Tag Archive | "development"

Inyubako nshya y’akagali ka Gakoro izatuma abaturage babona serivisi nziza

Tags: , , , , , , , ,


Abaturage b’akagali ka Gakoro, umurenge wa Musanze baravuga ko inyubako nshya y’akagali kabo yuzuye, igiye gutuma barushaho guhabwa serivisi nziza, kuko bazayibona hafi kandi ku buryo bwihuse.

Ibi aba baturage bakaba barabitangaje kuri uyu wa kane tariki 16/05/2013, ubwo batahaga ku mugaragaro ibiro by’akagali kabo, byuzuye bitwaye amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 12.

Gafishi Sebahagarara, ushinzwe imiyoborere myiza, yashimiye abaturage bagize uruhare kugirango ibi biro byuzure, batanga inkunga y’umuganda, naho akarere kagatanga ibikoresho, birimo amabati, amatafari, amafaranga yo guhemba abakozi n’ibindi.

Yababwiye kandi ko iki gikorwa ari kimwe mu bigaragaza ukwigira, aba baturage bamaze kugira ibyabo, abasaba gukomereza aho kuko inzira ikiri ndende, kugirango abanyarwanda bageze igihugu aho bifuza ko kigomba kuba kiri mu myaka iri imbere.

Sebashotsi Jean Paul, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musanze, avuga ko iki ari igikorwa cya kabiri cy’iterambere mu bijyanye n’inyubako zikorerwamo imirimo rusange umurenge ayoboye ubashije kugeraho, kuko umwaka ushize bujuje ibiro bya SACCO.

Akagali ka Gakoro, ni kamwe mu tugali 16 akarere ka Musanze kahize kubaka muri uyu mwaka, kakaba gahize utundi kuko ariko ka mbere kuzuye. Abaturage basabwe gukomeza ubufatanye n’inzego bwite za leta kugirango babashe kugera ku byo biyemeje.

 

 

GUKORA URUGERERO NI UKUBAKA ITERAMBERE2

GUKORA URUGERERO NI UKUBAKA ITERAMBERE-William Ntidendereza

Tags: , , , ,


GUKORA URUGERERO NI UKUBAKA ITERAMBERE

NYAGATARE: Guha agaciro ibikorwa barimo no gukora ibikorwa bizarangira bikaba urwibutso rwiza ni bumwe mu butumwa bwatanzwe ku ntore ziri ku rugerero mu mirenge ya Nyagatare na Karangazi mu karere ka Nyagatare.

Ni mu biganiro byahuje izi ntore na Bwana William Ntidendereza umuyobozi wungirije w’itorero ku rwego rw’igihugu.

Usibye ibikorwa by’ubukangurambaga kuri gahunda za Leta biranga izi ntore hirya no hino mu mirenge, bamwe muri uru rubyiruko bahisemo gushora imbaraga mu bikorwa bigamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

Nimuri uru rwego intore z’umurenge wa Nyagatare zubatse uturima tw’igikoni mu kagari ka Nyagatare mu mudugudu wa Mirama ya mbere.Ni igikorwa kizabyara umusaruro mboneza mirire ku batuye uyu mudugudu, kuko babonye uburyo bwo kwikungahaza ku mboga.

GUKORA URUGERERO NI UKUBAKA ITERAMBERE2

Bamwe mu bagenerwabikorwa b’uru urugerero barimo Uwamariya Odette, batangaje ko ibi ari ibintu baha agaciro bashingiye ku kuba bizagira uruhare mu kuzamura imibereho yabo.

Abandi barimo abakecuru b’imbaraga nke batangaje ko uru rubyiruko rubafashije kuko nibura kubaka akarima k’igikoni kamwe bitwara amafaranga ibihumbi icumi, bakaba bashima uyu musanzu w’imbarga bahawe n’urubyiruko.

 

Mu murenge wa karangazi mu kagari ka Rwisirabo ho intore zakoze igikorwa cyo gusibura umuhanda. Mu kiganiro bagiranye na Bwana William Ntidendereza yashimangiye ko ibi bikorwa barimo ari iby’agaciro abamenyesha ko ari uburyo bwo kubaka izina.

Aha yababwiye ko no mu bihugu by’ibihangange iyi gahunda yimakajwe kandi ikabyara umusaruro.

Aganira n’uru rubyiruko yabahaye urugero ko nko muri za kaminuza zo mubihugu byateye imbere usanga mu gutanga imyanya ngo abantu bige basaba ko umunyesuri agaragaza igikorwa cy’ubwitange yaba yarakoze bikamwongerera amahirwe wo guhabwa bourse.

“Ubu rero mubaye imfura,mubaye aba mbere form nk’iyi ije mushobora kwandikaho muti twakoze urugerero. Ntimukajye munabibuga mu cyongereza ngo National Service cyangwa…mujye muvuga urugerero babaze ngo urugerero ni iki”. William Ntidendereza

Zimwe mu mbogamizi bahura nazo nk’uko babigaragarije ubuyobozi bw’itorero ku rwego rw’igihugu harimo ibikoresho n’ikibazo cy’ingendo, gusa bakaba batangaza ko ibi bitazababuza gukora neza urugerero.

Ari ubuyobozi bw’itorero ku rwego rw’igihugu no mu karere ka Nyagatare batangaza ko ibi bibazo bizwi ariko bakaba basaba izi ntore kwihangana, kuko aribo bakoze urugerero bwa mbere.

Ngo ibi birabafashsa gutegura iyi gahunda neza mu myaka itaha nk’uko bitangazwa na Rwaka Nicolas ukuriye itorero mu karere ka Nyagatare.

“Namwe rero muri imfura mwemere muvunike, ariko ari nayo logique y’ubwitange buriya abandi babakurikiye usazanga bimeze neza.” Nicholas Rwaka

Bamwe mu baturage bakurikirana ibikorwa by’izi ntore mu midugudu batuyemo bahamya ko mu myaka iza zizavamo abayobozi bakunda abaturage.

Uwamungu Laurent wo mu mudugudu wa Mirama ya mbere abihamya ashingiye ku bwitange abonana izi ntore.

“Ntakabuza ko izi ntore zizaba indashyikirwa bitewe n’ibikorwa tumaze kwibonera zikora. Ibi biraduha ikizere nk’abaturage ko aba bazavamo abayobozi beza.”

 

 

Disabled people need more attention

Gisagara: Disabled people need more attention

Tags: , , , ,


People living with the disabilities in Gisagara district need much attention for them to gain confidence in themselves and to participate in different government programs.

This was said by Elysé Bakundukize the coordinator of the National Council for people with Disabilities in Gisagara district.

Disabled people need more attention

Cows given to disabled people

 

Giving people with disabilities livestock to rear, testing them HIV/AIDS, sensitizing them to participate in family planning, training them on saving program and make productive what they have are some of the programs that were done in the 16days campaign to care for people with disabilities that ended on the 26th.Jan.2013.

Elysé Bakundukize explains that people with disabilities are like normal people but like confidence to carry out their plans due to stigmatization from people in their communities. In Gisagara district though, the habit of stigmatizing people with disabilities is no longer common, reasons why the district is trying to develop them.

Pascal Bizimana a disabled man who was given livestock says the fact that the government thinks about them and even gives them place in Rwandan society and they are developing with the help of all people.

Gaston Rusiha the president of National Council for people with Disabilities says that disabled people will always be taken care of and all Rwandans have to change their attitude towards people with disabilities.

Rwandans have to feel responsibility towards supporting them to regain confidence and take them towards development of all Rwandans.  About 236 animals were given to disabled people in the course of the 16 days in Gisagara district.

 

GISAGARA: BAFITE UBUSHAKE BWO KUGIRA URUHARE MU ITERAMBERE RYABO

Tags: , , , ,


Abaturage bo mu gasantere ka Bukorota mu murenge wa Gikonko ho mu karere ka Gisagara biyemeje kuvugurura ako gasantire ku bushake bwabo ndetse bari no gukusanya amafaranga kugira ngo bazagire uruhare mu kugeza kuri ako gasantire umuriro w’amashanyarazi. Ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara buvuga ko buzakomeza kuvugana n’Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi n’amashanyarazi- EWASA, ku buryo imiryango igera ku bihumbi birindwi izagezwaho umuriro w’amashanyarazi muri uyu mwaka w’ingengo y’imari.

Bamwe mu baturage bo ku gasantire ka Bukorota mu kagari ka Mbogo umurenge wa Gikonko mu karere ka Gisagara bavuga ko nyuma yo kwiyemeza guteza imbere agasantire kabo bakavugurura, amazu ashaje bayasimbuza amashyashya ajyanye n’igihe,ngo bumva bakeneye umuriro  w’amashanyarazi cyane kugira ngo ako gasantire gakomeze gatera imbere.

Aba baturage barakomeza bavuga ko baramutse babonye umuriro hahinduka byinshi mu bijyanye n’imibereho yabo ya buri munsi ndetse no mu rwego rw’ubucuruzi. Ngo nko ku birebana n’amazu akodeshwa, agaciro kayo kakwiyongera, ndetse bakajya banakora amasaha menshi kurushaho mu rwego rwo kwiteza imbere.

Kubwimana Alphonse umwe mu baturage aragira ati “Aha hantu rwose habaye hari umuriro w’amashanyarazi ibintu byinshi byahinduka, amazu akodeshwa akagira agaciro, tukajya dukora amasaha menshi kurushaho kuko ubusanzwe usanga abantu benshi kubera kuba hatabona iyo butangiye kugoroba bahita bataha ugasanga tumara amasaha menshi mu ngo nk’aho twakabaye mu kazi”.

Nk’uko uyu muturage abyivugira kandi ngo babonye umuriro w’amashanyarazi biteguye no kugaragaza uruhare rwabo mu kugeza amazi meza kuri ako gasantre kuko bizaba bibahaye icyizere ko iterambere koko ririmo ribasana.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gisagara ushinzwe ubukungu,imari n’iterambere Hategekimana Hesron arashishikariza abo baturage gukomeza kwegeranya ubwo bushobozi kugira ngo bazabe bafite aho bahera bavugana n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi n’amashanyarazi-EWASA. Mu bufatanye n’abaturage, ngo mu mihigo bahize barateganya kugeza umuriro w’amashanyarazi ku miryango igera ku bihumbi birindwi.

Usibye icyo kibazo cy’umuriro w’amashanyarazi abo baturage bagaragaza, ngo bafite n’ikibazo cy’amazi meza ku buryo bajya kuvoma mu kabande aho bita mu Cyiri.Ngo urebye uburyo ako gasantire kagenda gatera imbere kandi banakennye ko hajya haremera isoko,dore ko ngo kugeza ubu haremera isoko ryo ku mugoroba gusa.


 

Gahunda ya VUP yafashije abaturage

Rwanda : Gahunda ya VUP yafashije abaturage kwikura mu bukene no kwiyubakira inyubako za SACCO

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Rwanda : Gahunda ya VUP,ni imwe mu zafashije  abaturage ba Rurembo  kwiyubakira inzu izajya ikoreramo  Umurenge SACCO wabo no kwiteza imbere

Gahunda ya VUP,ni imwe mu zafashije abaturage ba Rurembo kwiyubakira inzu izajya ikoreramo Umurenge SACCO wabo no kwiteza imbere

Mu karere ka Nyabihu gahunda ya VUP yaje ikenewe kandi ngo ifasha abaturage bo mu mirenge ikennye kwikura mu bukene no kwizamura nk’uko ushinzwe ubukungu n’iterambere mu karere ka Nyabihu Mukaminani Angela yabidutangarije.

Iyi gahunda ikaba iri mu mirenge ine y’akarere ka Nyabihu ariyo Shyira,Jomba,Rurembo na Bigogwe. Abaturage bo muri iyo mirenge bakaba bakora ibikorwa biteza imbere uduce batuyemo ndetse bikabateza imbere nabo. Bimwe muri ibyo bikorwa hakaba harimo nko gukora imihanda,kubaka amashuri, gukora amaterasi ndinganire n’ibindi.

Mu gukora ibyo bikorwa,abaturage bakaba bahabwa amafaranga abafasha kwiteza imbere no kuzamura imibereho yabo bakikura mu bukene bukabije baba barimo. Kugeza ubu benshi mu baturage bari muri gahunda ya VUP mu mierenge itandukanye bamaze kwigeza kuri byinshi birimo guca nyakatsi ku buriri,kwiyororera amatungo atandukanye cyane cyane amagufi,kwirihira za mitiweri n’ibindi.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu karere ka Nyabihu Mukaminani Angela,avuga ko nko mu murenge wa Rurembo,babashije kugera ku ntambwe ishimishije cyane kandi ari wo wari umurenge ukennye cyane kurusha iyindio mu karere ka Nyabihu. Uretse kuzahura ubutaka bwaho ndetse no kubukoraho neza ku buryo ubu busigaye butanga umusaruro ku buryo bushimishije,uyu murenge wabaye uwa kabiri mu kwiyubakira inzu izajya ikoreramo umurenge SACCO yawo bwite. Ibi bikaba byarakozwe n’abaturage.

Gahunda ya VUP ikaba yarafashije cyane abaturage b’uyu murenge wa Rurembo kugera ku bikorwa by’indashyikirwa bagezeho. Kugeza ubu bamwe batangiye gukora n’indi mirimo iciriritse nk’ubucuruzi n’indi mu rwego rwo kwikura mu bukene.

Mu yindi mirenge iyi gahunda irimo,abaturage bakaba bagenda bigeza kuri byinshi nk’ubworozi bw’amatungo magufi,guca nyakatsi ku buriri,gukemura ibibazo byo mu ngo,kwizigamira,n’ibindi bitandukanye nk’uko Mukaminani Angela yabigarutseho. Kubwe akaba asanga iyi gahunda ya VUP yaraje ikenewe kuko abaturage benshi bamaze kwikura mu kiciro cy’ubukene bukabije.

 

NYARUGURU BAMWE MUBASIGAJWE INYUMA N’AMATEKA BARAVUGA KO BATARAGERWAHO NA GAHUNDA Z’ITERAMBERE

Rwanda | Nyaruguru: Some communities complain over Girinka Programme

Tags: , , , , , , , , ,


NYARUGURU BAMWE MUBASIGAJWE INYUMA N’AMATEKA BARAVUGA KO BATARAGERWAHO NA GAHUNDA Z’ITERAMBERE

Rwandans from the Twa community in Busanze sector- Nyaruguru District say they are poor because government development programs like agricultural development are not well communicated in their place.

On the issue that Girinka program as one of agricultural programmes in the country has not yet benefited the Twa, Fabien Niyitegeka, vice mayor for economic affairs in the District remarks that government programs do not discriminate but meant for all vulnerable residents of Rwanda.

Niyitegeka adds that Twa community are being prepared and trained to handle other better projects for their environment like piggery and chicken farming.

Nyaruguru district authorities say they are organizing projects that will promote social development among the Twa.

Some residents of Gatunda in Busanze sector reveal they depend on pottery which is not earning much in this generation.

Asiteriya Mukankusi explains pottery is heredity and they cannot quit doing it without another activity to give them small money for home use.

Mukankusi adds: “We are very poor and in need to develop but pot making can never get us anywhere. If we get land for cultivation and animal keeping, we can be better.”

Nyaruguru vice mayor stresses that most of the problems Twa people have are based on negative attitude. Its in that order that a health worker will be assigned to care for their social affairs and to help change their mindset.

Rwanda | Ruhango Residents

Rwanda | Ruhango: Residents claim, allowances ruins social trainings

Tags: , , , , , , , , , , , ,


Rwanda | Ruhango Residents

Rwanda Network of People living with HIV/AIDS (RNP+) training residents on violence prevention

 Like other districts that are less developed, different associations use trainings to reach their goals other than residents in Ruhango District development.

Some local leaders in Ruhango district view trainings as a way of making money instead of fulfilling the purpose of the organizations.

During the training, you hear peoples voices asking each other; “how much allowance are we getting today, isn’t the usual Rwf1000 we get?”

This is evidence that participants do not concentrate on what they are being taught but on how much transport they will collect and how to use it.

In addition, some participants do not trust the organizers saying they steal the big part of the money, which is retards the development of the residents and their country.

This was confirmed by local leaders in Ntongwe sector on August 1st 2012 when they turned up for the 2days training that was organized by RRP+.

On the first day, each participant got Rwf1000 which they demanded an increase on 2nd day. The organizers decided to add more Rwf1000 when some participants had left the place in anger and were called back.

However, some did not come back and were heard saying: “They should not play on our minds, do they think we cross five hills to come and get Rwf1000. We will never come back.”

Similarly, residents say some organizers attend to other personal programs making the participants wait for the whole day. What surprises is that they come in the evening to sign for their transport money.

Residents explain their development has become an umbrella for embezzling organizations money. It’s for that matter that residents no longer see value in trainings but a money ground for organizers.

 

Rwanda | Gatsibo: motorcyclists donate goats to genocide survivors

Tags: , , , , , , , , ,


On July 26th 2012, Youth motorcyclists in COTMNDAGA cooperative in Kiziguro sector donated goats worth Rwf150, 000 to vulnerable genocide survivors.

COTMNDAGA cooperative members give livestock among themselves but they donated goats to vulnerable residents as a way of joining their neighbours in fighting poverty.

Frank Nkundineza revealed to the beneficiaries, Kiziguro and Gatsibo district authorities that they desire to build their country starting from their residence areas.

Nkundineza adds donating to the vulnerable residents is an act of love they intend to instill in their neighbours to help and resolve problems in society.

Angelique Uwimana, a beneficiary from Mushobora Cell in Remera sector, thanked youth motorcyclists for the love and promised to make good use of the goat to achieve development.

COTMNDAGA cooperative members were asked to strive for social and economic development fighting drug use that is common in motorcyclists.

COTMNDAGA motorcyclists were given uniforms and visited Kiziguro genocide memorial centre where over 12000 bodies are laid to rest.

Rwanda | Nyabihu 30 cows given

Rwanda | Nyabihu: 30 cows given in Girinka program

Tags: , , , , , , , , , , , ,


Rwanda | Nyabihu 30 cows givenGirinka program in Nyabihu district has taken a bigger step as on the 25th.July.2012 in Mukamira sector where about 30 cows have been given to the poor and the 1994 genocide against Tutsi survivors; reports Eugene Shingiro the veterinarian in the area.

Among the 30 cows that were given out, 12 are from the poor who were given before who decided to give to their neighbors, 15 of them are from Girinka association and 3 were bought from the money that was given for the support of the 1994 genocide survivors who are poor during the memorial period.

Angela Mukaminani the vice Mayor for finance and economic development in Nyabihu District who attended this function asked those who were given cows to protect them and take good care of them and to give to their neighbors when they reproduce and keep up the process of Girinka Munyarwanda and to use them well and promote their social welfare, fight against poverty and attain development.

Those who were given cows including Ruziga and Munyakabango said that they will do everything possible to protect their cows and to give their neighbors in the future and to use them to get out of poverty and to improve their social lives by eating well by getting manure to boost their farming.

In the last economic year 2012/2013, Nyabihu district gave out 721 cows in Girinka program and they had vowed to give out 500 cows and in this economic year 2012/2013 which started in June.2012, 66 cows have already been given out.

 

Rusizi AVEGA members

Rwanda | Rusizi: AVEGA members trained for job creation

Tags: , , , , , , , , ,


On July 7th 2012, a three months training for 38 Avega members, organised by Survivor fund (SURF) was closed in Nkungu sector in Rusizi district.

The purpose behind the training was to teach them job creation, making good use of loans and to initiate cooperatives in order to achieve long term development.

Rusizi AVEGA members

AVEGA members displaying their certificates

The training was conducted by Alex Shema, AVEGA worker in Western province who thanked the participants for their commitment towards the three months training.

Shema asked the participants to practice what they learnt so that they do not forget since learning is practicing. He added that what they were taught can change their entire lives if they pay much attention to them.

While giving certificates to the participants, executive secretary of Nkungu sector asked AVEGA members to implement what they learnt and promised to be supportive in their activities.

On the side of the members, they are grateful to SURF for the skills they acquired and believe they will pave the way to their development.

 

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia