Tag Archive | "clothes"

Bamwe mu babyeyi

Bamwe mu babyeyi bakomeje kwinubira imyambarire rumwe mu rubyiruko rwadukanye

Tags: , ,


Bamwe mu babyeyi

Uko ibihe bihita ibindi bikaza, niko abantu batandukanye bagenda bahindura imyambarire, hari ubwo bongera bagasubira ku myambarire ya kera, kuburyo yongera ikitwa “imyambarire igezweho”.

Iyo umuntu, cyane cyane urubyiruko yambaye umwenda witwa ko utagezweho hari ubwo usanga bagenzi be bamufata nk’umuntu wasigaye inyuma cyangwa nk’umuntu utajyana n’icyerekezo.

Hari abavuga ko imyambarire ya bamwe mu banyarwanda biganjemo urubyiruko bafata nk’imyambarire y’i bwotamasimbi (Amerika n’u Burayi) nk’aho ariyo myambarire igezweho.

Iyi myambarire ikaba itarakunze kugenda inogera bose kuko bamwe mu babyeyi babona ko abana babo basigaye bambara ubusa mu gihe kidakwiye.

Anonciate Mukamurigo we ngo abona urubyiruko rwarihaye imyambarire y’urukozasoni. Agira ati: “Ese ko tumenyereye ko umuntu yambara ubusa ari muri dushe cyangwa mu cyumba cye nabwo yiherereye, koko mubona urubyiruko rw’ubu rudakabije! Ugasanga umuntu yambaye akajipo cyangwa agakabutura kareshya n’ikariso agatambuka akajya mu bantu”.

Yongeraho ati: “Urubyiruko ni urwo gusabirwa”.

Uwitwa Syliake nkomeje avuga ko iyi myambarire yigeze kugira igihe ihararwa mu Rwanda kuburyo n’uwari wungirije umukuru w’igihugu yayifatiye ingamba.

Agira ati: “Genoside ikirangira, abakobwa wasangaga bambara utujipo tugufi cyane ku buryo buteye isoni, bigera naho uwari visi perezida Kagame Paul abyihanangiriza ariko baranga noneho badura ibijipo birebire bisatuye imbere kugeza aho ubona ubwambure bwabo.”

Uyu mubyeyi avuga ko uyu mwambaro wasimbuye amajipo magufi, Kagame yari yaciye mu gihugu, ngo bahise bawita “mpime kagame”, aha ngo kwari ukugirango berekane ko nta cyahindutse bakiri mu myamabarire mibi.

Nyamara nubwo usanga ababyeyi cyangwa n’abandi bantu bakuze bakunze kugenda bagaruka ku myambarire ya gikobwa, hari abandi bemeza ko n’abana b’abahungu barangwa n’imyambarire iteye isoni.

Hari abashyira mu majwi uburyo abasore basmbara ipantaro bayigejeje hepfo y’ikibumo kuburyo hari abayambara ukagirango igiye gutakara.

Aha umukozi w’Inama nkuru y’igihugu y’abagore, Madame Marie Claire Uwumuremyi mu kiganiro n’abanyeshuri n’abakozi b’ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi ICK ku itariki ya 31 Gashyantare 2012, yavuze ko imyambarire y’urubyiruko mu Rwanda imaze guhinduka cyane kandi ngo yahindutse yitaza umuco nyarwanda. Mu rugero atanga avuga ku rubyiruko rwo muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda n’ahandi muri za kaminuza n’amashuri makuru.

Agira ati: “Iyo urebye ukuntu abakobwa bari baje muri graduation Day [27 Mutarama 2012] ubona urubyiruko rwarataye umuco cyane kuko mu byukuri bari bamabye ubusa kandi nkeka ko no mu buzima bwabo bwa buri munsi ariko baba bambaye].

Uwumubyeyi akaba asaba urubyiruko kwambara imyenda ibahesha icyubahiro kandi idatuma ababonye babibazaho ibitari byiza.


Menya ubusobanuro

Menya ubusobanuro bw amabara y imyenda yambarwa

Tags: , , ,


Abahanga mu byimwambaro bavuga ko amabara y’imyenda agira ubusobanuro ku mitekerereze, ku byiyumvo umuntu afite uwo munsi, kandi ko amabara y’imyenda yambarwa yo avugira uyambaye.

Menya  ubusobanuro

Amabara y’imyenda atandukanye

1. Ibara ry’umweru :  ibara ry’umweru rihuzwa no kuba umwere (innocence), kuzira ubwandu (purity), kuberwa (elegance), ndetse n’umucyo (brightness). Ngo igihe wumva utuje, ufite amahoro y’umutima, mbese utajagaraye, ujye wambara umwenda w’umweru.

2. Ibara ry’umutuku : Ngo iri ni ibara ribyutsa ibyiyumviro n’amarangamutima, iri bara ngo ryerekana imbaraga, ubushake bukomeye (passion), ndetse n’urukundo (love). Ku rundi ruhande, ngo iri bara rivuga amaraso ndetse n’intambara. Ngo abantu bakunda kwambara imyenda y’umutuku, baba ari abantu baharanira gutera imbere (bari ambitious), batava ku izima (bari impulsive), bagira amarangamutima yihuse (excitable), bigirira ikizere (confident) kandi b’abanyembaraga (energetic).

Ngo bakunda kandi kugera ku ntego zabo uko zaba zimeze kose, ngo kuko batajya bacika intege. Aba bantu kandi ngo bakunda no kutamenya kwihishira (extrovert). Ni uko rero ngo igihe wumva ufite imbaraga n’ubushake bwo kugera ku cyo wifuza, witeguye kugaragaza ubutwari n’ubushobozi bwawe, ujye wambara imyenda y’ umutuku.

3. Ibara ry’ ubururu : ibara ry’ubururu rituma umuntu arushaho gutuza. Ngo ni ibara ry’ umutuzo, ry’urukundo rw’abawe no kubitaho (affection), ndetse n’ineza (gentleness).

Ngo abantu bakunda kwambara imyenda y’ubururu bwerurutse (bleu ciel), bakunda kuba bazi guhanga (creative), bari sensitive, ndetse bazi no gutekereza cyane (imaginative). Nyamara ngo abakunda ubururu bwijimye (dark blue cg bleu foncé), ngo bakunda kuba ari abahanga, bigenga kandi bita ku nshingano zabo (baba ari responsible).

Ngo abahungu bakagombye kujya bakunda kwambara imyenda y’ubururu. Kandi ngo igihe umuntu yumva atuje kandi yifitiye icyizere ngo ajye yambara imyenda y’ ubururu.

4. Ibara ry’ iroza : Iri bara rero ngo ni iry’umucyo, rikaba ryerekana isuku. Iri bara kandi ngo riri romantic, akaba ariyo mpamvu, ku bw’icyo kinyamakuru, ngo abakobwa bakagombye kujya bakunda kwambara imyenda y’iroza.

5. Ibara ry’ umuhondo : Ibara ry’umuhondo ngo ryerekana ibyishimo, icyizere, umubano, ubuvandimwe (fraternity), n’andi marangamutima meza yose.

Abantu bakunda kwambara imyenda y’umuhondo baba ari abantu bashimishije kandi bashimisha n’abandi. Baba bazi gukora (bari active), kandi bazi guhangana n’ibibagora. Abantu bakunda ibara ry’umuhondo kandi ngo baba bifuza kunezerwa ndetse bazi no kubiharanira. Igihe rero umuntu yumva anezerewe, ngo ajye yambara imyenda y’umuhondo.

6. Ibara rya orange : Iri ngo ni ibara rikurura amaso cyane, rimwe ngo umuntu yambara bakavuga bati “arahise”. Iri bara rero ngo ryerekana umuntu uharanira kugera ku ntego ze, ushaka gukurura amaso y’abantu.

Umuntu ukunda kwambara imyenda ya orange, ngo aba azi gukora, afite ubushobozi (competent), ariko ngo aba atazi kwihangana. Uyu muntu kandi ngo aba yigenga, ari umunyamwete, kandi ngo afite gahunda mu byo akora byose, ku buryo akenshi arusha abandi.

Ikindi kandi ngo uyu muntu aba azi guhanga, yaba imirimo cyangwa se ibindi bintu bitandukanye, akabikorana umwete n’ imbaraga.

7. Ibara ry’icyatsi : Iri bara ry’icyatsi ngo rijyanye n’ ibidukikije (nature), ku bw’ iyo mpamvu rero ngo rikaba ritera ibyiyumviro byo gukiza (indwara n’ibindi).

Iri bara ry’ icyatsi kandi ngo ryerekana amahirwe (chances) ndetse n’ ubwumvikane (harmony). Iri bara kandi ngo rikunda guhuzwa n’ ibintu biteye ubwoba cyangwa bitizewe.

Abantu rero bakunda ibara ry’ icyatsi, ngo bakunda kuba abantu bareba kure , bitondera ibyo bakora byose, kandi ngo batajya bahubuka. Ikindi kandi ngo bakunda kuba abantu bagira ikizere (hope), kandi bakunda gufasha abandi. Ni uko rero ngo igihe umuntu afite icyizere ajye yambara imyenda y’icyatsi.

8. Ibara ry’ umukara : Ibara ry’umukara ngo ni ibara rikomeye cyane, ryerekana kuberwa, ubukire, ubutegetsi n’imbaraga.

Umuntu rero ngo ukunda kwambara imyenda y’umukara aba ari umuntu uzi kwicunga we ubwe (self control), kandi ngo wabasha gutegeka. Iri bara ngo ryerekana kandi umuntu ufite discipline, wiyubaha, ufite intego, ufite ibitekerezo bihamye kandi usobanutse.

Nyamara ngo iri bara rishobora no kwerekana agahinda, kwiheba ndetse n’ ibindi bibi byose .

Ubusobanuro bw’amabara bujyana n’aho umuntu aherereye Icyo dukwiye kumenya ni uko n’ubwo amabara afite ubwo busobanuro muri rusange, ngo ubusobanuro bw’amabara na none buterwa n’umuco w’ igihugu, akarere, cyangwa umugabane umuntu aherereyemo. Urugero ni nk’ibara ry’umutuku.

Aho mu gihugu cy’ubuhinde iri bara ry’umutuku niryo abageni bambara bashyingiwe, mu gihe mu Rwanda cyangwa mu bihugu byinshi by’Afurika bakunze kwambara umweru.

Mu buhinde kandi ngo abapfakazi nibo bakunda kwambara umutuku bakawujyanisha n’umweru. Mu bushinwa ho, bafata umutuku nk’ibara ry’amahirwe, ibyishimo ndetse n’ubutegetsi (power).

Mu Burayi ho, hari igihe kigeze kubaho, umugore wambaye umutuku bakamufata nk’ikirara, icyomanzi cyangwa indaya.

Kwambara imyenda ifite amabara arenze rimwe bikunda kubaho cyane, ariko nk’uko abantu baba bashaka kwambara amabara ajya kujyana mu byerekeye uko amaso ayabona, ngo bakwiye no kujya bita ku busobanuro bw’amabara bagiye kujyanishanya, kugira ngo birinde ko ibisobanuro by’ayo byatandukana.


Mu isoko rya Kayonza

Mu isoko rya Kayonza haboneka imyenda yo kwambara igura igiceri cya 50

Tags: , ,



 

 

 

 

Mu gihe hari abantu batekereza ko amafaranga 50 y’u Rwanda nta gaciro akigira, abahahira mu isoko rya Kayonza bo bavuga ko guhaha imyenda yo kwambara cyane cyane iy’abana bitabagora kuko ngo bashobora kuyibona uhereye ku y’amafaranga 50 kuzamura.

Ku munsi w’isoko – ku wakabiri no ku wagatanu – mu isoko rya Kayonza usanga  abacuruzi b’imyenda bahamagarira abaguzi kugura imyenda y’amafaranga make.

Baba bagira bati “Imyenda ya make cyane, kuva ku mafaranga 50 ushobora guhaha imyenda hano…Ijana ngwino wigurire, maganabiri, iryitanu turaguha imyambaro hano…” Aya niyo magambo aba yumvikana mu bacuruzi b’imyenda izwi ku izina rya ‘caguwa’ ku minsi y’isoko mu isoko rya Kayonza.

Abahahira imyenda muri iri soko bavuga ko bitabagora kugura imyenda cyane cyane iy’abana, ibi ngo bikaba bituma babasha kuzigama amafaranga agakoreshwa ibindi.

Uwitwa mama Bebe twasanze ahaha imyenda y’abana muri iri soko tariki 3 mutarama, 2012 yagize ati “Rwose guhaha imyenda ntibijya bitugora. Ku mugoroba iyo uje hano ushobora kubona umupira n’ikabutura by’umwana ukabigura amafaranga ijana byombi. Cyakora iy’abakuru niyo ipfa guhenda rimwe na rimwe ariko na yo ntibikanganye kuko kunoti ya 500 ushobora kubona umwenda wo kwambara kandi udasuzuguritse”

Abacuruza imyenda ya caguwa muri iri soko bavuga ko kuba bacuruza imyenda kuri make Atari ukuyikuraho ahubwo ngo biterwa n’uko baba baranguye, kandi na bo ngo bavanamoinyungu.

Gaspard Mukiza ucuruza imyenda muri iri soko yagize ati “Urabona turangura amabaro tutazi ngo harimo iki. Hari igihe tuyirangura ku mafaranga make tugasanga harimo imyenda myiza kandi myinshi, tukaba twanunguka amafaranga angana n’ayo twashoye rimwe na rimwe tukanayarenza”

Abakunda kugura imyenda ya caguwa muri iri soko bavuga ko akenshi bajya kuyigura ku mugoroba kuko iyo hakiri mu gitondo bayigura bahenzwe.


 

 

 

Rusizi Abacuruzi bari gukoresha

Rusizi: Abacuruzi bari gukoresha ibitambaro byanditseho basaba abantu kugurira iminsi mikuru

Tags: , , ,


 

 

 

 

 

 

 

 

Abacuruzi bakorera mu mujyi wa Kamembe mu karere ka Rusizi baravuga ko batari kubona abaguzi benshi nkuko bisanzwe mu bihe by’iminsi mikuru.

Kubera iri bura ry’abakiriya hari abacuruzi bari kumanika ibitambaro byanditseho amagambo yifuriza abantu iminsi mikuru myiza isoza umwaka hakabaho n’amagambo abasaba kuza kugurira iminsi mikuru.

Celestin Nteziyaremye umwe mu bacururiza i Kamembe avuga ko ibihe byegereye iminsi mikuru isoza umwaka mu minsi ishize byabaga bishyushye abaguzi ari benshi bagurira iminsi mikuru ariko ubu atari ko bimeze. Nteziyaremye agira ati: “Ncuruza imyenda ariko sindi kubona abakiriya nk’abo twabonaga noheli yegereje mu busanzwe, Ubundi akenshi nk’icyumweru kimwe mbere ya noheli habaga hari urujya n’uruza rw’abakiriya ariko ubu nta bakiriya bari kuboneka.”

Umwe mu baturage bahahira mu mujyi wa Kamembe mu karere ka Rusizi witwa Mutabazi Jean Baptiste avuga ko ubusanzwe yitabira kugira ibyo agura yizihiza noheli ariko ko uyu mwaka ntacyo ateganya kubera kubura amafaranga. Mutabazi agira ati: “Njye ndi umwarimu mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, Agashahara nahembwe k’ukwezi kw’Ugushyingo narakamaze ubu nta kintu nifitiye ku buryo najya kugurira iminsi mikuru.”

Nubwo hari abantu bamwe bavuga ko batitaye ku minsi mikuru isoza umwaka kubera ibura ry’amafaranga hari abatangiye kugurira iminsi mikuru, Urugero n’abantu barimo kugura ibirugu byo kwifashisha tariki ya 25 Ukuboza ku munsi mukuru wa Noheli hizihizwa ivuka rya Yezu kirisitu.


 

Rusizi Abacuruzi bari gukoresha

Rusizi: Abacuruzi bari gukoresha ibitambaro byanditseho basaba abantu kugurira iminsi mikuru

Tags: , , ,


 

 

 

 

 

 

 

Abacuruzi bakorera mu mujyi wa Kamembe mu karere ka Rusizi baravuga ko batari kubona abaguzi benshi nkuko bisanzwe mu bihe by’iminsi mikuru.

Kubera iri bura ry’abakiriya hari abacuruzi bari kumanika ibitambaro byanditseho amagambo yifuriza abantu iminsi mikuru myiza isoza umwaka hakabaho n’amagambo abasaba kuza kugurira iminsi mikuru.

Celestin Nteziyaremye umwe mu bacururiza i Kamembe avuga ko ibihe byegereye iminsi mikuru isoza umwaka mu minsi ishize byabaga bishyushye abaguzi ari benshi bagurira iminsi mikuru ariko ubu atari ko bimeze. Nteziyaremye agira ati: “Ncuruza imyenda ariko sindi kubona abakiriya nk’abo twabonaga noheli yegereje mu busanzwe, Ubundi akenshi nk’icyumweru kimwe mbere ya noheli habaga hari urujya n’uruza rw’abakiriya ariko ubu nta bakiriya bari kuboneka.”

Umwe mu baturage bahahira mu mujyi wa Kamembe mu karere ka Rusizi witwa Mutabazi Jean Baptiste avuga ko ubusanzwe yitabira kugira ibyo agura yizihiza noheli ariko ko uyu mwaka ntacyo ateganya kubera kubura amafaranga. Mutabazi agira ati: “Njye ndi umwarimu mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, Agashahara nahembwe k’ukwezi kw’Ugushyingo narakamaze ubu nta kintu nifitiye ku buryo najya kugurira iminsi mikuru.”

Nubwo hari abantu bamwe bavuga ko batitaye ku minsi mikuru isoza umwaka kubera ibura ry’amafaranga hari abatangiye kugurira iminsi mikuru, Urugero n’abantu barimo kugura ibirugu byo kwifashisha tariki ya 25 Ukuboza ku munsi mukuru wa Noheli hizihizwa ivuka rya Yezu kirisitu.

 

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia