Intore ziri ku rugerero zatangiye ukwezi kwa gatatu ari na ko kwezi zizasozamo ibikorwa bitandukanye zikoraga mu tugari zivukamo.  Ibikorwa bamaze gukora birashimwa n’abaturage ubwabo.
Mu Mudugudu wa Sitwe, Akagali ka Rusagara mu Murenge wa Gakenke, kuri uyu wa mbere tariki 04/03/2013, abasore n’inkumi bari ku rugerero bahuriye kwa Mukamusoni Leocadie, bamukorera akarima k’igikoni.
Nyuma yo gukora ako karima k’igikoni, uyu mubyeyi w’imyaka 50 yashimiye izo ntore ziri ku rugerero ahobera umwe ku wundi.  Yagize ati: “ Rwose ndabashimye, muzakomeze kugira umutima wo gufasha abantu batishoboye.”
Mukamusoni yakomeje avuga ko agize amahirwe yo kubona akarima k’igikoni kandi byari byaramunaniye kugakora  kubera ubumenyi buke. Ahamya ko ikibazo cy’imboga yagiraga, kigiye gukemuka bityo agaca ukubiri n’imirire mibi.
Ingabire Clémentine, umwe mu bari ku rugerero na we yunga mu magambo y’uwo mubyeyi avuga ko ibikorwa bakora bishimisha abaturage muri rusange.
Ati: “Urugerero ruragenda neza. N’ubwo dukora nta gihembo dutegereje, urugerero turukora turwishimiye  kuko n’imirimo ifitiye igihugu akamaro n’abaturage ubwabo. Abaturage dukorera ibikorwa bitandukanye barabyishimira…”
Ngo izo ntore zo ku rugerero zaciye imirwanyasuri n’ibyobo byo gufata amazi mu rwego rwo kurwanya isuri, banabaruye abantu batazi gusoma, kwandika no kubara. Muri uku kwezi kwa gatatu, bateganya gukora uturima tw’igikoni mu midugudu yose igize Akagali ka Rusagara.
Abo basore n’inkumi babona n’umwanya wo kuba bari kumwe igihe kitari gito, rimwe mu byumweru bibiri bagakina umupira w’amaguru. Bao Dieudonné, ukuriye izo ntore, avuga ko ibyo bituma basabana bakungurana ibitekerezo, umwe akaba yakwigira kuri mugenzi we.





