Posted on 19 June 2012
Tags: abaturage, bamwe, bavuga, benshi, bwigunge, karere, Kayonza, mujyi, Rwanda, Rwanda development, Rwanda Entertainment, Rwanda kayonza, Rwanda Youth, uko, urubyiruko
Abatuye mu mujyi wa Kayonza bavuga ko ikigo cy’urubyiruko kiri kubakwa muri uwo mujyi kizavana abatari bake mu bwigunge. Bamwe mu bo twavuganye bavuga ko bari barabuze ahantu ho kwidagadurira mu mujyi wa Kayonza, bigatuma bamwe mu bawutuyemo by’umwihariko urubyiruko bahera mu bwigunge.
Umukozi w’akarere ka Kayonza ushinzwe urubyiruko, umuco na Siporo, Murengezi Jean Baptiste, avuga ko icyo kigo kizavana abantu benshi mu bwigunge kuko “uretse kuba kizajya kiberamo imyidagaduro kizajya kinatangirwamo inyigisho ku bintu bitandukanye birimo no kwihangira imirimo” nk’uko abivuga.
Bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Kayonza bakunze kwinubira ikibazo cy’uko muri ako karere nta nzu yihariye y’imyidagaduro ishobora gukorerwamo ibitaramo by’abahanzi nk’uko bigenda mu tundi turere. Bamwe banavuga ko iyi ishobora kuba ari yo mpamvu abahanzi batitabira kwerekeza mu karere ka Kayonza gususurutsa abaturage ba ho nk’uko babigenza mu tundi turere.
Abasore bagize itsinda rya Urban Boyz ubwo baheruka mu mujyi wa Kayonza mu kwezi kwa kabiri kwa 2012, bahakoreye igitaramo kinitabirwa n’imbaga y’abantu benshi. Icyo gitaramo cyari cyateguwe n’umuryango Health Poverty Action wigisha abaturage ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere no kurwanya Sida, mu rwego rwo gushishikariza abaturage kwisiramuza.
Abo basore bavuze ko bifuza kuzagaruka gutaramira abanyakayonza, ariko bavuga ko “bitapfa gushoboka kuko nta hantu bakorera igitaramo” nk’uko Safi Lee, umwe mu bagize iryo tsinda yabitangaje.
Benshi biteze ko ikigo cy’urubyiruko kizavanaho izo mbogamizi zose ku buryo abatuye mu mujyi wa Kayonza bazabona uburyo buhagije bwo kwidagadura batagombye kujya i Kigali nk’uko bamwe bari basanzwe babikora.
Posted on 28 February 2012
Tags: abaturage, amashanyarazi, baturage, bwigunge, kuko, murenge, ngo, Rangiro, Rwanda, Rwanda electricity, Rwanda Nyamasheke, Rwanda transport, umuriro, uyu
Abaturage bo mu murenge wa Rangiro baratangaza ko bari mu bwigunge ngo kuko bitoroshye kugenda mu murenge wabo ndetse bakaba nta n’umuriro w’amashanyarazi bagira. Ibi ngo bisaba aba baturage gukora urugendo rungana n’ibirometero 22 n’amaguru bagana mu isoko rya Kirambo aho bahahira, ndetse bagakora n’urugendo rw’amasaha ane bajya gushaka umuriro wa terefoni zigendanwa mu isantere ya Tyazo mu murenge wa Kanjongo.
Aba baturage batuye uyu murenge ukora kuri pariki ya nyungwe, barasaba ko babonerwa imodoka izajya ibafasha mu ngendo bakora bajya guhaha cyangwa se ahandi hatandukanye.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rangiro, Twagirayezu Zacharie, avuga ko ngo bagerageje kuvugana n’ikigo cya leta gishinzwe gutwara abantu (ONATRACOM) ngo kibahe bisi gusa ngo cyababwiye ko umuhanda wabo utameze neza ku buryo babaha imodoka.
Mu mwaka ushize, abaturage batuye umurenge wa Rangiro bashatse kwikorera ingufu z’amashanyarazi gusa ngo inyigo yerekanye ko aho bendaga kuyakura bitashoboka. Mu ruzinduko Minisitiri w’intebe aherutsemo mu turere twa nyamasheke na rusizi, yijeje abatuye imirenge ya Rangiro na Cyato ko uyu mwaka urangira umuriro w’amashanyarazi wabagezeho, abaturage bakaba bavuga ko uruhare bazasabwa rwose bazarutanga ariko bakava mu bwigunge.
Uretse ikibazo cy’umuhanda n’amashanyarazi, amazi nayo ngo aracyari make muri uyu murenge kuko ataragera ku baturage bose.