Posted on 17 July 2012
Tags: abaturage, amazi, baturage, batuye, gishanga, kandi, kuko, ngo, Rwabuye, Rwanda, Rwanda advice, Rwanda development, Rwanda habitation, Rwanda Huye, Rwanda population, uko

Zimwe mu ngo zijya zibasirwa n’amazi ziri mu gishanga cya Rwabuye
Nyuma y’uko tuvuye mu bihe by’imvura bitoroheye ibice bitandukanye by’igihugu, byagaragaye ko hari ahenshi hibasiwe n’ibiza biturutse ku miturire y’abaturage muri rusange, aho hakaba harimo n’igishanga cya Rwabuye mu karere ka Huye.
Mu rwego rwo gukumira ibiza hashingiwe ku miturire abaturage batuye mu mudugudu wa Rwabuye mu kagari ka Gatobotobo Umurenge wa Mbazi, ngo kubera gutura mu gishanga bikaba byaragiye bigira ingaruka z’uko abaturage baterwa n’amazi mu mazu yabo ngo barasabwa kwimuka bakava muri iki gishanga cya Rwabuye.
Abaturage batuye aka gace ariko bo ntibumva kimwe n’ubuyobozi ibirebana n’ikibazo cyabo kuko bo basobanura ko ngo impamvu ituma baterwa n’amazi mu ngo zabo, atari uko batuye mu gishanga, ahubwo ngo biterwa n’uko imiyoboro ijyana amazi kugeza ubu yazibye ugasanga amazi abura aho anyura agasembera mu ngo z’abaturage.
Aba baturage batuye mu mudugudu wa Rwabuye ni bamwe mu baturage bakunze kwibasirwa n’amazi, igihe yabaye menshi usanga batanguranwa no kuyayobora ahandi bakoresheje udusuka ndetse bakanifashisha amabase mu rwego rwo kuyirukana. Aba baturage basaba ko Akarere ka Huye kagerageza kububakira imiyobora itunganye kandi ihagije kuko kugeza ubu ihari ntikora.
Ku ruhande rwabo ngo iyi miyobobora n’uko isaba amikoro arenze ubushobozi bwabo, ngo niyo mpamvu bifuza ko akarere kabafasha gutunganya iyi miyoboro aho kubabwira ngo bimuke. Iyo witegereje aya mazu aherereye mu mudugudu wa Rwabuye isibye no gutura nabi ndetse bakaba bari no mu gishanga, aba baturage mu myubakire yabo ntishobora gutuma babasha no gufata amazi aturuka ku mazu yabo.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere ka Huye ngo nta zindi nzitwazo zigomba kubaho kuko aba baturage bagiye basabwa kwimuka ku bw’umutekano wabo n’ibyabo bihononekarira igihe cy’imvura maze bagakomeza gutanga inzitwazo z’uko ari imiyoboro ngo kandi iyo iza kuba yo gusa ntibyari kubananira kuyikora.
BAVUGIRIJE Juvenal ushinzwe imiturire mu karere ka Huye yagize ati “Aba baturage ibyo bavuga si byo, iyo impamvu ituma bakunze kwibasirwa n’ibibazo by’amazi menshi iba umuyoboro wazibye, baba barayizibuye maze ikibazo kigakemuka. Gusa twe twasanze intandaro y’ibi byose ari imiturire mibi no gutura ahantu hatabugenewe, akaba ari yo mpamvu tubasaba kwimuka kuko twe twabonye ari wo mwanzuro”
Iki gikorwa cyo kwimura abaturage ngo kimaze umwaka umwe hafi ibiri, ariko kikaba cyaratangiriye ku baturage batuye ku muhanda kuko batuye nabi mu buryo bugaragara.
Igikorwa cyo kubarura ingo n’amazu byubatse mu gishanga byaratangiye kandi bagiye banakorana inama n’aba baturage ndetse nabwo inama zarangira hakavugwa kuri iryo barura, ngo ku ruhande rw’Akarere ntacyo batakoze ngo aba baturage bimuke, nyamara kugeza ubu ntibarimuka kandi barahawe igihe cyo kwitegura kwimuka gikwiye.
Mu myanzuro yafashwe n’ubuyobozi bw’Akarere kuri aba baturage batuye umudugudu wa Rwabuye ngo ni umwe kandi ntugomba guhinduka kuko iki kibazo bakiganiriyeho igihe kinini kandi hakorwa n’amanama ngo abaturage bagomba kwimuka bagashaka ahandi mu rwego rwo gutuza neza abaturage.
Mu rwego rwo gutuza abaturage neza kandi heza Guverinoma y’u Rwanda ishyize ingufu mu gutuza abaturage mu midugudu kandi bagatura ahantu haberanye n’imiturire. N’ubwo abaturage usanga iteka baba batumva guhita bimuka ariko Leta muri politiki yayo haba hagamijwe gutuza abaturage ahantu hadashobora guteza ibibazo kandi bagatuzwa mu buryo burambye.
Posted on 07 June 2012
Tags: Amajyepfo, batuye, buryo, gahunda, Guverineri, Intara, Kamena, midugudu, muri, nbsp, Rwanda, Rwanda province, Rwanda southern, Rwanda villages
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwari, ni we wavuze ko umwaka utaha w’ingengo y’imari, ni ukuvuga uzahera muri Nyakanga 2012 ukarangira muri Kamena 2013, uzarangira abaturage bo mu Ntara y’amajyepfo batuye mu midugudu ku rugero ruri hejuru ya 70%. Hari nyuma y’inama mpuzabikorwa y’Intara ayobora yabereye mu cyumba cy’Inama cya Hoteli Credo ku itariki ya 5 Kamena.
Nk’uko byagaragajwe muri iyi nama, mu Ntara y’Amajyepfo bateganyaga ko mu mpera za Kamena 2012, ingo 63% zizaba zituye mu midugudu. Uyu muhigo wagezweho, kubera ko ubu gutura mu midugudu byageze kuri 65%.
Gahunda yo guca nyakatsi ni yo yatumye uyu muhigo ubasha kugerwaho ku buryo bushimishije. Kuri ubungubu, hatangiye gahunda yo gushishikariza abantu bose kujya mu midugudu. Abatuye nabi bo, ni ukuvuga abatuye ahantu habi hashobora kuba hatuma bagwirirwa n’ibiza, bo bagomba kwimuka.
Guverineri Munyantwari ati: “muri abo batuye nabi, hari abasanganywe inzu ntoya ku buryo isakaro ryazo ritazakwirwa ku nzu bazubaka mu midugudu. Ab’abakene tuzashaka uko tubunganira. Abifite bo nta kibazo baduteye.”
Gahunda yo gushishikariza abantu gutura mu midugudu izaherekezwa no gukomeza kugeza ibikorwa remezo nk’amashanyarazi n’amazi mu midugudu ku buryo bizatuma abasanzwe batuye hanze yayo bitabira kuyituramo.
Posted on 28 February 2012
Tags: abantu, akarere, amazu, batuye, gahunda, ibikorwa, kandi, karere, midugudu, Ngororero, Rwanda, Rwanda habitation, Rwanda Ngororero, Rwanda villages

Aha ni hamwe muhateganywa kubakwa amazu agezweho
Mu mihigo y’akarere ka Ngororero harimo no kuzamura urwego rw’imiturire n’imyubakire igezweho, kugirango barusheho gukurura abagana ako karere.
Nyuma yo kubaka ikigo cyakira abagenzi, kikanaberamo amanama n’ibindi bikorwa bihuza abantu benshi, ndetse ubu hakaba harimo kubakwa amazu y’imiturirwa (Etage) muri aka karere, ubuyobozi bw’akarere bwatangiye igikorwa cyo kwimura abaturage batuye hafi y’akarere kugirango begere abandi mu midugudu, kandi aho bari batuye hubakwe amazu ajyanye n’igihe tugezemo.
Uretse kuba aha aba baturage bimurwa hakanubakwa ibikorwa by’iterambere birimo amazu no kuhanyuza imiyoboro y’amazi, ubuyobozi bw’akarere buvuga ko bizanaba urugero rwiza rwo gufasha abatuye mu nkengero z’ibiro by’akarere gutura mu midugudu kuko ariho bazabona ibikorwa remezo kuburyo butabagoye.
Umuyobozi w’akarere ka Ngororero bwana RUBONEZA Gedeon avuga ko iyi gahunda izafasha mu kongera isuku ahantu bigaragara ko hazagerwa n’abantu baturutse hanze y’akarere, bityo bigatuma akarere kongera ibikorwa bishobora gukurura ba mukerarugendo nabo bagasigira akarere amafaranga yo gukoresha ibindi bikorwa kandi akarere kakarushaho kumenyekana.
RUBONEZA kandi avuga ko gahunda yo kubaka amazu meza n’ibigo byakira abantu batandukanye bidakwiye kuba umuzigo ku karere gusa ahubwo agahamagarira abashoramari gukoresha amafaranga yabo muri uru rwego kuko asanga akarere ka ngororero karimo gutera imbere, bityo kugashyiramo ibikorwa akaba ari nta gihombo kirimo.
Abaturage bimuwe bavuga ko bimutse ku bwumvikane nyuma yo guhabwa ingurane z’imitungo yabo no guhabwa amazu mu midugudu nayo itari kure y’aho bari batuye, ndetse bakavuga ko bashyigikiye gahunda zose zateza imbere akarere kabo.
Posted on 06 February 2012
Tags: abaturage, Aho, bakaba, bamwe, batuye, building, environment, ibikorwa, kuko, Muhanga, ndetse, Rwanda, ubuyobozi
Ubuyobozi bwakarere ka Muhanga bwababwiye ko bazimurwa kuko aho batuye munsi y’imisozi ihanamye cyane, ndetse bamwe bakaba begereye umugezi wa nyabarongo.

Mu karere ka muhanga mu murenge wa nyabinoni, ku rugabano rw’aka karere hamwe n’akarere ka gakenke, ubona abaturage batuye mu kagari ka muvumba bamwe bari munsi yimisozi ihanamye, abandi bakaba batuye mu mpande ziyo misozi, ndetse bamwe bakaba batuye hafi yumugezi wa nyabarongo, kubera gushaka ahantu hakubakika.
Kuri ubu ibikorwa bimwe na bimwe harimo nibikorwa rusange nk’ishuri rya kibingo (Groupe Scolaire Kibingo) ndetse nikigo nderabuzima cya Birehe biri hafi y’uyu mugezi bikaba byaramaze gufungwa, muri gahunda yo kwimura abaturage n’ibikorwa.
N’ubwo ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga buvuga ko ibi biri mu rwego rwo kurengera abaturage bashobora kuzangirizwa n’iyo misozi ndetse n’amazi ya nyabarongo.
Ku rundi ruhande akaba ari ukubungabunga uyu mugezi, abaturage bo usanga batabyishimiye kuko ngo aho batuye ari heza hakaba hera kandi bakaba bamaze igihe kinini baturanye n’ibyo ubuyobozi bavuga ko byabagirira nabi.
Umusaza umwe utuye mu kagali ka muvumba yagize ati “aha hantu niho navukiye, ubu mfite imyaka 86, sinigeze mbura icyo kurya yemwe no muri ruzagayura n’andi mapfa yateye mu rwanda. Aha hantu barahankura banjyane he handi”.
Naho Nyirarwimo Francoise nawe utuye aho, avuga ko nta muturage n’umwe wishimiye kwimurwa kuko bahafite ibikorwa byinshi kandi igihe bazimurwa bakaba batazabyimukana.
Ubuyobozi bw’akarere ka muhanga bwo bukaba buvuga ko gahunda yo kwimura aba baturage igitegurwa neza bashakisha aho bazabashyira hatazababangamira mu gukurikirana ibikorwa basanzwe bafite aho ku muvumba.