Nubwo ubuyobozi bwo mu kagali ka Cyasemakamba ho mu murenge wa Kibungo butangaza ko amakimbirane hagati y’ abaturanyi ashingiye ku kudafata amazi ava ku mazu agenda agabanuka,hari abaturage bavuga ko aya makimbirane agihari.
Mu minsi mike imvura iguye imanza zatangiye kuvuka zishingiye ku kudafata amazi yo kumazu aho bamwe barega abandi ko amazi bayayoborera mu rugo rwe.
Urubanza ruherutse ni urwumusaza Venant utuye mu kagali ka Cyasemakamba aho umuturanyi we bakunda kwita Fisi yamuregaga ko ayoborera amazi mu gipangu cye.
Hari n’undi mugabo witwa Kayinamura nawe utuye muri aka kagali avuga ko yakomeje kurega umuturanyi we ko amuteza amazi yo kunzu ye mu rugo.
Uyu mugabo avuga ko ikibazo cye uwahoze ari umuyobozi w’akarere ka Ngoma Niyotwagira Francois ubwo yeguraga kubuyobozi ,yasize ataragikemura nubwo yari yabisabwe n’ umuyobozi w’ intara y’ iburasirazuba.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ akagali ka Cyasemakamba Kamanzi Lucien ibi bivugwamo,atangaza ko kubera ubukangurambaga bagiye bakorera abaturage babumvisha amabwiriza ya leta yo gufata amazi,ibibazo nkibi byagabanutse.
Yagize ati” Abaturage tubakangurira gahunda ya leta ivuga ko buri muturage agomba gufata amazi ava kunzu ye acukura icyobo kiyafata ,cyangwa akagira ikigeza n’umureko ayo mazi ajyamo. Kugeza ubu ibyo izo manza ntizari ziherutse.”
Ikibazo cy’ amazi ava ku mazu cyagiye gishwanisha abantu ndetse bikaba n’ intandaro y’ amakimbirane mu baturanyi.
Nyuma y’aho leta ifatiye umwanzuro kuri iki kibazo ishyiraho amabwiriza yo gufata amazi kuri buri muntu ndetse n’ ibigo bya leta n’ ibyigenga,aya makimbirane yagiye agabanuka.