Tag Archive | "buzima"

Rwanda | “Umuntu ashobora kuva mu buzima bwo mu muhanda kandi akabaho neza” – Kayumba Maximilien

Tags: , , , , , , , , , , , , ,


Kayumba Maximilien wahoze ari umwana wo mu muhanda avuga ko umuntu ashobora kuva mu buzima bwo mu muhanda akabaho neza iyo yitoje kumvira, gukurikiza inama agirwa ndetse akanagira ikinyabupfura. Kayumba yarangije amashuri yisumbuye umwaka ushize, ubu akaba ari gutegura imishinga yamubeshaho ndetse anayishakira abaterankunga.

Avuga ko iyo atumva inama yagirwaga ku ngaruka mbi z’ubuzima bwo mu muhanda n’ubu aba akiwurimo kuko ngo hari abana babanaga mu buzima bwo mu muhanda abona n’ubu bakiwurimo kandi barandavuye cyane.

Uwo musore uri mu kigero cy’imyaka 21 ngo yavanywe mu muhanda n’abayobozi b’ikigo cya Sacca (Street Ahead Children’s Centre Association) cyo mu karere ka Kayonza cyita ku bana bo mu muhanda. Icyo kigo ngo ninacyo cyamusubije mu ishuri kinamwishyurira amafaranga y’ishuri ubu akaba yararangije ayisumbuye.

Kayumba avuga ko icyamushoboje kuva mu buzima bw’umuhanda ari ukumvira abamukuriye kandi akanabubaha. Ati “iyo ukiva mu muhanda ntibiba byoroshye kuko hari imico y’ubwigomeke iba imaze kokama umuntu, ariko iyo wubaha ukanumvira abakuru byose birashoboka, ni nako nanjye nabigenje”

N’ubwo atarabona uburyo bwo gukomereza amasomo ye muri kaminuza, Kayumba avuga ko ubu yamaze gutegura imishinga yamutunga, ndetse imwe akaba yaranayigejeje ku bantu bazayitera inkunga.

Agira inama abana bo mu muhanda inama kugira ngo basubize amaso inyuma maze bategura ahazaza habo bava mu buzima bwo mu muhanda, akanagira inama bagenzi be bari mu bigo bitandukanye byakira abana bo mu muhanda kurangwa n’ikinyabupfura kugira ngo babashe kuzagira aho bigeza mu gihe kiri imbere.


Rwanda | Amajyepfo: Inkeragutabara zirasaba ko zakwitabwaho

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Bamwe mu nkeragutabara zo mu ntara y’Amajyepfo barasaba ko bakwitabwaho by’umwihariko kuko ngo bakeneye ubufasha ku bw’ubukene buranga bamwe muri bo.

Aba bazwi ku izina ry’inkeragutabara akaba ari abahoze ari abasirikare ni ukuvuga abavuye ku rugerero. Izi nkeragutabara zivuga ko hari ubwo kenshi gusezererwa kwabo mu gisirikari biba bisa n’ibiza bitunguranye bityo ngo hakaba ubwo benshi baba batiteguye ngo bamenye icyo bazakora mu buzima busanzwe baba bagiye kujyamo.

Musoni Jean Paul uhagarariye inkeragutabara mu murenge wa Muhanga ho mu karere ka Muhanga avuga ko inkeragutabara kenshi zizwi ku izina ry’abademobu, zirangwa n’ubukene kuko ngo kwinjira mu buzima busanzwe bitaboroheye.

Akaba asaba komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye kurugerero ko yagira icyo ikora ikita ku bavuye ku rugerero.

Uwitwa Ntakirutimana wo mu karere ka Gisagara we akaba avuga ko hari abavuye ku rugerero kugeza magingo aya  batarabasha kwibumbira mu makoperative mu rwego rwo kwiteza imbere.

Ntakirutimana ati: “Leta idufashije yagira icyo ikora abavuye ku rugero ntibabeho nabi bagafashwa kujya mu mashyirahamwe bakiteza imbere kuko nkeka ko ari abantu baba barakoze umurimo utoroshye na busa”.

Usanga kenshi abaserewe mu ngabo bahita bagana ibigo bishinzwe gucunga umutekano w’ibigo cyangwa abantu runaka mu mijyi itandukanye. Hari n’abandi usanga biyemeje kwikorera ku giti cyabo, abandi bibumbira mu makoperative yagenewe abavuye ku rugerero.

Aba bavuye ku rugerero mu ntara y’Amajyepfo bavuga ko nyuma yo gusubira mu buzima busanzwe bafashijwe cyane n’abaturage basanze aho bagiye. Aha ariko nabo bavuga ko hari byinshi bafasha abaturage, birimo kubigisha kwicungira umutekano, kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi.


 

Mentally challenged people1

Rwanda : Mentally challenged people gets help

Tags: , , , , , , , , ,


Long forgotten people with mental problems have found refuge in a charitable group, and are henceforth recognised in the society.

The aid is being necessitated by Cecile Umurazawase who claim to be fulfilling a promise she made to God during the 1994 genocide against Tutsi in Rwanda

 

 

Mentally challenged people

Cecile Umurazawase with some of ill people    

Umurazawase Cecile is a resident of Cyarwa cell, Tumba sector in Huye district. She takes care of mentally ill people from Tumba and Mukura sectors with the help of volunteers that joined her; she has formed a Health Care Foundation ‘Twite ku buzima’.

She started in March 2010 by taking home one mad woman better known as Mukashema who was eating from garbage with her two children in Butare district.

In line with her profession as a Clinical Psychologist, she secured a medical insurance (mituare) for Mukashema from global fund and confined her in a mental hospital in Butare town.

One following another, many people were treated and she handed every person to his or her family immediately from the mental hospital where she could teach their families how to care for the patients so that they regain quickly from mental illness.

After realising that the mentally ill are many and need attention too, the psychologist sought advise from the Ministry of Health on how she can achieve her goal. She was advised to create work for them because it makes the mentally ill feel recognised hence contributing to their healing.

 

Mentally challenged people1

 

After medical care, the patients are divided into groups depending on the sectors they come from. Mentally unstable people were put under cooperatives on sector level; in Tumba they formed Twigirire icyizere cooperative and doing poultry while those in Mukura sector formed Girubuzima cooperative and rearing goats. There are also women cooperative Susurukampinga for basketry.

Mentally challenged people2

All patients have one special day for cultivating in Buzana swamp where they grow all kinds of vegetables and whoever participates gets 800 Rwandan francs for labour per day.

Health Care Foundation Twite ku buzima cares for 328 patients with differing types of illnesses ; mental illness due to sickness, drug use effect, genocide trauma, and epileptic children. Care foundation works hand in hand with their families in care provision.

Although Health Care Foundation Twite ku buzima is successfully caring for a big number of people, many challenges are being faced and they include.

Most people rarely think that the mentally ill can be cured and should be treated like other normal people, which make it difficult for the volunteers in their work.

Sometimes the mentally sick have other diseases like Hypertension and diabetes. This makes it hard for the volunteers who hardly get enough money is required to treat these patients.

Ever since care foundation started, only two million Rwandan francs out of six million required have been donated from Huye district. There are those kind-hearted who gave out sewing machines and other materials from Kigali.

Mrs. Umurazawase says that her major request is not financial support but everybody’s understanding that mental illness can be treated and cured so that other volunteers come up to help from all over the country.

When asked if she will continue with this non profitable project, Umurazawase answered that”We don’t go to school to get jobs. We study to be useful to others,”

I once became discouraged when I heard that I will be worse when my patients become sick again but when I recalled my promise to God and what i had already done, I thought it would be a waste of energy to let them go back to their situation, added Umurazawase.

Huye district officials have encouraged her to continue and offered their support in the possible way available.

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia