Tag Archive | "cyo"

Rwanda | Rulindo - Mu minsi 3

Rwanda | Rulindo – Mu minsi 3 hamaze gukusanywa amafaranga arenga miliyoni 1 yo gufasha abarokotse

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Rwanda | Rulindo - Mu minsi 3

Mu karere ka Rulindo hamaze gukusanywa amafaranga arenga miliyoni 1 y’amafaranga y’u Rwanda, mu minsi itatu ya mbere y’icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 18, agamije gufasha abarokotse jenoside bagifite ibibazo kurusha abandi.

Nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu Mulindwa Prosper, ngo aya mafaranga amaze kurenga miliyoni imwe, kuko buri munsi haba igikorwa cyo gukusanya iyi nkunga.

Aya mafaranga ngo azakoreshwa harebwa igikorwa cy’ingenzi cyakorerwa abarokotse batishoboye, ku buryo cyabagirira akamaro mu gihe kirekire.

Ati: “niturangiza ibijyanye no gukusanya inkunga, tuzareba uko amafaranga avuyemo angana, maze tube twayagura  nk’ inka zizahabwa abarokotse, ku buryo nabo bazaziturira abandi igihe zizaba zabyaye”.

Kugeza ubu mu karere ka Rulindo buri muryango wacitse ku icumu ufite icumbi, ndetse n’inka byibura imwe, iyi nkunga ikazafasha mu kurushaho kubafasha kwiteza imbere no kuva mu bwigunge.


 

 

Rwanda | Huye Abarokotse jenoside

Rwanda | Huye: Abarokotse jenoside bakeneye kuganirizwa

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Rwanda | Huye Abarokotse jenoside

Aya magambo yavuzwe na Madamu Izabiriza Jeanne, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, mu gikorwa cyo gutangiza icyunamo cyo kwibuka abazize jenoside yakorewe abatutsi, mu Karere ka Huye, cyabereye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ku itariki ya 7 Mata.

Uyu munyamabanga nshingwabikorwa yagize ati: “Abatuvuyemo bagiye mu gihe cya pasika ubwo twibuka izuka rya Yezu. Nta gushidikanya ko bagiye heza. Twebwe iyi myaka 18 twayikozemo iki? Aho ntitwaheranywe n’agahinda?”

Aha madamu Izabiriza yatanze urugero rw’umukecuru warokotse jenoside aherutse kumva avuga ngo: “narihanganye, aho bigeze nimunyegere munganirize”. Ku bw’ibyo, Madame Jeanne yagize ati: “ntibihagije kubakira abarokotse jenoside no kubaha amafaranga. Tubegere tubaganirize. N’abishe kandi bakeneye kuganirizwa”.

Madame Izabiriza kandi yasabye ko ufite icyo azi ku byabaye muri jenoside wese yabyandika kuko ibi ari byo bizanyomoza abahora bavuga ko nta jenoside yabaye bitewe n’inyungu babifitemo. Aba bapfobya jenoside kandi na bo uyu munyamabanga nshingwabikorwa yabageneye ubutumwa: “Reka bakwite Umunyarwanda uri mu gihugu cyawe, kuko n’iyo wagenda hanze yarwo ukamererwa neza, witwa impunzi y’Umunyarwanda”

Mu kurangiza ijambo rye yashimiye abari bitabiriye igikorwa cyo gutangiza icyunamo maze yungamo agira ati: “Ndashima ko abantu biyongera buri mwaka kurushaho”


Rwanda | Abarokotse jenoside bakeneye

Rwanda | Abarokotse jenoside bakeneye gufatwa mu mugongo muri iki gihe cy’icyunamo

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Rwanda | Abarokotse jenoside bakeneye Mu muhango wo gutangiza icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 18 abazize jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994, ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi bwasabye abaturage gufata mu mugongo abacitse ku icumu.

Abarokotse jenoside, by’umwihariko imfubyi, incike n’abapfakazi baba bari mu bwigunge ndetse bashobora no guheranwa n’agahinda muri iki gihe cyo kwibuka, igihe batabonye umuntu ubaba hafi ngo abaganirize.

Mu ijambo rye,  Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Rutsinga Jacques yasabye abitabiriye umuhango wo gutangiza icyunamo cyo kwibuka, kuvugisha ukuri, kwicisha bugufi no gufata mu mugongo abacitse ku icumu.Ibikorwa nk’ibi akaba aribyo bigaragaza umuntu ushaka kwiyubaka yubaka n’abandi.

Nk’uko Umugiraneza Marita Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gacurabwenge, abitangaza, ngo ibyabaye bikwiye kubera isomo abanyarwanda. Bityo buri wese akaba akwiye kugaragariza urukundo abacitse ku icumu kugirango amateka mabi yaranze u Rwanda arusheho gukosorwa.

Rwanda | Abarokotse jenoside bakeneye Aba bayobozi bakanguriye abaturage kwitabira ibiganiro byose biteganyijwe gutangwa mu cyumweru cy’icyunamo kuko bizabafasha kumenya ukuri ku byabaye no gushimangira imizi y’ubumwe n’ubwiyunge abanyarwanda bamaze kugeraho.

Uyu muhango wabimburiwe n’urugendo ruva mu midugudu itandukanye rwerekeza ku rwibutso rwa Kibuza ruherereye mu kagari ka Nkingo ho mu murenge wa Gacurabwenge.

Nyuma yo gushyira indabo kuri urwo rwibutso rushyinguwemo imibiri y’inzirakarengane zazize jenoside irenga ibihumbi 32, abitabiriye uwo muhango bakurikiye ibiganiro ku” kamaro ko kwibuka jenoside yakorewe abatutsi” no ku ”gukumira no kurwanya ihakana n’ipfobya rya jenoside”, byatanzwe na Bwana Bukuba Fidele.

Bukuba ygaragaje ko jenoside yabaye yarabanje gutegurwa n’ingengabitekerezo yayo igakwirakwizwa muri rubanda. Kwibuka jenoside bikaba bifasha abanyarwanda kurwanya politiki mbi no kwamagana iheza n’inzangano mu mateka y’abanyarwanda.

Rwanda | Abarokotse jenoside bakeneye Akomeza avuga ko kwigisha amateka ya jenoside mu mashuri, kuyandika mu bitabo, gukora filimi kuri jenoside, inkoranyamagambo zabigenewe no gukora urutonde rw’abazize jenoside, ari kimwe mu ntwaro zo guhangana n’abahakana bakanapfobya jenoside yakorewe abatutsi.

Mu gihe cyo kwibuka kimara iminsi 100 nk’iyo jenoside yakozwemo, hateganyijwe ibikorwa bitandukanye byo  gusura no gufasha abarokotse. Abaturage bakaba bakangurirwa kubaha ikiremwa muntu kuko aricyo kirango cy’umuco nyarwanda.


 

 

Rwanda | Ibyabaye twoye guheranwa

Rwanda | Ibyabaye twoye guheranwa nabyo- John Gasaraba

Tags: , , , , , , , , , , , , ,


Rwanda | Ibyabaye twoye guheranwaAbacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994 bo mu karere ka Burera barasabwa kudaheranwa n’agahinda kuko baheranwe nako katuma batiteza imbere kugira ngo baharanire ejo hazaza.

tariki ya 07/04/2012 ubwo mu karere ka Burera batangizaga icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994, John Gasaraba wari uhagarariye Guverineri w’intara y’amajyaruguru yavuze ko ntawe ukwiye guheranwa n’agahinda.

Yagize ati “Ibyabaye twoye kujya duheranwa nabyo kuko duheranywe nabyo ntaho twazageza igihugu cyancu” nk’uko Gasaraba yabisobanuye.

Yagize ati “ (Ibyatubayeho) ubitekereje ukabishyira mu mutima wawe uricara hamwe ugaheranwa n’agahinda ukaba ushobora no guhura n’ibibazo bikomeye”.

Akomeza avuga ko iyo umuntu yaheranwe n’agahinda nta murimo wundi ashobora gukora. Nta n’gitekerezo kizima umuntu ashobora kugira nk’uko Gasaraba yabisobanuye.

Mu gihe cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994, abacitse ku icumu bakwiye kwihangana, bakagira umutima wa kigabo kugira ngo baharanire ejo hazaza.

Umuhango wo gutangiza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe abatutsi  mu mwaka wa 1994, mu karere ka Burera wabereye mu murenge wa Rusarabuye ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside igera kuri 67.

 

 

Rwanda Impfubyi n’abapfakazi ba Jenoside ngo ntibakwiye

Rwanda : Impfubyi n’abapfakazi ba Jenoside ngo ntibakwiye kwitabwaho mu gihe cyo kwibuka abazize Jenoside gusa

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Rwanda Impfubyi n’abapfakazi ba Jenoside ngo ntibakwiye

Abyeshuri bo mu ishuri rikuru ryigenga ry’Abarayiki b’Abadiventiste rya Kigali (INILAK) bavuga ko abapfakazi n’imfubyi za Jenoside badakwiye kwitabwaho mu gihe cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 gusa.

Umuyobozi w’umuryango w’abanyeshuri ba INILAK, Bizimana Jean Bosco, yabivuze tariki ya 1 mata, 2012, ubwo abanyeshuri bakabakaba 50 bo muri iri shuri bubakiraga umupfakazi wa Jenoside witwa Kayirame Marie Solange wo mu kagari ka Nyagatovu mu murenge wa Mukarange wo mu karere ka Kayonza.

Bizimana yavuze ko abanyeshuri bagize igitekerezo cyo gufasha umupfakazi nibura umwe bajya kumushaka mu karere ka Kayonza. Yongeyeho ko umuyobozi w’umuryango AVEGA wita ku bapfakazi ba Jenoside mu karere ka Kayonza ari we wabwiye abo banyeshuri ko hari umukecuru witwa Kayirame Marie Solange ubabaye kandi ushobora gushimishwa n’ubufasha bashakaga gutanga.

Abo banyeshuri ngo basanze Kayirame kuri ubu ufite imyaka 50 atagira igikoni, nta bwiherero, ndetse anababaye kuko ngo ibimutunze ubusanzwe abihabwa n’umuryango AVEGA.

Kayirame avuga ko abo banyeshuri bahise bamucukurira ubwiherero baranabusakara, ndetse banamubwira ko bazamugurira inka kugira ngo ijye imukamirwa inamufashe kubona ifumbire. abo banyeshuri kandi bubakiye uwo mukecuru ikiraro azashyiramo iyo nka bamuguriye, banamwubakira igikoni ndetse bamuha umuceri, akawunga n’amasabune, bamugurira n’umufariso wo kuryamaho.

Kayirame avuga ko yashimishijwe cyane n’uko abo banyeshuri bamwitayeho bakamugarurira icyizere cy’ubuzima dore ko yahoraga yihebye cyane cyane mu gihe cyo kwibuka abazize Jenoside. Ati “Icyunamo ngiye kugitangira neza, ubundi cyazaga nkigunga ariko ubu ndanezerewe pe, Imana ibampere imigisha”

Abo banyeshuri bavuga ko batabona ubushobozi bwo gukemura ibibazo byose Kayirame afite, basaba buri munyarwanda wese kwibuka abapfakazi n’imfubyi babaye, kandi ntibikorwe gusa mu gihe cyo kwibuka.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza, Mutesi Anitha, yavuze ko mu gihe cyo kwibuka hari gahunda zateganyijwe zo kwita ku bacitse ku icumu rya Jenoside babaye, bityo ngo Kayirame na we akaba azakomeza kwitabwaho by’umwihariko muri izo gahunda zateganyijwe.

 

 

 


 

 

Nyanza Ubuyobozi bw akarere 3

Rwanda | Nyanza: Ubuyobozi bw’akarere bwasoje icyumweru cyahariwe gutuza abantu mu midugudu

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Mu mudugudu wa Nkombe mu Kagali ka Katarara mu murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza tariki 15/03/2012 hasojwe ku rwego rw’ako karere icyumweru cyahariwe gutuza abantu mu midugudu.

Rwanda | Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah yishimira  ko igipimo cy’abatuye mu midugudu cyiyongereye

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah yishimira ko igipimo cy’abatuye mu midugudu cyiyongereye

Icyo cyumweru cyateguwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza mu rwego rwo kongera igipimo cyari 57% by’abatuye mu midugudu muri ako karere.

Rwanda | Polisi y’igihugu yifatanyije n’abaturage mu   gikorwa cyo guhoma inzu mu muduguduRwanda | Polisi y’igihugu yifatanyije n’abaturage mu   gikorwa cyo guhoma inzu mu mudugudu

Polisi y’igihugu yifatanyije n’abaturage mu gikorwa cyo guhoma inzu mu mudugudu

Mu mirenge yose uko ari 10 igize akarere ka Nyanza hakozwe ibikorwa bitandukanye bigamije gushishikariza abantu gutura mu mudugudu nk’uko Murenzi Abdallah umuyobozi w’akarere ka Nyanza yabisobanuye.

 

Rwanda | Umuganda wo guhuza imihanda y’abatuye mu midugudu

Umuganda wo guhuza imihanda y’abatuye mu midugudu

Mu kagali ka katarara icyo cyumweru cyahariwe gutuza abantu mu midugudu cyasorejwe ku rwego rw’akarere ka Nyanza habereye igikorwa cyo guhoma inzu 60 zubakiwe abakatiwe ibibanza mu midugudu no guharura imihanda ibahuza.

 

Umuyobozi w’akarere kaNyanza MurenziAbdallah yavuze ko mu kagali ka Katarara icyumweru cyo gukangurira abantu gutura mu midugudu cyasorejwe ahahoze hari igisambu kinini kigiye kirimo Inzu nyinshi za Nyakatsi hanyuma ziza kuhavanwa muri gahunda yiswe Bye bye Nyakatsi.

 

Yakomeje avuga ko igikorwa cyo gukangurira abantu gutura mu midugudu gisize ku rwego rw’akarere ka Nyanza bari ku gipimo kiri hejuru ya 65% by’abatuye mu midugudu mu gihe ubukangurambaga bugikomeje gukorwa.

 

Mukakalisa Caritas umwe mu bitabiriye icyo gikorwa cyo gusoza icyumweru cyahariwe gutuza abantu mu midugudu yagarutse ku kamaro ko gutura abantu begeranye avuga ko ibyiza byabyo bitarondoreka.

 

Yagize ati: “Tubona iterambere, hakaboneka umutekano n’urukundo”. Yongeye agira ati: “abatuye mu midugudu barushaho kwicungira umutekano mu buryo bworoshye ndetse n’ibikorwa remezo bikorohera ubuyobozi kubibagezaho vuba kuko ari ryo shingiro ry’iterambere rirambye”.

 

 

Igikorwa cyo gusoza icyumweru cyahariwe gutuza abantu mu midugudu ku rwego rw’akarere ka Nyanza cyabereye mu kagali ka Katarara mu murenge wa Ntyazo cyitabiriwe n’abaturage bagera ku gihumbi basiga bakoze igikorwa cy’umuganda gifite agaciro k’ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda.

 

 

Rwanda Muko Hajonjowe abarikotse Jenoside

Rwanda | Muko: Hajonjowe abarikotse Jenoside batishoboye bagomba guhabwa inka

Tags: , , , , , , , , , , , ,



Rwanda Muko Hajonjowe abarikotse Jenoside

Abaturage bitabiriye icyo gikorwa

Ubuyobozi bw’umurenge wa Muko mu karere ka Gicumbi, tariki 23/02/2012, bwakoze igikorwa cyo kujonjora abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye bazahabwa inka muri gahunda ya girinka munyarwanda.

Iki gikorwa bagifashijwemo n’ubuyobozi bw’umuryango urengera abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda bo mu murenge no mu tugari ndetse n’abaturage kuko aribo babazi neza; nk’uko byasobanuwe n’ushinzwe imibereho myiza mu murenge wa Muko, Nzabandora Fabien.

Uretse kujonjora abatishoboye, hanakozwe igikorwa cyo gutora komite nshya y’abacitse ku icumu yo mu murenge wa Muko.

Dusengimana Vanancie n’umupfakazi wabuze umugabo n’abana ndetse n’abavandimwe be muri Jenoside aravuga ko naramuka ahawe inka bizatuma abasha kwiteza imbere dore ko yarabayeho mu buzima bugoranye.


Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia