Tag Archive | "bricks"

Burera Hari aho bigoye kubona

Burera- Hari aho bigoye kubona igitaka cyo kubumbamo amatafari

Tags: , , ,


 

 

 

 

 

 

 

 

Abatuye mu karere ka Burera baturiye ikirunga cya Muhabura batangaza ko kubona ibitaka byo kubumbamo amatafari ya rukarakara bibagora kuko ngo ubutaka batuye ho ari amakoro gusa.

Abakenera iryo taka Bavuga ko iyo umuntu ashaka kubakisha amatafari ya rukarakara ajya kugura igitaka cyo kubumbamo. umufundi twaganiriye ari kubumba amatafari imbere y’inzu ari kubaka mu murenege wa Cyanika, avuga ko kubona igitaka muri ako gace bigoye.

Yagize ati “kubona itaka hano ntibyoroshye iringiri riva ahantu bita Butenga hegereye umupaka wa Uganda”, Ibindi bitaka ngo babikura aho bita Nyarwondo mu murenge wa Rugarama.

Uwo mufundi yongera ho ko iyo batumije ikamyo ijya kuzana ibyo bitaka, ngo iyo izanye ituru imwe bayishyura ibihumbi cumi na birindwi by’amafaranga yo mu Rwanda (17.000Frws). Avuga ko umuntu ashobora gutumiza amaturu menshi y’ibitaka bitewe n’amatafari ashaka.

Gusa ariko ngo kubona amatafari ya rukarakara yujuje inzu iringaniye, iri taka ryonyine rishobora gutwara amafaranga y’u Rwanda ari hagati y’ibihumbi mirongo inani n’ibihumbi ijana.

Yongera ho ko kuba bubakisha rukarakara aribyo bihendutse kuko umuntu yubakishije amatafari ahiye byamutwara amafaranga menshi kurusha ho.

Agira ati “ugiye kubakisha amatafari ahiye byaguhenda cyane kuko ikamyo yuzuye amatafari ahiye igera aha ihagaze ibihimbi ijana na mirongo itanu (150.000Frws)”. Akomeza avuga ko abantu benshi bo mu karere ka Burera bubakisha rukarakara kuko ariyo ihendutse.

Gusa ariko ngo iyo umuntu aturiye ahantu hataboneka ibitaka byo kuyabumbamo nabyo bimugora kubaka inzu.

 

 

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia