Hashize amezi hafi atandatu hatangijwe gahunda yo gukura abana mu bigo barererwamo bakajya kurererwa mu miryango. Ingengo y’imari y’umwaka utaha izatangirana n’ukwezi gutaha kwa Nyakanga, izatangirana n’ibikorwa byo gufasha aba bana gushyirwa mu miryango. Ni muri urwo rwego abashinzwe imibereho myiza mu mirenge hamwe n’abashinzwe irangamimerere ndetse n’abayobora ibigo by’imfubyi bo mu Ntara y’amajyepfo bahawe amahugurwa abategura gufasha muri iki gikorwa kuva tariki ya 26 kugeza kuya 27 Kamena.
Aya mahugurwa yateguwe n’Inama y’Igihugu y’abana hamwe na komisiyo y’igihugu yo gusezerera abasirikare no kubasubiza mu buzima basanzwe, yeretse abari batumiwe mu mahugurwa ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe ku bana barererwa mu bigo ndetse na gahunda n’ingamba Leta y’u Rwanda yafashe mu kubashyira mu miryango akaba ari ho barererwa.
Abashinzwe imibereho myiza ndetse n’irangamimerere mu mirenge barasabwa kuzafasha muri iki gikorwa cyo gusubiza abana mu miryango basobanurira abaturage akamaro k’iki gikorwa ndetse bakanagira uruhare mu kumenya imiryango iziyemeza kwakira aba bana, bareba niba koko bakwiye kubakira.
Aba bakozi b’imirenge kandi nibo bazamenya niba abakiriye abana biyemeje kubagira ababo (adoption), cyangwa niba biyemeje kubarera kugeza bakuze bakabasha kwirwanaho. Ibi bizagaragarira mu masezerano aba babyeyi bazakira abana bazagirana n’aba bayobozi, hanyuma inyandiko zigashyingurwa mu biro by’imirenge.
Abashinzwe imibereho myiza banasabwa kuzakurikiranira hafi abana igihe bageze mu miryango yabo cyangwa ibarera, bakareba ko impamvu zari zatumye bakurwa cyangwa bava muri iyi miryango zidasubira.
Mukantabana Seraphine, Komiseri muri komisiyo y’igihugu yo gusezerera abasirikare no kubasubiza mu buzima basanzwe ati “Kera umwana wese yarererwaga mu muryango. Mu kazi mushinzwe ka buri munsi muharanire ko nta bana barererwa mu bigo by’imfubyi bazongera kubaho. Abafite ababyeyi bazasubizweyo ababyeyi babo babiteho, ababuriwe inkomoko bakirwe n’ababyeyi b’impuhwe, abakuru baremerwe, bafashwe kwitunga.”

