Posted on 06 September 2012
Tags: abana, akarere, ari, baba, babakoresha, bamwe, kuko, ngo, Ngoma, Rwanda Advocacy, Rwanda children, Rwanda home, Rwanda Ngoma, Rwanda workers, Umuyobozi

Mugihe ubuyobozi bw’ akarere ka Ngoma bwihanangiriza abagatuye gukoresha abana bari munsi y’ imyaka 16 mu ngo, bamwe mu babakoresha bavuga ko babiterwa nuko baba babatabaye kuko baba ntahandi baba.
Hashize iminsi mike mu karere ka Ngoma hakozwe umukwabu maze inzererezi nyinshi,abakoresha ibiyobyabwenge ndetse n’amabandi barafatwa.
Muri iki gikorwa umuyobozi w’akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodise yaboneyeho no gutanga ubutumwa bw’uko umuntu uzafatanwa umwana muto amukoresha mu rugo azabihanirwa.
Nubwo ariko ubuyobozi budahwema kwiyama abantu bakoresha abana bakiri bato mu ngo kuko baba bagombye kuba bari mu mashuri,usanga hakiri bamwe babakoresha.
Bamwe mubo twegereye ngo batubwire impamvu babona itera abantu gukoresha abana bato kandi baziko bibujijwe, batubwira ko hari ababakoresha ari mu rwego rwo kubafasha kuko ngo ntaho baba bafite baba.
Umwe mubo twaganiriye yagize ati”Hari igihe umwana agutakira wareba ugasanga ari imfubyi ntaho agira aba, bityo ukaba umufashe unareba ko nta mico mibi agira. Iyo usanze ari muzima hari ubwo umujyana mu ishuri akanagukorera.”
Uretse abakoresha aba bana bitwaje ko ari ukubafasha, hari n’ abandi babakoresha kuko ngo iyo bakiri bato batarangara bakora imirimo neza bityo ko abakuru bashobora no kwiba kuko baba batangiye kugira imishinga.
Kuba Wamutunga kumpamvu wumva ko zumvikana cyangwa urundi rwitwazo,umuyobozi w’akarere ka Ngoma yatangaje ko abaturage bakoresha abana batagejeje imyaka 16 bagomba kubireka kuko amategeko abahana ahari.
Mu karere ka Ngoma hakorera cooperative y’abakozi bo mungo. Iyo koperative kugeza ubu ifite abanyamuryango barenga 200. Umuyobozi w’iyi cooperative avuga ko abo bakozi bishyize hamwe mu rwego rwo kubahiriza amategeko baca akarengane kabakorerwa.
Posted on 09 August 2012
Tags: aba, amafaranga, amahugurwa, aya, baba, bamwe, karere, mahugurwa, Rwanda, Rwanda fees, Rwanda Problem, Rwanda RRP+, Rwanda Ruhango, Rwanda traning, Rwanda transport, ubu, uko
Umuryango RRP+ uhugura inzego z’ibanze ku kwirinda ihohoterwa nyuma hakaza kugaragara ubwumvikane buke mu itangwa ry’amafaranga
Mu karere ka Ruhango kimwe no mu tundi turere tukiri inyuma mu majyambere, uhasanga imiryango myinshi itandukanye, ivuga ko iharanira iterambere ry’umuturage. Akenshi iyi miryango yifashisha amahugurwa kugirango ashobore kugera ku ntego yayo.
Ariko kugeza ubu aya mahugurwa bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Ruhango, basigaye bayabona nk’uburyo bwo gushaka kwirira amafaranga aho kugera ku ntego ziba zarazanye iyi miryango.
Iyo witabiriye amwe mu mahugurwa aba yabereye muri aka karere wumva amajwi y’abantu benshi batandukanye babazanya bati “ ese uyu munsi noneho baratanga angahe (amafaranga), ubu se si ka gahumbi kabo?”.
Aha ugasanga ababa bitabiriye amahugurwa, ntibakurikiranye neza amasomo baba bateguriwe, kuko imitima yabo iba itekereza ku gatike bari buhabwe uko kangana ndetse ku bamaze kukamenya bo batangira gutekereza uko bari bugakoresha nikamara kubagera mu ntoki.
Icyakora bamwe mu baba bitabiriye aya mahugurwa usanga baba badashira amakenga ababa bayateguye kuko baba bakekaho kunyereza agatike baba bahawe, ibi byose ugasanga ari ibibangamira amahugurwa aba agamije iterambere ry’abaturage.
Ibi byaje gushimangirwa n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu murenge wa Ntongwe mu karere ka Ruhango tariki ya 01/08/2012 ubwo bitabiraga amahugurwa yari yateguwe n’umuryango RRP+. Aha abari bitabiriye aya mahugurwa y’iminsi 2, bamwe bafashe icyemezo cy’uko batazayagarukamo kuko ngo babonaga aya mahugurwa arimo uburiganya bw’amafaranga.
Nyuma y’amahugurwa ku munsi wa mbere buri muntu yahawe amafaranga 1000, nyuma yo kugaragaza ko batishimiye aya mafaranga, banyiri gutegura aya mahugurwa bahise bafata icyemezo cyo kubongera ikindi 1000, nibwo abari bakiri aho hafi batangiye guhamagara bagenzi babo bamaze kwivumbura bakagenda kugaruka bagafata andi mafaranga ko bemeye kubongera.
Ibi babifashe nk’agasuzuguro bamwe baragaruka abandi baranga bagira bati “nibajyane ntibakajye baza kudukinisha, ubu se umuntu aba yarenze imisozi irenga 5 barangiza bakamuha ubu busa? Nibajyane natwe ntaho tuzagaruka”
Ikindi aba baturage bashingiraho bavuga ko abantu basigaye bategura amahugurwa bagamije kwirira amafaranga, naho usanga imiryango runaka itegura amahugurwa arenze 2 ku munsi cyangwa se amahugurwa bakayahuza n’ibindi bikorwa bibafitiye inyungu, ugasanga abitabiriye amahugurwa biriwe aho bakabona banyiri gutegura amahugurwa nimugoroba baje kubasinyisha gusa ngo babahe amafaranga y’ingendo.
Aha bamwe mu baturage ntibatinya kuvuga ko iterambere ry’umuturage ryabaye nk’imwe mu nzira y’urwitwazo rwo kurya amafaranga y’inkunga aba yarahawe iyi miryango.
Abaturage bavuga ko impamvu ituma badakurikirana amahugurwa, ari uko baba babona n’abayateguye nabo ubwabo bafite inyota ikabije ku gafaranga kaba karagenewe ayo mahugurwa. Bagaheraho bavuga ko urebye rwose amahugurwa y’icyi gihe nta kintu agikiza, ahubwo ngo hari igihe aba ari ayo kongera makimbirane.
Posted on 20 June 2012
Tags: ababana, abana, bafite, bamwe, Iki, insimburangingo, inyunganirangingo, kibazo, ngo, Rwanda, Rwanda Advocacy, Rwanda development, Rwanda Handicap, Rwanda Help, Rwanda Ngororero, ubumuga
Bamwe mu bantu babana n’ubumuga butandukanye bo mu karere ka Ngororero, bavuga ko bafite ikibazo cyo kutagira insimburangingo n’inyunganirangingo zibafasha mu mibereho yabo bakaba basaba ko inyunganirangingo n’insimburangingo zabo byakwishyurwa n’ubwisungane mu kwivuza (mituelle de santé) kuko uburyo bihenda batapfa kubyigurira dore ko nta n’ubushobozi bafite.

Nubwo bafite ubumuga ngo bitaweho bakora byinshi
Habumugisha Faustin uhagarariye abamugaye bo mu murenge wa Ngororero yadutangarije ko iki kibazo kibabangamiye cyane ku buryo kutazigira bituma hari abatabasha gukora kandi bari kubishobora, ariko ngo iki kibazo kikazahaza abana bato bakenera kujya mu ishuli ndetse bikanabadindiza mu mikurire yabo.
Uretse kutaborohereza gukora, ngo binatuma batabasha kubahiriza zimwe muri gahunda za leta nk’abandi baturage. Ababana n’ubumuga batandukanye muri aka karere bavuga ko uretse bamwe bagira amahirwe yo gufashwa n’abantu ku giti cyabo ndetse n’abana bamwe bitabwaho n’abihaye Imana, abandi ngo kwirwanaho ngo babone izo nsimburangingo n’inyunganirangingo ntibiborohera.
Umudepite mu nteko ishinga amategeko uhagarariye ababana n’ubumuga Honorable Rwaka Pierre Claver avuga ko ubundi hari itegeko rivuga ko ubwisungane mu kwivuza buzajya bwishyura ibi bikoresho ariko hakavuka ikibazo kuko usanga ababicuruza akenshi ari abikorera ku giti cyabo bityo ntibemere kubitanga batishyuwe amafaranga yose. Gusa yizeza ko iki kibazo azakiganiraho na minisiteri y’ubuzima bakareba uko iki kibazo cyabonerwa umuti mu minsi ya vuba.
Ikindi iyi ntumwa ya rubanda isaba abantu bose ni ukugira umutima w’urukundo n’impuhwe bagafasha ababana n’ubumuga cyane cyane abana bato haba aho batuye iwabo ndetse no kwitabira gahunda zitandukanye zigamije gufasha abafite ubumuga nka gahunda ya “Ngeraho umpumurize cyangwa unyoherereze SMS” yashyizweho kugira ngo ifashe abana babana n’ubumuga baba mu bigo bya gatagara, aho utabashije kujyayo yohereza ijambo gatagara kuri 3727 maze amafaranga 500 agenda kuri ubwo butumwa akazafashishwa abo bana.
Posted on 19 June 2012
Tags: abaturage, bamwe, bavuga, benshi, bwigunge, karere, Kayonza, mujyi, Rwanda, Rwanda development, Rwanda Entertainment, Rwanda kayonza, Rwanda Youth, uko, urubyiruko
Abatuye mu mujyi wa Kayonza bavuga ko ikigo cy’urubyiruko kiri kubakwa muri uwo mujyi kizavana abatari bake mu bwigunge. Bamwe mu bo twavuganye bavuga ko bari barabuze ahantu ho kwidagadurira mu mujyi wa Kayonza, bigatuma bamwe mu bawutuyemo by’umwihariko urubyiruko bahera mu bwigunge.
Umukozi w’akarere ka Kayonza ushinzwe urubyiruko, umuco na Siporo, Murengezi Jean Baptiste, avuga ko icyo kigo kizavana abantu benshi mu bwigunge kuko “uretse kuba kizajya kiberamo imyidagaduro kizajya kinatangirwamo inyigisho ku bintu bitandukanye birimo no kwihangira imirimo” nk’uko abivuga.
Bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Kayonza bakunze kwinubira ikibazo cy’uko muri ako karere nta nzu yihariye y’imyidagaduro ishobora gukorerwamo ibitaramo by’abahanzi nk’uko bigenda mu tundi turere. Bamwe banavuga ko iyi ishobora kuba ari yo mpamvu abahanzi batitabira kwerekeza mu karere ka Kayonza gususurutsa abaturage ba ho nk’uko babigenza mu tundi turere.
Abasore bagize itsinda rya Urban Boyz ubwo baheruka mu mujyi wa Kayonza mu kwezi kwa kabiri kwa 2012, bahakoreye igitaramo kinitabirwa n’imbaga y’abantu benshi. Icyo gitaramo cyari cyateguwe n’umuryango Health Poverty Action wigisha abaturage ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere no kurwanya Sida, mu rwego rwo gushishikariza abaturage kwisiramuza.
Abo basore bavuze ko bifuza kuzagaruka gutaramira abanyakayonza, ariko bavuga ko “bitapfa gushoboka kuko nta hantu bakorera igitaramo” nk’uko Safi Lee, umwe mu bagize iryo tsinda yabitangaje.
Benshi biteze ko ikigo cy’urubyiruko kizavanaho izo mbogamizi zose ku buryo abatuye mu mujyi wa Kayonza bazabona uburyo buhagije bwo kwidagadura batagombye kujya i Kigali nk’uko bamwe bari basanzwe babikora.
Posted on 13 June 2012
Tags: Abamugaye, abana, bamugaye, bamwe, bana, cyane, nbsp, ngo, Rwanda, Rwanda children, Rwanda Handicap, Rwanda Muhanga, Rwanda Parents, uburenganzira, uko
Bamwe mu babyeyi bafite abana bamugaye baratungwa agatoki kuba bagira uruhare mu kubuza abana babo uburenganzira bumwe na bumwe. Abana bamugaye cyane cyane abo mu byaro, bakunze kubuzwa uburenganzira bwabo cyane cyane ubwo kwiga.
Nyamara ariko ngo hari igihe ababyeyi b’abo bana bagira uruhare muri uko kubuzwa uburenganzira kwabo nk’uko bivugwa na bamwe mu batuye mu murenge wa Murundi mu karere ka Kayonza.
“Umwana aba ari umwana, kandi ntaba ashoboye kuburana uburenganzira bwe, icyo gihe umubyeyi ni we ugomba gufata iyambere kugirango uwo mwana atabuzwa uburenganzira bwe” uku niko Sebudandi Antoine wo mu kagari ka Ryamanyoni mu murenge wa Murundi abivuga.
N’ubwo leta y’u Rwanda idahwema guharanira uburenganzira bw’abamugaye, imiryango abamugaye bavukamo ngo ishobora kuba ikiri mu mbogamizi zituma abamugaye badahabwa uburenganzira bwa bo uko bikwiye.
Mu murenge wa Murundi nta bana benshi bafite ubumuga bushobora gutuma badakurikirana amasomo ya bo kimwe n’abandi, ariko ngo nta n’uwahamya ko n’abo bake bahaboneka baba bafashwa uko bikwiye kugira ngo bige nk’uko Sebudandi akomeza abivuga.
Cyakora hari ubwo abarimu ku mashuri na bo ngo bananiza abana babana n’ubumuga babakoresha imyitozo ngororamubiri batashobora, bikaviramo abana bamwe gutsindwa, rimwe na rimwe ishuri bakarivamo nk’uko umwe mu bana babana n’ubumuga yabidutangarije.
Uwo mwana akomeza avuga ko nk’igihe abandi bana bakoze imyitozo ngororamubiri nko gusimbuka, biba ikibazo ku bamugaye kuko baba badashoboye imyitozo nk’iyo, bigatuma mwarimu atabaha amanota muri iryo somo aho gushaka ibindi yabakoresha bashobora.
Abamugaye bavuga ko kubaho ingingo zimwe z’umubiri zidakora neza bidasobanura ko umuntu nta kindi aba ashoboye, kuko ngo ashobora gukora ibindi kandi akabikora neza kurusha abafite ingingo zose.
Posted on 31 May 2012
Tags: abantu, abaturage, ari, bamwe, inka, kuri, kwitura, murenge, Rwanda, Rwanda cow, rwanda culture, Rwanda development, Rwanda Farming, Rwanda kayonza, uko, umuco
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Gahini mu karere ka Kayonza bavuga ko kwitura ari umuco mwiza ukwiye kuranga abanyarwanda. Babitangaje kuri uyu wagatatu tariki 30/05/2012 nyuma y’uko muri uwo murenge hari abaturage bari barorojwe inka muri gahunda ya Gira inka bituye bagenzi babo bagera kuri 28 batishoboye.
Bamwe mu bo twaganiriye bavuga ko hari abantu bamwe basaga n’aho ari bo bihariye ubworozi bw’inka, ugasanga abandi barabuze n’uko babona agafumbire bashyira mu mirima yabo kugira ngo yere nk’uko Muhayimana Gaston wo mu murenge wa Gahini abivuga.
Inzego z’ubuyobozi zakomeje kugaragaza ikibazo cy’uko intara y’uburasirazuba ari yo ibamo inka nyinshi ariko zikaba zitunzwe n’abantu bake ugereranyije n’izindi ntara ahaboneka inka nkeya ariko zitunzwe n’abantu benshi. Guverineri w’uburasirazuba Uwamariya Odette yakanguriye abafite inka nyinshi koroza abatazifite kugira ngo iterambere rigere ku baturage bose.
Umuyobozi w’akarere ka kayonza, Mugabo John avuga ko buri muturage atunze inka byagira uruhare mu kwihutisha iterambere, kuko byarinda abaturage kwangiza ibidukikije bagakoresha ingufu za biogas mu guteka, bakabona ifumbire yo gufumbiza imirima ya bo, ndetse indwara ziterwa n’imirire mibi zigacika burundu.
Umuco wo korozanya uragenda ugerwaho mu karere ka Kayonza haba hagati y’abaturage ubwabo, leta n’abaturage ndetse n’imiryango itegamiye kuri leta n’abaturage nk’uko Mugabo abivuga.
Posted on 27 May 2012
Tags: ababyeyi, abana, amakimbirane, bamwe, bavuga, benshi, cyakira, muhanda, ngo, Rwanda, Rwanda advice, Rwanda development, Rwanda Kid, Rwanda Sacca, Rwanda street, Sacca
Ubuyobozi bw’ikigo Sacca (Street Ahead Children’s Centre Association) cyakira abana bo mu muhanda buvuga ko abana benshi cyakira baza bavuga ko bahisemo kujya mu muhanda bitewe n’ubwumvikane buke hagati y’ababyeyi babo. Ubwo bwumvikane buke ahanini bunatera amakimbirane ahoraho mu muryango, akenshi bigaterwa n’ubukene.
“Abana benshi twakira bavuga ko bagiye mu muhanda kubera intonganya zihora mu miryango ya bo, bamwe bakavuga baba babuze ibyo kurya kandi ntibanashyirwe mu ishuri” uku niko Mukamuyenzi Valentine ushinzwe ishami ry’imibereho myiza mu kigo cya Sacca abivuga.
Kuba bamwe mu bana babura amafaranga n’ibikoresho by’ishuri, bamwe bakanabura ibyo kurya mu miryango ya bo, ngo biri mu bituma bahitamo gufata icyemezo gisa “no kwiheba cyo kujya mu muhanda” nk’uko umwe mu bana barererwa muri icyo kigo uri mu kigero cy’imyaka 12 abivuga.
Cyakora nanone uretse amakimbirane mu ngo, ngo hari n’abana usanga bajya ku mihanda kubera ko ababyeyi bateshutse ku nshingano za bo zo kubaha uburere, nk’aho umwana anywa ibiyobyabwenge ababyeyi ntibamucyahe bikazarangira atagifite igaruriro.
Mukamuyenzi avuga ko ababyeyi bari bakwiye gukurikiranira hafi ubuzima bw’abana ba bo kandi bakagerageza kwirinda amakimbirane abera mu ngo kuko bigira ingaruka ku mikurire no ku mitekerereze by’umwana wakuriye mu muryango urimo amakimbirane.
Posted on 08 May 2012
Tags: abantu, Amavuta, bamwe, bantu, cyane, hari, ibiryo, menshi, muri, nbsp, Rwanda, Rwanda advice, Rwanda food, Rwanda Restaurant
Abantu benshi cyane cyane abatuye mu cyaro bavuga ko kurya ifunguro ryateguwe hadakoreshejwe amavuta bigaragara nk’ubukene bwa ba nyiri kuyategura, naho ahenshi mu mijyi cyane cyane mu mazu acuruza ibiryo (restaurents) usanga baratangiye gutegura amafunguro atarimo amavuta, ahanini kubera ko indwara ziterwa n’amavuta menshi zikomeza kwiyongera.
Nyamara ariko hari n’abandi bavuga ko batarya ibiryo bidakaranze muri restaurant, ndetse hakaba naho utabona ibiryo nkibyo abantu bakunze kwita ko bitetse bya Kinyarwanda. Mu bushakashatsi twakoze mu ma restaurents agera kuri 5 yo mu mujyi wa Ngororero twasanze nta n’imwe ijya iteka cyangwa itegura amafunguro atarimo amavuta, maze bamwe muri ba nyiri ayo ma restaurents bakatubwira ko babitetse bidakaranze batabona ababirya maze bikabapfira ubusa.
Nkuko tubikesha urubuga rwa internet Umuganga.com,kurya amavuta menshi bikururira umubiri indwara zitandukanye harimo nk’umutima, umwijima, diyabeti, ndetse ngo n’igifu ku bantu bamwe na bamwe. Ikindi ni uko ngo bitewe n’umubiri w’umuntu amavuta menshi ari intandaro y’umubyibuho ukabije, bityo bikaba ari byiza kuyagabanya umuntu ntayafate mu mafunguro ya buri munsi.
Kashugera yanakomeje atanga urugero ku ndwara zimaze kugaragara ku bantu benshi kandi zizirana n’amavuta, muri zo avuga umutima, diyabete, umwijima n’igifu ku bantu bamwe na bamwe.
Ikindi kivugwa ku bubi bw’amavuta nkuko Dr Hakizimana David aherutse kubitangariza ikinyamakuru izuba rirashe ni uko amavuta akorwa mu buryo butandukanye ku buryo hari ashobora gutera uburwayi mu gihe gito, mugihe hari abibwira ko atera gusa indwara kubayariye kuva cyera. Abantu rero bagombye kwimenyereza gukoresha amavuta make mu gihe bategura amafunguro.
Posted on 22 March 2012
Tags: amashuri, bamwe, genocide, imyuga, ishuri, murugo, ndetse, Nyuma, Rutsiro, Rwanda, Rwanda ages, Rwanda children, Rwanda eighteen, Rwanda home, Rwanda Rutsiro, Rwanda under, Rwanda workers, yaba

Nyuma ya genocide yakorewe abatutsi mu mwaka 1994, imwe mu ngaruka yasize ni ugusiga imfubyi, abapfakazi ndetse n’izindi ngaruka nyinshi zagiye ziyiturukaho.Kimwe mubyo leta y’u Rwanda yahagurukiye ni uguhangana n’ingaruka zikomeye iyi genocide yasigiye abanyarwanda.
Mu kurwanya ingaruka iyi genocide yasize, leta y’ u Rwanda yagiye ishyiraho uburyo bwose bwo gufasha imfubyi n’abapfakazi basizwe iheruheru nayo, ndetse no kurwanya ihungabana rigenda rigaragara kuri bamwe mu banyarwanda.
Gusa ariko nubwo ibi byose bikorwa, hirya no hino mu gihugu haracyagaragara hamwe na hamwe urubyiruko nanubu rukireka amashuri yaba ay’imyuga nandi atandukanye, rugahitamo inzira yo kujya gushaka akazi ko murugo, nyamara rufite ubufasha buhagije bwo gukomeza amashuri yaba ay’imyuga nandi anyuranye.
Nyuma yaho iki kibazo kigaragaye mu karere ka Rutsiro, mu murenge wa Ruhango, aho umwana w’umunyeshuri wigaga mu ishuri ry’imyuga ahisemo kujya gukora akazi ko murugo, akerekeza mu karere ka Karongi, nyamara yararihirwaga imyuga, ubu ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro burasaba ababyeyi n’abaturage muri rusange kudakoresha akazi ko mu rugo umuntu utarenge imyaka 18.
Mu kiganiro twagiranye n’umuyobozi w’akarere ka Rutsiro Byukusenge Gaspard yatangaje ko nyuma y’aho iki kibazo kigaragariye, kugeza ubu akarere ka Rutsiro kafashe ingamba z’uko nta muntu numwe wemerewe gukoresha umukozi wo murugo utarageza imyaka 18 ahubwo ko yagombye kumujyana ku ishuri.
Yagize ati ”ntibyemewe na gato kuko amategeko arazwi, nta muturage wemerewe na gato no kubikinisha gukoresha umwana imirimo ivunanye, noneho kirazira kumukoresha nk’umukozi wo murugo kandi uzi neza ko atarageza imyaka y’ubukure”.
Aha akaba yasabye ababyeyi kwita kubana babo kuko hari bamwe bivugwako babasibya ishuri bakabohereza mu isoko. Gusa yanavuzeko abarimu nabo bagomba kubigira ibyabo, kuko usanga ngo hari abarimu bamwe batajya bagenzura niba umwana yageze ku ishuri cyangwa ngo bakore ihamagara mu ishuri.
Aha twababwirako ubwo umwaka w’amashuri wa 2011 wari urangiye, Mu igenzura ryakozwe byagaragaye ko mu karere ka Rutsiro abana 23% mu mashuri abanza bataye ishuri bitewe n’uburobyi bukorerwa mu kiyaga cya kivu, hakaba ahari hafashwe ingamba ko yaba umubyeyi n’undi wese bireba ndetse n’inzego z’ibanze, bagomba gushyira ingufu mu guhangana n’iki kibazo.
Posted on 02 March 2012
Tags: ababana, amagare, ariko, bahawe, bamwe, bya, kubafasha, ngo, Nyamata, Rwanda, Rwanda aid, Rwanda handicaps, Rwanda Nyamata, ubumuga

Bamwe mu bahawe amagare yo kubafasha
Ababana n’ubumuga bo mu bitaro bya ADEPR Nyamata bahawe amagare azabafasha kugenda ndetse banahabwa ubutumwa bw’uko batagomba kwiheba cyangwa se ngo bahezwe mu muryango nyarwanda.
Niyomugabo Jean Damascene, ni umunyeshuri wiga mu ishuri ryisumbuye rya Gashora mu karere ka Bugesera yavuze ko bahawe amagare kuko byabagoraga kugenda no kugira icyo bimarira.
Afite ubumuga bw’amaguru, ntabasha kugenda uretse kunganirwa na bagenzi be yaba mu kujya mu ishuri no mu bwiherero.
Ati “ubundi nacumbikirwaga n’ikigo, abanyeshuri ni bo banteruraga bakangeza mu ishuri, ariko bakanamfasha kujya mu bwiherero mu gihe mbikeneye, ibyo byashobokaga mu gihe twabaga turi kumwe, ariko iyo nabikeneraga nta we turi kumwe byarangoraga, ariko noneho, ubwo mbonye igare bizamfasha kurangiza amasomo yanjye neza.”
Amagare arindwi ni yo yahawe ababana n’ubumuga ku ikubitiro, mu bantu 70 bamenyekanye ko bakeneye ubufasha bw’amagare mu karere ka Bugesera.
N’ubwo amagare yo kubafasha ataraboneka yose ariko, ngo haracyari ikibazo kuri bamwe babana n’ubumuga batigaragaza ngo babe bahabwa ubwunganizi nk’ubu ndetse ngo na bamwe mu babyeyi ntibarashyira ahagaragara abana babo bafite ibyo bibazo.
Uhagarariye abamugaye mu murenge wa Nyamata, Sebazungu Emmanuel, avuga ko hari gahunda yo kubabumbira hamwe hifashishijwe imikino bigatuma bava mu bwigunge, ababyeyi bafite abana babana n’ubumuga bakabigiramo uruhare.
Ati “hari nko kubafasha kwibumbira mu mashyirahamwe, dufite amakipe y’imikino yabafasha kugaragara bakava mu bwigunge, nkaba nabasaba ngo bitabire izo gahunda, ariko na none turanasaba ababyeyi kubafasha kuva muri ubwo bwigunge.”
Umuyobozi w’ibitaro bya Nyamata Dr. Rutagengwa Alfred, nawe asanga hakiriho kwiheza kw’ababana n’ubumuga. Avuga ko hagiye habaho kubatumaho ariko ntibaboneke ngo bahabwe ubufasha, akaba asaba ko batakwiheza cyangwa ngo bahezwe kugira ngo badacikanwa n’ubufasha
Yagize ati “Akenshi twagiye tubona ko ababyeyi bafite abana babana n’ubumuga babahisha, batabagaragaza ngo inkunga ibonetse ngo bayihabwe. Twagiye dutanga amatangazo kenshi ntibaze, turifuza ko bagaragara kuko na bo ni abantu nk’abandi.”
Amagare yashyikirijwe ababana n’ubumuga muri ibyo bitaro bya Nyamata, yatanzwe ku nkunga y’umuryango “Church of Jesus” binyujijwe mu kigo cy’ubuzima mu Rwanda (Rwanda Biomedical Center).