Mugihe ubuyobozi bw’ akarere ka Ngoma bwihanangiriza abagatuye gukoresha abana bari munsi y’ imyaka 16 mu ngo, bamwe mu babakoresha bavuga ko babiterwa nuko baba babatabaye kuko baba ntahandi baba.
Hashize iminsi mike mu karere ka Ngoma hakozwe umukwabu maze inzererezi nyinshi,abakoresha ibiyobyabwenge ndetse n’amabandi barafatwa.
Muri iki gikorwa umuyobozi w’akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodise yaboneyeho no gutanga ubutumwa bw’uko umuntu uzafatanwa umwana muto amukoresha mu rugo azabihanirwa.
Nubwo ariko ubuyobozi budahwema kwiyama abantu bakoresha abana bakiri bato mu ngo kuko baba bagombye kuba bari mu mashuri,usanga hakiri bamwe babakoresha.
Bamwe mubo twegereye ngo batubwire impamvu babona itera abantu gukoresha abana bato kandi baziko bibujijwe, batubwira ko hari ababakoresha ari mu rwego rwo kubafasha kuko ngo ntaho baba bafite baba.
Umwe mubo twaganiriye yagize ati”Hari igihe umwana agutakira wareba ugasanga ari imfubyi ntaho agira aba, bityo ukaba umufashe unareba ko nta mico mibi agira. Iyo usanze ari muzima hari ubwo umujyana mu ishuri akanagukorera.”
Uretse abakoresha aba bana bitwaje ko ari ukubafasha, hari n’ abandi babakoresha kuko ngo iyo bakiri bato batarangara bakora imirimo neza bityo ko abakuru bashobora no kwiba kuko baba batangiye kugira imishinga.
Kuba Wamutunga kumpamvu wumva ko zumvikana cyangwa urundi rwitwazo,umuyobozi w’akarere ka Ngoma yatangaje ko abaturage bakoresha abana batagejeje imyaka 16 bagomba kubireka kuko amategeko abahana ahari.
Mu karere ka Ngoma hakorera cooperative y’abakozi bo mungo. Iyo koperative kugeza ubu ifite abanyamuryango barenga 200. Umuyobozi w’iyi cooperative avuga ko abo bakozi bishyize hamwe mu rwego rwo kubahiriza amategeko baca akarengane kabakorerwa.
