasi bakigendera.
Umukozi ushinzwe ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi umuriro isuku n’isukura (EWASA) mu Karere ka Gicumbi Rubayita Gilbert atangaza ko icyo kibazo bakizi uretse ko bagifite impungenge z’ibikoresho byo kuba bageza umuyoboro w’amazi muri uyu mu murenge wa Rukomo kuko bibasaba amafaranga menshi.
Ibi babiteganya kubikora igihe bazaba babonye amafaranga yo gushyira mubikorwa iki gikorwa cyo kugeza amazi meza ku baturage.
Abaturage bazareka kuvoma aya mazi igihe Akarere kazaba kabashije kugeza uwo muyobro w’amazi mu murenge wa Rukomo.