Posted on 25 August 2012
Tags: aba, abantu, bantu, cyangwa, Gisagara, Ibuka, kuko, nbsp, Rwanda Genocide, Rwanda Gisagara, Rwanda people, Rwanda responsibilities, Rwanda Security, Rwanda suviovors, uko, umutekano
Uhagarariye Ibuka mu karere ka Gisagara aravuga ko umutekano w’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994 mu Rwanda ukwiye kwitabwaho ku buryo bwihariye bitewe n’uko bakunze guhura n’ibibahungabanya kurusha abandi bivuye ku mibereho barimo.
Bwana Emmanuel UWIRINGIYIMANA uhagarariye umuryango Ibuka mu karere ka Gisagara aravuga ko aba bantu barokotse Jenoside bakunze guhura n’ibibazo bitandukanye bitewe n’uko bamwe babaye incike bakaba ntabantu babana bityo abajura bakababonera, cyangwa se abandi bakaba imfubyi zirera nabo bikaba uko cyangwa bakabaho bafite ubwoba kubera ko nyine bari bonyine.
Aragira ati”Biroroshye kugirango umujura cyangwa umugizi wa nabi atere umuntu wibana kuko aba azi ko ntawe bari kumwe, ibi rero bikaba bigaragara cyane ku bantu barokotse bagiye basigara bonyi. Mbona rero bishobotse umutekano wabo wakwitabwaho byihariye, muri buri gace bakamenya abantu babo bibana bakababa hafi”
Ibi kandi bwana Emmanuel yabivuze ahereye ku iyicwa ry’umukecuru riherutse kuba mu murenge wa Save, akavuga ko ahanini umugizi wa nabi yorohewe n’igikorwa cye kibi kuko umukecuru yari wenyine n’ubwo yari afite umwana w’umuturanyi uza ku muraza, uwamwishe akaba yaracunze umwana wamurazaga ataraza akaba aribwo aza.
Si uyu muyobozi wa Ibuka uvuga ko aba bantu bakeneye umutekano wihariye gusa kuko n’abaturage ubwabo baravuga ko ari ngobwa ko bitabwaho kurusha abandi kuko ngo bakekako akenshi basuzugurwa kuko batagira imiryango.
MUKARUTAMU Rose ni umupfakazi mu murenge wa Save aragira ati “Mbona byaba byiza usibye n’ubuyobozi n’abaturage bagenzi bacu badushyigikiye bakatuba hafi kuko hari igihe abantu batwoneshereza cyangwa nk’abana bakatwangiriza tugaceceka kuko tuba dukekako babikora baterwa n’uko babona turi abantu bari aho bonyine basuzuguritse. Biroroshye kandi ko abantu banyiba ntaha kuko ntawundi tubana. Bajye badufasha batube hafi rwose”
Umuyobozi w’akarere ka Gisagara bwana Leandre KAREKEZI nawe yavuze ko aba bantu bakwiye kwitabwaho inzego zo hasi zikamenya abantu bibana muri rusange bagacungirwa umutekano ku buryo bwihariye, kuri ubu ngo bikaba bimaze guhagurukirwa.
Posted on 02 July 2012
Tags: ari, cyangwa, kandi, Karoti, mubiri, Rwanda, Rwanda ABC, Rwanda cap, Rwanda Health, Rwanda nutrition, Rwanda vitamin, ubuhumyi, umuntu, umutobe, Ushobora, vitamine

Karoti ikungahaye kuri Vitamine kandi ni umuti mwiza ku ndwara z’ubuhumyi
Karoti ni ubwoko bw’imboga bukungahaye ku mavitamine atandukanye arimo vitamin A,B,C na E zikaba ari vitamin zikenerwa cyane mu mubiri w’umuntu. Izi vitamine zifite akamaro ko kurinda umubiri indwara y’ubuhumyi bw’amaso n’izindi ndwara, karoti kandi zituma uruhu rusa neza zikagira n’akandi kamaro gatandukanye ku mubiri w’umuntu nk’uko tubikesha ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ibihingwa byoherezwa mu mahanga ishami ryacyo rya RHODA riteza imbere ubuhinzi bw’imboga n’imbuto ndetse n’indabyo.
Ku kamaro ka karoti,imfashanyigisho y’iki kigo ikomeza yerekana ko abahanga mu by’imirire bavuga ko karoti ari umuti kubera ko zifitemo ibirinda indwara y’ubuhumyi. Kurya karoti kandi bituma umuntu agira uruhu rwiza. Byongeye kandi ngo kurya karoti bifasha amara bikayarinda n’indwara. Kubera ko karoti zikungahaye kuri vitamine A n’izindi ntungamubiri biziha ububasha bwo kugabanyiriza uzirya ibyago byo gufatwa na kanseri.
Gutegura indyo zirimo karoti
Karoti zishobora kuribwa ari mbisi, zitetse cyangwa zikozwemo umutobe. Karoti mbisi bavuga ko arizo nziza kuko kuziteka bigabanura za vitamine zishongera mu mazi. Ushaka kurya karoti mbisi arazironga, akaziharagata akuraho agashishwa k’inyuma, akazunyuguza mu mazi meza yabize. Ashobora kuzihekenya uko zakabaye cyangwa akazicamo uduce duto cyangwa akaziharagata ku cyuma cyabugenewe”rape carotte”. Ushobora kuminjiramo akunyu gake cyangwa ukaminjiramo umutobe w’indimu.
Karoti zishobora gutekwa zitogosheje cyangwa zikaranzwe mu mavuta. Karoti kandi zishobora gutekwa hamwe n’ibindi biribwa nk’amashaza, ibirayi n’izindi mboga nk’imbwija, amashu, intoryi n’ibindi.
Umutobe wa karoti ushobora gutegurwa uzikamura ukoresheje icyuma cyabugenewe ,cyangwa ugaharagata karoti ku twenge duto tw’icyuma cyabugenewe”rape”maze warangiza ugakamura umutobe wawe. Umutobe wa Karoti ushobora kuwufata wonyine cyangwa ukawuvanga n’indi mitobe nk’uw’inanasi, pome cyangwa indimu. Uwo mutobe ushobora kongerwamo agasukari cyangwa ubuki kandi ugira akamaro kanini ku mubiri no mu buvuzi. Ni ngombwa guhinga karoti ariko nanone zikanaribwa kuko zigira intungamubiri nyinshi,aho kuzihingira kuzigurisha gusa.
Posted on 05 June 2012
Tags: abana, amata, cyangwa, Kabuga, Kaneza, madamu, neza, Rwanda, Rwanda advice, Rwanda cow, Rwanda Life, Rwanda milk, Rwanda Student, Rwanda vitamin, umubiri, umuntu, unywa
Amata ni ikinyobwa (cyangwa ikiribwa!) cyihagije ku ntungamubiri zose umubiri w’umuntu ukeneye, ku buryo ubwayo yonyine yatunga umuntu akamererwa neza. Ibi byagaragajwe na Madamu Kaneza Ancilla, umukozi w’umushinga Proxivet, mu kiganiro yagiranye n’abana bo ku kigo cy’amashuri abanza cya Kabuga. Hari mu gikorwa cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’amata.
Nyuma y’imbyino y’abana bo kuri iri shuri ribanza rya Kabuga yagiraga iti: “uwanyoye inka ntayoberana, umubwirwa n’imbavu ndende, umubwirwa n’amaribori, …” Madamu Kaneza yabajije abana akamaro k’amata maze bamusubiza bavuga ko umwana unywa amata yiyongera, akabyibuha, akanagira umubiri unoze.
Madamu Kaneza yongeyeho ko amata abamo ibyubaka umubiri bita poroteyine, akabamo isukari n’amavuta bitera imbaraga ndetse akabamo na vitamine zirinda indwara.
Kalisiyumu na Vitamini D biboneka mu mata bituma umuntu mukuru uyanywa akomera, akagira imbaraga maze akabasha gukora bityo akaniteza imbere.
Umugore unywa byibura ibirahuri bitatu ku munsi by’amata bimurinda kurwara kanseri y’amabere.
Mu rwego rwo gushishikariza abana gukunda amata, Madamu Kaneza yagize ati: “Umwana unywa amata akura neza, ntarwaragurika, aba umuhanga mu ishuri, akazavamo umuntu w’umukire. Niba ababyeyi banyu batabaha amata kandi bakama mubabwire ntibakagurishe amata yose batabahaye. Niba badafite inka bakaba batunze inkwavu, mubabwire bazajye babagurira amata igihe bagurishije aho kubagurira ikigage cyangwa urwagwa”.
Posted on 21 May 2012
Tags: amafaranga, amazu, ariko, banyamuryango, bavuga, cyangwa, ibibanza, ishyirahamwe, kuko, midugudu, Rwanda, Rwanda habitations, Rwanda Muhanga, Rwanda plots, Rwanda villages
Abanyamuryango b’ishyirahamwe dutureheza ryo mu kagari ka Gashorera umurenge wa Nyabinoni wo mu karere ka Muhanga biyemeje kujya bubakira amazu bagenzi babo batayagira, baravuga ko biteguye kwimukira mu midugudu kuko ishyirahamwe ryabo rizabafasha mu kubaka ariko bakagira inzitizi zo kutagira ibibanza.
Aba banyamuryango bavuga ko banyiri ibibanza babaka amafaranga menshi cyangwa ingurane nini ugereranyije n’ibibanza batanga. Aba banyamuryango bagize ishyirahamwe dutureheza ubu bakaba badatuye mu mudugudu bavuga ko iyo ariyo mbogamizi bafite kuko ubundi bubakirana amazu ndetse hakaba hari bamwe bamaze kuzurizwa amazu mu midugudu. Ngo kubona ikibanza bigoranye kuko bene amasambu baka amafaranga menshi, cyangwa mu kugurana bakabaka ahantu hanini kurusha aho babahaye.
Umuyobozi ushinzwe iterambere n’imibereho myiza y’abaturage mu kagari ka Gashorera, Nkerabigwi Leonidas avuga ko mberere habagaho kunanizanya hagati ya nyir’ikibanza n’ugikeneye ariko ubu hafashwe ingamba zitandukanye kandi zitagize uwo zibangamiye, harimo ko nyirikibanza agomba kwemera amafaranga ibihumbi mirongo irindwi gisigaye kigura nyuma y’uko bongeyeho ibihumbi 20000frw kuko mbere cyaguraga ibihumbi 50 000frw, cyangwa akemera ingurane bamuhaye.
Abakenera ibibanza bakaba bishimira iki cyemezo ariko bavuga ko kitaratangira gushyirwa mu bikorwa naho abafite ubutaka ahateganyijwe kubakwa imidugudu bo bakavuga ko ubuyobozi budakwiye kubyivangamo ahubwo ugura nugurisha bakiyumvikanira, gusa ibi bikaba ngo aribyo bidindiza abaturage muri gahunda yo kujya mu midugudu.
Abanyamuryango badatuye ku mudugudu bagera kuri 25 mu banyamuryango bagera kuri 40, naho mungo 720 zigize akagari 350 muri zo ni zo zidatuye mu mudugudu.mu cyumweru gitaha buri muturage akazaba yamaze kubona ikibanza izuba ryava bakazatangira kubaka. Abatazagira ubushobozi bakazajya bubakirwa mu gihe cy’umuganda.
Posted on 17 May 2012
Tags: aba, baba, bana, cyangwa, hari, ibiyobyabwenge, igihe, maswingi, ngo, Rwanda, Rwanda boys, Rwanda center, Rwanda Huye, Rwanda Mbazi Transit, Rwanda street, uburyo
Abana baba mu muhanda bakunda gufata ibiyobyabwenge birimo urumogi, kole (colle) ndetse na lisanse (essence). Bifashisha ibi biyobyabwenge bagamije kwibagirwa ibibazo barimo cyangwa no gutinyuka kuko iyo bamaze kubifata bavuga cyangwa bagakora ibyo bari basanzwe batinya. Bo bavuga ko baba bari mu maswingi cyangwa mu mafree.
Ndagijimana Félicien ni umuyobozi w’ikigo cyakira mwene aba bana mu gihe gito (transit center) gikorera mu Murenge wa Mbazi ho mu Karere ka Huye. Avuga ko bitoroshye gufasha aba bana kureka ibiyobyabwenge burundu. Ngo bafata igihe kinini cyo kubaganiriza no kubigisha maze bukebuke bakazagera aho bakabireka.
N’ubwo aba bana bagera mu kigo ayobora (Mbazi Transit Center) bakabima uburyo bwo kubona ibiyobyabwenge basanzwe banywa, ngo bazi no kubyishakira mu bundi buryo. Ndagijimana yagize ati: “hari igihe uba uri kumwe n’aba bana muganira, wahindukira gato ugasanga umwana wasize ari muzima ameze nk’umusinzi, yageze mu mafree . Ibi biterwa n’uko ngo hari uburyo bashinga urutoki hasi ubundi bagakina muzunga, nuko mu gihe gito bakaba babaye nk’abanyoye ibiyobyabwenge”.
Uretse gukina muzunga, ngo hari igihe mu myenda aba bana baba baje bambaye baba barashyize lisansi nko ku kuboko k’umupira, hanyuma bakajya bayifashisha igihe bashaka kujya mu maswingi. Ngo hari n’uburyo barya imbuto z’icyatsi bita rwiziringa, maze bakigira mu mafree.
Ndagijimana rero ati: “ntibihagije kubuza abana bavuye mu muhanda kureka ibiyobyabwenge kuko bo ubwabo bazi kwishakira uburyo bajya mu maswingi. N’ubwo tumara kubakira tukabima uburyo bwo kubibona, ntibibabuza kubyihimbira. Uburyo buhamye bwo kubibakuraho ni ukubaganiriza no kubafasha kumva ko byangiza ubuzima.”
Posted on 27 April 2012
Tags: amazi, ariko, caption, cyangwa, Gukoresha, Indimu, nbsp, Rwanda, Rwanda hot, Rwanda Lemon, Rwanda milk, Rwanda nutrition, Rwanda pineapple, Rwanda spicy food, Rwanda yogurt, rwinshi, urusenda, Yaourt

Image : Ibiryo birimo urusenda
Hari igihe umuntu ateka ibyo kurya, ugasanga ashyizemo urusenda rwinshi atabishaka. Ese icyo gihe wabigenza ute? Hari abashoberwa bakabimena cyangwa bakongeramo amazi, ariko burya hari uburyo bwinshi bwo kugabanya urusenda mu biribwa.
Gukoresha Indimu

Image : Indimu
Dusanzwe tuzi ko indimu ikoreshwa muri salade, cyangwa ikavangwa n’ibinyobwa (umutobe w’imbuto, fanta, inzoga zikaze nka za whisky n’izindi. Ariko rero indimu ifite n’akandi kamaro abantu benshi batari bazi:
Kugabanya urusenda mu mafunguro
Iyo washyize urusenda rwinshi mu isosi bikugwiririye, wikwihutira kwangiza umuteko wawe ujya kuwumena cyangwa wongeramo amazi adahiye. Ahubwo fata indimu uyikatemo ibice bibili, ubundi uyikamure hanyuma ya mazi yayo uyasuke mu isupu/isosi, ubukana bw’urusenda buzahita bugabanuka kandi igire n’impumuro nziza kuko n’ubusanzwe indimu ikoreshwa mu guteka.
Amazi y’Inanasi na Yaourt
Ushobora kandi no gukoresha amazi y’inanasi kubera ko ibamo isukari kandi isukari na za acide bita Citric acids / acides citriques) zifite umwihariko wo kurwanya ubukana bw’urusenda. Udahise ubona indimu cyangwa inanasi, ushobora no kuminjira agasukari gake mu biribwa birimo urusenda rwinshi.
Hari n’abashyiramo yaourt cyangwa ibindi bikomoka ku mata ugasanga bimeze nk’ikivuguto. Amavuta cyangwa ibinure biba muri byo biragenda bikibasira rwa rusenda rugatakaza ubukana. Inama nziza ariko ni ugukoresha yaourt itarimo ibinure/amavuta kugira ngo urye indyo iboneye.
Niba ari intongo y’inyama cyangwa isamake irimo urusenda rwinshi, bakugira inama yo gukoresha ubwoko bwa yaourt ikoreshwa nk’isosi iba ivanze na concombre n’ibindi birungo bita mint.
Gusomeza amata cyangwa umutobe
Igihe watetse amafunguro arimo urusenda rwinshi, ushobora gusomeza n’amata akonje cyangwa umutobe ukonje w’indimu. Salade y’imboga n’imbuto nabyo bifasha umuntu urimo koribwa n’urusenda mu kanwa.
Posted on 17 March 2012
Tags: Amafi, ariko, cyangwa, ifi, indwara, meza, nbsp, neza, Rwanda, Rwanda advice, Rwanda development, Rwanda fish, Rwanda food, Rwanda Health, uko, umuntu
Abantu bakunze gufata amafi kenshi mu ndyo yabo baba bafite amahirwe menshi yo guhashya indwara nyinshi zitandukanye harimo n’iza cancer y’impyiko. Amafi afasha ubwonko gukora neza kandi akize kuri proteyine, vitamine n’imyunyu ngugu.

Abahanga mu bijyanye n’indyo bemeza ko n’ubwo umuntu yaba atarya inyama cyangwa amafi, umubili w’umuntu ukenera amafi byibuze gatatu mu cyumweru kubera akamaro kayo mu kurinda umubili kugira umuze.
Impamvu nta yindi ni uko akungahaye ku byubaka umubili bikanawurinda indwara ku burya hari n’abemeza ko afite ubushobozi nk’ubw’imiti.
Mu mafi harimo za acides zitwa Omega-3 zifasha umubiri w’umuntu muri ibi bikurikira mu gutembera neza kw’amaraso, kugabanya ibyago byo kurwara umutima, zigabanya ibyago byo kwiheba, zirinda cancer zitandukanye.
Amafi ni ingirakamaro cyane ku babyeyi batwite cyangwa bifuza gutwita kuko afite ama acides afasha ubwonko bw’umwana uri munda gukura neza.
AMAFI YO KWIRINDWA
Amafi yose ariko si ko ari meza ku buzima bw’umuntu. Hari n’agira uburozi mu mubiri wayo butari bwiza mu mubiri w’umuntu. Izo fi ariko ntiziboneka mu Rwanda. Harimo izo bita swordfish zifite umunwa umeze nk’inkota, izitwa sharks cyangwa requins mu ndimi z’amahanga, n’izindi zigira ibara ry’umweru bita White tune. Ubu bwoko ngo si byiza kuburya buri munsi.
Hari n’izindi fi ziba zitwa Shellfish (zifite ikintu ku mugongo zihishamo), Nazo ngo ntago ari nziza ku muntu kubera ko zikunze gutungwa n’imyanda yo mu nganda bamena mu Nyanja cyangwa zikarya andi mafi yapfuye.
Hari ikibazo ariko gikunze kwibazwa n’abantu henshi ku isi, bagira bati ese ko ifi ari nziza ku buzima bw’umubyeyi uwtite cyangwa umugore wifuza gusama, ubwo yamenya ate uko yakwirinda bene ayo mafi?
Igisubizo ni uko kubera aho iterambere rigeze n’imyanda iva mu nganda ikamenwa mu mazi, ibyiza ni uko ababyeyi kimwe n’abana bari munsi y’imyaka 12 badakwiye kurya ifi kenshi.
Ariko ubusanzwe babonye ifi bizeye neza ko zivuye mu mazi atanduye, ifi ni ikiribwa kitagira uko gisa. Andi mafi abantu bakwiye kwirinda ni yayandi afungwa mu bikombe nka za sardines kuko ziba zarongewemo ibintu bituma zimara igihe kinini.
Abahanga banemeza ko amafi yororewe mu byuzi na yo atari meza kubera ko aba afungiye ahantu hamwe atabona uko azerera mu mazi magari, bigatuma ashobora gufatwa n’indwara ku buryo bworoshye. Icyo gihe rero biba ngombwa ko bayaha imiti iyakingira indwara, ariko iyo miti igatuma ataba meza mu buzima bw’abayarya.
AMAFI MEZA
Inzobere mu by’amafi zivuga ko amafi atororewe mu byuzi (mbese ayo umuntu yakwita ay’agasozi) ni yo meza kuko aba yarakuze nta bindi bintu ahuye na byo.
Ariko hari abarozi b’amafi bagerageza kudaha amafi imiti n’ibindi bintu bituma yororoka cyane ariko akaba yakwangiza ubuzima bw’abayariye.
Ifi rero ni ikiribwa kiza cyane cyuzuyemo intungamubiri kandi ntigora igifu kuko urwungano ngogozi rw’umuntu ruyisya ku buryo bworoshye kandi ikaribwa mu buryo butandukanye. Ushobora guteka ifi itogosheje, ikarenze, yokeje cyangwa yumishijwe.
Posted on 17 March 2012
Tags: Abanyarwanda, Amavuta, Bafataga, cyangwa, hambere, Ibyo, ikinyiga, inka, isosi, ngo, Rwanda, Rwanda food, Rwanda Health, Rwanda past
Ubusanzwe iyo tuvuze ikinyiga, abenshi bumva isosi ifashe iteguye hifashishijwe ifu y’ubunyobwa cyangwa ya soya. Amavuta y’inka ngo na yo yakorwagamo ikinyiga. Umubyeyi Venantie, inararibonye mu bijyanye n’ibyo Abanyarwanda bo hambere bakoraga arabisobanura.
Gukora ikinyiga cy’amavuta y’inka ntibyari bikomeye. Bafataga amavuta y’inka bakayacanira umwanya hanyuma bagashyiramo akunyu ubundi bakaza kurisha ibitoki cyangwa amateke.
Mu gufungura rero, bafataga uburisho (ibitoki cyangwa amateke cyangwa ikindi bitewe n’ibyo umuntu afite) bakajya bakoza muri cya kinyiga ubundi bakarya, mbese nk’abarisha ubugari isosi.
Twibukiranye ko hambere abanyarwanda batekanaga igitoki n’ibishishwa byacyo hanyuma bakaza kugitonora gihiye bahita barya.
Ibiryo nk’ibyo rero ngo byagiriraga umubiri akamaro bigatuma ababirya bakomera kandi bikanabarinda kurwaragurika bakagira ubuzima buzira umuze.
Posted on 25 February 2012
Tags: abanduye, agakoko, amashyirahamwe, avuga, bajya, cyangwa, gatera, Ibi, ngo, Rwanda, Rwanda HIV/AID, Rwanda Muhanga, Rwanda RRP+, SIDA
Mu gihe kwandura agakoko gatera SIDA ari ikibazo gikomeye ku bantu benshi, ngo hari bamwe bajya babeshya ko banduye cyangwa bagaca ku ruhande bagashinga amashyirahamwe yitirirwa abanduye agakoko gatera SIDA kugira ngo babashe kubona imfashanyo abanduye bagenerwa bagenerwa.

Ibi bikaba byatangajwe kuri uyu wa 22 Gashyantare 2012 na bamwe mu bagize urugaga rw’abanduye agakoko gatera SIDA mu karere ka Muhanga RRP+.
Umuyobozi w’uru rugaga Kampororo Assoumpta avuga ko bajya babona abantu bajya biyitirira ko banduye agakoko gatera SIDA ku bw’inyungu baba bakurikiranye bumva ko bakura mu bufasha buhabwa abanduye agakoko gatera SIDA.
Kampororo avuga ko ibi byakunze kugaragara cyane cyane kuri amwe mu madini n’amatorero cyangwa n’ibindi bigo byikorera byiyitirira ko bifasha abanduye agakoko gatera SIDA kandi mu bo bafasha bose nta n’umwe wigeze wandura. Ngo byagaragaye ko abakoraga ibi babaga bagamije guhabwa inkunga batagenewe.
Abandi bagaragarwagaho no gushaka kwiyitirira ubwandu badafite ni abantu ku giti cyabo biyandikisha mu bafata imfashanyo zihabwa abanduye agakoko gatera SIDA kugira ngo bazihabwe kandi batabyemerewe.
Aha ariko uyu muyobozi avuga ko icyi kibazo kiri gucika kuko hashinzwe amashyirahamwe y’abanduye bityo, abanduye bakaba baba bazwi ndetse n’abafashwa bakaba basabwa kuba bibumbiye mu mashyirahamwe cyangwa amakoperative.
Umuhuzabikorwa w’uru rugaga RRP+ Hakizimana Jean Marie Vianney avuga ko ikintu gituma iki kibazo cy’abiyitira ubwandu batigeze gikemuka ari uko magingo aya amashyirahamwe ndetse n’amakoperative y’ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA asigaye yakira ku mugaragaro n’abataranduye kugirango bahuze imbaraga kandi banashyigikirane.
Posted on 24 February 2012
Tags: akamaro, ari, ariko, caption, cyane, cyangwa, kandi, Karoti, Rwanda, Rwanda nutrition, Rwanda vegetables, umubiri, umutobe

Photo: Karoti zogeje neza
Karoti ni imboga zera hafi ya hose ku isi kandi ibyiza byazo ni ntagereranywa. Karoti ziribwa ari mbisi, zihiye cyangwa se zitetse kuburyo zidashya cyane kandi akamaro kazo gahora ari kakandi.
Hari abakunda kuzivanga n’izindi mboga bakazirya muri salade zivanze n’indimu cyangwa vinaigre, ariko karoti ishobora no kuribwa ikiva mu murima umuntu akabanza akayoza mu mazi meza akonje ubundi akayihekenya nta mususu. Usanga henshi ku isi abana ari bo bakunda kuzihekenya kubera ukuntu basanzwe bakunda guhekenya utuntu dukocoka. Ariko n’abantu bakuru ntizibagwa nabi.
Karoti kandi zikorwamo umutobe utagira uko usa kubera ko ubwazo zifitemo isukari y’umwimerere. Kugira ngo umuntu umwe akore umutobe umuhagije akenera byibuze karoti 5 nini bidakabije. Iyo zivanzwe n’umutobe w’amacunga cyangwa pomme/apple iyo mvange itanga umutobe w’akataraboneka ufite intungamubiri nyinshi kandi udafite ingaruka mbi mu mubiri kuko uba ufite isukari y’umwimerere.
Hari n’abakunda gukata karoti mo ibice binini zihagaze bakazitogosa mu mazi kuburyo zoroha bakongeramo akunyu gake nabwo ziba ziryoshye kandi zifite intungamubiri zazo. Ushobora kongeramo utundi tuboga nka peresile na sereri kugira ngo bigire impumuro nziza. Hari uburyo bwinshi bwo kurya karoti, ariko ik’ingenzi ni ukumenya ko karoti ari imboga zifitiye umubiri wacu akamaro kanini uko zaribwa kose.
Dore bimwe mu byo karoti zimariye umubiri wacu
Karoti zifasha umubiri guhorana imbaraga cyane cyane zikagira akamaro ku maso, ku ruhu, ku magufa. Zinafatiye runini umutima n’imikaya y’umubiri kandi zikanayungurura amaraso.

Photo: Amabara atandukanye ya karoti
Karoti zigira amabara atandukanye nk’uko bigaragara ku ifoto, ariko mu Rwanda tugira izisa na orange gusa.
Ngako akamaro ka karoti, ababyeyi nituzigaburire abana bacu, abakuru kandi nabo ntitukazirenganize kuko umuntu akenera kugira ubuzima bwiza igihe cyose agihumeka. Twikuremo ya myumvire ivuga ko abana ari bo bonyine bakeneye indyo yubaka umubili, cyangwa se ngo imboga ni izo kujyana ku isoko ubundi tukirira ibijumba n’ibishyimbo gusa.
Ikindi kandi karoti zera henshi mu Rwanda kandi ntizihenda. Umufungo umwe (karoti 4-6) ugura amafaranga 100 kubadandaza ariko ugiye aho zera cyane (Gisenyi na Ruhengeri), ibase yose igura hagati ya 800-1000 FRW.