Tag Archive | "bavuga"

Rwanda | Kayonza Ikigo

Rwanda | Kayonza: Ikigo cy’urubyiruko kizavana benshi mu bwigunge

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Abatuye mu mujyi wa Kayonza bavuga ko ikigo cy’urubyiruko kiri kubakwa muri uwo mujyi kizavana abatari bake mu bwigunge. Bamwe mu bo twavuganye bavuga ko bari barabuze ahantu ho kwidagadurira mu mujyi wa Kayonza, bigatuma bamwe mu bawutuyemo by’umwihariko urubyiruko bahera mu bwigunge.

Rwanda | Kayonza IkigoUmukozi w’akarere ka Kayonza ushinzwe urubyiruko, umuco na Siporo, Murengezi Jean Baptiste, avuga ko icyo kigo kizavana abantu benshi mu bwigunge kuko “uretse kuba kizajya kiberamo imyidagaduro kizajya kinatangirwamo inyigisho ku bintu bitandukanye birimo no kwihangira imirimo” nk’uko abivuga.

Bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Kayonza bakunze kwinubira ikibazo cy’uko muri ako karere nta nzu yihariye y’imyidagaduro ishobora gukorerwamo ibitaramo by’abahanzi nk’uko bigenda mu tundi turere. Bamwe banavuga ko iyi ishobora kuba ari yo mpamvu abahanzi batitabira kwerekeza mu karere ka Kayonza gususurutsa abaturage ba ho nk’uko babigenza mu tundi turere.

Abasore bagize itsinda rya Urban Boyz ubwo baheruka mu mujyi wa Kayonza mu kwezi kwa kabiri kwa 2012, bahakoreye igitaramo kinitabirwa n’imbaga y’abantu benshi. Icyo gitaramo cyari cyateguwe n’umuryango Health Poverty Action wigisha abaturage ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere no kurwanya Sida, mu rwego rwo gushishikariza abaturage kwisiramuza.

Abo basore bavuze ko bifuza kuzagaruka gutaramira abanyakayonza, ariko bavuga ko “bitapfa gushoboka kuko nta hantu bakorera igitaramo” nk’uko Safi Lee, umwe mu bagize iryo tsinda yabitangaje.

Benshi biteze ko ikigo cy’urubyiruko kizavanaho izo mbogamizi zose ku buryo abatuye mu mujyi wa Kayonza bazabona uburyo buhagije bwo kwidagadura batagombye kujya i Kigali nk’uko bamwe bari basanzwe babikora.


Rwanda Kayonza Amakimbirane

Rwanda | Kayonza: Amakimbirane yo mu miryango niyo aza ku isonga mu gutuma abana bajya mu muhanda

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,



Ubuyobozi bw’ikigo Sacca (Street Ahead Children’s Centre Association) cyakira abana bo mu muhanda buvuga ko abana benshi cyakira baza bavuga ko bahisemo kujya mu muhanda bitewe n’ubwumvikane buke hagati y’ababyeyi babo. Ubwo bwumvikane buke ahanini bunatera amakimbirane ahoraho mu muryango, akenshi bigaterwa n’ubukene.

Rwanda Kayonza Amakimbirane“Abana benshi twakira bavuga ko bagiye mu muhanda kubera intonganya zihora mu miryango ya bo, bamwe bakavuga baba babuze ibyo kurya kandi ntibanashyirwe mu ishuri” uku niko Mukamuyenzi Valentine ushinzwe ishami ry’imibereho myiza mu kigo cya Sacca abivuga.

Kuba bamwe mu bana babura amafaranga n’ibikoresho by’ishuri, bamwe bakanabura ibyo kurya mu miryango ya bo, ngo biri mu bituma bahitamo gufata icyemezo gisa “no kwiheba cyo kujya mu muhanda” nk’uko umwe mu bana barererwa muri icyo kigo uri mu kigero cy’imyaka 12 abivuga.

Cyakora nanone uretse amakimbirane mu ngo, ngo hari n’abana usanga bajya ku mihanda kubera ko ababyeyi bateshutse ku nshingano za bo zo kubaha uburere, nk’aho umwana anywa ibiyobyabwenge ababyeyi ntibamucyahe bikazarangira atagifite igaruriro.

Mukamuyenzi avuga ko ababyeyi bari bakwiye gukurikiranira hafi ubuzima bw’abana ba bo kandi bakagerageza kwirinda amakimbirane abera mu ngo kuko bigira ingaruka ku mikurire no ku mitekerereze by’umwana wakuriye mu muryango urimo amakimbirane.

 

 


Rwanda | Nyabinoni: Kutagira ibibanza ni inzitizi yo gutura mu mudugudu

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Abanyamuryango b’ishyirahamwe dutureheza ryo mu kagari ka Gashorera umurenge wa Nyabinoni wo mu karere ka Muhanga biyemeje kujya bubakira amazu bagenzi babo batayagira, baravuga ko biteguye kwimukira mu midugudu kuko ishyirahamwe ryabo rizabafasha mu kubaka ariko bakagira inzitizi zo kutagira ibibanza.

Aba banyamuryango bavuga ko banyiri ibibanza babaka amafaranga menshi cyangwa ingurane nini ugereranyije n’ibibanza batanga. Aba banyamuryango bagize ishyirahamwe dutureheza ubu bakaba badatuye mu mudugudu bavuga ko iyo ariyo mbogamizi bafite kuko ubundi bubakirana amazu ndetse hakaba hari bamwe bamaze kuzurizwa amazu mu midugudu. Ngo kubona ikibanza bigoranye kuko bene amasambu baka amafaranga menshi, cyangwa mu kugurana bakabaka ahantu hanini kurusha aho babahaye.

Umuyobozi ushinzwe iterambere n’imibereho myiza y’abaturage mu kagari ka Gashorera, Nkerabigwi Leonidas avuga ko mberere habagaho kunanizanya hagati ya nyir’ikibanza n’ugikeneye ariko ubu hafashwe ingamba zitandukanye kandi zitagize uwo zibangamiye, harimo ko nyirikibanza agomba kwemera amafaranga ibihumbi mirongo irindwi gisigaye kigura nyuma y’uko bongeyeho ibihumbi 20000frw kuko mbere cyaguraga ibihumbi 50 000frw, cyangwa akemera ingurane bamuhaye.

Abakenera ibibanza bakaba bishimira iki cyemezo ariko bavuga ko kitaratangira gushyirwa mu bikorwa naho abafite ubutaka ahateganyijwe kubakwa imidugudu bo bakavuga ko ubuyobozi budakwiye kubyivangamo ahubwo ugura nugurisha bakiyumvikanira, gusa ibi bikaba ngo aribyo bidindiza abaturage muri gahunda yo kujya mu midugudu.

Abanyamuryango badatuye ku mudugudu bagera kuri 25 mu banyamuryango bagera kuri 40, naho mungo 720 zigize akagari 350 muri zo ni zo zidatuye mu mudugudu.mu cyumweru gitaha buri muturage akazaba yamaze kubona ikibanza izuba ryava bakazatangira kubaka. Abatazagira ubushobozi bakazajya bubakirwa mu gihe cy’umuganda.

 

 

 

 

 

Igihombo mu bagurisha

Rwanda | Ngororero: Igihombo mu bagurisha inzagwa mu mujyi wa Ngororero

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,


Kuva tariki 11/5/2012 ubuyobozi bw’umurenge wa Ngororero bwafunze tumwe mu tubari twacuruzaga inzoga z’ibitoki (Urwagwa). Abantu bagemuraga inzoga bazikuye mu baturage bavuga ko byabateje igihombo kinini kuko baba barishyuye abaturage amafaranga y’inzoga zabo mbere y’uko ziboneka, abandi bakaba barangura ibitoki bakabitara.

Iyo ugeze hafi y’isoko rya Ngororero ubona amajerikani menshi arimo inzoga ba nyirazo bategereje kubona ubagurira. Gusa kubera umubare munini w’utubari twafunzwe ntibabona ababagurira inzoga zabo.

Igihombo mu bagurisha

Umwe muri abo bacuruza inzoga bazikuye mu baturage witwa Manirarora Innocent avuga ko kumunsi yagemuraga hagati y’amajerikani 6 n’10, kandi akaba yari yarishyuye abaturage amafaranga yabo kuko abishyura bagitara ibitoki mu rwego rwo gutanguranwa na bagenzi be. Uretse inzoga zimwe zibura abacuruzi bazigura, ngo niziguzwe zigurwa kumafaranga make kuko nyuma y’uko utu tubari dufungwa igiciro kwijerikani imwe cyavuye kumafaraga 6000frw kikagera kubihumbi bine (4000frw).

Ugereranyije aho abagurisha inzoga baba bashyize inzoga usanga haba hari amajerikani ari hagati ya 30 na 50 ku minsi y’isoko. Gusa bamwe mu bacuruzi bafungiwe amazu bavuga ko barimo gukora ibishoboka byose ngo batunganye ibyo basabwe gukora bongere bafungurirwe, kuko nabo bavuga ko bazagira ikibazo cyo kutazabona ababazanira inzoga nibaramuka bifatiye andi masoko.

 

 

 

 

 

 

Rwanda Ruramira Abaturage bagiye gutera

Rwanda | Ruramira: Abaturage bagiye gutera ibiti ku bwinshi bagabanya umuyaga ushobora kongera kwibasira amazu ya bo

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,


Rwanda Ruramira Abaturage bagiye gutera

Abaturage bo mu tugari twa Buhoro n’Agasharu bavuga ko bagiye gutera ibiti ku bwinshi imbere y’amazu yabo, kugirango bizajye bigabanya umuyaga ushobora kongera kwibasira amazu ya bo. Iki cyemezo bagifashe nyuma y’uko imvura ivanze n’umuyaga bibasenyeye amazu ndetse na hegitari zigera kuri 23 z’urutoki rw’abo baturage zikahangirikira.

Abo baturage babwiye abakozi ba minisiteri y’imicungire y’ibiza n’impunzi babasuye ku itariki 28/3/2012 ko bagiye gukaza umurego mu kongera ibiti byinshi aho bitari, dore ko menshi mu mazu yasenyutse asa n’ari ku gasozi ku buryo nta biti bihari byatangira umuyaga.

Bavuga ko kuba amazu yabo yarasenyutse mu cyumweru gishize byabaye nko kubahwitura kugira ngo bakore ibyo batahaga agaciro.

“Ubundi umuntu yibuka gukinga ari uko yibwe. Natwe rero ntitwanatekerezaga ko hari umuyaga ushobora kuza ukadusenyera bene aka kageni…ubwo tumenye ko umuyaga ubugiramo uruhare, tugiye kuwuhagurukira byanze bikunze” uku niko umwe muri abo baturage yabisobanuye.

Umukozi wa minisiteri y’imicungire y’ibiza n’impunzi. Ntaribi Theogene, yavuze ko minisiteri y’imicungire n’ibiza ifite amabwiriza y’uko abaturage muri buri ntara bajya bubaka hakurikijwe imiterere y’intara batuyemo.

Yagize ati “Hari nk’ahantu usanga hakunze kuba inkangu, cyangwa kakaba ari agace karangwamo umuyaga ukomeye cyangwa se ibindi biza bitewe n’agace. Ayo mabwiriza asaba ko mu gihe umuntu yubaka ahantu agomba kubanza kwiga ibyo byose kugira ngo yubake inzu ishobora kubyihanganira”

Minisiteri y’imicungire y’ibiza n’impunzi ku ikubitiro yatabaye abo baturage ibaha amabati yo gusakara kuko amazu amwe ibisenge byayo byari byagurutse. Mu turere twa Kayonza na Rwamagana, iyi minisiteri yatanze amabati agera ku 3253 ku bantu bari basenyewe n’imvura n’umuyaga.

Abaturage bahawe ayo mabati bavuga ko bayishimiye cyane ndetse “binarushaho gutuma bongerera icyizere leta kuko babonye ko izirikana abaturage bayo” nk’uko babyivugiye.

 

 

 


Rwanda Bavuga ko ibibazo byabo bititabwaho

Rwanda | Ngororero: Ababana n’ubumuga baravuga ko batitaweho

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Rwanda Bavuga ko ibibazo byabo bititabwaho

Bavuga ko ibibazo byabo bititabwaho

Abantu babana n’ubumuga bo mu murenge wa Ngororero mu karere ka Ngororero baratangaza ko ubuyobozi butabitaho, ndetse bagahezwa mu bikorwa by’iterambere, nko muri gahunda ya girinka munyarwanda, gahunda yo kurwanya nyakatsi, kuvuzwa n’ibindi.

Ibi aba babana n’ubumuga babidutangarije tariki 22/3/2012 ubwo twabasuraga bari mu nama ya koperative ibahuza, baganira kuri ejo hazaza habo. Aba bantu bagera kuri 56, harimo abagore, abagabo ndetse n’abana bari munsi y’imyaka 16 ariko bo bakaba bari bahagararirwa n’ababyeyi babo.

Hafi icyakabiri cy’aba bantu bavuga ko batishoboye, ndetse bakabihurizaho na bagenzi babo bo bavuga ko bafite abo babana bakorera ingo kuburyo batashyirwa mu cyiciro cy’abakene, ariko muribo umuntu umwe gusa akaba ariwe wahawe inka muri gahunda ya girinka ariko nawe akaba yaragombye kujya kuyisaba mu nzego zo hejuru ku karere, mugihe mu mudugudu bari baranze kumushyira kurutonde rw’abazazihabwa. Uyu mugabo avuga ko inka ye imeze neza, kandi ngo na bagenzi be bashobora korora baramutse babonye amatungo.

Mu murenge wa Ngororero, ngo abamugaye batatu gusa nibo bafashijwe kuva muri nyakatsi, aba bose bakaba babarizwa mu kagari kamwe ka Nyange, ariko mu tundi tugari ho bakaba ntacyo babamariye. Ibindi bibazo aba babana nubumuga bafite ngo ni ibijyanye no kurihirira amashuri abana babo, kuburyo ngo abenshi bayavuyemo kandi ngo n’inzego zibakuriye zaba iz’ababana n’ubumuga cyangwa iz’ubuyobozi bw’ibanze ngo ntacyo bigera babamarira.

Ikibazo bavuga ko ari ingorabahizi kuribo ni ikijyanye no kuva muri nyakatsi kuko bo babona ko bahezwa nkuko HABUMUGISHA Faustin ubana n’ubumuga bwo kutabona akaba ari no mu bayobozi ba koperative ahuriyeho na bagenzi be abitangaza. Ingero batanga ni nkuko ngo basamburiwe ho amazu kuko yari nyakatsi ariko kugaza nanubu bakaba batarubakirwa kandi bavuga ngo nyakatsi yarangiye. Mubo ibi ngo byabayeho harimo uyu HABUMUGISAHA Ubwe ubu uba mu gice kimwe cy’inzu batasakambuye, hakaba  MUKARWEGO Sousane ubana n’ubumuga bwo mu mugongo nawe wasenyewe ntiyubakirwe ndetse na MUKAKAREGA Domitille wasenyewe ubu akaba abana n’abana 7 munzu ya metero 3kuri 4, iyi ikaba yari ikibahima (akazu gato kubatse mu rugo) cy’umuhungu we wahisemo kwijyira gushaka akazi i Kigali.

Gusa ubuyobozi bw’umurenge wa Ngororero ndetse n’ubw’akarere buvuga ko igikorwa cyo guhitamo abazubakirwa muri gahunda yo kurwanya nyakatsi cyabaye mu bushishozi, bityo abatarubakiwe bakaba ari abo byagaragaraga ko bafite ubushobozi bwo kwiyubakira. HABIYAKARE Etienne umuyobozi w’umurenge wa Ngororero ari nawo aba babana n’ubumuga babarizwa mo yadutangarije ko iki kibazo atakizi ariko ko agiye kugikurikirana.

Mu murenge wa Ngororero hubatswe amazu 54 muri gahunda yo kurwanya nyakatsi, muriyo 3 akaba ari ayababana n’ubumuga.

   

Rwanda : Abaturage ba Gisenyi barinubira imikorere y’abakomisiyoneri

Tags: , , , , , , , , , , , , ,


Abaturage b’umujyi wa Gisenyi barinubira abakomisiyoneri baranga amazu bavuga ko bigiza nkana bagaca amafaranga adakwiranye n’akazi baba bakoze.

Ubusanzwe uyu mwuga wari uw’abantu bake none ngo muri uyu mugi bamaze kuba benshi ku buryo badatinya no kukurindagiza nk’uko Assia Mutegarugori umwe mu bacuruzi b’ubuconsho mu isoko rya Gisenyi abitangaza.

Yagize ati “iyo ugize Imana ugahura n’umuzima akwishyuza amafaranga y’urugendo gusa.”

Mutegarugori akomeza asobanura ko hari abakomisiyoneri baguherekeza kurambagiza inzu utayishima bagahita bakubwira ko wabatesheje umwanya bityo buri nzu usuye ukabaha amafaranga igihumbi.

Undi muturage yongeyeho ko hato na hato barangwa n’ikinyabupfura gike nko gutuka cyangwa gukanga umukiriya mu gihe habaye ukutumvikana ibiciro dore ko akenshi bavuga ngo turumvikana umaze gushima.

Iki kibazo kimaze kuba henshi ku buryo bamwe mu bakodesha amazu badashobora gukingurira abakomisiyoneri dore ko hari abazwi muri uyu mujyi wa Gisenyi.

Rutayisire Abdou umwe mu baturage bakodesha amazu asanga hari ubwo abakomisiyoneri bakenerwa ariko ngo bimaze kumurambira. Yagize ati “ubushize banteranije n’umukobwa washakaga inzu iwanjye bamubwira ko nshaka ubukode bwa 40,000 frwnmu gihe nashakaga 30,000. Kuva ubwo, hehe no gukorana na bo!”

Umwe mu bakomisiyoneri utarashatse ko izina rye ritangazwa yemera ko hari bagenzi be barengera bagacunaguza abakiriya nko kubasaba amafaranga angana n’ubukode bw’inzu ashimye.

Ubusanzwe mu mujyi wa Gisenyi ni akamenyero ko umukiriya agenera 10% y’amafaranga y’ubukode umukomisiyoneri wamushakiye inzu.

Gisagara Abaturage

Rwanda | Gisagara: Abaturage barifuza ubucuruzi buvuguruye

Tags: , , , , , , , , , , , , ,


Akarere ka Gisagara gakeneye ubucuruzi buteye imbere kugira ngo abaturage bako babashe kubona ibyo bakenera byose batarinze kujya kubishakisha mu mujyi wa  Huye.

Gisagara Abaturage

Imwe muri resitora za Gisagara (Restaurant Iwacu)

Abaturage bamwe na bamwe bo muri aka karere ndetse n’abakozi bahakora baravuga ko amazu y’ubucuruzi yo kugisagara atabasha kugira ibyo umuntu yagakeneye byose bityo kubahatuye bikaba ngombwa ko bafata urugendo bakajya mu mujyi wa huye gushaka ibyo bakeneye.

Uretse kandi n’ibicuruzwa bisanzwe bavuga ko n’amaresitora yagakwiye kwivugurura haba mu mitekere no mu mazu akoreramo kuko hari aho usanga atari umuntu wese wahicara ngo afungure, bitavuze ko ataba yakoze neza ahubwo ko usanga nko mu mitekere yabo bagira indyo zimwe, hari n’ibyo ushobora kwifuzayo ntubibone.

Kuba kandi ngo aba bacuruzi bavugurura amazu bakoreramo nabyo byafasha abakiriya kuko ngo hari aho ujya ukabona ko ntako batagize ngo bakore isuku bijyanye n’uko hameze, ari bikanga ukabona bidahagije kubera n’inyubako zishaje zitagisukurika ngo ubone zicyeye.

Bagiye batanga ingero nko muri resitora zaho ko bitorohere buri wese kuharira kubera imitere yaho n’imitekere, bavuga ko ntaho wabona imboga mbisi (Salades), inyama z’ifi n’ibindi byinshi biribwa.

Ibikoresho mu maduka byo ngo ni byinshi bitahaba byaba ibyo mu rugo cyangwa ibyo mu mirimo itandukanye, bikaba bituma babishakira ahandi ndetse abandi bikababuza ku hatura kandi bahakora.

Abacuruzi bo ku Gisagara nabo bavuga ko aribyo koko badafite byose ariko ko biterwa n’uko ubu aribwo Gisagara itangiye gutera imbere bigaragara mbere ntawari bwababwire ko hari ibyo bakeneye badafite.

Bavuze ko bagiye nabo kujya bumva ibyo abakiriya babo bababaza maze bakabibagereza mu maduka yabo batarinze kujya mu mujyi.

Mu ma resitora nabo bavuze ko kuba basigaye babona abantu benshi basirimutse barimo abakozi batandukanye bakora muri aka karere byabateye gutekereza ku mitekere yabo n’imyakirire yabo none bakaba bari kwiga uburyo babivugurura.

Bavuga ko kandi hari ibyo batagiraga kubera ko mbere nta muriro w’amashanyarazi bari bafite bityo bagatinya ko byabangirikana nta za firigo bafite ari ko aho bawuboneye ubu bari gushaka n’ibyo byuma byose bizabafasha kuvugurura imikorere yabo.

Aba bacuruzi barasabwa kugendana n’iterambere kugirango nabo bongere umubare w’ababagana.


Ngororero Abatuye mu mibande 2

Rwanda | Ngororero: Abatuye mu mibande barasabwa kwimukira mu midugudu

Tags: , , , , , , , , , , , , ,


N’ubwo politiki y’igihugu y’imiturire igezweho ari ugutura mu midugudu, bamwe mu baturage bo mu karere ka ngororero baracyatuye mu mibande, aho bahora bavuga ko amazi aturuka mu muhanda no mumisozi abangiriza imyaka ndetse akanabasenyera.

Ngororero Abatuye mu mibande 1

Hari abagituye mu kabande

Umuyobozi w’akarere ka ngororero Ruboneza Gedeon arasaba abaturage bagiyuye kuri ubu buryo kwihutira gusanga abandi mu midugudu. Ibi umuyobozi wakarere akaba abisaba abaturage nyuma yuko bamwe muri abo baturage batangiye batangiye ibibazo bavuga ko amazi amanuka ava mu muhanda wa kaburimbo anyuze mu nzira zubatswe nabakoze umuhanda abangiriza imyaka n’amazu, bityo bakaba bagomba kwishyurwa.

Ngororero Abatuye mu mibande 2

Umuyoboro ujyana amazi mu kabande

Ruboneza akaba avuga ko aba baturage bahawe ingurane na sosiyete y’abashinwa yubatse umuhanda wa kaburimbo Muhanga-ngororero-Mukamira, nyuma bagakomeza kuhatura ari nako bahakora ibindi bikorwa kandi barishyuwe. Akaba avuga ko ntawagombye kwishyuza kuko kuva bagurirwa habaye ubutaka bwa reta.

Aba baturage bo bakaba bavuga ko baguriwe ahanyujijwe imiyoboro y’amazi gusa, ariko ubuyobozi bw’akarere bwo bukaba bubinyomoza. Umuyobozi w’Intara y’I Burengerazuba bwana Celestin KABAHIZI akaba yarasabye umuyobozi w’akarere ka Ngororero gukemura icyo kibazo kugira ngo abo baturage badashyira Leta mu makosa yo kwishyura ibintu bitakagombye kwishyurwa. Umuyobozi w’intara kandi akaba asaba abaturage kutinangira kuko iyo imyaka n’amazu byabo byangiritse aribo babihomberamo.


Ngororero Abatuye mu mibande

Rwanda | Ngororero: Abatuye mu mibande barasabwa kwimukira mu midugudu

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Ngororero Abatuye mu mibande

Hari abagituye mu kabande

Nubwo politiki y’igihugu y’imiturire igezweho ari ugutura mu midugudu, bamwe mu baturage bo mu karere ka ngororero baracyatuye mu mibande, aho bahora bavuga ko amazi aturuka mu muhanda no mumisozi abangiriza imyaka.

Umuyobozi w’akarere ka ngororero Ruboneza Gedeon arasaba abaturage bagituye kuri ubu buryo kwihutira gusanga abandi mu midugudu. Ibi umuyobozi w’akarere akaba abisaba abaturage nyuma y’uko bamwe muri abo baturage batangiye ibibazo bavuga ko amazi amanuka ava mu muhanda wa kaburimbo anyuze mu nzira zubatswe nabakoze umuhanda abangiriza imyaka n’amazu, bityo bakaba bagomba kwishyurwa.

Ruboneza avuga ko aba baturage bahawe ingurane na sosiyete y’abashinwa yubatse umuhanda wa kaburimbo Muhanga-ngororero-Mukamira, nyuma bagakomeza kuhatura ari nako bahakora ibindi bikorwa kandi barishyuwe. Akaba avuga ko ntawagombye kwishyuza kuko kuva bagurirwa habaye ubutaka bwa leta.

Aba baturage bo bavuga ko baguriwe ahanyujijwe imiyoboro y’amazi gusa, ariko ubuyobozi bw’akarere bwo bukaba bubinyomoza. Umuyobozi w’Intara y’I Burengerazuba bwana Celestin KABAHIZI yasabye umuyobozi w’akarere ka Ngororero gukemura icyo kibazo kugira ngo abo baturage badashyira Leta mu makosa yo kwishyura ibintu bitagombye kwishyurwa. Umuyobozi w’intara kandi akaba asaba abaturage kutinangira kuko iyo imyaka n’amazu byabo byangiritse aribo babihomberamo.


Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia