Tag Archive | "bwaki"

Ruhango Ababyeyi

Rwanda : Ruhango: Ababyeyi barakangurirwa kwita ku bana babo

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,


Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango buravuga ko kuva aho Leta ishyiriyeho uburyo butandukanye bwo gufasha abaturage, ngo byaba biri mu bituma ababyeyi batagishaka kwita ku bana babo kuko baba bavuga ko ikibazo kizavuka Leta izagikemura bigatuma bumva ko ubuzima bw’abana babo butabareba.

Rwanda |  Aba bana uko ari 7 barwaye Bwaki

Aba bana uko ari 7 barwaye Bwaki

Ibi bivuzwe mu gihe muri aka karere umubare w’abana barwaye indwara ya Bwaki ikomeje kugenda yiyongera.

Kuba hakiri ababyeyi barwaza Bwaki, ahanini si ubukene cyangwa amikoro macye ahubwo biterwa no kuba ababyeyi batagishaka kwita ku bana babo; nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mugeni Jolie Germaine.

Mugeni agira ati “kuva aho hagiriyeho gahunda ya Leta yo gufasha abaturage nko kwiga, kwivuza, gahunda ya Gira inka n’ibindi, ngo byatumye ababyeyi bateshuka ku nshingano zo kurera, aho usanga umubyeyi yigira muri gahunda ze akibagirwa urubyaro, abandi ugasanga bahisemo kwigira mu tubari”.

N’ubwo bamwe mu babyeyi bavuga ko barwaza bwaki kubera ubukene hari n’ababyeyi bandi babibona ukundi bakavuga ko kuba hari bagenzi babo barwaje bwaki ngo ni uko batita ku buzima bw’abana babo ugasanga abana bibagizeho ingaruka.

Ibi kandi bishimangirwa n’umukuru w’umudugudu wa Ruhuha wo mu karere ka Ruhango witwa Nzabarukuze Daniel. Nawe yunga mu ijambo rya Mugeni aho agira ati “njyewe abaturage b’aha mbana nabo buri munsi ntibabuze ibyo bagaburira abana babo ahubwo ni abantu bigize abasinzi bataha igihe bashakiye ugasanga ubwana bwishwe n’imbeho butanafite ubatakera”

Icyakora ngo Nzabarukize ikibazo cyabo yarakizamuye akigeza mu nzego zimusumbije ubushobozi kugira ngo aba bana batabarwe.

Mugeni Jolie Germaine ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Ruhango, avuga ko iyo baramutse bamenye ikibazo nk’iki bihutira gishishikariza aba babyeyi kugana ibigo nderabuzima, ikindi ngo babwira urwego rw’umurenge kubakurikiranira hafi.

Mugeni avuga ko ikibazo cya Bwaki kizakemuka vuba ngo kuko ubu mu karere hari gahunda y’inkongoro igamije guha buri mwana amata.

Mu bushakashatsi buherutse gukorwa, bwagaragaje ko akarere ka Ruhango kaza mu myanya ya nyuma mu turere tugifite imibereho mibi y’abaturage.

Gusa umuryango wa FPR Inkotanyi muri aka karere nka moteri y’igihugu uvuga ko witeguye gukura abaturage munsi y’umurungo w’ubukene ubafasha kwiteza imbere no kurwanya imirire mibi.


Rwanda : Barwanya imirire mibi binywera amata y’ihene boroye.

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,



Ubworozi bw’ihene za kijyambere bufite akamaro kenshi ku bazoroye aho bavuga ko bazikama bityo bakarwanya imirire mibi baha abana amata bikaba bibarinda no kuba barwara bwaki.

Mukasine Tarisira ni umworozi w’ihene za kijyambere avuga ko amaze igihe kitari gito yoroye ihene za kijyambere aho avuga ko azikama bityo we n’abana be bakabona amata yo kunywa cyangwa se bakayatekamo icyayi, uyu mworozi w’ihene za kijyambere avuga ko kuri we kuba yoroye ihene za kijyambere bimufasha mu guha abana be indyo yuzuye kuko yemeza ko kuba akama ihene abana bakanywa amata ko nta mwana we n’umwe ushobora kurwara bwaki, avuga ko ihene ayikama litiro 2 aho kuri ubu agerageza no guha ku baturanyi amata y’ihene kubaba bafite abana barwaye bwaki cyangwa se baba bagaragara ko bafite ikibazo cy’imirire mibi.

Mukasine Tarisira atuye mu kagari ka Mareba mu murenge wa Nyarubuye akomeza avuga ko kuriwe korora ihene abona bifite akamaro kuko iyo ayikamye aba azi neza ko afite amata arwanya imirire mibi mu bana akaba akangurira n’abandi baturage kuba bakwitabira korora ihene za kijyambere zikamwa kuko ku baba bafite ikibazo cy’imirire mibi gikemurwa no kunywa amata y’ihene.


Rwanda | Guverineri Uwamariya arahamagarira abaturage kurwanya bwaki

Tags: , , , , , , , , , , , , ,


Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba, Uwamariya Odette, arahamagarira buri muturage guhagurukira guhangana na bwaki ikigaragara mu bice bitandukanye bigize intara y’uburasirazuba.

Uwamariya avuga ko hirya no hino muri iyi ntara hakigaragara ibimenyetso bya bwaki ku buryo inzego zose zikwiye gufatanya kugira ngo iyo bwaki ihashywe burundu.

Mu muhango wo koroza abatuye umugudugu ya Nyagatovu mu karere ka Kayonza, tariki 23/02/2012, Guverineri Uwamariya yagize ati: “Mu baturage barenga miriyoni ebyiri n’igice dufite mu ntara yacu haracyari ibimenyetso bya bwaki. Twese dukwiye gufatanya tugahangana na yo [bwaki] mu buryo bwose bushoboka”.

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Mukarange bavuga ko indwara ya bwaki itari ikwiye kurangwa mu ntara y’uburasirazuba, kandi ari intara izwiho kugira ubworozi ku rugero ruri hejuru ugereranyije n’izindi ntara.

Uwitwa Gasasira Sylvestre yagize ati “Intara yacu ibamo ubworozi bwinshi bw’inka. Wa muco wo guhana amata dukwiye kuwubyutsa kandi tukawuteza imbere…ndahamya ntashidikanya ko tubishyize mu bikorwa bikava mu magambo icyumweru kimwe gusa cyaba gihagije mu ntara yacu hakaba hatakigaragara umuntu n’umwe urwaye bwaki.”

Uretse intara y’uburasirazuba, no mu bindi bice bitandukanye by’igihugu hagiye hagaragara ibimenyetso by’imirire mibi ku buryo ubu byahagurukiwe.

Minisitiri w’ubuzima ,Dr Agnes Binagwaho, aherutse gutangaza ko kuba mu Rwanda hagaragara ibimenyetso by’imirire mibi bidasobanura ko mu Rwanda hari inzara. Yasobanuye ko biterwa n’uko bamwe mu Banyarwanda bataramenya kugabura amafunguro bafite ku buryo yagirira akamaro imibiri yabo.

Kugeza ubu mu bice bitandukanhye by’igihugu bagenda bashyiraho ingamba zigamije guhangana n’iki kibazo, benshi bakaba bashyira imbaraga mu turima tw’igikoni.


Guca burundu

Rwanda | Guca burundu indwara z’imirire mibi na Bwaki birakomeje muri Nyabihu

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Ibikorwa byo kurwanya bwaki n’izindi ndwara ziterwa n’imirire mibi kirakomeje mu Karere ka Nyabihu. Nyuma y’umurenge wa Rurembo ibi bikorwa bikaba bigenda bikorwa no mu yindi mirenge igize aka karere hatangwa amata ku bana bagaragaraho cyane cyane iyi mirire mibi.

Guca burundu

Umwana uhawe amata akura neza

Kwita ku bana bakarindwa indwara z’imirire mibi ni ngombwa kuko umwana iyo yitaweho akiri muto bituma akura neza ndetse akanakuza ubwenge n’intekerezo bityo ntibimutere kudindira nk’uko abaturage babitangarijwe n’ubuyobozi bw’ubuzima mu Karere.

Igikorwa cyo gutanga amata kikaba cyarakomereje mu Murenge wa Kabatwa mu karere ka Nyabihu kuri uyu wa 15/02/2012 aho abana cyane cyane abafite ikibazo cy’imirire mibi bahawe amata mu rwego rwo kurwanya izi ndwara z’imirire mibi na bwaki.

Ibikorwa nk’ibi byo gutanga amata ku bana bikaba bibera mu gihugu hose kugira ngo hakibwe bwaki n’indwara z’imirire mibi,abana bakure bafite ubuzima buzira umuze bityo babashe gutera imbere batangwingiye mu bwenge ndetse no ku mubiri.


Nta bwaki izaba ikirangwa

Nta bwaki izaba ikirangwa mu Murenge wa Rusatira muri Kamena 2012

Tags: , , , , , , , , , , , ,


Nta bwaki izaba ikirangwaUmunyamabanga wa Leta ushinzwe gutwara ibintu n’abantu muri minisiteri y’ibikorwa remezo yasabye abayobozi b’akarere kwita ku kibazo cy’abana barwaye bwaki mu murenge wa Rusatira mu karere ka Huye ku buryo mu mezi atandatu kizaba cyakemutse.

Umurenge wa Rusatira urimo abana bane barwaye bwaki  cyane hakaba n’abandi bagaragaraho imirire mibi ariko batarembye nk’abo bane. Bose hamwe ni cumi na batatu.

Abo bane na bo bari bitabiriye igikorwa cyo gutangiza gahunda yo guha abana amata yabaye nyuma y’umuganda w’uyu munsi tariki ya 28 Mutarama. Umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutwara abantu n’ibintu muri Minisiteri y’ibikorwa remezo, Nzahabananimana Alexis, wari witabiriye iyi gahunda yifuje ko aba bana bakira bidatinze.

Amaze kubona ko aba bana barwaye bwaki, Nzahabananimana, yabajije ushinzwe ubuzima na we wari uhari igihe byatwara kugira ngo aba bana bakire neza baramutse bitaweho bikwiriye, maze amusubiza ko mu mezi atatu bishoboka. Ku bw’ibyo, yasabye ubuyobozi bw’Akarere kubishyiramo imbaraga ku buryo mu kwezi kwa Kamena nta bwaki izaba ikirangwa mu Murenge wa Rusatira.

Muri abo bana bane, babiri muri bo ni impanga. Bwana Nzahabananimana yiyemeje ko, abinyujije ku buyobozi bw’akarere, azabashakira ikibafasha kugira ngo ubuzima bwabo bugende neza.


 

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia