Posted on 23 August 2012
Tags: ari, bukene, gahunda, girinka, inka, kuko, kuri, muri, ndetse, ngo, Rwanda, Rwanda against, Rwanda aid, Rwanda Girinka, Rwanda Nyabihu, Rwanda people, Rwanda Poverty, Rwanda program

Bakomeje kwitabira gahunda yo kuziturira bagenzi babo b’abakene inka kugira ngo bafatanye kwizamura bahashye ubukene burundu
Inka 11 nizo zazituriwe abatishoboye mu murenge wa Rurembo kuri uyu wa 21/8/2012. Izi nka zikaba zarazituwe n’abaturage borojwe muri gahunda ya Girinka,bakaziha bagenzi babo batishoboye nyuma y’aho izo bari barahawe zari zimaze gutanga umusaruro.
Bamwe mu bazituye n’abazituriwe inka, bishimiye icyo gikorwa dore ko bavuga ko ari igikorwa kibafasha gufatana urunana mu rugamba rwo kurwanya ubukene no guharanira iterambere rirambye. Mukansonera Daphrose n’umwe mu bazituriye bagenzi babo inka. Nyuma yo kuyiha Butera Alexandre baturuka mu Kagari kamwe ka Gitega,umudugudu wa Kagusa yatangaje ko ashimishijwe no guha mugenzi we inka kuko azi neza icyo yamumariye akabasha kugenda yikura mu bukene.
Yongeyeho ko atakibura ifumbire ndetse bimufasha no mu buhinzi bwe ndetse n’imibereho yo mu rugo rwe. Yavuze ko inka yamugejeje kuri byinshi: yeza ibigori byinshi,amata anywa akanagurisha ndetse ngo ahaho abana b’abaturanyi kuko ngo akama litiro 4 mu munsi. Kuba atanze inka ngo akaba asanga ari igikorwa kiza cyane kuko bizafasha na mugenzi we kwizamura,nawe akazayiha undi bityo bityo bagakomeza inzira yo kwikura mu bukene.
Alexandre Butera, umwe mu bahawe inka,yavuze ko inka izamufasha muri byinshi ngo kuko ariwe mu mudugudu wabo utagiraga inka. Ikazamufasha mu iterambere abasha kubona ifumbire,amata ndetse n’amafaranga. Yongeyeho ko ashimira cyane ubuyobozi bumuhaye inka.
Uyu muhango wo gutanga inka ukaba warayobowe n’umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu karere ka Nyabihu Mukaminani Angela.washimiye aborojwe muri gahunda ya Girinka ; kuko biteje imbere bahereye ku nka bahawe na Perezida wa Repuburika.
Yababwiye ko koroza abandi ari igikorwa cyiza cyo kwibuka aho bari bari bityo kwitura ko ari ukuziturira mugenzi wabo ukennye. Yasabye abahawe inka kuzifashisha maze bakikura mu bukene bazibyaza umusaruro mwiza. Yavuze ko ifumbire bazabona izabafasha kweza, amata akazabafasha kurya neza ntabwaki. Yabasabye kandi kujya bagaburira neza inka bahawe no kuyivuza igihe irwaye bagahita babimenyesha veterineri akabafasha.
Mu mwaka w’imihigo wa 2011-2012,mu karere ka Nyabihu hakaba haratanzwe inka 721 muri gahunda ya Girinka. Kugeza ubu nyuma y’amezi agera kuri 2, umwaka w’imihigo urangiye,bakaba bamaze gutanga inka 106 ziyongera kuri 721 zari zaratanzwe umwaka ushize. Ikigamijwe akaba ari uko gahunda ya Girinka yagera kuri buri wese yafasha kwikura mu bukene kugira ngo ubukene buhashywe burundu.
Posted on 04 August 2012
Tags: abantu, abaturage, avuga, bukene, buri, ibimina, kuko, ngo, Rwanda cooperative, Rwanda Muhanga, Rwanda people, Rwanda SACCO, Rwanda saving-money, rwego, wese

Abakozi b’akarere ka Muhanga bakunze kwegera abaturage mu kazi kabo ka buri munsi baratangaza ko ibimina byifashishijwe mu gutanga amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza, babikoresheje kugirango bafatanye noneho mu kwikura mu bukene.
Amatsinda akaba asigaye yitabazwa n’abaturage mu gushyira hamwe ubushoobozi buri wese afite mu rwego rwo kuzamurana cyane cyane mu buhinzi kuko aribwo butunze abantu benshi.
Ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Cyeza, Agronome Ndacyayisenga Rafiki Bonavanture avuga ko aya matsinda akunze kwitwa ibimina aba agizwe n’abantu bari hagati y’icumi na 25 yakira buri wese nubwo bose baba badafite ubushobozi bungana.
Ndacyayisenga ati: “ikiza cy’ibi bimina ni uko bituma buri muturage yibonamo kuko n’udafite icyo yatanga mu itsinda ashobora kuvuga ko azakoresha ingufu ze zikaba ariwo mugabane we mu gihe mu makoperative bisaba ko buri wese azana umugabane ungana n’undi, udafite ubwo bushobozi ho ntiyakirwa”.
Ndacyayisenga avuga ko ibi bimina bifasha abaturage kuko ngo bose babyibonamo kandi ngo haboneka abantu benshi bitanga kuko baba bakeneye kuzamuka ngo bave mu bukene.
Ibi bimina byitwa ibivuguruye kuko bifasha abaturage mu kongera ubukungu bwabo mu rwego rwo kwikura mu bukene, abaturage babyibumbiyemo abenshi usanga bafashwa ahanini n’umuryango utegamiye kuri Leta DUHAMIC (Duharanira Amajyambere y’ICyaro) mu mushinga wayo uterwa inkunga na USAID.
Nyandwi Eugene, umukozi w’uyu muryango avuga ko bafasha abaturage kwiteza imbere kuburyo hari abamaze kuvana ibimina byabo ku rwego rw’amatsinda asanzwe bakayagira amakoperative kubera ingufu buri wese aba yatanze.
Aha ngo buri muntu uri mu kimina aba yaratanze ingufu zihagije kuburyo nyuma baza kwisanga bari ku rwego rumwe rwakora koperative. Aha akaba avuga ko babafashije gufunguza amakonti mu mirenge SACCO aho bizigamira amafaranga 1000 buri kwezi buri wese, abafasha mu bikorwa byabo bya buri munsi
Posted on 12 June 2012
Tags: abatishoboye, bakaba, bukene, girinka, inka, Jenda, Kabatwa, kwikura, mirenge, parc, Rwanda, Rwanda development, Rwanda Girinka, Rwanda Help, Rwanda Paul KAGAME
Nyuma yo gutanga inka 13 zatanzwe kuwa 07/06/2012 ku nkunga ya FARG zigahabwa abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye bo mu mirenge ya Rugera, Jomba, Muringa na Shyira ngo zibafashe kwikura mu bukene no kuzamura umwuga wabo w’ubuhinzi, kuri uyu wa 08/06/2012, inka 49 zahawe abatishoboye mu mirenge ya Jenda na Kabatwa ku nkunga ya RDB.

Gahunda ya Girinka iragenda ifasha abaturage kwikura mu bukene
Izi nka 49 zahawe imiryango 49 y’abatishoboye bo muri iyi mirenge ya Jenda na Kabatwa zikaba zaratwaye amafaranga 13.250.000 nk’uko ushinzwe ubworozi mu karere ka Nyabihu Shingiro Eugene wari witabiriye uyu muhango yabidutangarije. Abahawe inka batishoboye bo muri iyi mirenge ya Jenda na Kabatwa,bakaba barasabwe kuzifata neza bazikorera ibishoboka byose ngo zororoke bityo zizabafashe mu iterambere.
Nk’imirenge ikora kuri Parc y’ibirunga kandi banasabwe kubungabunga iyo Parc birinda kwangiza inyamaswa n’ibidukikije bindi dore ko byagaragaye ko hari abajyaga babikora. Bakaba barsabwe kuba ijisho ry’iyo Parc bagakumira uwariwe wese washaka kuyangiza.
Gahunda ya Girinka mu Rwanda ikaba yaratangiye mu mwaka wa 2006 igatangizwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda b’abakene kwikura mu bukene no kuvugurura imirire yabo. Kugeza ubu Abanyarwanda batari bake bakaba bamaze kubona inka, ndetse henshi na henshi bakaba baratangiye no korozanya .
Posted on 24 May 2012
Tags: bahawe, bukene, gahunda, girinka, hatanzwe, inka, karere, kwikura, muri, nyabihu, Rwanda aid, Rwanda cows, Rwanda Nyabihu, Rwanda vulnerable

Gahunda ya Girinka izafasha benshi kwikura mu bukene
Mu rwego rwo kurushaho gufasha Abaturage batishoboye kwikura mu bukene, mu karere ka Nyabihu inka 24 nizo zahawe abaturage mu mirenge 11 muri 12 ikagize ku nkunga y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi RAB.
Nk’uko tubikesha Shingiro Eugene ushinzwe ubworozi mu karere ka Nyabihu,uretse mu murenge wa Jenda hatanzwe inka 1,mu wa Bigogwe hatanzwe 4,uwa Mukamira hatanzwe inka 1 n’uwa Kintobo hatanzwe 3,mu yindi mirenge isigaye hagiye hatangwa inka ebyiri ebyiri.
Nkundizanye Speciose umwe mu bahawe inka utuye mu kagari ka Basumba mu murenge wa Bigogwe akaba yishimiye inka yahawe avuga ko izamufasha kuzamura umuryango we no kwikura mu bukene. Muri rusange,abahawe inka,bakaba bishimiye cyane inka bahawe ,bavuga ko zigiye kubafasha mu kwikura mu bukene no kuzamura imibereho yabo. Bongeyeho ko kuba bahawe inka,nabo bazazifata neza ku buryo nabo bazitura bagenzi babo b’abakene bityo bakarushaho gufatana urunana mu nzira yo kwikura mu bukene basatira iterambere rirambye.
Mu karere ka Nyabihu,inka zigera kuri 576 zimaze gutangwa muri gahunda ya Girinka guhera mu kwa 06/2011 kugeza muri uku kwa 05/2012. Gusa imihigo bari bihaye ikaba yaragezweho kuko bamaze kurenza 100%, kandi igikorwa cyo gutanga inka kikaba gikomeje mu karere ka Nyabihu.
Posted on 17 May 2012
Tags: akarere, amazu, bukene, inka, kandi, kubakirwa, kwikura, mazu, murenge, nka, Rwanda, Rwanda aid, Rwanda cows, Rwanda families, Rwanda houses, Rwanda Nyabihu, Rwanda vulnerable

Gufasha abakene kwikura mu bukene bahabwa inka birakomeje mu karere ka Nyabihu
Mu rwego rwo kubafasha kwikura mu bukene no gutura heza, imiryango 2 yo mu murenge wa Jenda yabaga muri Nyakatsi ubu iri kubakirwa amazu n’abakozi b’Akarere ka Nyabihu mu rwego rwo kuyifasha gutura heza. Kugeza ubu amazu bari kubakirwa akaba akinze anasakaye kandi ari no gukorerwa amasuku asigwa karabasasu n’ibindi. Abazayabamo bakaba bacumbikiwe mu yandi mazu ariko bazajya mu mazu bubakiwe mu mpera z’uku kwezi kwa 5 nk’uko Habimana Protogene,umukozi w’akarere ushinzwe gukurikirana imyubakire y’ayo mazu yabidutangarije.
Uretse kubakirwa amazu kandi iyi miryango yahawe n’inka nazo zatanzwe n’abakozi b’akarere zikazayifasha kwikura mu bukene ndetse no kuzamura imibereho yabo.
Nk’uko Rwamucyo Francois ufite imibereho myiza y’abaturage yabidutangarije kuri uyu wa 15/05/2012, uretse iyi miryango 2 yo mu murenge wa Jenda yahawe inka,indi miryango 4 y’abashigajwe inyuma n’amateka bo mu murenge wa Rambura nayo yahawe inka izayifasha kurushaho kwikura mu bukene no kuzamura imibereho yayo yirinda imirire mibi ikoresheje amata izo nka zizatanga igihe zizaba zibyaye. Ikindi kandi izi nka zizayifasha ni ukuzamura umusaruro w’ubuhinzi bwabo bakoresheje ifumbire zizatanga.
Umwe mu bahawe inka utuye mu Kagari ka Rugeshi,umurenge wa Mukamira Mpamyabigwi Victor avuga ko afite umuryango w’abantu 4 bari babeshejweho no guca inshuro. Kuba ahawe inka avuga ko izamufasha muri byinshi ndetse birimo no kumufasha mu mirire myiza y’umuryango we kuko igihe iyo nka izaba ibyaye bizabafasha kwirinda indwara z’imirire mibi bakoresheje amata.
Izi nka zatanzwe zose hamwe zatwaye amafaranga agera kuri 1.900.000. Abahabwa inka bakaba basabwa kuzifata neza kugira ngo zizabahe umusaruro mwiza kandi zibafashe kwizamura bikure mu bukene n’imiryango yabo.
Posted on 26 February 2012
Tags: abaturage, abayagize, aya, BAKENERANYE, bukene, matsinda, Munini, murenge, muri, Rwanda associations, Rwanda each, Rwanda Help, Rwanda Nyaruguru, Rwanda other, Rwanda population, umurenge
Abaturage bo mu murenge wa Munini mu karere ka Nyaruguru baratangaza ko gukorera hamwe mu matsinda ariyo nzira nziza bahisemo izabafasha kwikura mu bukene.
Bamwe muri aba baturage bemeza ko babaho mu bukene ariko ko bagomba kubwikuramo ikaba ariyo mpamvu yatumye bahitamo gukorera hamwe mumatsinda.
Aya matsinda azwi ku izina ry’ABATURANYE BAKENERANYE, aba agizwe n’abantu bari hagati ya 4 na 8 baturanye. Abagize itsinda rimwe bakusanya mafaranga bakurikije amikoro ya buri muntu hanyuma amafaranga abonetse agahabwa umwe muri bo.
Aya matsinda yatangijwe ku mugaragaro tariki ya 22/2/2012.Ubwo yatangizaga aya matsinda, ukuriye ihuriro ryayo, Bigirabagabo Vincent yatangaje ko aya matsinda afasha abayagize kuva mu bukene, ati “Aya matsinda azafasha abatuye umurenge wa Munini gusohoka mu ishyamba ry’ubukene babinyujije mu gukora imishinga mito mito”.
Aya matsinda kandi ngo afasha abayagize kubona ingwate muri koperative yo kubitsa no kuguriza y’umurenge.
Nyiramana Martha, umwe mubagize aya matsinda twaganiriye yadutangarije ko kujya mu matsinda byatumye abona amafaranga yo gushora mu bucuruzi bw’ikigage, ati “nari narabuze igishoro cyo gucuruza ikigage ariko ubu ABATURANYI BAKENERANYE banjye bazamfasha bambere n’abakiriya bityo nanjye nivane mu bukene.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Munini Katabarwa Richard, we ngo asanga aya matsinda azafasha abayagize kugira umuco wo kuzigama kandi ko ari uburyo bwoza bwo gufasha abaturage kuyoboka imishinga ibateza imbere.
Kugeza ubu mu murenge wa Munini hari amatsinda y’ABATURANYE BAKENERANYE agera ku 153.
Posted on 29 January 2012
Tags: abaturage, babo, bagenzi, bakennye, bukene, giving cows and goats to persons living with HIV, helping the poor, ihene, inka, karere, muri, nyabihu

Abaturage bo mu karere ka Nyabihu bahawe inka muri gahunda zitandukanye zo kubakura mu bukene batangiye koroza bagenzi babo bakennye. Tariki 26/01/2012, abaturage batanze inka esheshatu bazituriye bagenzi babo bakennye mu Murenge wa Rambura mu karere ka Nyabihu.
Uwo munsi kandi ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buhinzi (FAO) ryahaye bamwe mu babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA ihene 64 mu murenge wa Rambura ubinyujije muri Caritas ya Nyundo.
Ayo matungo bahabwa azabafasha mu gukomeza inzira y’iterambere bikura mu bukene. Buri hene yatanzwe ifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 18.
Muri uku kwezi kandi amatungo nk’aya yatanzwe mu mirenge ya Bigogwe, Shyira na Rugera. Hatanzwe ihene 45 muri Bigogwe, ihene 45 muri Rubera n’ihene 70 muri Shyira. Muri rusange hamaze gutangwa ihene 224 mu karere ka Nyabihu zihabwa ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida kugira ngo zibafashe kwikura mu bukene.
Veterineri w’akarere ka Nyabihu, Shingiro Eugene, yasabye abahabwa amatungo kuyitaho kugira ngo azabageze ku iterambere babashe kwikura mu bukene kuko ari cyo kiba kigamijwe.