Mu gihe mu mirenge ya Rukomo na Mukama mu Karere ka Nyagatare batangiye gutanga ibyangombwa by’ubutaka bya burundu , abakozi b’Ikigo cy’igihugu cy’ubutaka bashinzwe gutanga ibyo byangombwa mu Kagali ka Gashenyi ho mu Murenge wa rukomo baravuga ko ibyangombwa bibarirwa muri 400 bitazatangwa kuko byagaragayemo amakosa yo kuba byaragiye bibarurwa mu midugudu inyuranye n’iy’ubutaka burimo, hakaba hari n’ibigifite ibibazo by’amakimbirane.
Umukozi w’ikigo cy’igihugu cy’ubutaka, Mujaweyezu Vestine, watanganga ibyangombwa by’ubutaka bya burundu muri ako Kagali ka avuga ko gutanga ibi byangombwa muri Gashenyi bigomba kurangira tariki ya 28 Ukuboza 2011, mu byangombwa 2844 bigomba gutangwa bamaze gutanga ibirenga gato ku 1600. Mujaweyezu avuga ko abona abaturage batabyitabiriye nk’uko byari biteganijwe kuko ngo bigaragara ko hasigaye benshi kandi bari ku musozo.
Uyu mukozi w’ikigo cy’ubutaka akomeza avuga ko banahuye n’imbogamizi zitandukanye zirimo izijyanye no kuba Akarere ka Nyagatare kari kumupaka hakaba hari abambuka bakigira mu gihugu cya Uganda uko bishakiye kandi batarabona ibyangombwa by’ubutaka bya burundu. Yagize ati “Ujya kubona ukabona umugore aje wenyine ngo aje gufata ibyangombwa wamubaza impamvu atazanye n’umugabo akakubwira ngo yagiye Uganda.” Mujaweyezu avuga ko abafite ibibazo nk’ibyo badahabwa ibyangombwa kuko amabwiriza avuga ko abafatanyije ubutaka bagomba kujyana gusinyira icyangombwa cy’ubutaka cya burundu.
Ikindi kibazo kizitira itangwa ry’ubutaka ngo n’icy’abaza kwaka ibyangombwa bya burundu barataye ibyangombwa by’agateganyo bari barahawe kandi baba bagomba kubyerekana mbere yo guhabwa ibya burundu. Umukozi ushinzwe ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage mu Kagali ka Gashenyi, Umulisa Marie Claire, avuga ko abafite ibibazo nk’ibi babaha impapuro bajya gusinyisha kuri sitasiyo ya Polisi ya Gatunda rugaragaza ko babitaye noneho bakabona kubaha icyangombwa cya Burundi. Agira ati “ibi na byo usanga byaradindije imitangire y’ibyangombwa.”
Abakozi bashinzwe gutanga ibyangombwa by’ubutaka muri aka kagali bavuga ko bahawe igihe kingana n’ukwezi kutarenga ngo babe barangije gutanga ibyangombwa. Icyo gihe ngo kikaba kizarangira kuri uyu wa 28 Ukuboza 2011 ngo abazaba batarabibona bakazabifatira ku Karere.
