Tag Archive | "bakennye"

Rutsiro : Abaturage 68 bakennye bahawe matela

Rwanda | Rutsiro : Abaturage 68 bakennye bahawe matela

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Rutsiro : Abaturage 68 bakennye bahawe matela

Abaturage 68 bakennye kurusha abandi mu murenge wa Manihira mu karere ka Rutsiro bavuga ko imibereho yabo igiye kurushaho kuba myiza, nyuma y’uko ku wa 24 Kanama 2012 bahawe matela n’umushinga VUP mu rwego rwo guca nyakatsi zo ku buriri.

Muri uyu murenge, mu minsi ishize habaruwe abaturage 156 bakennye kurusha abandi. Umushinga wa leta, VUP,  ugamije guteza imbere imirenge ikennye kurusha iyindi wabanje gushyikiriza matela umubare munini muri abo baturage bakennye, 68 bari basigaye bakaba nabo barazishyikirijwe.

Mu butumwa bwabo, abayobozi batandukanye bitabiriye icyo gikorwa basabye abaturage kurushaho kwiteza imbere bafata neza iyo nkunga bagenerwa na VUP.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Manihira, bwana Muhoranyi Nganizi Faustin  na we yabakanguriye gukoresha neza inkunga bagenerwa ariko by’umwihariko abasaba ko baharanira kubaho badateze amaboko, ahubwo bagakora uko bashoboye kose kugira ngo bishakemo ibisubizo.

Mu bindi bikorwa bisanzwe by’umushinga VUP,  birimo gutanga imirimo y’amaboko, abashoboye gukora bakagenerwa umushahara wa buri kwezi, bakaba bahembwa igice nyuma ya buri minsi cumi n’itanu. Uyu mushinga kandi usanzwe utanga inkunga y’ingoboka ku batishoboye barimo abakecuru n’imfubyi zirera .

Naho ku bandi baturage  b’abanyantege nke ariko bashoboye kuba bakoresha inguzanyo, umushinga wa VUP ubagenera inguzanyo bazajya bishyura bagatanga n’inyungu ingana n’amafaranga 2%.

 

 

 

Rulindo – Hatanzwe inka 2

Rwanda : Rulindo – Hatanzwe inka 33 ku baturage b akagali gakennye

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,



Abaturage 33 bakennye kurusha abandi bo mu kagali ka Mushari, umurenge wa Mbogo akarere ka Rulindo, kuri uyu wa gatatu tariki 25/04/2012 bahawe inka, mu rwego rwo gufasha abatuye aka kagali kurushaho kwiteza imbere.

Rulindo – Hatanzwe inka  1

Izi nka zatanzwe muri gahunda ya gir’inka munyarwanda, ngo zizafasha aba baturage kwiteza imbere ndetse no kugendana na gahunda za leta nk’uko babisabwe na Mulindwa Prosper, umuyobozi w’akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu.

Yagize ati: “ukugabiye muba muhanye igihango … bityo ntimuzahemukire leta y’u Rwanda muri gahunda zayo. Nta mpamvu nimwe muzongera kubona yo kudatanga mituweli, kudakorana n’ibigo by’imari cyangwa kudaca nyakatsi yo kuburiri”.

Rulindo – Hatanzwe inka  2

Mulindwa, yavuze kandi ko akarere ka Rulindo gafite gahunda yo kudatatanyiriza imbaraga ahantu hatandukanye, ahubwo bazajya bafata agace runaka bakagaha ubufasha bufatika, bakabona gufata akandi.

Ati: “Dufashe inka 33 tuzitanze mu kagali ka mushari gusa, bivuze ko abaturage ba mushari bakennye bagabanutseho 33. Ubutaha tuzareba akandi kagali nako tugahe inka nyinshi kugirango mu gihe gito bave mu mubare w’utugali dukennye”.

Akagali ka Mushari, niko kagali gakennye kurusha utundi mu murenge wa Mbogo nawo utifashe neza kuko mu mirenge 17 igize akarere ka Rulindo, uyu murenge uza ku mwanya wa 6 mukwibasirwa n’ubukene.

 


 

Rwanda | Rubavu: Abaturage 240 bagiye guhabwa inka

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,



 

Mu gihe kiri imbere  abaturage 240 bakennye kurusha abandi  bo mu tugari 12 two mu karere ka Rubavu bazaba batunze inka, bityo bikazabafasha kwikura mu bukene.

Uyu ni umwe mu myanzuro y’ingenzi yemeranijweho mu nama nyunguranabitekerezo yahuje umuryango ushinzwe iterambere ry’abaturage ADEPE n’ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu  ndetse n’abayobozi b’imirenge ine ituwemo abatoranijwe kuzagabirwa ku ikubitiro.

Rubavu,Nyundo,Busasamana na Bugeshi ni yo mirenge yatoranijwemo utugari 12 natwo tuzemezwamo abaturage 240 bakennye kurusha abandi hakurikijwe ibyiciro by’ubudehe bari basanzwe barafashijwemo na ADEPE kwibumbira mu matsinda.

Ushinzwe ibikorwa bya JDAF/Rubavu SENZOGA Emmanuel yerekana ko ibyashingiweho hatoranywa iyo mirenge ari uko irimo abaturage bakennye kurusha abandi, inka zikaba zizabunganira mu kwikenura no guha agakombe k’amata abana babo mu kurwanya imirire mibi.

Nkinamubanzi Fabien ushinzwe imishinga muri ADEPE yatangaje ko umwaka wa 2012 uzarangira izi nka zageze ku batoranyijwe ariko akaba yaratsindagiye ko iyo gahunda inagamije korozanya. Yagize ati “izi nka abazazihabwa bagomba kuzirikana ko nabo
bazaziturira bagenzi babo mu matsinda”.

Iyi nkunga igamije guhashya ubukene hashyigikirwa gahunda ya Girinka Munyarwanda, yateganijwe na ADEPE ku nkunga ya Global Fund.


 

 

Nyabihu abahawe inka

Nyabihu: abahawe inka batangiye kuziturira bagenzi babo

Tags: , , , , , , , , , , ,


Nyabihu abahawe inka

Abaturage bo mu karere ka Nyabihu bahawe inka muri gahunda zitandukanye zo kubakura mu bukene batangiye koroza bagenzi babo bakennye. Tariki 26/01/2012, abaturage batanze inka esheshatu bazituriye bagenzi babo bakennye mu Murenge wa Rambura mu karere ka Nyabihu.

Uwo munsi kandi ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buhinzi (FAO) ryahaye bamwe mu babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA ihene 64 mu murenge wa Rambura ubinyujije muri Caritas ya Nyundo.

Ayo matungo bahabwa azabafasha mu gukomeza inzira y’iterambere bikura mu bukene. Buri hene yatanzwe ifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 18.

Muri uku kwezi kandi amatungo nk’aya yatanzwe mu mirenge ya Bigogwe, Shyira na Rugera. Hatanzwe ihene 45 muri Bigogwe, ihene 45 muri Rubera n’ihene 70  muri Shyira. Muri rusange hamaze gutangwa ihene 224 mu karere ka Nyabihu zihabwa ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida kugira ngo zibafashe kwikura mu bukene.

Veterineri w’akarere ka Nyabihu, Shingiro Eugene, yasabye abahabwa amatungo kuyitaho kugira ngo azabageze ku iterambere babashe kwikura mu bukene kuko ari cyo kiba kigamijwe.


Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia