Posted on 05 August 2012
Tags: amatafari, amategura, buri, gahunda, Kayonza, muri, ngo, rwamagana, Rwanda Districts, Rwanda eastern, Rwanda habitation, Rwanda province, Rwanda village, Twa, Uturere

Ngo hari Uturere twafashe umurongo mwiza mu guteza imbere imiturire mu midugudu
Umuyobozi wa gahunda ishinzwe guteza imbere imiturire myiza mu cyaro aranenga abayobozi b’Uturere twa Kayonza na Rwamagana ko bagenza biguru ntege gahunda yo gutuza abaturage mu midugudu kandi barahawe ibikoresho n’amafaranga byo gukoresha imirimo y’ibanze abaturage bakeneye ngo bubake mu midugudu.
Mu nama yahuje abayobozi b’ibanze mu Ntara y’Iburasirazuba kuwa 3 Kanama 2012 bagamije kureba uko gahunda ya leta yo gutura mu midugudu ishyirwa mu bikorwa, bwana Kampayana Augustin uyobora gahunda ishinzwe guteza imbere imiturire myiza mu cyaro yanenze ko mu Turere twa Kayonza na Rwamagana bataragira icyo bakora kigaragara kandi aribo bahawe ibikenewe mbere y’abandi mu Rwanda.
Ubu mu gihugu cyose harahugurwa abakozi muri buri Karere bazajya bakoresha imashini zibumba amatafari n’amategura ku buryo bworoshye kandi buhendutse. Uturere twa Kayonza na Rwamagana turi mu twahuguwemo abakozi mbere y’abandi mu gihugu, nyuma hakurikiraho utwo mu Ntara y’Amajyepfo, ubu hakaba hatahiwe Iburengerazuba.
Uturere twa Ngororero na Nyabihu twahuguwe nyuma ngo twamaze kuzuza inyubako nke za mbere mu gihe Kayonza na Rwamagana ngo bataragira inyubako n’imwe batangira no gushingira umusingi.
Muri iyi gahunda ngo buri Karere kahawe imashini zibumba amatafari n’amategura zingana n’umubare w’Imirenge buri Karere gafite, banahabwa amafaranga akabakaba miliyoni 8 (7,900,000 Rwf) yo guhemba abakozi bahuguriwe gukoresha izo mashini zibumba amatafari n’amategura. Kugera uyu munsi ariko ngo ntacyo abayobozi b’Uturere twa Kayonza na Rwamagana barabyaza ubwo bushobozi bahawe.
Kubwa Kampayana ati “Utu Turere dukwiye kutwambura ibyo bikoresho bigahabwa abafite ubushake bwo kubibyaza agaciro.”
Kampayana Augustin n’abo bakorana muri iriya gahunda bavuga ko imwe muri ziriya mashini ngo yabumba amatafari 300 n’amategura 300 buri munsi, buri Karere kakaba gashobora kubona ibikoresho byakubaka inyubako 15 buri kwezi.
Bamwe mu bayobozi b’Uturere bari muri iyo nama ariko bavugaga ko ngo izo mashini zibumba amatafari n’amategura macye cyane kurusha ayo abazitanze bavuga. Aya make ariko nayo ngo ntarabyazwa umusaruro mu Turere tumwe na tumwe.
Posted on 04 August 2012
Tags: abantu, abaturage, avuga, bukene, buri, ibimina, kuko, ngo, Rwanda cooperative, Rwanda Muhanga, Rwanda people, Rwanda SACCO, Rwanda saving-money, rwego, wese

Abakozi b’akarere ka Muhanga bakunze kwegera abaturage mu kazi kabo ka buri munsi baratangaza ko ibimina byifashishijwe mu gutanga amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza, babikoresheje kugirango bafatanye noneho mu kwikura mu bukene.
Amatsinda akaba asigaye yitabazwa n’abaturage mu gushyira hamwe ubushoobozi buri wese afite mu rwego rwo kuzamurana cyane cyane mu buhinzi kuko aribwo butunze abantu benshi.
Ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Cyeza, Agronome Ndacyayisenga Rafiki Bonavanture avuga ko aya matsinda akunze kwitwa ibimina aba agizwe n’abantu bari hagati y’icumi na 25 yakira buri wese nubwo bose baba badafite ubushobozi bungana.
Ndacyayisenga ati: “ikiza cy’ibi bimina ni uko bituma buri muturage yibonamo kuko n’udafite icyo yatanga mu itsinda ashobora kuvuga ko azakoresha ingufu ze zikaba ariwo mugabane we mu gihe mu makoperative bisaba ko buri wese azana umugabane ungana n’undi, udafite ubwo bushobozi ho ntiyakirwa”.
Ndacyayisenga avuga ko ibi bimina bifasha abaturage kuko ngo bose babyibonamo kandi ngo haboneka abantu benshi bitanga kuko baba bakeneye kuzamuka ngo bave mu bukene.
Ibi bimina byitwa ibivuguruye kuko bifasha abaturage mu kongera ubukungu bwabo mu rwego rwo kwikura mu bukene, abaturage babyibumbiyemo abenshi usanga bafashwa ahanini n’umuryango utegamiye kuri Leta DUHAMIC (Duharanira Amajyambere y’ICyaro) mu mushinga wayo uterwa inkunga na USAID.
Nyandwi Eugene, umukozi w’uyu muryango avuga ko bafasha abaturage kwiteza imbere kuburyo hari abamaze kuvana ibimina byabo ku rwego rw’amatsinda asanzwe bakayagira amakoperative kubera ingufu buri wese aba yatanze.
Aha ngo buri muntu uri mu kimina aba yaratanze ingufu zihagije kuburyo nyuma baza kwisanga bari ku rwego rumwe rwakora koperative. Aha akaba avuga ko babafashije gufunguza amakonti mu mirenge SACCO aho bizigamira amafaranga 1000 buri kwezi buri wese, abafasha mu bikorwa byabo bya buri munsi
Posted on 15 May 2012
Tags: ati, aya, buri, cyane, imirire, Intrahealth, matungo, nbsp, neza, ngo, Rwanda, Rwanda aid, Rwanda HIV, Rwanda Intrahealth, Rwanda Nyagatare, Rwanda victims
Mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’imirire no kurwanya ubukene mu babana n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida, Umuryango Intrahealth, kuwa 11 Gicurasi 2012, wahaye ababana n’ubwandu bwa Sida bo mu Murenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare ihene zifite agaciro k’amafaranga agera ku bihumbi 300 by’u Rwanda.
Umuryango intrahealth kimwe n’ubuyobozi bw’umurenge babasabye kuzifata kandi bakazibyaza umusoruro uko bikwiye. Aha intumwa za Intrahealth zibandaga cyane kukubasaba gukoresha ifumbira ayo matungo azajya atanga mu buhinzi bw’imboga. Rachel Kampirwa, umukozi wa Intrahealth, yagize ati “:” Aya matungo tuyabahaye mu rwego rwo kubafasha kuzamura imibereho yanyu cyane cyane imirire myiza.” Abasaba kuzitaho neza, Kampirwa Rachel yakomje agira ati “Iri tungo uzaribonamo ubuzima nuriha ubuzima. Ubwo buzima rero ni uko uzarikorera icyo urigomba…”
Aya matungo yatanzwe mu buryo bwa tombola aho buri wese yafataga ihene yambaye numero isa n’iyo yari afite. Bamwe mu bahawe aya matungo na bo bakaba bizeje Intrahealth kuyafata neza ku buryo zazabaha umusaruro ufatika uzabageza ku bworozi bw’inka. Mu musaruro bazitezeho ngo harimo ifumbire izabafasha mu buhinzi bw’imboga bakazacyemura ikibazo cy’imirire mibi mu miryango yabo.
Dr Rukunda Karekezi Benon, Umuyobozi w’Ibitaro bya Nyagatare na we akaba yasabya abahawe amatungo ubufatanye mu kuyitaho kuko ngo ari bwo azabageza ku musaruro bifuza. Dr Rukunda ati ”Aya matungo ni muyafate nka magirirane. Buri wese ajye areba niba mugenzi we warihawe akirifite kandi ko rimeze neza kuko ntabwo titulaire ashobora kugera kuri buri rugo.”
Kugira ngo bagere ku ntego y’iki gikorwa bifuje ko hakorwa urutonde rw’abahawe ihene rukagezwa mu buyobozi bw’imidugudu bukagira uruhare mu kuzikurikirana. Ibi ngo byabarinda ingeso yo kuzigurisha ikunze gutuma abahabwa amatungo nk’aya atagira icyo abamarira.
Posted on 14 April 2012
Tags: aba, ariko, bana, buri, cyane, gihe, igihe, kandi, kuko, mashuri, Rwanda, Rwanda Genocide, Rwanda memorial, Rwanda v
Abana b’imfubyi bibana bo mu mirenge 13 yo mu karere ka Gisagara baratangaza ko babona ubufasha bahabwa nk’imfubyi zirera bukeneye kongerwa kuko basanga hari byinshi batarabasha kwiha ubwabo kandi mu by’ukuri babikeneye.

Abana bari mu mashuri ariko ubusanzwe birera kubera ikibazo cy’ubupfubyi batewe na Jenocide yakorewe abatutsi mu mwaka 1994 babona ubufasha bahabwa bukwiye kongerwa kuko batabasha kubona ibikenewe byose kandi bataragira ubushobozi bwo kubyiha kuko bakiri mu mashuri.
Aba bana baratangaza ko iyo bavuye ku mashuri bakajya mu biruhuko bibagora cyane, kuko abatagira undi muntu babana iyo bagiye ku mashuri basiga inzu zabo zikinze, bagera mu rugo ugasanga ntawe basanga ndetse ntibinaborohere guhita babona ibibatunga cyane ko atari buri gihe bajya mu mashuri basize ibizabatunga igihe bazaba bagarutse. Iyo byabonetse barabisiga ariko kandi hakaba n’igihe bavuye mu rugo ntacyo bari basigaranye.
“Si buri gihe ntaha mfite ibizantunga mu biruhuko, icyo gihe rero birumvikana ko mbanza kubaho nabi mu gihe mbishakisha kuko ntawe mba narasize inyuma uzanyakira ntashye” Ibi byavuzwe na Kizito UWINEZA umwana wirera uba mu murenge wa Gikonko.
Igihe cy’ibiruhuko rero Kizito akoresha amafaranga make abona yishyurwa imitungo y’iwabp maze agahingisha imirima ye akazaba ariho akura ibimutunga, gusa umurenge ugira ibyo ugena nk’ibikoresho by’ishuri n’amafaranga y’urugendo azamujyana akanamugarura ava yo. Ibyo ariko aba bana bakavuga ko bidahagije kuko mu buzima bwo hanze y’ishuri bahura na byinshi bibasaba amafaranga kandi batayafite kandi ngo usibye n’amafaranga no kuba bonyine akenshi birabavuna, bakifuza uwabasura kenshi bagakira iryo rungu babamo.
Madamu Daphrose MUKARUTAMU uhagarariye ishyirahamwe DUHOZANYE ryita ku bapfakazi n’imfubyi ba Jenoside riri mu murenge wa Save aravuga ko koko aba bana babaho mu buzima butoroshye cyane ko n’ubundi ntaho byari byarigeze mu Rwanda ko umwana ukiri mu ishuri yibana akirera, ariko avuga ko DUHOZANYE ibakurikirana uko ubushobozi bwayo buyemereye ariko nyine bikaba bidashoboka ko bagera kuri buri mwana.
Icyo aba bana bakeneye ni uko ibibazo byabo byahabwa agaciro ndetse ntibiharirwe Leta koko itabibasha byose, ahubwo buri mu nyarwanda cyane ababyeyi bakibuka n’izo mfubyi zitaha hafi yabo zibana.
UWAMURERA Francine ni umutegarugori utuye mu murenge wa Save uvuga ko aba bana batagakwiye kubabarira ku misozi kandi hari ababyeyi bahatuye. We ku bwe ngo bagakwiye no kujya bohereza bana babo bakabaraza, bakabaganiriza ntibabe bonyine, igihe cyo kuva mu ishuri bakakirwa n’abaturanyi nk’ababyeyi.
Madamu Francine yagize ati “Nta mubyeyi ujya abura icyo aha umwana kandi aba bana ntaho batandukaniye n’abacu tubyara”
Posted on 02 March 2012
Tags: abana, amata, buri, gahunda, ikibazo, imirire, inka, mibi, muri, rusizi, Rwanda, Rwanda food, Rwanda Help, Rwanda Rusizi
Mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’imirire mibi mu karere ka Rusizi hashyizweho gahunda y’umunsi umwe buri cyumweru yo gukamira abana amata. Muri iyi gahunda ingo zifite inka zikazajya ziha amata abana bavuka mu miryango idafite inka.

Abari bitabiriye inama
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Nirere Francoise avuga ko iyi gahunda igamije guca ikibazo cy’imirire mibi ibagiraho ingaruka zirimo n’uburwayi.
Nirere agira ati: “Muri buri kagari hari gahunda yo gukamira abana amata buri cyumweru.Ni ukuvuga ko imiryango yoroye inka izajya iha amata abana bavuka mu miryango idafite inka.Ibi bizatuma indwara nka bwaki ziterwa n’imirire mibi zihagarara.”
Mu nama yabaye ku itariki ya 27 Gashyantare 2012 igahuza abakuriye ibigo nderabuzima n’abahashinzwe imirire,abashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu mirenge,abahagarariye abajyanama b’ubuzima ku bigo nderabuzima n’ushinzwe imirire mu bitaro bikorera mu karere ka Rusizi hafashwe icyemezo cyo guha imbaraga amashuri y’imirire.Aya mashuri y’imirire aba muri buri kagari agamije gutoza ababyeyi imitegurire y’indyo yuzuye igamije kurwanya imirire mibi mu bana.
Niyigarura Pelouse ,umujyanama mu murenge wa Bweyeye mu karere ka Rusizi avuga ko hakiri abana bafite ibibazo by’imirire mibi hamwe na hamwe.Nirere agira ati: “Iyo dupimye dusanga hari abana bigaragara ko bafite ikibazo cy’imirire mibi.Mu bana bagera ku 2481 tumaze gupima muri izi ntangiriro z’umwaka habonekamo 56 bafite ibibazo by’imirire mibi.”
Ku mpamvu Niyigarura avuga zitera abana kugira ibibazo by’imirire mibi aho usanga ababyeyi bamwe ari abakene nta mikoro ahagije yo guhinduranya amafunguro bagira abandi nabo bakaba badafite ubumenyi bwo gutegura indyo yuzuye.