Mu karere ka Ngororero ingo zirenga ibihumbi 7800 ngo zituye ahantu habi bahanamye ku misozi cyangwa munsi yayo kuburyo bafite ibyago byo guhura n’ibiza nkuko bikunze kugaragara muri aka karere bityo bakaba bagomba kwimurwa.
Amakuru dukesha umuyobozi w’akarere ka Ngororero bwana Gedeon Ruboneza avuga ko aka karere gafite umubare munini w’abaturage bafite icyo kibazo mu turere twose tw’u Rwanda. Kuri ubu, ngo gahunda akarere gafite ni uko abatuye ahantu nkaho bagomba kwimurwa mbere y’uko hongera kuza ibihe by’imvura nyinshi mu rwego rwo kwirinda impfu z’bantu no kwangirika kw’ibintu byabo.
Nubwo abayobozi bafashe izo ngamba, muri aka karere haracyagaragara abaturage batitabira iyo gahunda kandi bafite ubushobozi nkuko bigaragara. Ntawuryiha Pascal utuye mu murenge wa Gatumba yemeza ko hari abaturage bakerensa ibintu bibwira ko nta ngaruka cyangwa bagategereza ko Leta ibubakira nyamara nyuma bahura n’ingaruka bagahita bajya mu midugudu.
Umuyobozi w’akarere akaba avuga ko iyo gahunda agomba kubahirizwa kuko iyo abaturage bapfuye hahomba igihugu. Avuga ko abafite ubushobozi bagiye gukurikiranwa bakubaka mu midugudu naho abatishoboye bagahabwa inkunga zo kubagurira ibibanza ndetse bakanahabwa umuganda wo kwikorera ibyo bari bubakishije bigezwa aho bazubaka ku mudugudu.
Mugihe cy’imvura bita itumba giheruka, amazu, imyaka ndetse n’amatungo by’abaturage batuye kuri ubwo buryo byaratikiye ndetse n’abantu 4 bahasiga ubuzima, bityo ibi bikaba bigomba gukemurwa hakiri kare. Muri rusange, mu Rwanda hose abagera kuri 36 bapfuye bishwe n’impanuka zituruka kubiza.









