Posted on 25 June 2012
Tags: Abafite, amazu, bakaba, Iki, mujyi, muri, neza, Ngororero, Rwanda, Rwanda habitation, Rwanda houses, Rwanda Ngororero, Rwanda rebuilding, Rwanda trades, umurenge, yose
Muri gahunda yo gukomeza kuvugurura no guteza imbere umujyi wa Ngororero, ubuyobozi bw’umurenge wa Ngororero bwategetse abantu bose bafite amazu muri uwo mujyi cyane cyane amazu afite amabati bigaragara ko ashaje (dore ko hafi y’amazu ari muri uwo mujyi yose asakaje amabati) ko ayashaje agaragaramo imyenge bayavugurura abandi bagasiga ho irangi ritukura.
Ku itariki ya 20 Kamena 2012, umuyobozi w’umurenge wa Ngororero ari kumwe n’abandi bakozi b’umurenge bakaba barabyukiye mu gikorwa cyo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’icyo cyemezo no kwibutsa abatarabikora ko hari ibihano biteganyijwe.
Nyuma y’iki gikorwa abafite amazu muri uyu mujyi twabajije uko biteguye gushyira mubikorwa iki cyemezo batugaragarije kutabyishimira. Impamvu ya mbere batanga ni uko nta gihe kinini gishize basabwe kuvugurura amazu hagendewe ku myubakire bahawe n’ubuyobozi, abenshi bakaba barabikoze nubwo hakiri n’amazu ataravugururwa, ariko bakaba bavuga ko iyo mirimo yose itunguranye isaba amafaranga menshi kuburyo ba nyirayo bibasaba kwiyambaza amabanki none bakaba batararangiza no kwishyura amafaranga ya mbere.
Kimwe mubyo ba nyiri amazu basabwa kwitaho mu mivugururire ni ibikari by’amazu yabo aho inzu zisa neza imbere ariko wagera inyuma ukumirwa, aho ahenshi hagaragara ibyondo ku mazu ndetse ukabona nta n’amasuku ahakorerwa. Gusa umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ngororero bwana Habiyakare Etienne avuga ko amazu yose yo mu mujyi akwiye kuba yubatse neza, asa neza kandi akomeye atabangamiye umutekano n’ibidukikije.
Muri iki gikorwa kandi hongeye no gusuzumwa iyubahirizwa ry’amabwiriza arebana n’isuku yahawe abafite ububari na za resitora muri uwo mujyi.
Posted on 22 June 2012
Tags: Abasigajwe, akarere, amateka, bakaba, inyuma, Karengera, murenge, muri, nbsp, nyamasheke, Rwanda, Rwanda appreciation, Rwanda development, Rwanda Nyamasheke, Rwanda people
Abasigajwe inyuma n’amateka bo mu murenge wa Karengera mu karere ka Nyamasheke barashima Leta ko ikomeje kubitaho mu bikorwa byayo bya buri munsi bigamije kubateza imbere. Ibi abasigajwe inyuma n’amateka babitangaje ubwo twabasuraga mu kagari ka Gasayo mu murenge wa Karengera akarere ka nyamasheke.
Bikorimana Jean Baptiste, umwe mu basigajwe inyuma n’amateka utuye mu mudugudu wa Gitwa wo mu kagari ka Gasayo mu murenge wa Karengera avuga ko leta yabagejeje kuri byinshi harimo kuba barakuwe muri nyakatsi bakaba baranorojwe muri gahunda ya gir’inka, ubu bakaba bagiye kujya banywa amata.
Bikorimana avuga ko ubu batagifatwa nk’uko kera bafatwaga aho banenwaga abandi ntibemere gusangira nabo, ariko ubu bakaba basangira n’abandi nta kibazo gihari. Yaboneyeho umwanya wo gushimira ubuyobozi bw’igihugu burangajwe imbere na nyakubahwa perezida wa repubulika Paul Kagame ngo kuko imvugo yabaye ingiro bakubakirwa ntibibe nka ya mabati yakuze asanga barabeshywe bakaba batarayabonye.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke butangaza ko uretse kubakira abasigajwe inyuma n’amateka no kubafasha muri gahunda ya gir’inka, bahabwa n’ubundi bufasha butandukanye nko kuba bose bishyurirwa ubwisungane mu kwivuza, kujyanwa mu mashuri yisumbuye ndetse n’ay’imyuga bagahabwa ibikoresho by’sihuri ndetse n’amafaranga y’ishuri ku biga imyuga nk’uko umuyobozi w’akarere wungirije ufite imibereho myiza y’abaturage mu nshingano Madamu Gatete Catherine abitangaza.
Ubuyobozi bw’akarere kandi bwerekana ko mu mihigo ihigwa abasigajwe inyuma n’amateka batibagirana kuko muri uyu mwaka wa 2011-2012 akarere kari kahize kuzashakira imiryango 100 ubutaka bwo guhinga, bakaba bararengeje iyi miryango kuko igera ku 119 yabonewe aho guhinga.
Muri uyu mwaka wa 2012-2013, akarere kahize ko mu miryango 1500 izorozwa muri gahinda ya gir’inka 100 muri yo igomba kuva mu basigajwe inyuma n’amateka.
Posted on 16 June 2012
Tags: Aho, ari, ariko, bakaba, kandi, kuba, kuri, Nyuma, rutonde, Rwanda, Rwanda Census, Rwanda Job, Rwanda Ngororero, Rwanda Selection, Rwanda Teachers, Uru
Mu Rwanda mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka hateganyijwe ibarura rusange ry’abaturage. Nk’uko komisiyo y’igihugu y’ibarurishamibare yabitangaje, abazakora muri iri barura ni abarimu bigisha mu mashuli abanza, kandi abazahabwa ako kazi bakaba bagomba kuzakora mu tugari batuyemo.

Nyuma yo gukora urutonde rwa mbere rw’abazahabwa icyo kiraka, mu mirenge imwe n’imwe yo mu karere ka Ngororero haravugwa ikibazo cy’abarimu bavuga ko bakuwe ku rutonde kandi bari bujuje ibisabwa nyuma bagasimbuzwa abandi. Ahavugwa iki kibazo ni mu mirenge 4 ari yo Kabaya, Ngororero, Muhororo na Bwira ariko cyane cyane mu murenge wa Kabaya aho abagera kuri 15 bakuwe kuri uru rutonde bakaba bavuga ko hashobora kuba harajemo ikimenyane mu kubasimbuza bagenzi babo.
Umuyobozi w’umurenge wa Kabaya bwana Uwihoreye Patric yadutangarije ko nawe atazi icyatumye aba bariumu bakurwa kuri uru rutonde, kuko ngo bari barabatoranyije bagendeye ku bisabwa kandi abo bafashe bakaba bari babyujuje ariko nyuma y’uko bohereje uru rutonde ku karere rwagarutse harabayeho amahinduka.
Nyuma yo kumva aba barimu bakemanga umukozi w’akarere ka ngororero ushinzwe ibarurishamibare witwa Nayigiziki Eulade ko ari we wabakuye kuri uru rutonde, twamubajije adusubiza ko ibyo byahinduwe bigeze i Kigali nawe atazi uko byagenze.
Tuvugana n’umuyobozi w’aka karere bwana Ruboneza Gedeon, yadutangarije ko mu gukora urutonde hagiye hagaragaramo ikibazo cyo kubeshya aho hari abantu bamwe bashyirwaga mu tugari badatuyemo kandi bitemewe, abandi bagahabwa imyanya bigendeye ku marangamutima.
Urugero ni nk’aho amabwiriza avuga ko umuntu ufite uburambe kuruta undi kandi batuye hamwe ari we uhabwa amahirwe, ariko hakaba abashyizwe ku rutonde bafite uburambe buto hitwajwe ko ngo abafite uburambe bunini atari inyangamugayo.
Umuyobozi w’akarere avuga ko umuntu utari inyangamugayo n’ubundi adakwiye kuba umwarimu. Gusa hari n’aho bigaragara ko uwahinduye uru rutonde uwo ari we wese yibeshye, nk’aho hari umugore w’umwarimukazi kandi uburambyemo akaba ari nawe wenyine ubarizwa mu mudugudu yibarurijemo witwa Nyirandabasoneye bellancille ariko akaba yararukuweho.
Ikindi kibazo kigarukwaho cyane ni icy’abarimu bigisha mu mashuli ya 9 na 12 YBE bafite impamyabushobozi za kaminuza bari barangiwe kujya kuri uru rutonde ariko bakaba ngo baherutse gukomorerwa.
Umuyobozi w’akarere avuga ko iki kibazo bazakigira hamwe n’umukozi ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare cyohereje muri aka karere maze bakabisubiramo bakohereza urutonde rw’abakwiye kuzitabira amahugurwa azabanziriza iri barura.
Tubibutse ko bimwe mu bigenderwaho mu gutoranya abazahabwa aka kazi ari kuba ari umwarimu mu mashuli atarengeje 12 abanza, kuba atuye mu kagali azakoreramo, kuba ari inyangamugayo kandi abafite uburambe bw’igihe kinini muri uyu mwuga bagahabwa amahirwe kurusha abandi.
Posted on 12 June 2012
Tags: abatishoboye, bakaba, bukene, girinka, inka, Jenda, Kabatwa, kwikura, mirenge, parc, Rwanda, Rwanda development, Rwanda Girinka, Rwanda Help, Rwanda Paul KAGAME
Nyuma yo gutanga inka 13 zatanzwe kuwa 07/06/2012 ku nkunga ya FARG zigahabwa abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye bo mu mirenge ya Rugera, Jomba, Muringa na Shyira ngo zibafashe kwikura mu bukene no kuzamura umwuga wabo w’ubuhinzi, kuri uyu wa 08/06/2012, inka 49 zahawe abatishoboye mu mirenge ya Jenda na Kabatwa ku nkunga ya RDB.

Gahunda ya Girinka iragenda ifasha abaturage kwikura mu bukene
Izi nka 49 zahawe imiryango 49 y’abatishoboye bo muri iyi mirenge ya Jenda na Kabatwa zikaba zaratwaye amafaranga 13.250.000 nk’uko ushinzwe ubworozi mu karere ka Nyabihu Shingiro Eugene wari witabiriye uyu muhango yabidutangarije. Abahawe inka batishoboye bo muri iyi mirenge ya Jenda na Kabatwa,bakaba barasabwe kuzifata neza bazikorera ibishoboka byose ngo zororoke bityo zizabafashe mu iterambere.
Nk’imirenge ikora kuri Parc y’ibirunga kandi banasabwe kubungabunga iyo Parc birinda kwangiza inyamaswa n’ibidukikije bindi dore ko byagaragaye ko hari abajyaga babikora. Bakaba barsabwe kuba ijisho ry’iyo Parc bagakumira uwariwe wese washaka kuyangiza.
Gahunda ya Girinka mu Rwanda ikaba yaratangiye mu mwaka wa 2006 igatangizwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda b’abakene kwikura mu bukene no kuvugurura imirire yabo. Kugeza ubu Abanyarwanda batari bake bakaba bamaze kubona inka, ndetse henshi na henshi bakaba baratangiye no korozanya .
Posted on 02 June 2012
Tags: abanyamuryango, abanyeshuri, Abizeranye, bageze, bakaba, imipira, inkunga, karere, kure, mushinga, Rwanda, Rwanda development, Rwanda gatsibo, Rwanda Global Fund, Rwanda population
Abanyamuryango bibumbiye mu makoperative atErwa inkunga n’umushingwa
CODRBC (cooperative pour development rural et le bien etre
Communautaire)- Abizeranye mu karere ka Gatsibo batangaza ko bishimira
uburyo uyu mushinga wababaye hafi bakaba bageze kure bikura mu bukene
kuko nyuma yo kubaho batagira akazi bamaze gutera intambwe yo
kwihangira umurimo.
Taliki ya 30 Gicurasi, 2012 ubwo Global Fund yasuraga umushinga
CODRBC-Abizeranye itera inkunga mugufasha amakoperative atandukanye mu
karere ka Gatsibo batangarijwe n’abanyamuryango bafashwa na CODRBC-
Abizeranye ko ibikorwa bagezeho bimaze kubaha icyizere mu kugira
imibereho myiza no kurwanya ubukene, bivuye ku mirimo bakora yo kuboha
imipira y’abanyeshuri n’ubworozi bw’inkoko.
Umuyobozi wa CODRBC- Abizeranye ngwabije sylvestre avuga ko intego
bihaye ari ugufasha abatishoboye kuva mubukene bivuye mu gukora aho
abakora bamenya no gutekereza bakikura mubukene. Naho bamwe
mubafashijwe nka Uwankusi makulata ukuriye koperative Girisuku
Kabarore ari nabo bigishwa kuboha imipira y’abanyeshuri muri uwo
mushinga, avuga ko bahereye ku ngofero none bakaba bageze ku mipira
kuburyo baboha imipira itatu ku munsi, agahamya ko koperative yabo
ibafitiye akamaro cyane bitewe n’ibigo by’amashuri bitakijya kure
gushaka imipira y’abanyeshuri kandi ko iyo barangije gukora isuku
mumujyi wa Kabarore bajya kwigira munzu bikodeshereje.
Posted on 28 March 2012
Tags: bakaba, byiciro, ingoboka, iyo, kuri, muri, mwaka, Rwamucyo, Rwanda, Rwanda development, Rwanda FARG, Rwanda Nyabihu, uko, ukuvuga
Nk’uko twabitangarijwe n’ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Nyabihu, Rwamucyo Francois, ngo baritegura gutanga inkunga y’ingoboka ku bagenerwabikorwa ba FARG barebwa n’iyo gahunda. Iki gikorwa kikaba giteganijwe mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mata 2012 nk’uko yakomeje abidutangariza.

Rwamucyo Francois ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyabihu
Ubusanzwe iyi nkunga y’ingoboka ikaba ihabwa abatishoboye ni ukuvuga abakecuru, abasaza, ababana n’ubumuga, inshike n’abandi batashobora kwitunga bakoresheje amaboko yabo. Ku birebana n’inkunga ihabwa abari muri ibi byiciro ba FARG Rwamucyo avuga ko itangwa mu byiciro bine mu mwaka, ni ukuvuga uko amezi atatu ashize, bikaba inshuro 4 mu mwaka.
Buri kwezi utishoboye uhabwa ingoboka akaba aba agenewe 5000 muri FARG, ni ukuvuga ko iyo bagiye gufata icyiciro cya mbere kuko bishyurwa amezi 3 bahabwa amafaranga 15000 kuri buri muntu.
Mu mirenge 12 igize akarere ka Nyabihu, hakaba habarirwa abahabwa iyo nkunga y’ingoboka bari muri FARG bagera kuri 87. Mu itangwa ry’amafaranga y’ingoboka abagenewe akaba anyuzwa kuri konti z’imirenge hanyuma akagezwa kuri ba nyirayo.
Mu mwaka ushize wa 2011, abahabwa ingoboka bari muri FARG bakaba barageraga ku 170 ariko ubu bakaba basigaye ari 87 kuko bamwe muri bo bagiye bashyirwa mu byiciro bindi by’abatagomba gufashwa nyuma yo guhabwa inka zo kubafasha kwikura mu bukene muri gahunda ya Girinka. Abatishoboye bakaba bazakomeza gufashwa mu rwego rwo kubafasha kwikura mu bukene.
Posted on 06 February 2012
Tags: abaturage, Aho, bakaba, bamwe, batuye, building, environment, ibikorwa, kuko, Muhanga, ndetse, Rwanda, ubuyobozi
Ubuyobozi bwakarere ka Muhanga bwababwiye ko bazimurwa kuko aho batuye munsi y’imisozi ihanamye cyane, ndetse bamwe bakaba begereye umugezi wa nyabarongo.

Mu karere ka muhanga mu murenge wa nyabinoni, ku rugabano rw’aka karere hamwe n’akarere ka gakenke, ubona abaturage batuye mu kagari ka muvumba bamwe bari munsi yimisozi ihanamye, abandi bakaba batuye mu mpande ziyo misozi, ndetse bamwe bakaba batuye hafi yumugezi wa nyabarongo, kubera gushaka ahantu hakubakika.
Kuri ubu ibikorwa bimwe na bimwe harimo nibikorwa rusange nk’ishuri rya kibingo (Groupe Scolaire Kibingo) ndetse nikigo nderabuzima cya Birehe biri hafi y’uyu mugezi bikaba byaramaze gufungwa, muri gahunda yo kwimura abaturage n’ibikorwa.
N’ubwo ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga buvuga ko ibi biri mu rwego rwo kurengera abaturage bashobora kuzangirizwa n’iyo misozi ndetse n’amazi ya nyabarongo.
Ku rundi ruhande akaba ari ukubungabunga uyu mugezi, abaturage bo usanga batabyishimiye kuko ngo aho batuye ari heza hakaba hera kandi bakaba bamaze igihe kinini baturanye n’ibyo ubuyobozi bavuga ko byabagirira nabi.
Umusaza umwe utuye mu kagali ka muvumba yagize ati “aha hantu niho navukiye, ubu mfite imyaka 86, sinigeze mbura icyo kurya yemwe no muri ruzagayura n’andi mapfa yateye mu rwanda. Aha hantu barahankura banjyane he handi”.
Naho Nyirarwimo Francoise nawe utuye aho, avuga ko nta muturage n’umwe wishimiye kwimurwa kuko bahafite ibikorwa byinshi kandi igihe bazimurwa bakaba batazabyimukana.
Ubuyobozi bw’akarere ka muhanga bwo bukaba buvuga ko gahunda yo kwimura aba baturage igitegurwa neza bashakisha aho bazabashyira hatazababangamira mu gukurikirana ibikorwa basanzwe bafite aho ku muvumba.