Posted on 19 April 2013
Tags: cleanness, EGETRACO, Gicumbi, improvement, infrastructure, town

Umujyi watangiye gusa neza kubera gutunganya umuhanda
Mugihe abatuye umujyi wa Byumba bavuga ko umujyi wabo wasigaye inyuma mu iterambere ubu umujyi uri kugenda uhindura isura kuko ubuyobozi bw’akarere bwihaye intego yo kuwuvugurura usasamo amabuye ntukomeze kubamo ibitaka bitwarwa n’imvura.
Iki gikorwa cyatangiye gushyirwa mu bikorwa aho umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Mvuyekure Alexandre abaye umuyobozi w’ako karere kuko igihe yayoboraga by’agateganyo igikorwa cya mbere yatangaje azakora naramuka atowe cyari icyo kuvugurura umujyi.
Nk’uko bamwe mubaturage babitangaje kuri uyu wa 18/4/2013 batangaje ko babona umujyi wa Byumba uri kugenda uhindura isura baka bafite ikizere cy’uko nibikomeza bazagera ku iterambere rirambye.
Munyaneza Cyprien we asanga nibafatanya n’ubuyobozi bw’akarere bazagera kuri byinshi kuko ukubuko kumwe kutagira icyo kugeraho ariko nibahuza imbaraga bazagera kuri byinshi.
Asanga n’ubwo akarere kihaye intego yo gusasa amabuye mu muhanda bizageza ubwo babasha kwishyirirambo na kaburimbo.
Avuga ko ibyo bizagerwaho mugihe habaye gufatanya n’inzego z’ubuyobozi zose mu kurwanya ubukene binyuze mu ngamba zitandukanye z’icyerekezo 2020 haba mu rwego rw’ubukungu, imibereho myiza, umutekano, n’ibindi.

Mbere umuhanda wari ibitaka
Iyo mirimo iri gukorwa na sosiyete yitwa EGETRACO izarangira mu kwezi kwa gatanu; nk’uko bisobanurwa na Nzabandora Musa, umukozi ushinzwe ibikorwaremezo mu karere ka Gicumbi bikazatwara akayabo ka miliyoni zirenga 199.
Posted on 09 February 2012
Tags: abagore, bamuha, cleanness, Gasangwa, inkweto, iyo, modoka, nbsp, ngo, rwamagana, shoes, ukorera

Gasangwa Hassan ukorera aho abagenzi bategera imodoka i Rwamagana ngo ntiyishimira ko abakobwa n’abagore batajya bamuha icyashara ngo abahanagurire inkweto nk’uko bigenda ku bagabo.
Uyu musore ukorera imirimo inyuranye muri gare ya Rwamagana avuga ko buri munsi abagabo n’abasore bari hagati ya 20 na 30 bamuha akazi ko kubahanagurira inkweto ngo bajye mu rugendo basa neza.
Gasangwa ati “Mu masaha ya mu gitondo haza abagabo benshi baba bashaka ko mbahanagurira inkweto ngo bajye mu modoka basa neza. Habamo ariko n’ababa basohotse mu modoka bava ahandi, bagasanga banduye bakaza nkabatayarisha! Abavuye mu modoka bo mba numva bavuga ko bajya mu mazu y’ubuyobozi nko ku Karere cyangwa Intara n’ahandi hafi hano mu mujyi wa Rwamagana.”
Gasangwa ngo abishyuza amafaranga ari hagati ya 300 na 800 y’u Rwanda bitewe n’ubwoko bw’inkweto ndetse n’umwanya nyirayo ashaka kumara ayitegereje. Inkweto zitwa ingozi azisiga umuti uzikesha ku mafaranga 300 y’u Rwanda iyo nyirazo azitegereza iminota 10, akishyura 500 iyo ashaka ko azirangiza uwo mwanya.
Abambara izitwa souplesses bo ngo abishyuza 500 iyo bazitegereza, akaca amafaranga 800 y’u Rwanda iyo bihuta azibatunganyiriza uwo mwanya.
Abagore ariko ngo ntibajya bamuha icyashara kuko n’iyo inkweto zabo zanduye ngo abona bunama bakanyuzaho ibitambaro bagendana, abandi benshi bagashyiraho amavuta y’igikotoro baba bitwaje mu dukapu twabo bakabyirangiriza.
Posted on 31 January 2012
Tags: abantu, amazi, ari, byo, cleanness, food, Ibyo, kandi, kurya, Rwanda, umubiri, umuntu, zose
Aya magambo Dr. Damascène yayavugiye mu gikorwa cyo gutangiza gahunda yo guha abana amata mu Karere ka Huye cyabereye mu Murenge wa Rusatira. Nk’intumwa ya Minisiteri y’ubuzima, yaganiriye abaturage b’uyu murenge ibijyanye no kurya neza.

Avuga kurya neza, Dr. Damascène yashakaga kuvuga kurya ibiribwa birimo intungamubiri zose umubiri ukeneye. Ibyo ni ibyubaka umubiri, ibiwutera imbaraga n’ibiwurinda indwara.
Ibyubaka umubiri ni ibikomoka ku matungo nk’amata, amagi, inyama, amafi n’ibinyamisogwe ari byo ibishyimbo, amashaza na soya. Ibitera imbaraga ni ibinyampeke nk’ibigori, amasaka, umuceri… n’ibinyabijumba ari byo imyumbati, ibijumba, amateke n’ibindi. Ibirinda indwara byo ni imboga n’imbuto z’ubwoko bwose.
Dr. Damascene yasobanuye ko abantu bose bakeneye kurya bene ibyo biribwa, ariko umubyeyi utwite n’uwonsa bo bikaba akarusho kuko baba bagomba kurya indyo irimo intungamubiri zose umubiri ukenera.
Na none kandi, yashimangiye ko umwana ukiri muto agomba konka mu gihe cy’amezi 6, agatangira guhabwa imfashabere nyuma y’ayo mezi. Imfashabere abana baheraho ni igikoma n’imbuto.
Ku bijyanye no kurya ibiryo byiza nabi, iyi ntumwa ya Minisiteri y’ubuzima yavuze ko ari ukurya ibiribwa birimo za ntungamubiri umubiri ukeneye zose, nyamara ukazirira ku kitogeje cyangwa cyogeshejwe amazi mabi cyangwa na none ukarisha intoki zidakarabye.
Aha yasobanuye ko imyanda iba irimo inzoka nka ascalis igera mu nda ikirira za ntungamubiri umuntu yariye, maze agasigarira aho bisa no “kuvomesha urutete”. Ku bw’ibyo, yasabye abantu bose gucukura imisarane miremire igakoreshwa, ntibe iyo kwerekwa abayobozi, kandi igapfundikirwa.
Hari kandi gukaraba intoke n’isabune byashoboka bagakoresha kandagira ukarabe kuko ari yo ituma umuntu akaraba adakomeza gukora ku kirimo amazi dore ko umuntu aba asubiza imyanda ku ntoki; kugirira isuku amasoko y’amazi birinda gucukura imisarane no kwituma hafi yayo, kutarambika ahabonetse hose amasahane igihe umuntu ari kuyoza ndetse no kugira isuku ku mubiri abantu bakaraba n’isabune, bambara imyenda imeshe kandi iteye ipasi, umuntu yaba atayifite agakora ku buryo imyenda yanikwa ahagera izuba.
Posted on 29 January 2012
Tags: attention, care, children, cleanliness, cleanness, district, health, hygiene, Lack, mayor, meeting, Ngoma, problem

Lack of hygiene among children is a problem that needs special attention in Ngoma district, according to officials there. Addressing a meeting with local residents, the mayor of the district Niyotwagira Francois has urged parents to mind the cleanliness of their children. “It’s a pity to see children in torn colorless and dirty torn dresses, “the Mayor noted.
He said that taking care of children’s hygiene is every parent’s responsibility; therefore, authorities in charge can’t just let it go on.
“You should take care of your children’s cleanliness. Because if you don’t, ypou’re not playing your role as apparent and you’re jeopardizing the future of Rwanda. Everyone should be involved in children’s educating” the mayor stressed.
Some parents pretend that they look dirty because they are farmers but this has nothing to do with farming according to the governor of the eastern province Uwamariya Odette, while she was recently visiting a local cooperative of pineapple growers in Mugesera.
Posted on 27 January 2012
Tags: Aho, amatungo, bakinywera, cleanness, Iki, ikigage, isoko, kiba, market, ngo, uko, usanga

Inzu zicururizwamo ikigage
Mu isoko ry’amatungo ribera ahitwa Ryakibondo mu murenge wa Tare akarere ka Nyamagabe, uhasanga abaturage benshi baje kugurisha no kugura amatungo muri iri soko, Abagize inyota bajya gushaka ahagurishwa ikigage hafi aho. Aho bakinywera usanga umuntu ahagaze hejuru y’undi.
Iki kigage aho bakinywera usanga hubatswe ukuntu kudasobanutse, kuburyo naho kiba giteretse imyanda iba imanuka ku nzu igwa mu ngunguru kiba kirimo.
Abagicuruza bavuga ko impamvu bagicururiza ahantu hatemeze neza, ngo biterwa n’uko isoko bakoreramo ritarubakwa, Ariko ngo bafite icyizere cy’uko iki kibazo kizakemuka vuba kuko harimo kubakwa isoko rya kijyambere.
Mwumvaneza Faustin, twasanze amaze kugura litiro y’ikigage, yagize ati “twabigenza dute se? umuntu apfa kurohayo kandi nyine ntakica umutindi”
Icyakora abenshi mu baturage bitabira kwicira inyota muri izi nyubako, barasaba ko habaho igenzurwa ku bacuruza ikigajye bakajya bagicururiza ahantu hagaragara kuburyo bitazabagiraho ingaruka.
Posted on 25 January 2012
Tags: cleanness, food, social, welfare

Iyo witaruye gato umujyi wa Muhanda nyirizi izina ukagana mu bice by’uyu mijyi mu bice bigaragara ko bitaratera imbere uhasanga ubucuruzi bw’ibiribwa ariko bukorwa ku buryo bw’umwanda.
Hamwe mu ho twasuye mu kagari ka Gahogo, usanga higanje abacuruzi badandika ibicuruzwa byabo byiganjemo ibyo kurya kandi bigaragara ko ari ibyo guhita biribwa ako kanya nta kubanza kubiteka.
Hari aho usanga ibi biribwa biteretse hasi mu ivumbi ndetse nabyo ubwabyo bigaragara ko byagiyeho ivumbi ritumurwa n’abahanyura bihitira cyangwa baje kugura kuko biba biri mu muhanda rwagati.

umukobwa witwa Mushimiyimana wari ucuruje ibicuruzwa birimo amandazi n’imineke bigaragara ko byatumukiweho n’ivumbi kuko biri mu nzira, avuga ko we abona nta vumbi rijyaho kandi ngo nta n’ikibazo.
Bamwe mu bakiriya baje kugura amandazi yo kurya bo bavuga ko babona ntacyo bibatwaye kuba aya mandazi yagiyeho ivumbi. Uwitwa Uwimana ati: “reka ibyo ntabyo twitaho”.
Si aha gusa kuko mu ntambwe nke uvuye kuri uyu mucuruzi uhita ugera ku bandi bokereje ibigori mu muhanda rwagati.
Hari n’abandi baba bari gukaranga ibyo bita ibibenye bikorwa mu ifu y’ubugari n’ibindi birungo bitandukanye mbese ubibonye ushobora gukeka ko ari amasambusa kuko bikoze kinmwe. Aha naho hagaragara ko hari umwanda kuko babikorera ahari ivumbi nko muri metero ebyiri uvuye ku muhanda.
Isuku cyane cyane iyo mu bifungurwa ni kimwe muri gahunda leta y’u Rwanda yihaye kugeraho.
Posted on 24 January 2012
Tags: children, cleanness, health

Umuyobozi w’ akarere ka Ngoma Niyotwagira Francois arakangurira ababyeyi kwita ku isuku y’ abana kuko kugeza ubu iteye ikibazo muri aka karere.
Ibi yabitangaje tariki 20 mutarama, 2012 ubwo yari kumwe n’ abaturage aho yavuze ko bibabaje kuba hari aho usanga abana bambaye imyenda yahinduye ibara kubera umwanda.
Mu ngero yatanze yavuze ko hari henshi yanyuze ku mihanda agasanga abana bari mu midugudu abandi bambaye imyenda yabaye umukara kubera umwanda kandi yari umweru bityo akaba yabwiye ababyeyi ko kwita ku isuku ari inshingano z’ umubyeyi kandi ko kutayitaho ari ukwica inshingano ze bityo ko nk’ ubuyobozi bushinzwe kureberera abaturage butareka ikibi gikorwa.
Yagize ati” Ni mwite ku isuku y’ abana banyu. Umwana apfira mu iterura niba mutamutoje isuku akiri muto murumva mwaba murerera u Rwanda rwahe? Buri wese nabe ijisho rya mugenzi we nabona umwana ufashwe nabi abitubwire ababyeyi be babibazwe.”
Ibi umuyobozi abivuze mugihe hari bamwe mu baturage bari bamaze iminsi bavuze ko kuba barangwaho umwanda Atari kubwabo ahubwo ko biterwa nuko ari abahinzi bityo kuba ari abahinzi bituma batagira isuku.
Gusa ubu busobanuro bwatewe utwatsi na Governeur w’ intara y’ Iburasirazuba Uwamariya Odette ubwo yasuraga umurenge wa Mugesera mu kwezi gushize nyuma yo gusura abahinzi bibumbiye muri cooperative ihinga inanasi.
Posted on 19 January 2012
Tags: cleanness, food, markets
Ubuyobozi bw’akarere bugiye kujya butanga ibihano birimo no guhagarikwa gucuruza, ku bacuruzi b’ibiribwa bagaragaza isuku nke, bakorera mu masoko yo mu karere ka ngororero.

Mu masoko menshi yo mu karere ka ngororero usanga harimo abacuruza ibiribwa n’ibinyobwa bihita bikoreshwa ako kanya, umuntu atagombye kujya kubitunganya. Hamwe na hamwe usanga hagaragara isuku nkeya, yaba iyaho ibyo bicuruzwa biri, iyababicuruza cyangwa iy’ibikoresho bifashisha.
Bimwe muri ibi bicuruzwa bitungwa agatoki ko bifite umwanda mu masoko yo mu karere ka ngororero harimo ibigori bitetse, ibishambusha (bikoze mu myumbati), kimwe n’ibigage bicururizwa mu isoko, aho usanga abakiriya bikorera mucyo ibyo biribwa birimo uko bishakiye, ndetse icyo umukiriya adashimye akagisubizamo, akigendera cyangwa akagenda ata imyanda ibiturukaho aho anyura hose. Ku bacuruza ibigage n’imitobe, usanga amajerikani birimo ari nayo ba nyirugucuruza bicayeho, naho umukiriya ugura ibituzuye icupa akanywesha igikombe, yarangiza undi nawe bikaba uko ntaguhindura ibikombe cyangwa kubyoza.
Abacuruzi bacururiza mu isoko ryo mu ngororero no ku cyome, bavuga ko bene aba bagira umwanda ari abaturage baza kugurisha umusaruro wabo batamenyereye iby’ubucuruzi, naho abacuruzi babigize umwuga bo ngo bagira isuku.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Nyiraneza Clothilde akaba yaradutangarije ko ubuyobozi bugiye guhagurukira ikibazo cy’isuku mu masoko, abadashoboye kubyubahiriza bagahagarikwa gucuruza bigakorwa nabujuje ibisabwa. Ibi bikaba ari mu rwego rwo kwirinda indwara zishobora kuzaterwa numwanda wibi biribwa.
Posted on 19 January 2012
Tags: cleanness, community, health, mobilizers, Nyaruguru
Abakangurambaga b’isuku n’isukura mu karere ka Nyaraguru baravuga ko nyuma yo guhabwa amagare n’umushinga PEPAPS ubu gutunganya akazi kabo bisigaye biborohera. Ayo magare abafasha kugera ku bagenerwabikorwa mu bice byinshi by’aka karere.
Francoise Nyabyenda, umwe mu bahawe amagare, abisobanura atya: “Tugiye kongera imbaraga mu byo dukora, ndetse turusheho kugera ku bantu benshi mu gihe gito kuko aho umuntu yakoreshaga nk’isaha azajya ahagenda mu minota itarenga 15”.
Abayobozi b’umushinga PEPAPS bavuga ko batanze ayo magare mu rwego rwo korohereza akazi aba bakanguramyumvire.
Gorette Buhiga, umuyobozi w’uyu mushinga, avuga ko nubwo imirimo yabo ijyanye no guteza imbere ibikorwaremezo by’isuku n’isukura nk’iby’amazi n’ubwiherero biba ari ngombwa ko abaturage begerwa bagakangurirwa ku bifata neza.
Mu karere ka Nyaruguru isuku n’isukura bitangiye kugerwaho ariko si ijana ku ijana. Abo bakangurambaga bavuga ko hari abaturage bacyumva ko kunywa amazi atetse ntacyo bimaze.
Buhiga yavuze ko bikwiye ko abaturage bahindura imyumvire kugira ngo bakoreshe neza ibikorwa baba babagejejeho.
Posted on 02 January 2012
Tags: cleanness, mattress, nyanza, social, welfare
Nyuma yo kumara imyaka myinshi baryamira ibyatsi byo ku gasozi, abantu 50 bo mu kagali ka Mpanga mu Murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza bahawe matela mu rwego rwo kubafasha guca nyakatsi yo ku buriri.
Aka kagali katanzwemo matela kari mu tugali twasigaye inyuma mu majyambere tugize umurenge wa Mukingo nk’uko Gatari Jean Silvere, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ako Kagali abyemeza. Akomeza avuga ko abaturage b’ako kagali baniteguye kwivana mu bukene nk’uko bivanye muri Nyakatsi bamwe muri bo bavukiyemo.
Mukandekezi Suzana. umwe mu bagore batanze ubuhamya yavuze ko imyaka 32 ishize aryamira uburiri bwa Nyakatsi. Yibivuze aseka agira ati “ Ubu njye n’umufasha wanjye nibwo tugiye gukora ubukwe naho ubwakozwe ndabunenze mu ruhame”.
Nyiramana Consolee wafashe iya mbere mu gukangurira bagenzi be gahunda yo guca nyakatsi ku buriri asanga intambwe yatewe ishimishije.
Benshi mu bahawe matela biganjemo abagore b’amikoro make bakora ubuhinzi bwa gakondo ntibugire n’icyo bubinjiriza ahubwo bukitwa gusa ubwo guhingira inda.
Kambayire Appoline, umuyobozi wungirije ushizwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyanza yasabye abaturage kutishinga uburyo matera iryohera imbavu ngo biyibagize ko bagomba gukora bakiteza imbere.
Yanibukije abo baturage ko matera bahawe zitagomba kubabera intandaro yo kubyara abana benshi bitewe n’uko bamwe muri bo kuryamira ibyatsi bitababuzaga kubyara abana benshi. Yabivuze muri aya magambo: “ Mwirinde matera itazabibagiza kuboneza urubyaro ngo mwibagirwe ko mugomba kubyara abo mushoboye kurera”.
Yabahamagariye kwita ku murirmo baryama batinze bakabyuka kare aho gutwarwa n’ibitotsi. Yabaciriye umugani agira ati “ Ubibye ibitosi asarura ingonera”.
Izi matera bazihawe mu rwego rw’inguzanyo yatanzwe na CLECAM Ejo Heza ikazishyurwa mu gihe cy’umwaka. Buri kwezi umuntu azajya yishyura amafaranga 5170 y’u Rwanda.