Posted on 25 August 2012
Tags: aba, abantu, bantu, cyangwa, Gisagara, Ibuka, kuko, nbsp, Rwanda Genocide, Rwanda Gisagara, Rwanda people, Rwanda responsibilities, Rwanda Security, Rwanda suviovors, uko, umutekano
Uhagarariye Ibuka mu karere ka Gisagara aravuga ko umutekano w’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994 mu Rwanda ukwiye kwitabwaho ku buryo bwihariye bitewe n’uko bakunze guhura n’ibibahungabanya kurusha abandi bivuye ku mibereho barimo.
Bwana Emmanuel UWIRINGIYIMANA uhagarariye umuryango Ibuka mu karere ka Gisagara aravuga ko aba bantu barokotse Jenoside bakunze guhura n’ibibazo bitandukanye bitewe n’uko bamwe babaye incike bakaba ntabantu babana bityo abajura bakababonera, cyangwa se abandi bakaba imfubyi zirera nabo bikaba uko cyangwa bakabaho bafite ubwoba kubera ko nyine bari bonyine.
Aragira ati”Biroroshye kugirango umujura cyangwa umugizi wa nabi atere umuntu wibana kuko aba azi ko ntawe bari kumwe, ibi rero bikaba bigaragara cyane ku bantu barokotse bagiye basigara bonyi. Mbona rero bishobotse umutekano wabo wakwitabwaho byihariye, muri buri gace bakamenya abantu babo bibana bakababa hafi”
Ibi kandi bwana Emmanuel yabivuze ahereye ku iyicwa ry’umukecuru riherutse kuba mu murenge wa Save, akavuga ko ahanini umugizi wa nabi yorohewe n’igikorwa cye kibi kuko umukecuru yari wenyine n’ubwo yari afite umwana w’umuturanyi uza ku muraza, uwamwishe akaba yaracunze umwana wamurazaga ataraza akaba aribwo aza.
Si uyu muyobozi wa Ibuka uvuga ko aba bantu bakeneye umutekano wihariye gusa kuko n’abaturage ubwabo baravuga ko ari ngobwa ko bitabwaho kurusha abandi kuko ngo bakekako akenshi basuzugurwa kuko batagira imiryango.
MUKARUTAMU Rose ni umupfakazi mu murenge wa Save aragira ati “Mbona byaba byiza usibye n’ubuyobozi n’abaturage bagenzi bacu badushyigikiye bakatuba hafi kuko hari igihe abantu batwoneshereza cyangwa nk’abana bakatwangiriza tugaceceka kuko tuba dukekako babikora baterwa n’uko babona turi abantu bari aho bonyine basuzuguritse. Biroroshye kandi ko abantu banyiba ntaha kuko ntawundi tubana. Bajye badufasha batube hafi rwose”
Umuyobozi w’akarere ka Gisagara bwana Leandre KAREKEZI nawe yavuze ko aba bantu bakwiye kwitabwaho inzego zo hasi zikamenya abantu bibana muri rusange bagacungirwa umutekano ku buryo bwihariye, kuri ubu ngo bikaba bimaze guhagurukirwa.
Posted on 08 May 2012
Tags: abantu, Amavuta, bamwe, bantu, cyane, hari, ibiryo, menshi, muri, nbsp, Rwanda, Rwanda advice, Rwanda food, Rwanda Restaurant
Abantu benshi cyane cyane abatuye mu cyaro bavuga ko kurya ifunguro ryateguwe hadakoreshejwe amavuta bigaragara nk’ubukene bwa ba nyiri kuyategura, naho ahenshi mu mijyi cyane cyane mu mazu acuruza ibiryo (restaurents) usanga baratangiye gutegura amafunguro atarimo amavuta, ahanini kubera ko indwara ziterwa n’amavuta menshi zikomeza kwiyongera.
Nyamara ariko hari n’abandi bavuga ko batarya ibiryo bidakaranze muri restaurant, ndetse hakaba naho utabona ibiryo nkibyo abantu bakunze kwita ko bitetse bya Kinyarwanda. Mu bushakashatsi twakoze mu ma restaurents agera kuri 5 yo mu mujyi wa Ngororero twasanze nta n’imwe ijya iteka cyangwa itegura amafunguro atarimo amavuta, maze bamwe muri ba nyiri ayo ma restaurents bakatubwira ko babitetse bidakaranze batabona ababirya maze bikabapfira ubusa.
Nkuko tubikesha urubuga rwa internet Umuganga.com,kurya amavuta menshi bikururira umubiri indwara zitandukanye harimo nk’umutima, umwijima, diyabeti, ndetse ngo n’igifu ku bantu bamwe na bamwe. Ikindi ni uko ngo bitewe n’umubiri w’umuntu amavuta menshi ari intandaro y’umubyibuho ukabije, bityo bikaba ari byiza kuyagabanya umuntu ntayafate mu mafunguro ya buri munsi.
Kashugera yanakomeje atanga urugero ku ndwara zimaze kugaragara ku bantu benshi kandi zizirana n’amavuta, muri zo avuga umutima, diyabete, umwijima n’igifu ku bantu bamwe na bamwe.
Ikindi kivugwa ku bubi bw’amavuta nkuko Dr Hakizimana David aherutse kubitangariza ikinyamakuru izuba rirashe ni uko amavuta akorwa mu buryo butandukanye ku buryo hari ashobora gutera uburwayi mu gihe gito, mugihe hari abibwira ko atera gusa indwara kubayariye kuva cyera. Abantu rero bagombye kwimenyereza gukoresha amavuta make mu gihe bategura amafunguro.
Posted on 05 May 2012
Tags: abana, abantu, bantu, icyo, indyo, kubura, kugira, ndetse, ngo, Rwanda, Rwanda advice, Rwanda food, Rwanda Health, yuzuye
Igaburo riboneye rirakenewe ku bantu bose ariko hari ibyiciro by’abantu bakeneye inyongera z’ifunguro ribakwiye.

Ababyeyi bagaburira abana babo indyo yuzuye
Mu kiganiro na Dr.Muhairwe Fred mu nganga mukuru w’ibitaro bya Byumba byo mu karere ka Gicumbi avuga ko mu byiciro byabo bantu harimo abana bari munsi y’imyaka 5, abagore batwite n’abonsa, abantu bakuze ndetse n’abantu babana n’ubwandu bwa Sida.
Ati “ abagore batwite bagomba guhabwa iryo funguro ryinyongera kugira ngo umwana aba atwite abashe gukura neza naho uwonsa akwiye iryo funguro kugira ngo umwana aba yonsa abone icyo yonka bityo akure neza”.
Avuga ko kandi abantu bakuze nabo bakenera amafunguro y’inyongera kubera ko uko umuntu agenda akura hari utugirangingo twe tugenda twangirika. Naho ufite ubwandu bw’agakoko gatera Sida we kubera indwara z’ibyuririzi ndetse no gutakaza gukunze kumubonekaho, indyo yuzuye irabafasha.
“Mu gihe umwana uri munsi y’imyaka 5 ari ngombwa kugira ngo akure neza. Bene abo bana kenshi ngo bakunze kubura Vitamine zihagije mu mubiri wabo. Ni nabo ba mbere bakunze kurwara indwara z’imirire mibi zirimo Bwaki ibyimbisha, iyumisha n’ifata impu zombi. Bakunze no kubura imyunyu ngugu umubiri wabo uba ukeneye. Iyo bayibuze maze hakiyongeraho no kubura Vitamine A bibatera ubuhumyi”.
Kubura imyunyu ngugu irinda abana kurwara umwingo ndetse no kubura amaraso bishobora no kuba ku bantu bakuru igihe batabonye indyo yuzuye. Icyo gihe bituma umusaruro uba umutezweho mu kazi ugabanuka.
Byaba byiza abakoresha bagiye bafasha abakozi babo kugira ngo babone icyo kurya nibura sa sita. Indyo yuzuye kandi iboneye igomba kubonekamo icyo bita “ Glucose “ kubera ko ubwonko bw’umuntu buyikenera. Ikomoka kubinyabijumba, ibinyampeke, ibinyamafufu n’ibinyasukari.