Tag Archive | "babo"

Rwanda | Kayonza Imiryango irera abana

Rwanda : Kayonza: Imiryango irera abana b’imfubyi za Jenoside irasabwa kutabarira imitungo yitwaje ko ibarera

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,


Rwanda | Kayonza Imiryango irera abanaImiryango yakiriye abana b’imfubyi za Jenoside irasabwa kutigwizaho imitungo abo bana basigiwe n’ababyeyi babo yitwaje ko ibarera. Imitungo y’abana b’imfubyi za Jenoside ikunze gukoreshwa nabi, ngo ni amasambu n’amazu.

Tariki 22/06/2012, akarere ka Kayonza kibutse abarwayi n’abakoraga mu nzego z’ubuzima bishwe mu gihe cya Jenoside. Kagimbura Ndeze Jean Baptiste uhagarariye imiryango ifite abayo biciwe i Rwinkwavu muri Jenoside yakorewe Abatutsi,  yavuze ko bimaze kugaragara ko hari imwe mu miryango yagiye yigwizaho imitungo y’abana b’imfubyi ikayikoresha nabi kandi ari yo igomba kuzabeshaho abo bana mu minsi iri imbere.

Yasabye ko imiryango yagiye ikora amakosa nk’ayo yakurikiranwa kugira ngo imitungo y’abo bana b’imfubyi igaruzwe mu maguru mashya, anashishikariza indi miryango ifite abana irera kwirinda gukora amakosa nk’ayo.

By’umwihariko icyo kibazo ngo gikomereye abana bagiye basigara badafite umubyeyi n’umwe, kuko ari bo bagomba kwiyubakira ubuzima bwabo bw’ahazaza. Imitungo bagiye basigirwa n’ababyeyi babo ngo ni yo igomba kubafasha, haba mu kurihira amashuri barumuna babo, no kwiteza imbere mu buryo busanzwe nk’uko Kagimbura akomeza abivuga.

Cyakora nubwo ngo hari aho icyo kibazo cyagaragaye, nta mibare ntakuka y’imiryango yaba yarakoze ayo makosa yari yamenyekana. Gusa abayobozi b’inzego z’ibanze barasabwa kujya bakurikirana neza imiryango yakiriye abana b’imfubyi za Jenoside kugira ngo hamenyekane niba iyo miryango itarabakiriye igamije kubarira imitungo.


Ababyeyi barasabwa

Rwanda : Ababyeyi barasabwa kwita by’umwihariko ku burere bw’abana bafite ubumuga

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,


Umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe imibereho myiza y’abaturage arasaba ababyeyi kurera uko bikwiye abana babo cyane cyane bita ku bana bafite ubumuga kuko nabo ari abana nk’abandi.   Kuri uyu wa mbere tariki ya 11/06/2012 mu karere ka Burera ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe umwana w’umunyafurika, Uwambajemariya Florence yavuze ko ababyeyi bakwiye kwita ku burere bw’abana bose. Yagize ati “ababyeyi bagomba gufasha abana bose by’umwihariko umwana ufite ubumuga bakamufasha, bakamubona nk’umwana nk’abandi, ko afite uburenganzira nk’ubw’abandi bana: akaba afite uburenganzira bwo kwiga, kwivuza ndetse n’ibindi byose byatuma agira ubuzima bwiza”.

Rwanda : Ababyeyi barasabwaMuri uwo muhango wabereye ku murenge wa Kinoni mu karere ka Burera hagaragajwe ko hari bamwe mu babyeyi muri ako gace bahisha abana babo bafite ubumuga. Babahisha abashyitsi baje kubasura ndetse ngo ugasanga abo bana baravukijwe uburenganzira bwabo. Umuntu yaremwe mu ishusho y’Imana kandi afite ubwenge buruta ubw’ibindi biremwa niyo mpamvu ubwo bwenge Imana yamuhaye agomba kubukoresha afasha mugenzi we batameze kimwe, abantu bakuzuzanya  nk’uko Uwambajemariya yabisobanuye. Yakomeje asaba abana nabo kurangwa n’ikinyabupfura mu miryango yabo kandi bakurukira mu ishuri kugira ngo batsinde.

Abana nabo barashishikarizwa gufashanya, bafasha cyane cyane bagenzi babo bafite ubumuga nk’uko yakomeje abisobanura. Ufite ubumuga ku mubiri wese arashoboye kuko akoresha izindi ngingo zasigaye akabasha kwiteza imbere. Ubumuga bubi ni ubwo mu mutwe nk’uko Uwambajemariya abihamya. Icyumweru cy’umwana w’umunyafurika cyatangiye tariki ya 11/06/2012, kizakomeza kugeza tariki ya 16/06/2012 ari nabwo hazizihizwa nyir’izina umunsi mukuru w’umwana w’Umunyafurika. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Turengere, twubahe, duteze imbere uburenganzira bw’abana babana n’ubumuga kandi turandure imirimo mibi ikoreshwa abana”. Umunsi mukuru w’umwana w’umunyafurika washyizweho n’umuryango w’ubumwe bw’Afurika mu mwaka wa 1990 mu rwego rwo kurengera uburenganzira bw’umwana bwarimo buteshwa agaciro hirya no hino muri Afurika.  

Ruhango Ababyeyi

Rwanda : Ruhango: Ababyeyi barakangurirwa kwita ku bana babo

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,


Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango buravuga ko kuva aho Leta ishyiriyeho uburyo butandukanye bwo gufasha abaturage, ngo byaba biri mu bituma ababyeyi batagishaka kwita ku bana babo kuko baba bavuga ko ikibazo kizavuka Leta izagikemura bigatuma bumva ko ubuzima bw’abana babo butabareba.

Rwanda |  Aba bana uko ari 7 barwaye Bwaki

Aba bana uko ari 7 barwaye Bwaki

Ibi bivuzwe mu gihe muri aka karere umubare w’abana barwaye indwara ya Bwaki ikomeje kugenda yiyongera.

Kuba hakiri ababyeyi barwaza Bwaki, ahanini si ubukene cyangwa amikoro macye ahubwo biterwa no kuba ababyeyi batagishaka kwita ku bana babo; nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mugeni Jolie Germaine.

Mugeni agira ati “kuva aho hagiriyeho gahunda ya Leta yo gufasha abaturage nko kwiga, kwivuza, gahunda ya Gira inka n’ibindi, ngo byatumye ababyeyi bateshuka ku nshingano zo kurera, aho usanga umubyeyi yigira muri gahunda ze akibagirwa urubyaro, abandi ugasanga bahisemo kwigira mu tubari”.

N’ubwo bamwe mu babyeyi bavuga ko barwaza bwaki kubera ubukene hari n’ababyeyi bandi babibona ukundi bakavuga ko kuba hari bagenzi babo barwaje bwaki ngo ni uko batita ku buzima bw’abana babo ugasanga abana bibagizeho ingaruka.

Ibi kandi bishimangirwa n’umukuru w’umudugudu wa Ruhuha wo mu karere ka Ruhango witwa Nzabarukuze Daniel. Nawe yunga mu ijambo rya Mugeni aho agira ati “njyewe abaturage b’aha mbana nabo buri munsi ntibabuze ibyo bagaburira abana babo ahubwo ni abantu bigize abasinzi bataha igihe bashakiye ugasanga ubwana bwishwe n’imbeho butanafite ubatakera”

Icyakora ngo Nzabarukize ikibazo cyabo yarakizamuye akigeza mu nzego zimusumbije ubushobozi kugira ngo aba bana batabarwe.

Mugeni Jolie Germaine ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Ruhango, avuga ko iyo baramutse bamenye ikibazo nk’iki bihutira gishishikariza aba babyeyi kugana ibigo nderabuzima, ikindi ngo babwira urwego rw’umurenge kubakurikiranira hafi.

Mugeni avuga ko ikibazo cya Bwaki kizakemuka vuba ngo kuko ubu mu karere hari gahunda y’inkongoro igamije guha buri mwana amata.

Mu bushakashatsi buherutse gukorwa, bwagaragaje ko akarere ka Ruhango kaza mu myanya ya nyuma mu turere tugifite imibereho mibi y’abaturage.

Gusa umuryango wa FPR Inkotanyi muri aka karere nka moteri y’igihugu uvuga ko witeguye gukura abaturage munsi y’umurungo w’ubukene ubafasha kwiteza imbere no kurwanya imirire mibi.


Uburaya ni imwe mu ngaruka

Rwanda : Uburaya ni imwe mu ngaruka zo gukoresha abana bakiri batoya

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


 

Uburaya ni imwe mu ngaruka

Iyo umuntu avuze gukoresha abana batoya, ntibivuga kubaha imirimo ibatoza kuzavamo abantu bazagira icyo bimarira bashobora gukorera iwabo. Bivuga kubaha gukora imirimo ibazanira amafaranga bakiri batoya. Iyo mirimo kandi ituma akenshi bata ishuri mu gihe ari ryo rifatwa nk’umunani ukomeye umubyeyi aha umwana we kuri iki gihe.

Nk’uko Visi Meya ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Huye abisobanura, abana batangiye gukora bakiri batoya, cyane cyane abakora akazi ko mu rugo, usanga ahanini ari bo bavuyemo indaya. Byose kandi bitangira batewe inda. Bamwe baziterwa na ba shebuja, abandi bakaziterwa na bagenzi babo, …

Iyo bamaze kubyara rero, ntibaba bakiri muri ka kazi ko mu rugo. Kubera ko baba bagomba kubaho, batangira gushakisha ibyo gutunga abana baba babyaye, ni uko bakiroha mu buraya.

Visi Meya ati : « Twagerageje gushaka umuti w’iki kibazo gisigaye giteye inkeke muri uyu mujyi wacu wa Butare. Ingamba turazibona, ariko ubushobozi bwo kugikemura ni bwo tubura ». Visi Meya rero avuga ko bari gushakisha uburyo abakora umurimo w’uburaya, dore ko abenshi bakiri na batoya, babasubiza mu ishuri bakiga umwuga wabagirira akamaro. Gusa, aba bakora umurimo w’uburaya bavuga ko batanze kwiga, ko ikibazo ari ukubona aho basiga abana bagiye ku ishuri.

Akarere rero kari gushakisha aho kakura amafaranga yo guhemba abakwita ku bana mu gihe ba nyina bagiye ku ishuri. Birumvikana ko aba babyeyi bajya basabwa na bo kugira icyo batanga kugira ngo abana babo babashe kubaho.

Ababyeyi rero bari bakwiye kujya batekereza ku ngaruka abana babo bazahura nazo igihe bataye ishuri bagatangira gukora imirimo yo mu ngo bakiri batoya. Ibi ndabivugira ko usanga hari ababyeyi basaba abana kujya gushaka bene iyi mirimo kugira ngo babafashe kurera barumuna babo mu gihe na bo bagikeneye kurerwa.

 

 

 

 

Rwanda | Abana bavuka ku babyeyi

Rwanda | Abana bavuka ku babyeyi bakoze jenoside ntibagomba kugira ipfunwe ry’ibyo abababyeyi babo bakoze – Florentine

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Rwanda | Abana bavuka ku babyeyiUmuhoza Florantine, ni umukobwa w’inkumi ufite imyaka 18. Yamenye ubwenge se wamubyaye atakiriho ariko yumva abaturanyi bavuga ko yari mu bakoze jenoside. Ibyo ariko ngo byamuteraga ipfunwe mu bandi bana kuburyo yabagaho mu bwigunge. Nyamara kuganira n’abandi byatumye yiyakira akaba yiteguye gufatanya n’abandi kubaka igihugu.

Ubwo yatangaga ubuhamya bwe mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 18 jenoside yakorewe abatutsi mu murenge wa Nyarubaka mu karere ka Kamonyi, tariki 29/4/2012, uyu mukobwa wavutse mu 1994 yavuze ukuntu yashegeshwe n’agahinda ubwo yumvaga ibyabaye mu Rwanda .

Florentine ngo yabwirwaga n’abaturanyi ko se umubyara ari umwe mu bishe abatutsi muri jenoside maze bikamubabaza cyane. Kuko se yari yarapfuye, yahisemo kubibaza neza umubyeyi umurera maze na we amuhamiriza ko se yakoze jenoside.

Kuba mu murenge wa Nyarubaka ari hamwe mu hiciwe abana benshi muri jenoside, uyu mwana w’umukobwa yatekerezaga ukuntu abo bana bishwe baba ari urungano rwe n’ inshuti ze, ariko Se akaba ari we wabamariye ku icumu, maze bikamutera kwigunga.

Ibiganiro bagirana n’abandi bana bafite amateka kuri jenoside mu Ishyirahamwe bahuriramo ryitwa Twiyubake Peace Family, ni bimwe mu byafashije umwana kwiyakira. Arakangurira abandi bana bavuka ku babyeyi bakoze jenoside, kutagira ipfunwe ry’ibyo ababyeyi babo bakoze, ahubwo bagafatanya n’abandi kubaka igihugu birinda ingengabitekerezo ya jenoside ngo ibyabaye bitazasubira.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu imari n’iterambere, Uwineza Claudine, yashimye ubuhamya bw’uwo mwana n’ishyirahamwe abo bana bahuriramo kuko birimo gutanga icyizere cy’ejo hazaza. Aragira ati” kubona hari abana bato bishyize hamwe bashingiye ku ngaruka za jenoside biratanga icyizere kuri ejo hazaza h’u Rwanda”.

Uyu muyobozi akomeza asaba abana bose bafite ibikomere bya jenoside kwibumbira mu mashyirahamwe bahuriramo n’abandi, aho kwishora mu biyobyabwenge. Ati ”uyu ni wo muti wo kwiyunga nyawo aho kwishora mu biyobyabwenge”.

Yibukije abari aho ko hari n’abandi bantu bazwi ko babaye ba ruharwa mu gukora jenoside. Avuga ko byaba byiza abana babo na bo begereye abandi mu ishyirahamwe bagafatanya kwomorana ibikomere batewe n’ababyeyi babo.

Ishyirahamwe Twiyubake Peace Family rihuza urubyiruko rwagizweho ingaruka na jenoside yakorewe abatutsi mu1994, rugizwe  n’imfubyi za jenoside, abana bavutse kubera ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakorewe ababyeyi babo muri jenoside, abavuka ku babyeyi bakoze jenoside ndetse n’imfubyi za jenoside zitazi inkomoko.

Umuyobozi waryo Utamuliza Gisa Fidelité atangaza ko mu bikorwa bakora, bagerageza kumvisha abo bana ko ibyabaye nta ruhare babigizemo, bakabasaba gutahiriza umugozi umwe ngo bubake igihugu. Ati “hishwe ubwoko bumwe ariko ingaruka zigera ku banyarwanda bose”.

Iryo shyirahamwe rikaba ryasabye abakomoka I Nyarubaka gufatanya mu gukora ubuvugizi ku kubaka Ikimenyetso cy’urwibutso cy’abana bagera kuri 76 b’abahungu biciwe aho I Nyarubaka kuri bariyeri ya Kanserege.


 

 

Rwanda Abarangije mu masomero biyemeje gufasha bagenzi babo guca Nyakatsi ku buriri

Rwanda | Nyabihu: Abagannye amasomero basanze nyuma yo kumenya kwandika hari icyo bagomba gukorera bagenzi babo b’abakene

Tags: , , , , , , , , , , , , ,



Rwanda Abarangije mu masomero biyemeje gufasha bagenzi babo guca Nyakatsi ku buriri

Abarangije mu masomero biyemeje gufasha bagenzi babo guca Nyakatsi ku buriri

Mu rwego rwo kurwanya ubujiji mu karere ka Nyabihu hasanzweho gahunda yo kwigisha abatazi gusoma no kwandika hirya no hino mu mirenge. Ni muri urwo rwego mu Murenge wa Kabatwa umwe mu mirenge igize ako karere bamwe mu barangije kwiga gusoma no kwandika bagize igitekerezo cyo kugira icyo bafasha bagenzi babo b’abakene.

Abo barangije mu masomero bakusanyije inkunga yo gufasha bagenzi babo guca Nyakatsi ku buriri,aho baguriye  bamwe mu baturage bo mu murenge wa Karago batishoboye matera 7 zo kuraraho. Abaturage baguriwe matera bakaba barishimiye cyane impano bagenzi babo babageneye,bavuga ko bagiye guca ukubiri na Nyakatsi ku buriri.

Icyo gikorwa kandi cyakurikiranye n’icyo guha abana bafite ikibazo cy’imirire mibi amata yo kubafasha kurwanya iyo mirire mibi nk’uko Shingiro Eugene ushinzwe ubworozi mu karere ka Nyabihu yabidutangarije. Muri ibyo bikorwa kandi umuryango UCF “union chretienne feminine”watanze inka 3 ku bakene  mu rwego rwo kubafasha kwikura muri ubwo bukene no gukora neza umwuga w’ubuhinzi bakoresheje ifumbire iva kunka bahawe. Ibi bikorwa byose byabaye kuwa 08/werurwe/2012 ahizihirizwaga umunsi w’abagore mu murenge wa Karago.

  

Rwanda | Nyamasheke: Ababyeyi biyemeje guha abana babo amata mu gihe bari ku ishuri

Tags: , , , , , , , , , , , , ,


Ababyeyi barerera mu ishuri ry’incuke rya Buhoro ADEPER mu murenge wa Macuba biyemeje kugenera abana babo amata mu gihe bari ku ishuri, aha akaba ari mu rwego rwo gushyigikira gahunda y’inkongoro ku mwana mu bigo by’amashuri.

Nk’uko Uwanyirigira Marie Florence, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Macuba abivuga, ngo aba babyeyi bishyize hamwe ngo bakemure ikibazo cy’inzara ishobora kwicira abana babo ku ishuri.

“Hari ababyeyi bafite gardienne hafi y’ahangaha ku murenge baravuze bati kugira ngo abana bacu batazajya bicwa n’inzara sa yine, iriya gahunda y’inkongoro ku mwana reka tuyitangize.”

Uwanyirigira avuga ko ubuyobozi bw’umurenge bwafashije abo babyeyi gushaka umuntu uzajya abaha amata bakagirana amasezerano, ababyeyi bakaba batanga amafaranga 1000 ku kwezi yo kwishyura ayo mata abana babo bahabwa.

Aba babyeyi barebeye kuri gahunda ya Leta y’inkongoro y’amata ku mwana yatangijwe mu mashuri abanza. Ibigo byagezeho iyi gahunda y’inkongoro ku mwana, abayobozi bavuga ko byagize impinduka nziza kuko abana bitabira kwiga kuruta uko byari bisanzwe nk’uko Ndajemariya Jean Nepo, umuyobozi w’ikigo cya REMERA B kibarizwa mu murenge wa kagano abivuga.

“laiterie(ikaragiro) inyange itugemurira amata tukayaha abana kabiri mu cyumweru umwana akaba agenewe litiro mu cyumweru.”

Uyu muyobozi avuga ko abana basigaye baza kwiga ku gihe cyane cyane iyo bari buhabwe amata, ibi bigatuma abarezi bababonera igihe.


Rwanda : Muhanga mu miryango

Rwanda | Muhanga: mu miryango haracyagaragara kunena ababana n’ubwandu bwa SIDA

Tags: , , , , , , , , , , , , ,


Bamwe mu banduye agakoko gatera SIDA mu bo mu karere ka Muhanga mu ntara y’Amajyepfo, baratangaza ko mu miryango babamo ndetse n’abaturanyi babo bakigaragaza kubanena ku buryo bukabije.

Rwanda : Muhanga mu miryango

Assoumpta Kampororo umubyeyi w’abana batatu wanduye agakoko gatera SIDA, avuga ko imiryango ifite ababana n’ubwandu ikinena ku buryo bukabije abo bantu.

Ati: “hari ubwo nk’umuntu wo mu muryango abwira uwanduye ikigambo kimukomeretsa kuburyo kimushegesha, hari abo wumva ngo ‘reba ni imyenda yigendera nta muntu urimo’ kandi amagambo nkaya akayakwibwirira atayacishije no ku bandi”.

Mukagasana Devota we avuga ko iri nena rikigaragara ahanini mu mashuri aho abana banduye, bagenzi babo babagendera kure ngo batabanduza. Ibi ngo usanga babikura ku babyeyi babo kuko ngo hari abo babaza bagasanga baba barabibwiwe n’ababyeyi babo.

Abandi bagararwaho no kwibasirwa cyane ngo ni abana bafite ababyiyi babana n’ubwandu, kuko ndo ku mashuri nabo banenwa. Kampororo ati: “jye nigiriye ku kigo kwihaniza abanyeshuri baho kuko bamwiye ko bibasira abana bafite ababyi banduye. Iyo bari mu bandi barabakomeretsa ngo ababyeyi bawe niba nyakwigendera ntaho bahagaze n’ibindi”.

Kampororo avuga ko abanduye bafite itegeko ribarengera, bityo ngo umuntu wajya ugaragarwaho n’ihohoterwa cyangwa inenwa ngo akwiye kumenya uburenganzira bwe akagana amategeko akamurenganura.


Nyabihu abahawe inka

Nyabihu: abahawe inka batangiye kuziturira bagenzi babo

Tags: , , , , , , , , , , ,


Nyabihu abahawe inka

Abaturage bo mu karere ka Nyabihu bahawe inka muri gahunda zitandukanye zo kubakura mu bukene batangiye koroza bagenzi babo bakennye. Tariki 26/01/2012, abaturage batanze inka esheshatu bazituriye bagenzi babo bakennye mu Murenge wa Rambura mu karere ka Nyabihu.

Uwo munsi kandi ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buhinzi (FAO) ryahaye bamwe mu babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA ihene 64 mu murenge wa Rambura ubinyujije muri Caritas ya Nyundo.

Ayo matungo bahabwa azabafasha mu gukomeza inzira y’iterambere bikura mu bukene. Buri hene yatanzwe ifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 18.

Muri uku kwezi kandi amatungo nk’aya yatanzwe mu mirenge ya Bigogwe, Shyira na Rugera. Hatanzwe ihene 45 muri Bigogwe, ihene 45 muri Rubera n’ihene 70  muri Shyira. Muri rusange hamaze gutangwa ihene 224 mu karere ka Nyabihu zihabwa ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida kugira ngo zibafashe kwikura mu bukene.

Veterineri w’akarere ka Nyabihu, Shingiro Eugene, yasabye abahabwa amatungo kuyitaho kugira ngo azabageze ku iterambere babashe kwikura mu bukene kuko ari cyo kiba kigamijwe.


Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia